Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3259

Umwami Kigeli V azatabarizwa I Mwima Nyanza aho yimikiwe kandi azasimburwa

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Washington muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa kane tariki ya 3 Ugushyingo 2016 aravuga ko Umwami Kigeli V azatabarizwa I Mwima Nyanza aho yimikiwe kandi azasimburwa.

Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’abagize umuryango w’Umwami, bahuriye inaha muri Amerika, basohoye itangazo rivuga ko umugogo w’umwami uzatabarizwa mu Rwanda, I Mwima ya Nyanza aho yimikiwe.

Iryo tangazo rivuga ko itariki n’imihango byo kumusezeraho bwa nyuma bizamenyekana mu minsi iri imbere.

Abashyize umukono kuri iri tangazo ryandikiwe hano i Washington DC ni Speciosa Mukabayojo, mushiki w’Umwami Kigeli wa gatanu Ndahindurwa na Christine Mukabayojo, Kigeli abereye se wabo.

Amakuru arambuye kuri iyi nkuru mu kanya


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3259


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>