Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3258

Perezida Kagame mu nzira zo gusura Nyaruguru ngo yerekane ko hari umutekano!

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan ava ku ahantu hizewe aravuga ko Perezida Kagame ashobora kugenderera akarere ka Nyaruguru mu minsi ya vuba.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo urwo rugendo ruzakorwa mu rwego rwo gushyigikira abanyamuryango ba FPR barimo kwiyamamariza kuba abadepite mu nteko ishingamategeko.

N’ubwo abanyarwanda benshi tumaze kumenyera ko ibi byo kwiyamamaza ari nk’ikinamico cyo kurangiza umuhango kuko imyanya iba yararangije kugenerwa ba nyirayo, ariko FPR yo ntibiyibuza kubuza abaturage amahwemo bagashorerwa n’abayobozi bakajyanwa mu bikorwa byayo byo kwiyamamaza kugira ngo ikunde yerekane ko ikunzwe cyane.

Kuba Perezida Kagame yarabujije uwo ariwe wese gutangaza amakuru y’ibibera muri Nyaruguru ntabwo bimubuza kumenya ko ayo makuru avugwa ibi bikaba bituma hari benshi mu bashyigikiye Leta basizanira kwerekana ko Nyaruguru ari amahoro ariko nyamara wabwira umuntu w’umunyamakuru uti nyarukira Nyabimata, Ruheru cyangwa muri Kivu ati reka da! Ahubwo akakwihera amafoto yo ku Kitabi n’i Kibeho ati mvuye muri Nyaruguru na Nyamagabe ni “amahoro”!

Mu rwego rero rwo kwerekana ingufu ngo Perezida Kagame arateganya kujya kwamamaza abadepite ba FPR muri Nyaruguru ariko amakuru dufite akaba avuga ko n’ubwo harunzwe abasirikare benshi ba Republican Guard n’abandi benshi bagiye mu mitwe yindi y’ingabo irimo na Special Force ngo Perezida Kagame ntiyakwizera umutekano we ijana kw’ijana ngo akandagire mu duce twegereye ishyamba rya Nyungwe nko muri Kivu, Nyabimata cyangwa za Ruheru.

Amakuru atugeraho n’uko uretse ba Gen Ibingira na Gen Ruvusha bari muri ibyo bice n’izindi ngabo, hoherejwe kandi n’abasirikare benshi barinda Perezida Kagame (Republican Guard) nk’uko bisanzwe bimenyerewe abo basirikare bakaba boherezwa ahantu Perezida Kagame azagenderera iminsi mbere y’uko ahagera.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3258

Trending Articles