Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3258

Tom Ndahiro yitiranije ibendera rya CDR n’iry’abasangwabutaka bo muri Australia?

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021, ubwo imyigaragambyo yo gusaba ifungurwa rya Idamange ndetse n’izindi mfungwa za politiki zifungiye mu Rwanda yari irimbanije, bamwe mu banyarwanda batuye mu gihugu cya Australia bagaragaye muri iyo myigaragambyo bafite imbendera ry’abasangwabutaka bo mu gihugu cya Australia bazwi kw’izina rya aborigènes.

Umunyarwanda Tom Ndahiro, uvuga ko ari umushakashatsi kuri genocide yahise asimbukira ku rubuga rwa twitter ahita yemeza ko aba banyarwanda bigaragambirizaga mu gihugu cya Australia bari bafite idarapo ry’ishyaka CDR (Coalition pour la défense de la République) ishyaka ryabayeho mu Rwanda hagati ya 1992 na 1994 nyamara ababonye iryo darapo bahamya ko rinyuranye na ririya ryo muri Australia.

Ntabwo byahagarariye aho kuko urubuga rwa YouTube rwitwa Intsinzi rukunze gukoreshwa n’abashyigikiye ubutegetsi bwa Kigali ariko bikinze mu mwambaro w’abacitse ku icumu rwahise rukomereza mu mujyo wa Tom Ndahiro ndetse runavanga amashusho yo mu myigaragambyo yo kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Werurwe 2021 n’imbwirwaruhame zo mu myaka ya mbere ya 1994 mu gihe cy’amashyaka!

Mu kiganiro umunyamakuru Jean Claude Mulindahabi yagiranye n’umwe mu bigaragambirizaga mu gihugu cya Australia asobanura iby’iyo myigaragambyo n’ibendera mu kiganiro musanga hano hasi:

Ese Tom Ndahiro na Intsinzi TV iki gikorwa bagikoze kubera ubujiji no kwitiranya ibintu cyangwa bari muri gahunda yo kubiba urwango no kuyobya abantu cyane cyane urubyiruko?

Tubitege Amaso!


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3258

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>