Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3258

U Rwanda ruvuga ko icyemezo cy’Ubwongereza “kidakwiriye”

$
0
0

Leta y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko kubuza abagenzi bavuye mu Rwanda kujya mu Bwongereza ari umwanzuro “udashingiye kuri siyansi”.

Kuwa kane, leta y’Ubwongereza yongeye u Rwanda, u Burundi na Emira zunze ubumwe z’Abarabu ku rutonde rw’ibihugu ababivuyemo batemerewe kujya muri UK. Leta y’u Rwanda uyu munsi yasohoye itangazo rivuga ko ibikorwa byayo mu kurwanya Covid-19 “bihoraho, bikorwa mu mucyo kandi bishimangirwa n’izindi nzego zigenga”. Muri aka karere, Tanzania na DR Congo nabyo abagenzi bahavuye ntibemerewe kujya mu Bwongereza, kubera “kwirinda ubwoko bushya bwa Covid-19.”

Leta y’u Rwanda yavuze ko icyemezo cy’Ubwongereza “kidashingiye kuri siyansi”, kandi iyo leta itegereje “ibisobanuro ku mpamvu z’icyemezo kidakwiriye cya leta y’Ubwongereza”.

BBC


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3258

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>