Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3258

U Burundi bwakuriye u Rwanda inzira ku murima

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amezi abiri nyuma y’irahira rya Jenerali Evariste Ndayishimiye Perezida w’U Burundi, impaka ziracyari zose ku kumenya uko u Burundi buzitwara ku mubano wabwo n’ibihugu bituranyi,  cyane cyane u Rwanda.Perezida w’U Burundi amaze gukuraho urujijo, agaragaza aho u Burundi buhagaze ku mubano n’abaturanyi be baregwa gushaka guhungabanya igihugu cye.

Mu ngendo ari gukorera hose mu gihugu cye, Perezida Evariste Ndayishimiye yaganiriye n’abaturage b’i Busoni mu ntara ya Kirundo ihana imbibe n’u Rwanda mu Majyaruguru y’u Burundi. Mu ijwi riranguruye, yeruye avuga ko nta cyo bazavugana n’ibihugu by’indyarya, bibatega ihwa mu kirenge ngo barikandagire.

Mu ijambo rye, arashinja kandi ibihugu atavuze amazina “gufata bugwate impunzi” no gukomeza gucumbikira  abacuze umugambi mubi wo guhirika ubutegetsi bw’u Burundi mu mwaka wa 2015, bakanagerageza kuwushyira mu bikorwa.

Yongeye gukangurira impunzi gutaha, asaba n’abaturage baganira nazo (bakoresheje telefoni), kuzihamagarira gutahuka.

Perezida wa Repubulika y’U Burundi avuze ibi nyuma  y’uko impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi mu Rwanda zishinja agatsiko ka bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi baba mu mahanga, gukomeza kubashishikariza kutazahirahira bataha.

Ibaruwa yanditswe n’itsinda ry’impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi y’impunzi mu Rwanda, zahamagariye perezida wabo gufatanya n’u Rwanda ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, kubafasha gutaha.

Impunzi zirenga 60.000 z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama, mu Ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda, kuva havuka ikibazo cya politiki cyo mu 2015 cyari gishingiye ku kwiyamamaza kwa Perezida Nkurunziza, no kuri kudeta yapfubye.

Abaturage ba Mahama barenga 300 bashyize umukono kuri iyo baruwa yandikiwe Perezida Ndayishimiye, bamumenyesha ko  hari abanyappolitiki b’Abarundi bari mu buhungiro “bashaka ko baguma mu nkambi ku nyungu zabo”.

Emmanuel Bizimana, umwe mu bashyize umukono ku masezerano, avuga ko “ubu ari cyo gihe cyo gutaha”, akomeza agira ati: “Turabizi ko ubu igihugu cyacu gitekanye, niyo mpamvu twarungits eicyete kwa Perezida wacu. “

Avuga ku kibazo cy’impunzi zikiri hanze y’u Burundi, Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Ibyo bihugu bahungiyemo byabafashe nk’ingwate, turabibona ko byabafasheho ingwate kuko nta muntu ashaka gutaha mu gihugu c’iWe, ngo habe igihugu kimwankira. Ni ukuvuga ko babafashe nk’ingwate, babafata nk’imbohe. Ndasavye rero y’uko ico gihugu cabarekura bakitahira mu gihugu cabo c’amavukiro. Namwe ndagira ngo mbasabe mwitegure kubakira. Ndagira ngo rero mbonereye aka karyo, na’abo Barundi ndabatere akamo kuko ndazi ko bakurikirana amakuru y’u Burundi, niba biteguye guta, twebwe turiteguye kubakira, hanyuma tuze turAbe ubatangirira ku rubibe  ababuza kwitahira iwabo. Turifuza y’uko ibihugu vyose bibanyi, canke ivya kure vyakiriye impunzi vyomenya ko Abarundi bacu bari muri ivyo bihugu, ari abana b’u Burundi kandi bakeneye iteka n’itekane.”

Kuva mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka,  Perezida Evariste Ndayishimiye yasabye ko impunzi zataha kandi kuva icyo gihe abagera ku 2000 batahutse bava muri Tanzaniya, nk’uko imibare yaturutse mu biro by’umuryango w’abibumbye ibigaragaza.

Guverinoma y’u Rwanda irashinjwa kuba yarateye inkunga kandi igatanga ibikoresho by’abateguye guhirika ubutegetsi mu Burundi iyobowe na Gen Maj. Godefroid Niyombare wigometse.

Nyuma yo guhirika ubutegetsi bikamunanira, Gen Maj Niyombare yahungiye mu Rwanda, aho yari arindiwe umutekano mu kigo cya gisirikare.

Mu Rwanda, Niyombare ategeka inyeshyamba zo mu Burundi, harimo na Red Tabara, izi nyeshyamba zigizwe n’abahoze ari abasirikari b’Abarundi hamwe n’abandi bitwa ko bademobirijwe mu gisirikare cy’ Rwanda, kandi izi nyeshyamba zihabwa imyitozo n’inkunga y’ibikoresho na Leta ya Kagame.

Kuri iyi ngingo y’umubano w’u Burundi n’u Rwanda, Perezida w’u Rwanda, Gen Paul Kagame, yatangarije i Kigali ku ya 10 Nyakanga 2020 ko igihugu cye cyifuza kugarura umubano w’ibihugu byombi.

Avuga kuri aya magambo yavuzwe na Gen Kagame, Gen Ndayishimiya, Perezida w’Uburundi yavuze ko abaturanyi bashaka kuvugurura umubano wa politiki, guhahirana n’imigenderanire,  bagomba kubanza gusubiza u Burundi inkozi z’ibibi bacumbikiye, ngo zicibwe urubanza. 

Perezida Ndayishimiye yaboneyeho kongera gusaba ibihugu bibanyi atavuze amazina, kutivanga mu buzima n’ibibazo by’u Burundi. Yihanangirije abo yita indyarya agira ati: “Ntitwifuza yuko tugiraniraimigenderanire n’igihugu gikoresha u buryarya, igihugu c’ikiyorobetsi. Ntibishoboka ko hari igihugu kivuga ko kirashobora gukundana n’u Burundi, mugabo kiriko kiriyorobeka, cashize ihwa mu kirenge kugira ngo turihonyore.” Yavuze kandi ko u Burundi butajya buhungabanya umutekano w’ibindi bihugu.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3258

Trending Articles