Yanditswe na Marc Matabaro
Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane twitter Ministeri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambare mu Rwanda (RDB) biri mu gikorwa cyo kuzengurutsa abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda mu bice bitandukanye by’igihugu.
Iki gikorwa cyatangiriye muri Pariki ya Nyungwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2019 kizageza ku tariki ya 19 Gicurasi 2019 nk’uko bitangazwa ku rukuta rwa twitter rwa Ministeri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda.
Iki gikorwa kije mu gihe ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi byari byasabye abaturage babyo kugenda bikandagira mu bice bimwe by’igihugu cy’u Rwanda.
N’ubwo iki gikorwa cyamamajwe cyane umwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda yabwiye The Rwandan ko nk’umuntu usanzwe uzi abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ngo abitabiriye iki gikorwa ni bake cyane ndetse biganjemo abo mu bihugu by’Afurika ndetse abenshi ntabwo ari abakozi bo hejuru muri za Ambasade cyangwa imiryango mpuzamahanga ihagarariwe mu Rwanda.
Ababikurikiranira hafi bakaba bavuga ko Leta y’u Rwanda mu ntumbero yo kwigaragaza neza kugira ngo izakire inama y’ibihugu bivuga icyongereza mu 2020 ishobora gukora ibikorwa byinshi nk’ibi ndetse igakomeza n’ibikorwa byinshi bigamije guca intege imitwe irwanya Leta y’u Rwanda ikoresheje intwaro.
Kuri benshi itabwa muri yombi rya LaForge Bazeye na Lt Col Abega ba FDLR kongeraho Major Callixte Sankara wa FLN bishobora kuba intangiriro y’ibindi bikorwa byakwibasira abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda mu mahanga baba ari abakoresha intwaro cyangwa abandi cyane cyane ko muri iyi minsi leta y’u Rwanda n’abayishyigikiye badukanye imvugo nshya yo kwita abayirwanya abakora iterabwoba (terroristes) cyangwa imitwe ya politiki iyirwanya imitwe y’iterabwoba (terror groups) hagamije kuyobya no gutera ubwoba abarwanya iyo Leta n’ibihugu by’amahanga.