Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3258

Police na RIB byinjiye ku ngufu mu ngo za Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki gicamunsi cyo ku wa gatandatu tariki ya 13 Kamena 2020 aravuga ko ingo z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda zinjiwemo ku ngufu.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo abashinzwe umutekano ba Police n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) binjiye mu rugo rwa Victoire Ingabire ngo bagiye kuhasaka.

Si kwa Victoire Ingabire gusa kuko amakuru The Rwandan ifite avuga ko no mu rugo rwa Bernard Ntaganda naho hinjiwe n’abashinzwe umutekano mbere yo kuhagota.

Kwa Me Ntaganda abavuga ko bashinzwe umutekano bashakaga kwinjira iwe.

Me Bernard Ntaganda yashoboye kohereza ubutumwa atabaza avuga ko adashobora gukingurira abantu batambaye imyenda ibaranga y’akazi:

.

.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza yabwiye ibinyamakuru bibogamiye kuri Leta y’u Rwanda ko iri saka ririmo rikorwa mu iperereza nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu yataye muri yombi uwitwa Gaston Munyabugingo, mu kubazwa biza kugaragara ko hari abantu bagomba “gusakwa hakurikijwe n’amakuru yarimo atanga.”

Uyu muvugizi wa RIB yagize ati “Yafashwe ejo arimo agerageza gutoroka ajya kwifatanya n’imitwe irwanya leta. Ni muri urwo rwego rero harimo hakorwa ibikorwa by’iperereza, nta nubwo ari kuri Ingabire gusa, hari n’ahandi hari buze kugenda hasakwa cyangwa se harimo hanasakwa.”

Yakomeje avuga kandi ko ngo Ingabire na Munyabugingo basanzwe bafite imikoranire, n’ubwo atabitanzeho amakuru arambuye kuko bikiri mu iperereza.

Victoire Ingabire amaze iminsi yibasiwe n’inzego z’iperereza zifatanije n’abandi bantu b’abahezanguni bashyigikiye ubutegetsi bubatse amatsinda agamije kumwibasira we kimwe n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bakoresheje ibinyamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Nabibutsa ko mu minsi mike ishize umwe mu barwanashyaka b’ishyaka DALFA Umurinzi, Venant Abayisenga yaburiwe irengero. Ibyo bikaba byaraje bikurikira ifungwa ry’undi murwanashyaka wa DALFA-Umurinzi, Théophile Ntirutwa wafashwe amaze kurokoka igitero cyari kimaze guhitana umwe mu bakiriya bari muri butike ye.

Gutumizwa ku biro by’ubugenzacyaha (RIB) bimaze byo kuba akamenyero kuko no kuri uyu wa kane tariki ya 11 Kamena 2020, Victoire Ingabire yari yitabye urwo rwego.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3258

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>