Stade ya Kigali y’i Nyamirambo ubu izajya yitwa Kigali Pele Stadium nyuma y’umuhango wo kuyiha iryo zina wabaye kuwa kane ugarikirwa n’umukino Perezida Paul Kagame yatunguye benshi akawubonekamo.
Muri Mutarama(1) bashyingura Pelé perezida wa FIFA Gianni Infantino yavuze ko azasaba ibihugu byose bigize FIFA kugira stade imwe byitirira icyo kirangirire cyapfuye mu Ukuboza(12) gushize.
Muri Africa, iyi stade izwi cyane ku izina rya ‘Regional’ ibaye iya kabiri nyuma y’iyo muri Cape Verde nayo yahawe izina rya Pelé muri Mutarama.
Nyuma yo guha izina rishya iyi stade ya Kigali, Perezida Kagame usanzwe azwi nk’umufana w’umupira w’amaguru – by’umwihariko w’ikipe ya Arsenal – ariko agakina Tennis, yatunguye benshi agaragara akina umupira.

Ni mu mukino wahuje ikipe yari ayobowe n’iyari iyobowe na Gianni Infantino, yombi yari yiganjemo abakanyujieho mu mupira ubu bari mu butegetsi bwawo cyangwa mu gutoza.
Bamwe mu bari mu ikipe ya Kagame barimo Jay Jay Okocha wo muri Nigeria, Patrice Motsepe ukuriye CAF, Jimmy Mulisa, Kalekezi Olivier, Kayiranga Baptiste, Eric Nshimiyimana bakanyijijeho mu Rwanda ubu bakaba ari abatoza, Grace Nyinawumuntu utoza abagore, perezida wa FERWAFA Olivier Nizeyimana, n’abandi.
Ikipe yindi yari iyoboye na Infantino yari irimo Youri Djorkaeff wakinnye mu makipe nka Paris Saint Germain na Monaco ubu ni umujyanama mukuru muri FIFA na Gilberto Silva wamenyekanye cyane muri Arsenal, n’abandi
Ikipe ya Perezida Kagame yatsinze iya Gianni Infantino ibitego bitatu kuri bibiri, mu mukino wasifuwe n’umusifuzi mpuzamahanga Salma Mukansanga.

