Yanditswe na Albert Mushabizi
‘’ ‘Akazu’ byemejwe na TPIR, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda i Arusha, ko ari baringa, mu by’ukuri, nta tsinda cyangwa se umuryango wari uhuriwemo n’abantu, witwaga iryo zina wigeze kubaho mu Rwanda.”
Jenoside yagwiriye u Rwanda yazanye udushya twinshi mu Rwanda rwa nyuma yayo. Ikidasanzwe ni inyito zagiye zibasira abantu, zikabashora mu magereza kuborerayo ku kamama, nyuma bakarekurwa bataburanye nta no gusobanuza. Hari n’abandi basiragiye mu nkiko, zo mu mu gihugu no hanze yacyo; ku bw’izo nyito zabometsweho batagize aho bahuriye nazo namba.
Ibaze nko kwitwa “Interahamwe”, umutwe w’urubyiruko rw’icyahoze ari MRND, ntaho wigeze uhurira n’iryo shyaka ndetse utari waranavutse muri 1994 cyangwa wari umwana w’igitambambuga… Byibuze n’izo nterahamwe wenda zabayeho; nk’ “akazu” ko ni inyito yari mu kirere mu byiyumviro by’abantu, nyamara ifatwa nk’aho ari itsinda cyangwa umuryango utunganyije neza, ku buryo n’abawugize bari bafite uko baziranye. Byahe se byo kajya!
“Akazu” byemejwe na TPIR, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda i Arusha, ko ari baringa, mu by’ukuri, nta tsinda cyangwa se umuryango wari uhuriwemo n’abantu witwaga iryo zina wigeze kubaho mu Rwanda.
Umunyapolitiki Faustin Twagiramungu akaba ari mubatanze ubuhamya ko iyo nyito y’”Akazu”, yafatwaga nk’itsinda cyangwa umuryango uhuriwemo n’abantu runaka utunganyije neza, nyamara ari baringa. Protais ZIGIRANYIRAZO, wari ufungiye i Arusha ku mpamvu z’amaherere agarukira kuri iyo nyito gusa, byamugize umwere, ahanagurwaho ibyaha byari bishingiye kukuba gusa, ava inda imwe n’umufasha w’uwahoze ari Prezida Juvenal HABYARIMANA.
Nk’uko iyi nyito ya baringa y’ “akazu” itasiragije bake, na n’ubu ruracyageretse! Bwana Pierre BASABOSE, ufatwa nk’umunyamuryango w’”akazu” mu nkuru y’urubuga rwa Radiyo Televiziyo y’ababibili (RTBF), yarekuwe n’ubutabera bw’u Bubuligi kuwa 16 Mata 2021, mu byo akurikiranyweho hakaba no kuba umunyamuryango w’”Akazu” ngo no kuba akekwaho kuba yarakoze Jenoside.
Nta gitangaje ko icyaha cy’ingenzi ari ugukekerwaho kuba umunyamuryango w’”Akazu”, agatsiko cyangwa se umuryango wahinyuwe na TPIR, ko utigeze ubaho, ahubwo ari umuhimbano. Kuba umunyamuryango w’ako “Akazu” katigeze kiberaho mu kuri kwamye, bikamusunikira no gukora Jenoside byanga bikunda; bigendeye ku myumvire y’abacyubakiye imyumvire yabo ku kintu cya baringa.
Pierre BASABOSE, wigeze kubaho umusirikari mu izahoze ari ingabo z’u Rwanda (EX-FAR), nyuma akaza kuzivamo yiyegurira ubucuruzi bwo kuvunja amafaranga; yakoze uwo murimo uzwi nk’ “ubuvunjayi” mu mujyi wa Kigali. Nyuma ya 1994 yahungiye mu gihugu cy’u Bubiligi aho yakomereje umwuga w’ubucuruzi, akaba ubu ari kugisiragirizwamo mu butabera.
Nabibutsa ko mu mpera za Nzeri 2020, ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwashinje ibyaha byo kurenga ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu Pierre Basabose n’abandi banyarwanda babiri ari bo Séraphin Twahirwa na Christophe Ndangali Segako. Igikorwa cyo guta muri yombi aba banyarwanda batatu ngo cyabereye mu mujyi wa Bruxelles no mu gace ka Hainau. N’ubwo Pierre Basabose we yarekuwe abo banyarwanda bandi bo baracyafunzwe.