Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3258

Jacques Bihozagara arashyingurwa kuri uyu wa gatanu tariki 15.04.2016

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan ava ku bantu bari hafi y’umuryango wa Nyakwigendera Jacques Bihozagara aravuga ko umurambo wa Nyakwigendera uzashyingurwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Mata 2016.

Imihango yo kumusezeraho izatangirira i Kibagabaga ahacumbikiwe umuryango wa Bihozagara guhera saa tatu ikomereze kuri Katederali yitiriwe Mutagatifu Etienne mu Biryogo, gushyingura bizabera i Rusororo mu ma saa kenda.

Uretse ishyingurwa rya Nyakwihendera hari amakuru atangazwa n’abo mu muryango avuga ko polisi y’u Rwanda yarangije igikorwa cyo gusuzuma umurambo (autopsie) ariko ngo imyanzuro y’ibyavuyemo ikaba ngo izashyirwa ahagaragara imihango yo gushyingura irangiye.

Nk’uko bitangazwa n’abo mu muryango wa Bihozagara ngo Leta y’u Rwanda niyo irimo kubafasha muri byose. Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ni uko Leta y’u Rwanda ari yo imaze kwishingira byinshi byakozwe kugeza ubu ikaba izishingira n’ibindi bizakurikiraho. Bimwe muri ibyo ni ibi:

-Gukura umurambo mu gihugu cy’uburundi

-Kwishyurira amatike y’indege abo mu muryango wa Bihozagara baba mu gihugu cya Canada (umugore n’abana) ngo baze gushyingura

-Kubakodeshereza inzu bazaba batuyemo mu gihe cyo gushyingura akaba ari naho hazabera imihango yose ndetse n’ikiriyo

-Kubaha amafaranga yo kubatunga mu gihe bazaba bari mu Rwanda muri iyi mihango yose

-Kwishingira ibikorwa byose byo gushyingura

Bamwe mu bantu bazi neza uyu muryango wa nyakwigendera kuva kera bibajije cyane kuri iyi myitwarire idasanzwe ya Leta y’u Rwanda, yananiwe kugira icyo ifasha Nyakwigendera agihumeka ahubwo ikamukoma mu nkokora noneho ubu yatabarutse ikaba ishaka kugaragaza ubugira neza itigeze igaragaza kuva mbere.

Hari abadashira amakenga umufasha wa nyakwigendera bahamya ko kuva kera yagaragaje imyitwarire idakwiriye yo guca inyuma uwo bashakanye ndetse n’ubunyangamugayo buke aho yagiye yambura amafaranga abantu benshi, bakaba babona byakorohera Leta y’u Rwanda mu kumugira igikoresho mu nyungu zayo za politiki.

Uku gufasha umuryango wa Bihozagara, hari ababibonamo gushaka kwerekana ko Nyakwigendera nta kibazo na kimwe yari afitanye na Leta ya Perezida Kagame. Mbese mu rwego rwo kwibagiza ubuzima bubi n’itotezwa Bihozagara  yabayemo mbere yo guhitamo guhungira i Burundi. Bivugwa ko yavuze ko agiye mu bikorwa by’ubucuruzi ariko hari benshi bahamya ko ubwo bucuruzi ntabwari buhari ndetse ngo yagiye atumirwa mu manama ya FPR agatinya kuza mu Rwanda kuyitabira. Hari n’amakuru avuga ko igihe yari afungiye i Burundi, abarundi bashatse kumurekura ngo bamwohereze mu Rwanda aranga!

Ikindi abasesengura babona gishobora kuba ni uko Leta y’u Rwanda yakoresha uru rupfu mu bikorwa byayo byo kwibasira abayobozi b’igihugu cy’u Burundi babashinja kwica Bihozagara.

Ariko uko byagenda kose n’ubwo ibizamini byakozwe ku murambo wa Bihozagara (autopsie) byagaragaza ko yishwe (hatabayeho gutekinika) ntabwo bisubiza ikibazo benshi bibaza: Ni inde wari ufite inyungu mu ipfira rya Bihozagara muri Gereza i Burundi? Hagati ya Leta y’u Burundi na Leta y’u Rwanda? Kuki ntacyo Leta y’u Rwanda yakoze mu gihe Bihozagara yari afunze ngo imufunguze?

Uko bigaragara umuhango wo gushyingura Nyakwigendera Bihozagara ushobora kwitabirwa na benshi kuko Leta y’u Rwanda ifite inyungu mu kwigaragaza neza muri urwo rupfu ku buryo hari benshi mu bayobozi cyangwa abandi bo muri FPR bazahabwa uruhushya ndetse bakanategekwa kwitabira umuhango wo gushyingura. Dore ko kugeza ubu nta makuru turabona avuga ko haba hari abarimo kubuzwa gufata umuryango wa Bihozagara mu mugongo nk’uko byagenze igihe Gen Kayumba Nyamwasa apfusha nyina abantu bakabuzwa kumutabara!

Ibi bikaba byibutsa urupfu rwa Aloysia Inyumba nawe washyinguwe mu buryo bw’igitangaza mu gihe igihe yari muzima yari yarimwe uburyo bwo kwivuza.

Isomo twakura mu ibi ni uko Leta y’u Rwanda yikundira abapfuye kurusha abazima wenda kuko baba batagishobora kuba bagira icyo bayibangamiraho!

Frank Steven Ruta


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3258

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>