Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3258

Antoine Anfré ushimagizwa na FPR yemejwe nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Nyuma y’imyaka itandatu igihugu cy’u Bufaransa kitagira Ambasaderi mu Rwanda, arashyize arabonetse, ni Bwana Antoine Anfré, Umufaransa w’imyaka 58, ufitanye amateka na FPR.

Kuba u Rwanda rwemeye Ambasaderi Mushya w’u Bufaransa bije bikukurikira uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron w’iki gihugu, yagiriye mu Rwanda mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2021 akarwizeza byinshi mu bufatanye , ndetse akahava yemeye ko hari uburangare no kutita ku bintu byabayeho nk’amakosa y’igihugu cye bigatuma ngo bataritwaye uko byari bikwiye mu gihe cya Jenoside.

Perezida Macron agishingura ikirenge mu Rwanda nibwo izina Antoine Anfré ryatangiye guhwihwiswa kuri uyu mwanya, none ibyafatwaga nk’ibihuha cyangwa ibyifuzo bya bamwe bibaye impamo. Iri zina ryanditsweho n’ibitangazamakuru byegereye Leta y’u Rwanda ko Anfré uvugwa muri Rapport Duclert ariwe ufite amahirwe menshi yo kugirwa ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda. Ibi kandi byanditsweho na Jeune Afrique yo kuwa 01 Kamena 2021.

Muri raporo Duclert nayo itaravuzweho rumwe, Antoine Anfré agarukwaho, iyi raporo ikibutsa ko mu gihe FPR yateraga u Rwanda ari we wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibikorwa bya Afurika n’ikirwa cya Madagascar ryitwaga DAM (Direction des Affaires Africaines et Malgaches)

Muri iyi Rapport Duclert kandi avugwamo nk’uwahuzaga Minisiteri y’ingabo n’Abakozi bo muri Biro bya Perezida Francois Mitterand ku bibazo bya Afrika, ku bijyanye n’ibitero bya FPR ngo akaba yari afite imyumvire ihabanye n’iy’abandi bose, kuko ngo we yasabaga ko politikii u Bufaransa bufite ku Rwand yahinduka, mu gihe abandi bo bifuzaga ko ahubwo u Bufaransa bufasha Leta iriho kwigobotora burundu ibitero bya FPR.

Antoine Anfré, inshuti ya FPR

Hari amakuru kandi avuga ko Antoine Anfré yaba yarabonanye inshuro ebyiri n’abahoze ari abadipolomate ba FPR bakoreraga ku mugabane w’u Burayi, cyane cyane mu Bufaransa no mu Bubiligi muri iriya myaka yo hagati ya 1991-1994, akaba yarabonanye n’itsinda ryari riyobowe na Patrick Mazimhaka wahoze ashinzwe ububanyi n’amahanga muri FPR mu gihe cy’urugamba.

Kuba Antoine Anfré agiye gukorera i Kigali ni bishya kuri we, ariko Leta iriho mu Rwanda imwiyumvamo kandi akaba yaranafashije umutwe wa Gisirikare wayishyizeho yo ntizamubera nshya, kuko agiye i Kigali yisanga nk’umutoni wa FPR. Ese biracura iki? Bifitiye iyihe nyungu u Rwanda cyangwa u Bufaransa? Aho ntibazamuhuma amaso, bakamugenza nka ba Gen Dallaire n’abandi FPR yahumye ubwenge?

Mu bikorwa bye bijyanye na dipolomasi y’igihugu cye cy’u Bufaransa, Antoine Anfré yabikoreye muri Niger, Turukiya, u Bwongereza, n’ahandi.

Niba wifuza kumenya byinshi kuri Ambasaderi Antoine Anfré, amateka ye n’ibyo yakoze, kanda hano>>>


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3258

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>