Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 5 Gicurasi 2022 aravuga ko Edouard Bamporiki, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yatawe muri yombi akekwaho icyaha cya ruswa.
Amakuru akomeza kugera kuri The Rwandan aravuga ko atatawe muri yombi wenyine ahubwo biravugwa ko na Mpabwanamaguru Merard, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo nawe yatawe muri yombi.

Umwe mu banyamakuru akorera i Kigali itashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye The Rwandan ko bashobora kuba bazira ruswa mu bijyanye n’imyubakire.
Nta rwego rwa Leta y’u Rwanda ruratangaza aya makuru ariko abantu batandukanye barimo abanyamakuru bakorera mu Rwanda bakoresheje imbuga nkoranyambaga bagerageje gutangaza aya makuru ariko mu mvugo ijimije basa nk’abikandagira.
Nari nkeneye Hon. @Bamporikie wa @YouthCultureRW hamwe na @merardmp Vice Mayor muri @CityofKigali ariko sindi kubabona kuri Phone kandi hari amakuru nashakaga kubibariza! Niba bari kumwe sinzi! Hagati aho icyo nabashakiraga reka nkireke hari andi makuru nshaka kwibariza @RIB_Rw
— Manirakiza Théogène (@mathebebo) May 5, 2022
Iyi nkuru nizeye ko ari yo ku gipimo cya 75%.
Nimara gutangazwa n'ababishinzwe iratuma abantu bacika ururondogoro!
Mbega gutetereza uwagukamiye!
Mbega kwigisha ibyo udakora! https://t.co/k57xacjoUI— Oswald Oswakim (@oswaki) May 5, 2022
Amakuru ataremezwa n'abarobyi aravuga ko hari amafi manini ari munsi y'atatu yarobwe.
— Janvier POPOTE (@JanvierPopote) May 5, 2022