Imnsi ibaye icumi inkuru y’incamugongo itashye mu banyarwanda banyotetwe n’impinduka haba abari mu Rwanda ndetse n’abari mu mahanga. Impamvu ni itabwa muri yombi rya Majoro Sankara Callixte Nsabimana wari umuvugizi wa FLN. Ibi bikaba byarabe ku kagambane k’ibihugu bya Comores na Zambia aho byananiwe kurenza amaso akavagari k’amafaranga leta y’u Rwanda yatanze nka ruswa kugira ngo uyu mugambi ugerweho.
N’ubwo Sankara yari yabashije kuva muri Comores akagera muri Zambia , inzego z’umutekano z’iki gihugu zari zamaze gutamira ku makotanyi zemera kumurekura kubera igitutu cya Tanzania, ariko zikora ibishoboka byose ziha ubufasha intasi z’u Rwanda amakuru yose na numero za telephone yakoreshaga bifasha ba rushimusi kumwoga runono kugeza ageze muri Zambia aho yafatiwe bigizwemo uruhare rukomeye na Generali James Kabarebe winjiriye ubuyobozi bukuru bwa Zambia yitwaje ko ibihugu byombi bifitanye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha bityo birangira impirimbanyi ya demokarasi ishimuswe ijyanwa I Kigali.
Sankara afungiwe Nyarutarama aho yagizwe intere kubera iyicarubozo yakorewe!
Amakuru dufite avuga ko Sankara akigezwa i Kigali bamutwaye muri imwe mu Nzu isanzwe iri mu zicumbikira abantu leta iba ishaka gukorera iyicarubozo. Amakuru akomeza avuga ko yakorewe ibikorwa bibabaza umubiri hagamijwe kumukuramo amakuru yose bamwifuzagamo no kumutesha agaciro ngo atakaze ubushobozi bw’imitekerereze ishyitse. Ibi bikorwa ngo byaba byaramuzahaje cyane ku buryo yataye ubwenge ndetse agacika umugongo ku buryo magingo aya atarashobora guhagarara yemye kubera ko uruti rw’umugongo rwagize ikibazo. Kuri ubu ngo uyu mugabo aracyari muri iyo nzu y’ibanga iherereye Nyarutarama ku muhanda ujya ku murenge wa Kinyinya aho iyo nzu inazwiho gufungirwamo abayobozi bakuru ba gisirikali baba bakekwaho ibyaha bikomeye aho azengurutswe n’abaganga bamwitaho umunota ku wundi kugira ngo barebe ko yatora agatege. Iri zahara rya Sankara ngo niryo ritumye ataragezwa imbere y’ubutabera kuko leta itinya ko agejejwe imbere agaragaza intege nke byagaragara nabi imbere y’amahanga.
Umusomyi wa The Rwandan
Kigali