Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Bwana Olivier Nduhungirehe yagizwe uhagarariye u Rwanda mu gihugu cy’ububiligi n’ubundi asanzwe azi icyo gihugu neza kuko niho yize ahaba nk’impunzi ndetse afite n’ubwenegihugu bw’icyo gihugu.
Abicishije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter yashimiye Perezida Kagame kuba yamugiriye icyizere akagirwa Ambasaderi mu Bubiligi.
Siwe wenyine wahawe umwanya kuko na Karitanyi Yamina yoherejwe guhagararira u Rwanda mu Bwongereza, Tumukunde Hope yoherezwa muri Ethiopia naho Kalisa Alfred ajya muri Angola.