Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda wa 2017, ukurikiranyweho kubangamira iperereza riri gukorwa kuri Ishimwe Dieudonne [Prince Kid].
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Iradukunda Elsa yatawe muri yombi akaba akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano.
Hari inyandiko dufitiye kopi, igaragaza ko yanditswe na Miss Elsa avuga ko Prince Kid atigeze amukorera ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Muri iyi nyandiko igaragara ko yanditswe tariki 04 Gicurasi 2022, Miss Iradukunda asa nk’ukura icyaha kuri Prince Kid, agira ati “Nyuma yo kumva amakuru avugwa ko Ishimwe Dieudonne (alias Prince Kis) ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe abakobwa bitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda, mbinyujije mu nyandiko mpakanye iryo hohoterwa ntaryo nakorewe ari mbere y’amarushanwa ndetse no mu marushanwa.”
Ni inyandiko bigaragara ko yanditswe tariki 04 Gicurasi mu gihe yashyizweho umukono na Noteri tariki 03 Gicurasi.
RADIOTV10 dukesha iyi nkuru yamenye amakuru ko uyu Noteri washyize umukono kuri iyi nyandiko atagikora uyu mwuga wo kwemeza inyandiko.
RADIOTV10 ikomeza ivuga ko hari amakuru avuga ko kandi Miss Elsa yagiye anyura ku bandi bakobwa bagize ibyo bashinja Prince Kid abasaba kuzabihakana mu gihe bazaba batangiye gutanga ubuhamya bwabo mu nkiko. Ngo ibi kandi yasabaga abo bakobwa gushyira imikono ku nyandiko yabaga yarandikishije ndetse yaranatereshejeho imikono ya Noteri.
Igitangazamakuru Igihe kiri hafi y’ubutegetsi cyo gitangaza ko Miss Elsa yatawe muri yombi mu gihe bivugwa ko asanzwe afitanye umubano wihariye na Ishimwe Dieudonné nk’abantu bafitanye umushinga wo kuzabana nk’umugore n’umugabo. Iki gitangazamakuru kigakomeza kivuga ko bivugwa ko ibyo Elsa yakoze byose, byari bigamije kurwanira ishyaka umukunzi we, akaba na fiancé.
Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi ku Cyumweru, tariki 8 Gicurasi 2022, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Remera.
Inkuru itaryoshye
Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa RIB yamutaye muri yombi. Akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha impapuro mpimbano no kubangamira iperereza (Igihe)
Ni mu gihe hari amakuru avuga ko atwitiye Prince Kid kandi ko bateganyaga ubukwe mu kwa 7.
Tubasengere! pic.twitter.com/tNWRokTgyZ
— Oswald Oswakim (@oswaki) May 9, 2022
Nuko noteri asinya kuri 3rd/05/2022, then umu client asinya kuri 04th/05/2022.. #RwOT pic.twitter.com/D6Zno5w6c9
— Samuel B. Baker, PI (@SamuelBaker_B) May 9, 2022
Nyampinga w’u Rwanda mu 2017, Iradukunda Elsa, yatawe muri yombi na @RIB_Rw akurikiranyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa Ishimwe Dieudonné AKA Prince Kid. pic.twitter.com/30kP2N39J0
— Samuel B. Baker, PI (@SamuelBaker_B) May 9, 2022