Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3258

Major Callixte Sankara yarokotse impanuka ikomeye we na bagenzi be

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu bihugu by’Afrika y’amajyepfo aravuga ko Major Callixte Sankara yakomerekeye mu Manuka ikomeye.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo ubwo Major Sankara, umuvugizi wa FLN yavaga mu rugendo rw’akazi mu gihugu cya Angola we na bagenzi be bakoreye impanuka y’imodoka mu gihugu cya Namibia bamwe barakomereka bikabije!

Major Sankara ngo akaba yarakomeretse akaguru n’akabako. Amakuru dukesha bamwe mu bantu bizewe bari hafi ya Major Sankara aremeza ko ubu Major Sankara na bagenzi be bari kwitabwaho n’abaganga!

Twagerageje kuvugana na Major Sankara cyangwa abandi bayobozi ba MRCD ariko kugeza dutangaza iyi nkuru nta n’umwe twari twagashoboye kuvugana.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3258

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>