Yanditswe na Frank Steven Ruta
Mu kiganiro kigufi umunyamakuru wa The Rwandan yagiranye n’umuvugizi w’ingabo za FLN (Forces de Libération National), Maj. Callixte Sankara twashoboye kubona ikimenyetso simusiga cy’uko ingabo za FLN ari zo zagabye igitero i Nyabimata mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira ku wa 20 Kamena 2018.
Umuvugizi wa FLN yadutangarije ko batigeze barasa abasivili ahubwo barashe kubabarwanyaga bitwaje imbunda bityo bamwe mu baturage bagwa mu mporero.
Nk’ikimenyetso simusiga yadushyikirije ifoto iriho imbunda yakorewe mu gihugu cya Turukiya y’uwari ashinzwe umutekano warashe ku ngabo za FLN ari kumwe na Gitifu wa Nyabimata n’abandi bantu bari bahuruye bityo bikabashyira mu kaga igihe ingabo za FLN zitabaraga.
Iyo mbunda yanditseho amagambo akurikira:
-3*STAR-NKC-MO
COBRA 12ga 3″
Made in Turkey
ibi byanditse ahagana ku munwa w’imbunda
-Iyi mbunda ikaba ifite imibare iyiranga: 3*Star H9A02843
Umuvugizi wa FLN asoza asaba abashinzwe umutekano mu masosiyete yigenga n’abandi baturage kutemera kwishora mu bikorwa byashyira ubuzima bwabo mu kaga kuko ngo iyi ni intambara si imikino.