Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3258

Umuvugizi wa FDLR, LaForge Fils Bazeye yagiye gufungirwa i Kinshasa

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera Kuri The Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Ukuboza 2018 aravuga ko umuvugizi wa FDLR, LaForge Fils Bazeye n’uwari ushinzwe iperereza muri FDLR boherejwe gufungirwa i Kinshasa.

Nabibutsa ko bafatiwe ku mupaka wa Bunagana uhuza Congo na Uganda ku ruhande rwa Congo ku wa gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018.

N’ubwo Leta y’u Rwanda mu Ijwi ry’umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yari yasabye ko abafashwe bakoherezwa mu Rwanda, umwe mu bakozi mu by’iperereza muri Congo avuga ko bidashoboka kereka wenda Leta y’u Rwanda nayo iramutse ihaye iya Congo Gen Laurent Nkunda wahungiye mu Rwanda akaba ashakisha na Leta ya Congo kuva mu 2009.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3258

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>