Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 3 Mata 2025 aravuga ko Alain Mukuralinda wari umuvugizi wingirije wa Leta y’u Rwanda yitabye Imana azize indwara itunguranye.
Umwe mu bantu bari hafi y’umuryango wa nyakwigendera yabwiye The Rwandan ko koko Alain Mukuralinda yapfuye ngo azize umutima (crise cardiaque). Yagize ati: “Alain yapfuye ubu n’iwabo ku babyeyi be hari ikiriyo. Nkibyumva nabanje kugira ngo ni Se, Pascal Mukuralinda wapfuye kuko nawe amaze iminsi arembye, ariko naje kumenya ko ari Alain. Ngo yamerewe nabi ejo umugore we ahita afata indege ariko yageze i Kigali byarangiye!”
Alain Mukuralinda azibukirwa kuri byinshi uretse kuba apfuye yari umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda, yanabaye umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, aba n’umushinjacyaha aho yigaragaje mu rubanza rwa politiki rwibasiraga umunyepolitiki Victoire Ingabire.
Alain Mukuralinda yari n’umuhanzi wacuranze indirimbo nyinshi akanagira n’ubuhanga bwo kwigana iz’abandi. Yanagaragaye ibikorwa byo gufasha abanzi bakizamuka mu bihe byashize nka Clarisse Karasira na François Nsengiyumva “igisupusupu”.
The post Alain Mukuralinda wari wungirije umuvugizi wa Leta y’u Rwanda yitabye Imana appeared first on Umunyarwanda.