Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi, Human Rights Watch, urasaba ubutegetsi bwa Mozambique gutangaza aho Cassien Ntamuhanga, umunyarwanda wasabaga ubuhungiro muri icyo gihugu, aherereye.
HRW ivuga ko hashize ibyumweru birenga bitatu atawe muri yombi n’ubutegetsi bw’icyo gihugu.
Irashinja icyo gihugu kuba kugeza ubu kitari cyatangaza aho ari cyangwa se ngo kimwemerere kubonana n’umunyamategeko.
Uyu muryango ukaba uvuga ko ufite impugenge ko ashobora kwoherezwa mu Rwanda hadakurikijwe amategeko.
Ntamuhanga yatorotse gereza yo mu Rwanda mu 2017 nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha birimo iterabwoba no kugambanira ubutegetsi.
Yari aherutse kandi gukatirwa indi myaka 25 mu rundi rubanza rwarimo ibyaha by’iterabwoba.
Jacques Niyitegeka yavuganye na Lewis Mudge wo muri Human Rights Watch, maze atangira amubaza icyo bagenderaho bashinjwa Mozambique kunyuruza ku ngufu Cassien Ntamuhanga (ushobora kumva icyo kiganiro hano hasi).