Yanditswe na Frank Steven Ruta
Mu itangazo ryasohowe n’urwego rwa Leta rwegamiye kuri Leta ariko rukitirirwa abanyamakuru bigenzura, riramenyesha abanyarwanda bose ko ngo Dieudonné Niyonsenga (Cyuma) atari umunyamakuru w’umwuga, ko n’iyo abivuga aba abyiyitirira.
Kuba iri tangazo rikumira Cyuma, risohotse ririho izina rimwe rukumbi, rigaragara nk’igitero kigabwe kuri Niyonsenga Dieudonné Cyuma Hassan, aho kuba itangazo rusange rireba bose.
Cyuma abaye uwa kabiri ukumiriwe na Rwanda Media Commisiion, nyuma y’a Agnes Nkusi Uwimana wategetswe gusubiza ikarita y’itangazamakuru, uru rwego rukaba rwarahise rusohora itangazo rimenyesha Abanyarwanda bose ko Agnes Atari umunyamakuru ku butaka bw’u Rwanda.
Iri tangazo rikumira Cyuma mu mwuga rije nyuma y’itabwa muri yombi rya Theoneste Nsengimana mu ijoro ryakeye, kandi aba uko ari batatu bahozwaga mu majwi n’itsinda rivugira Leta na FPR ku mbuga nkoranyambaga, ryahoraga ribashinja ivangura, ingengabitekerezo ya Jenoside, gukurura amacakubiri, no kubiba urwango mu Banyarwanda. Ibi byose ni ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda mu buryo bwihanukiriye.
Aba nabo bari gusunikirwa kuva mu kibuga bashoboye cyo guha abaturage amakuru ya mpuruyaha, nyuma y’aho abandi babiri batari abanyamakuru baterewe muri yombi, urubuga rw’ubwisanzure kuri Youtube rukagabanuka. Aba babiri bababanjirije ikumirwa ry’abanyamakuru ni Aimable Karasira na Yvonne Idamange. Undi ugerwa amajanja ni Hakuzimana Abdul-Rachid.
Gukumirwa kwa Cyuma Hassan kuje gukurikira na none kwitaba urukiko kwe aburanishwa ku byaha yari yaragizweho umwere mu ntangiriro z’umwaka. Ibi bigatera bamwe impungenge mu kwibaza niba nawe ataba azakatirwa ubwo azaba agiye gusomerwa, bikaba inzira y’ubusamo yo kumukura mu kibuga.
Abakora isesengura bahamya ko iri tangano ryaba ari nk’imbarutso yo kuzata muri yombi Cyuma Hassan mu gihe yajya gutara amakuru bikitwa ko primo kwiyitirira umwuga.
Itangazo rya RMC rikumira Cyuma Hassan Dieudonné: