Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3259

Rwanda: Yunusu Habimana yaburiwe irengero!

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru arimo guhwihwiswa tugishaka ukuri kwayo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2019 n’avuga kw’izimira rya Habimana Yunusu.

Uyu Yunusu Habimana yavuzwe cyane mu mwaka wa 2012 ubwo yasezeraga mu ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwo mu Rwanda aho yari umwe mu bayoboke baryo mu gihugu cy’u Bwongereza.

Amakuru atugeraho ni uko amaze iminsi aburiwe irengero aho yabaga i Kigali bikaba bivugwa ko abo mu muryango we ndetse n’inshuti bamushakishije muri za stations zose za polisi ariko bagaheba.

Hari amakuru avugwa ko mu minsi yashize yigeze gufungwa azira gutanga sheki zitazigamiwe (chèque sans provision) ariko nyuma ararekurwa.

Amakuru twashoboye kumenya ariko tugikorera igenzura avuga ko hakekwa ko yaba yarazize kuba aziranye n’umunyemali Rujugiro Ayabatwa Tribert ubu nawe akaba akunze gushyirwa mu majwi na Leta y’u Rwanda imushinja ngo gutera inkunga abayirwanya.

Hari amakuru tutarabonera gihamya idakuka avuga ko umunyemali Rujugiro yaba yarishyuriye ndetse agaha n’amafaranga Yunusu Habimana mu myaka yashize ubwo yari mu bibazo by’ubukene.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3259

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>