Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3258

Perezida Nkurunziza yahaye abashinzwe umutekano igihe kitarenze icyumweru ngo babe bafashe abishe Lt Général Adolphe Nshimirimana

$
0
0

Lt Général Adolphe Nshimirimana, wahoze ari umukuru w’ingabo za CNDD FDD ikiri umutwe w’inyeshyamba ndetse nyuma akaza kuba umukuru w’inzego z’iperereza yishwe mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 2 Kanama 2015 ahagana mu ma saa mbiri, mu gihe imodoka yarimo yarashwe ibisasu bya roquette irimo kugenda mu muhanda Nimero 1 mu Kamenge mu majyaruguru y’umujyi wa Bujumbura. Hafi ya Gare du Nord n’ibitaro Roi Khaled.

Nk’uko abari hafi y’aho byabereye babivuga ngo imodoka isa n’iy’ingabo z’u Burundi yaciye ku modoka yarimo Lt Général Adolphe Nshimirimana, maze igeze nko muri metero nkeya abari muri iyo modoka bagera kuri 4 bari bambaye imyenda ya gisirikare barashe ibisasu 2 bakoresheje imbunda za lance-roquette bahamya imodoka yarimo uwo mu Général ndetse bayiminjiraho n’amasasu menshi y’imbunda za mitrailleuses (machine guns).

Ababibonye bavuga ko abateye babiri bari bafite imbunda za Lance-roquette (RPG ) naho abandi 2 bakaba bari bafite za mitrailleuses (machine guns). Bakimara kugaba icyo gitero bahise bahunga bakoresheje imodoka ya gisirikare n’ubundi bari bajemo.

Ngo Lt Général Adolphe Nshimirimana yahise agwa aho kimwe na bamwe mu bamurindaga, 2 mu bamurindaga bandi barakomereka bikomeye cyane. Haravugwa abantu 7 batawe muri yombi ariko nta mazina yabo aramenyekana.

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko nyuma ry’iyicwa rya  Lt Général Adolphe Nshimirimana hari icyuka cy’ubwoba ibintu bikaba bikomeye cyane cyane mu gace ka Kamenge no mu duce tw’amajyaruguru y’umujyi wa Bujumbura aho bivugwa ko abagabye icyo gitero bahungiye bituma ako gace kagotwa kose abo bantu bashakishwa uruhindu n’ubwo amakuru atugeraho ubu avuga ko iyo modoka yarimo abagabye igitero yahise igenda.

Amakuru  The Rwandan yashoboye kubona ava mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko ubu umusirikare wayoboraga ikigo cya gisirikare cyo mu Ngagara yamaze gutabwa mur yombi.

Amakuru The Rwandan yahawe n’umwe mu nshuti za hafi za nyakwigendera aravuga ko imitwe yashyushye cyane ku buryo bamwe mu nshuti za Nyakwigendera badahisha ko bifuza guhita bihorera bakica abo bakeka ko baba bafite aho bahuriye n’uru rupfu kugeza ndetse no ku miryango yabo, ngo abishe Lt Général Adolphe Nshimirimana batangije intambara, ngo bagiye kuyibona noneho, ngo bihanganiwe igihe kinini n’ibindi..

Ntawabura gukeka ko Perezida Nkurunziza mu ijambo rye yavuze nkana abantu bo mu Kamenge abasaba kwihangana ngo ntibihorere kuko benshi mu rubyiruko rwaho bari barahiriye guhorera Nyakwigendera ku buryo bwihuse. Ngo Perezida Nkurunziza n’abakorana nawe hafi barimo gukora iyo bwabaga ngo bacubye ubwo burakari.

Lt Gen Adolphe Nshimirimana

Lt Gen Adolphe Nshimirimana

Iyo nshuti ya nyakwigendera yabwiye The Rwandan ko Lieutenant Géneral Adolphe Nshimirimana yari abangamiye benshi barimo abatarashakaga ko Perezida Nkurunziza yongera kwiyamamaza cyane cyane kuba ari mu baburijemo ihirikwa ry’ubutegetsi ryo ku wa 13 Gicurasi 2015 ndetse no ngo kuba yari abangamiye inyungu z’amahanga yashakaga gushyiraho ubutegetsi mu Burundi butavuye mu matora nabyo ngo byakururiye Lieutenant Géneral Adolphe Nshimirimana abanzi benshi, ngo kumwica ni uburyo bwo kugabanya ingufu za Perezida Nkurunziza mbere yo gutangiza intambara.

Perezida Nkurunziza mu ijambo yavuze kubera urupfu rwa Lt Général Adolphe Nshimirimana nyuma yo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, igipolisi, igisirikare n’abandi yasabye inzego zibishinzwe ko mu gihe kitarenze icyumweru zaba zamenye, zataye muri yombi abagambye igitero kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Mu ijambo rye Perezida Nkurunziza yasabye abantu kutagwa mu mutego wo kujya mu bikorwa byo kwihorera aho yagize ati:

“Abarundi tubasavye kugendera ubwitonzi n’ubwira vyaranze Nyakwigendera Lieutenant General Adolphe Nshimirimana, ntibagwe mu mutego w’abo babisha, ngo bahave baja mu vyo kwihorahorana. Lieutenant Géneral Adolphe Nshimirimana yari umugabo w’ijunja n’ijambo, agendana kandi akundana na bose, atagutandukanya ubwoko, intara, amadini n’imigambwe. Dusavye rero ko abamukunda bose kandi bakunda igihugu cabibarutse bokwirinda ako gasomborotso, ntihagire uwurya urwara uwundi, kuko abamugandaguye ariwo mutego bashaka gukoresha ngo abarundi basubiranemwo.”

Perezida Nkurunziza kandi bahaye ubutumwa abo yise ko bamaze iminsi bari inyuma y’ibikorwa by’ubwicanyi agira ati:

“Twashaka kugabisha abantu bamaze imisi bakora ubwo bubisha n’abagifise iyo migambi babihagarike mu maguru masha. Atari uko, Imana igiye kubagaragaza bicuze. Burakeye tuharabe, Imana yo mw’ijuru niyo cabona.”

Umwe mu bantu bari mu nzego zo hejuru z’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi yabwiye The Rwandan ko ubu ikihutirwa ari uko Perezida Nkurunziza yarahira vuba na vuba maze agashyiraho inzego zirimo na Leta yashyiramo na bamwe mu batavuga rumwe nawe maze hagakurikiraho guhigwa bukware abafite gahunda yo guhungabanya umutekano nta mbabazi.

Umwe mu bakurikiranira hafi ibibera i Burundi waganiriye na The Rwandan ku bijyanye n’urupfu rwa Lieutenant Géneral Adolphe Nshimirimana yavuze ko hakiri kare kumenya uwaba yamwivuganye n’impamvu nyayo yaba yabiteye n’impamvu urwo rupfu rwaba ruje ubu.

Kuri uwo musesenguzi ngo hari uburyo butatu bushoboka:

1.Kugabanya ingufu za Perezida Nkuruniza n’ubutegetsi bwe bica Lieutenant Géneral Adolphe Nshimirimana bityo bigatuma Perezida Nkurunziza yumva asigaye wenyine akarekura ubutegetsi dore ko ngo bivugwa ko Lieutenant Géneral Adolphe Nshimirimana na Lieutenant Géneral Alain Guillaume Bunyoni baba bari bafite ingufu nyinshi ndetse kurusha Perezida Nkurunziza ku buryo bamuhatiye gufata manda ya 3.

2.Kwihorera byakorwa n’amahanga cyangwa abarundi kubera ko Lieutenant Géneral Adolphe Nshimirimana yarwanye kuri Perezida Nkurunziza akaburizamo imigambi yabo

Ibi byose bikaba byajyana n’uko hari abashaka kwihorera ngo byose bigerekwe ku butegetsi bwa Nkurunziza bitume amahanga atabara ashyireho ubutegetsi bw’inzibacyuho butavuye mu matora nk’uko byifujwe kuva kera na benshi mu banyapolitiki b’abarundi bazi ko nta buryo bashobora kugera ku butegetsi kundi badaciye iriya nzira kuko bazi ko batatorwa n’abaturage.

3.Kuba Perezida Nkurunziza yakwikiza Lieutenant Géneral Adolphe Nshimirimana ku giti cye cyangwa abisabwe n’amahanga kuko ari mu mahanga ari no mu barwanya ubutegetsi usanga izina rya Lieutenant Génerali Adolphe Nshimirimana rikunze kugaruka mu biregwa ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza. Ibi bikaba ari nko kumwigizayo yishwe kuko Perezida Nkurunziza nta bushobozi bwo kwigizayo burundu mu butegetsi bwe Lieutenant Génerali Adolphe Nshimirimana akiri muzima. Ibi bakaba byatuma ibyabaye byose bigerekwa kuri Lieutenant Génerali Adolphe Nshimirimana maze Perezida Nkurunziza agatangira manda ye yindi mu mutuzo.

Ku bijyanye n’uruhare rw’u Rwanda muri uru rupfu, umusesenguzi wacu asanga umuntu atabihakana 100 ku 100 ariko na none u Rwanda sirwo rwashyirwa mu mwanya w’imbere mu bashakaga kwica Lieutenant Géneral Adolphe Nshimirimana kuko yari afite abanzi benshi byaba mu gihugu, mu ngabo, mu ishyaka CNDD FDD. Kuvuga ko yaba yishwe n’abakomando b’abanyarwanda bikaba ari ibintu umuntu atapfa kuvuga nta bimenyetso abifitiye bifatika dore ko mu Burundi hari benshi bashobora kubona imodoka zisa nk’iz’igisirikare, bashobora kubona imyenda ya gisirikare, bafite ubuhanga bwo kurashisha imbunda nk’izakoreshejwe muri kiriya gitero, icyo umuntu atahakana n’uko uburyo n’amayeri arimo gukoreshwa mu Burundi asa neza neza nk’ayakoreshejwe na FPR n’inzego z’iperereza z’u Rwanda mu bihe byashize.

Nabibutsa ko Lt Général Adolphe Nshimirimana n’ubwo yari yarakuwe ku mwanya wo kuyobora inzego z’iperereza agasimburwa na Général Godefroid Niyombare washatse guhirika ubutegetsi, Lt Général Adolphe Nshimirimana mu mwanya yahawe nk’umujyanama wa Perezida Nkurunziza mu by’umutekano yakomeje kugira ingufu ku buryo yasaga nk’uwari warimuriye ibiro bye mu kabari ke kari mu Kamenge aho yapangiraga ibikorwa bye byose ndetse hari n’abamufataga nk’aho ari we uyoboye u Burundi ku buryo benshi mu barwanya Perezida Nkurunziza bari barijunditse Lt Général Adolphe Nshimirimana kurusha na Perezida Nkurunziza ubwe.

Marc Matabaro

Email: therwandan@ymail.com


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3258

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>