Yanditswe na Erasme Rugemintwaza
Ku wa gatanu, umuryango wa Paul Rusesabagina n’umwunganizi we, Vincent Lurquin, basabye Leta y’Ububiligi gutabara vuba mu gihe kuwa gatatu tariki ya 17 Gashyantare i Kigali hatangiye urubanza uyu mugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi aregwamo iterabwoba. Umuryango we urasaba ko Paul Rusesabagina yoherezwa kuburanishirizwa mu Bubiligi aho kuba mu Rwanda aho “atazabona ubutabera buboneye“, nk’uko babivuze mu kiganiro n’abanyamakuru cyakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.
ʺTurabizi ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga (Sophie Wilmès) na guverinoma bashyira umuhati kugira ngo dushobora kubona ubufasha bw’Urwego ruhagarariye Leta. Ariko ntabwo turabona.. Papa nta buryo bwo kubona imiti afite. Ubufasha bw’Urwego ruhagarariye Leta bugomba kumufasha kubona abamwunganira ariko ibyo ntibirashoboka. Ingamba zigomba kongerwamo imbaraga. Abo bayobozi bagomba gusaba ko urubanza rubera mu Bubiligi. Ntazabona ubutabera nyabwo mu Rwanda” ibi byashimangiwe n’umukobwa we Carine Kanimba.
U Rwanda: Paul Rusesabagina, utavuga rumwe n’ubutegetsi yageze imbere y’ubucamanza
Me Lurquin yashimangiye kandi ko umukiriya we afite ubwenegihugu bw’Ububiligi, bwiyongera ku bw’u Rwanda nk’uko byemejwe n’abayobozi b’u Rwanda. “Ni Umubiligi gusa. Ubufasha bw’Urwego ruhagariye Leta, ntibwashoboraga gutangwa iyo aba afite ubwenegihugu bubiri “, yongeraho ko urubanza rugomba gukomereza mu Bubiligi, aho iperereza rigikomeje. Uyu Munyamategeko yibajije ati: “Hariho dosiye ifunguye mu Bubiligi, itarafungwa, ibyo bitwemerera gusaba iyimurwa”, yongeyeho ati: “Kuki Ububiligi bukomeje guceceka?”
Bwana Lurquin yagarutse kandi ku ifatwa ry’umukiriya we mu Rwanda muri Kanama ishize, avuye i Dubai, nyamara bene wabo bavuga ko yatekerezaga kujya mu Gihugu cy’u Burundi gituranye n’u Rwanda. Nyuma yo gusuzuma inyandiko mu rwego rw’urubanza, “dushobora kwemeza ibyavuzwe muri aya mezi atanu n’igice ashize: Paul yarashimuswe. Indege yihariye Paul Rusesabagina yagiyemo yari yakodeshejwe na RIB, Ibiro ishinzwe iperereza mu Rwanda (twagereranya na FBI) “.
Urubanza rwa Bwana Rusesabagina, wanditse filime “Hotel Rwanda” kuri jenoside yo mu 1994, rwatangiye ku wa gatatu i Kigali, aho uwahoze ari umunyamahoteri, ushinjwa ibyaha birimo iby’iterabwoba, yahakanye ububasha bw’urukiko bwo kumuburanisha.
Araregwa ibyaha 13 birimo icyaha cy’iterabwoba, ubwicanyi ndetse no gutera inkunga inyeshyamba, kubera gukekwaho kuba yarashyigikiye National Liberation Front (FLN), umutwe w’inyeshyamba ushinjwa kuba waragabye ibitero byahitanye abantu mu myaka yashize mu Rwanda. Akaba yaritabanye n’abandi 20 baregwa mu rubanza rumwe.
Bwana Rusesabagina, udacira akari urutega ubutegetsi bwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagiye mu buhungiro kuva mu 1996 muri Amerika no mu Bubiligi, igihugu cyamuhaye ubwenegihugu. Yatawe muri yombi mu mpera za Kanama i Kigali.
Uru rubanza rwatumye amahanaga avuga byinshi: Leta zunze ubumwe z’Amerika zamuhaye umudari wa Perezida w’umudendezo mu 2005, zisaba ko habaho ubutabera buboneye, naho Inteko ishinga amategeko y’Uburayi yo isaba ko arekurwa.