Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3258

Birahwihwiswa ko umuryango wa Ambasaderi Eugène Gasana uzitabira ubukwe bwa Ange Kagame!

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru arimo ahwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga zihuriraho abanyarwanda benshi aravuga ko umuryango wa Ambasaderi Eugène Richard Gasana ushobora kwitabira ubukwe bwa Ange Kagame bushobora kuba mu mpera z’uyu mwaka ku matariki ya 28 Ukuboza 2018.

Abakurikiranira ibibera mu miryango ikomeye iri mu butegetsi i Kigali bavuga ko ubwo bukwe bwa Ange Kagame batazi aho buzabera na gahunda uko zimeze n’imihango uko izakurikirana.

Tugarutse ku bya Ambasaderi Eugène Gasana hari amakuru ahwihwiswa avuga ko we na Perezida Kagame baba batakirebana ay’ingwe nka mbere bakaba baragiranye umwumvikano kuko ihangana ryabo nibo barihomberagamo cyane kandi uretse kubyara abana basa nk’uko bigenda muri benshi mu baturanyi b’abanyarwanda ibibahuza nibyo byinshi kurusha ibibatanya dore ko hari n’amabanga menshi basangiye.

Nabibutsa ko umusore uzarongora Ange Kagame witwa Bertrand Ndengeyingoma ari umuhungu wa Cyrille Ndengeyingoma uwo muryango ukaba ufite byinshi uhuriyeho na Ambasaderi Richard Gasana dore ko bose babaye mu gihugu cy’u Burundi kimwe n’umufasha wa Perezida, Jeannette Nyiramongi Kagame.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3258

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>