Yanditswe na Frank Steven Ruta
Amakuru agera kuri The Rwandan muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021 aravuga ko Johnston Busingye, Ministre w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta yaba yasabwe kwegura na Perezida Kagame.
Umwe mu bantu begereye umuryango wa Johnston Busingye yabwiye The Rwandan ko atamerewe neza na gato afite ubwoba dore ko ngo yarakariwe bikomeye na Perezida Kagame. .
Ibi bije nyuma y’aho hasohokeye ikiganiro Busingye yakoranye na Televiziyo mpuzamahanga Al Jazeera aho yiyemerera imbere y’umunyamakuru Marc Lamont Hill ko Leta y’u Rwanda ari yo yishyuye indege yakoreshejwe gushimuta Paul Rusesabagina, ndetse akanemera ko aho Rusesabagina afungiye muri Gereza ya Mageragere impapuro za ngombwa mu gutegura urubanza rwe zafatiriwe n’ubuyobozi bw’iyo gereza!
Ikosa rindi rikomeye ni uko ibiganiro Johnston Busingye yagiranaga n’abajyanama wa Leta y’u Rwanda mu kunogereza isura yayo Terence Fane-Saunders byageze kuri Al Jazeera (niba harabayeho kwibeshya, niba byaroherejwe bigambiriwe ntabwo turabimenya), aho bapangaga uko bazikura mu kibazo cy’indege yatwaye Rusesabagina igana i Kigali.
Nk’uko umwirondoro w’uyu Terence Fane-Saunders ubigaragaza ngo ni kabuhariwe mu kunogereza isura no gufasha kwikura mu y’abagabo akaba n’umuntu w’ikirangirire muri uyu mwuga wishyurwa akayabo, ibi rero bikaba bitanga ishusho nyakuri y’uburyo imisoro y’abanyarwanda ikoreshwa mu bidafitiye umumaro abaturage.
Aho ibintu bikomerera ni uko Ministeri y’ubutabera iyobowe na Johnston Busingye yasohoye itangazo yitandukanya nawe ivuga ibyo yavuze bitari mu murongo wa Leta y’u Rwanda! Ibintu nk’ibi bikaba biheruka muri Mata 2020 ubwo uwari umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yirukananwa kuri uwo mwanya ashinjwa gukoresha imvugo ihabanye n’umurongo wa Leta.
Amakuru akomeje kutugeraho akaba avuga ko mu gihe gito kiri imbere Johnson Busingye ashobora kugeza ubwegure bwe kuri Perezida Kagame ku mugaragaro akabwemera cyangwa akabwanga, ariko ntawe ugishidikanya ko ashobora kubwemera dore ko ashobora no kumwirukana atiriwe yakira ubwegure bwe.
Twabibutsa ko Ministre Busingye yari yahawe gasopo na Perezida Kagame mu mwiherero wa 17 w’abayobozi wabereye i Gabiro muri Gashyantare 2020