Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Washington muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa kane tariki ya 3 Ugushyingo 2016 aravuga ko Umwami Kigeli V azatabarizwa I Mwima Nyanza aho yimikiwe kandi azasimburwa.
Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’abagize umuryango w’Umwami, bahuriye inaha muri Amerika, basohoye itangazo rivuga ko umugogo w’umwami uzatabarizwa mu Rwanda, I Mwima ya Nyanza aho yimikiwe.
Iryo tangazo rivuga ko itariki n’imihango byo kumusezeraho bwa nyuma bizamenyekana mu minsi iri imbere.
Abashyize umukono kuri iri tangazo ryandikiwe hano i Washington DC ni Speciosa Mukabayojo, mushiki w’Umwami Kigeli wa gatanu Ndahindurwa na Christine Mukabayojo, Kigeli abereye se wabo.
Amakuru arambuye kuri iyi nkuru mu kanya