Yanditswe na Frank Steven Ruta
Ishami rishinzwe gukoma mu nkokora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda (CTU) ryataye muri yombi aba Sheikhs batandatu kuwa Kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2020.
Nyuma yo gufatwa kwabo, abo mu miryango yabo bagerageje gushakisha ahafungirwa abantu babo muri Kigali, ariko ntibabashije kubabona, n’inzego za Polisi na RIB bahagamagaraga ntacyo zabamariye, zababawiraga ko ntacyo zibiziho.
Abashehe batawe muri yombi basanzwe bazwi mu murongo wo kutamira bunguri amahame y’urudaca adasobanutse ahora azanwa na Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim, umwambari ukomeye w’ishyaka FPR, ukorera mu kwaha kwayo, akaba ayobora iri dini afatanyije n’abandi batatu, aribo umuhezanguni Sheikh AbdulKarim Harerimana wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda, Sheikh Musa Fazil Harelimana nawe wabaye Minisitiri w’Umutekano ubu akaba ari Visi Perezida w’Inteko Ishinga amategeko, ariko muri bose ufite ijambo rinini akaba Shikh Habimana Saleh wahoze ari Mufti w’u Rwanda ubu akaba ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, nawe wagize uruhare runini cyane mu kurema ivanguramoko, ivangurakarere, icyenewabo n’amacakubiri muri Islam, ku mabwiriza ya FPR.

Agatsiko gakoreshwa na FPR kayoboye idini ya Islam mu Rwanda
Umurongo w’aya makimbirane n’umwiryane byasizwe muri Islam na Sheikh Saleh Habimana niwo wakomeje gukurikizwa n’abamusimbuye bose, kuko banajyaho bigizwemo uruhare rweruye rwa FPR na Leta iyoboye.
Aba sheikhs batawe muri yombi bate, ni bantu ki, bajyanywe he?
Ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 28/07/2020 nibwo abashehe batandatu basanzwe bafite inshingano zinyuranye mu idini ya Islamu bahuriye ku biro bishinzwe ibikorwa bya Kolowani mu Rwanda mu Biryogo, aho basanzwe n’ubundi bahurira kenshi kuko batahahejwe.
Ubwo baganiraga, Mufti w’u Rwanda Hitimana Salim yarahageze azamuka hejuru muri etaje arabasuhuza, akibona ko ari itsinda rya ba bandi batandatu biganjemo abo FPR yita ab’imitwe minini, asiga abarindishije umwe mu bapolisi babiri bamurinda (yahawe na Leta), we aragenda. Mu kanya gato imodoka ya CTU iba irahaparitse, bazamuka babashyiraho amapingu bose, batabwiye ijambo na rimwe. Bamwe mu babibonye bahamya ko Mufti ari we wabahururije, bagafatirwa mu biro, kuko ubwo yabasuhuzaga agahita yikubita agasohoka bagize amakenga, bashatse gusohoka umupolisi wa Mufti abakangisha imbunda basubira mu byicaro.
Aba Sheikhs batawe muri yombi ni Sheikh Dr Maniriho Muhamad, Sheikh Nikobizaba Ismail uyobora umusigiti wa Nyabugogo, Sheikh Nahayo Ramadhan uyobora ishami rishinzwe ibikorwa bya Kolowani mu Muryango wa Islam mu Rwanda (RMC/Rwanda Muslim Community), , Sheikh Hategekimana Daudi, Sheikh Nzeyimana Hashim na Sheikh Nsabimana Issa.
Si ubwa mbere beretswe ko batishimiwe muri Islam
Muri aba ba Sheikhs, Ramadhan Nahayo ni umwe mu njijuke (Abamenyi b’idini ya Islam mu Rwanda), akaba umuhanga wa Kolowani cyane. N’ubwo ari we uyobora ibiro bishinzwe ibikorwa bya Kolowani mu Rwanda, uyu mwanya yagiye kuwuhabwa ari nta nkuru, kuko yari yarashyizwe ku gatebe igihe kirekire atanemerewe gutanga inyigisho mu musigiti uwo ari wo wose mu gihugu, azira ko yafatwaga nk’umuntu wigenga mu bitekerezo utavugirwamo ngo akoreshwe ibihabanye n’amahame ya Islam.
Uyu Sheikh Ramadhan Nahayo kandi hamwe na bagenzi be mu bihe bitandukanye bagiye bahamagazwa kwisobanura kuri Polisi y’u Rwanda, ariko bahagera bakabazwa na NISS (inzego z’iperereza).
Mu mwaka ushize kandi kuwa 03/11/2019 mu gihe cy’amasaha arenga atandatu bakaba barahaswe ibibazo na Commissioner of Police Dennis Basabose, ukuriye umutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba CTU (Counter Terrorism Unit). Iyi CTU n’ubwo byitwa ko ibarizwa muri Police, amakuru yizewe ahamya ko ikoreshwa kandi igahabwa amabwiriza n’umutwe ushinzwe kurinda Perezida Kagame, dore ko kenshi hagaragara bamurinze bambaye imyambaro yanditseho CTU.

Umutwe witwa ko ushinzwe kurwanya iterabwoba ukunze kugaragara urinze Perezida Kagame
Iyi CTU yitwa ko ishinze gukumira no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba, izwimo abicanyi benshi b’ingeri zinyuranye babitojwe ku rwego ruhambaye, ikaba yaranagize uruhare rutaziguye mu bitero byahitanye impunzi z’Abanyekongo mu nkambi ya Kiziba.
Mufti uriho ubu asigaje igihe kitagera ku mwaka ngo asoze manda ye, umushya akazatorwa n’inama y’aba Shiekhs nk’uko bisanzwe bigenda. Aba batandatu batawe muri yombi, baravuga rikihuta mu idini ya Islamu mu Rwanda, kuba bazwiho kutemera imiyoborere ya Mufti Hitimana Salim yo gukoreshwa na FPR, ni imwe mu mpamvu nkuru zituma hakenerwa kubigizayo vuba na bwangu ngo batazasopanya imigambi yo guhorana ijambo kwa FPR mu buzima bw’idini ya Islam mu Rwanda.