Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3258

Urujijo mu gusezera nyakwigendera Perezida Magufuli

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba


Kuri uyu wa mbere tariki 22 Werurwe 2021, ku Kibuga i Dodoma mu murwa mukuru wa Tanzaniya habereye umuhango wo gusezera kuri nyakwigendera Perezida wa Tanzaniya John Pombe Joseph Magufuli watabarutse ku wa 17 Werurwe 2021 azize indwara y’umutima. Isi yose ikaba yarerekanye ko Bwana Dr. John Pombe Joseph Magufuli yasigiye isi umurage utazibagirana kandi ko yari akunzwe na benshi.

Umuhango wo gusezera kuri Magufuli witabiriwe n’abanyacyubahiro benshi barimo n’abakuru b’ibihugu bitandukanye byo muri Afrika aribo Uhuru Kenyatta wa Kenya, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Edgar Lungu wa Zambiya, Lazarus Chakwera wa Malawi, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Filipe Nyusi wa Mozambike, Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo, Mokgweetsi Masese wa Botswana, ndetse n’abandi batandukanye bavuye hirya no hino ku isi.

Tuributsa ko igihugu cya Tanzaniya gihana imbibi n’u Rwanda, Burundi, Uganda, Kenya, Zambiya, Malawi na Mozambike. Mu ba Perezida b’ibihugu bihana imbibi na Tanzaniya bitabiriye umuhango wo gusezera kuri nyakwigendera Magufuli harimo uwa Zambiya, Kenya ndetse n’uwa Mozambike. Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, u Burundi na Uganda ndibagaragaye muri uwo muhango, ibi bikaba byarateye urujijo no kwibaza byinshi kuri ibyo bihugu ariko cyane cyane ku gihugu cy’u Rwanda ubu havugwa kutagaraga cyangwa kutiyerekana kwa Perezida Paul Kagame kugera n’aho bamwe bahwihwisa ko yapfuye. Mu muhango wo hugerekeza Perezida Pombe Magufuli, U Rwanda rwahagarariwe na Ministiri w’Intebe Bwana Ngirente Edouard.

Mbere y’uko tugira icyo tuvuga ku myitwarire ya Perezida Paul Kagame ku rupfu rwa nyakwigendera Magufuli, twibutse ko abakuru b’ibihugu bya Uganda ndetse n’u Burundi bagiye kuri ambasade za Tanzaniya mu bihugu byabo mu rwego rwo kunamira nyakwigendera no kwifatanya n’abandi kumuherekeza. Abo baperezida bombi kandi bagize icyo batangariza isi ku butwari bwa Perezida Pombe Magufuli. Nyamara Perezida Paul Kagame w’u Rwanda niwe wenyine utaragize ijambo atangariza isi n’abatuye Afrika yose ku butwari bwa nyakwigendera Perezida Pombe Magufuli.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Werurwe rero, igihe abanyafrika twese twari mu kababaro ko gusezera intwari ya Afrika itazibagirana Perezida Pombe Magufuli, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, wihutiye gutangaza ko yabuze inshuti n’umuvandimwe nyuma y’urupfu rwe, yari yibereye mu nama (online) na ba mpatsibihugu.

Ibi byaba bisobanura iki kuba Perezida Paul Kagame ataragiye gusezera kuri nyakwigendera Pombe Magufuli?

Ese ni iki kibyihishe inyuma?

Tuributsa ibi bikurikira:
– Ukuntu mu minsi 365 igize umwaka, Paul Kagame yabaga mu Rwanda iminsi mirongo itandatu (60) gusa none ubu akaba amaze iminsi 519 atarenze kuri videwo;
– Ukuntu Perezida Paul Kagame yatakambye cyane ngo ajye gusezera kuri Mandela kandi u Rwanda na Afrika y’Epfo icyo gihe byari byaracanye umubano;
– Ukuntu yemeye kwicara hagati ya bagenzi be (Museveni na Kikwete) muri Zimbabwe ngo paka asezeye kuri Mugabe wamurashe muri Zaïre;
– Ukuntu yarwanye umuhenerezo akemera ko banamusaka muri Kenya ngo paka asezere kuri Moi wari waramuhaye gasopo;
None kuri uyu wa 22 Werurwe 2021 ntiyagaragaye mu muhango wo gusezera kuri Pombe Magufuli yahaye inka kandi akaba n’umuturanyi. Ibi murumva atari agahomamunwa. Dusoza iyi nkuru tuributsa ko gutabarana ari imwe mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda kandi ko inshuti uyibonera mu byago. Nyamara kuri Paul Kagame, ibyo nta gaciro na gake.

Urupfu rwa Perezida Magufuli rwagaragaje inshuti nyazo. Magufuli asize umurage mwiza tuzamwibukiraho wo kwitangira abaturage ayoboye.

Magufuli, ruhukire mu mahoro!


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3258

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>