Amashyaka n’imitwe ya politiki yibumbiye mu Rugaga Plate-forme AMAHORO PC – FDU INKINGI – PDP IMANZI – PS IMBERAKURI – IHURIRO RNC afatanije n’imiryango itagira aho ibogamiye FEDERMO, CARP , RIFDP, AVICA , AVEL-Ubumwe, COVIGLA n’abandi, baramenyesha ko Prezida Paul Kagame azaba ari mu Buholandi hagati y’amatariki 3-6/10/ 2015.
Niyo mpamvu turarikiye abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kuzitabira imyigaragambyo izabera i La Haye kw’itariki muzamenyeshwa nyuma; kugira ngo twamagane Ubwicanyi bwa Kagame, gufunga urubuga rwa politiki, gufungira ubusa abayobozi b’amashyaka, nka Victoire Ingabire na Deo Mushyayidi, n’abandi batavuga rumwe n’ingoma ya FPR, no gushaka guhindura ingingo ya 101 y’Itegekonshinga kugira ngo Kagame na FPR bakomeze gutegekesha u Rwanda igitugu ubuziraherezo .
Muzaze muri benshi kugirango twerekane ko tutazakomeza kwemera no kwihanganira ko akomeza guhonyora abanyarwanda. Igihe kirageze ngo buri munyarwanda yishyire yizane mu gihugu cye, atazize ubwoko bwe cyanga ibitekerezo bye.
Andi mabwiriza , aho tuzakoranira n’isaha muzabimenyeshwa mu minsi iri imbere.
TWESE HAMWE TUZATSINDA
AMAHORO P.C
Etienne Masozera
President
FDU-INKINGI
Joseph Bukeye
2nd Vice – President
PDP-IMANZI
Jean Damascène Munyampeta
Secrétaire Général
PSI-IMBERAKURI
Jean Baptiste Ryumugabe
Coordinateur
IHURIRO NYARWANDA- RNC
Théogène Rudasingwa
Coordinator
RIFDP
info-netherlands@rifdp-iwndp.org
COVIGLA-France
M. Augustin SebahakwA
AVEL-Ubumwe (France)
Mr Emmanuel Dukuzemungu
Mr. Joram Mushimiyimana
CARP (NL)
Mr. Lin Muyizere
FEDERMO (NL)
Mr. Freddy Karekezi
Contact: Niyitegeka A. 00-32 -478489258 - Sebatware M. 00-32-492914780 – Kwihangana V. 00-31-686144732