Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3262

Ubupfumu n’umutekano muke, impamvu zateye Kagame gusubika kwiyamamaza i Rubavu, Nyabihu na Musanze

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Hashize igihe hahwihwiswa ko Kagame ka Rutagambwa asigaye yizera amakiriro ye ku marozi, ubupfumu no guterekera, bamwe bakabyita ibihuha no gutera urubwa, none birashyize bihagaritse ibikorwa bye byo kwiyamamariza mu Majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu.

Niba hari urujijo rwabayeho rukomeye I Kigali kuri uyu wa 25/07/2017 ni urwatewe n’amakuru y’isubikwa ryo kwiyamamaza kwa Bwana Kagame mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu, mu gihe imyiteguro yose yari yararangiye, ndetse abaturage babyukijwe iya rubika ngo bajye kumuramya.

Mu gukurikirana cyane iby’aya makuru aba yagizwe ibanga rikomeye ku rwego rwo kuba ryacisha umutwe uwarimena, byaje kumenyekana ubwo byahererekanywaga na bamwe mu bo mu nda y’ingoma, ariko kuko batakizerana cyangwa ngo bavuge rumwe ijana ku ijana, no kwibikira amabanga bisigaye bibagora.

UBUPFUMU NDENGAMYUMVIRE, IMANA NSHYA YA KAGAME

Amakuru yizewe ku byabaye aragaragaza ko Kagame asanzwe afite itsinda ry’Abapfumu n’abarozi kabuhariwe, bamuragurira, bakamuha imitsindo, ubundi bagahurika bakanaroga mu buryo bwa gakondo abo atifuriza amahoro.

Ibi bikemezwa n’abagiye babikurikiranira hafi, kuko buri minsi itatu ibanziriza aho yiyamamariza, hakorwaga imihango ya gipfumu, yasozwaga mu ijoro ribanziriza umunsi ahagerera. Iyo mihango ikabamo kuminjagira amaraso y’isekurume y’ibara arimwe aho azavugira ijambo, kuhababurira ubwoya bw’umugara w’intare, gukwirakwiza amazi avanzemo ivu ry’amagufa (uwatanze amakuru ntiyasobanuye niba ari ay’abantu cyangwa se ay’inyamaswa), ayo mazi avanzemo iryo vu akaminjagirwa mu mbibi zose z’aho igikorwa cyo kwiyamamaza kigomba kubera. Ibi byose iyo birangiye habaho  gutongera ifoto ye bayikoreraho imihango y’imitsindo, gutinywa, kumutukuura, n’ibindi byinshi.

Mu mitongero ihakorerwa kandi ngo habamo no gutuka (Kuvuma) abanzi n’abagome, no guhurika abagenzwa n’imigambi mibi, kandi hagatwikwa amafoto y’abo bahanganye (abandi bakandida), ivu ryabo rikavangwa n’intagarasoryo zavugutiwemo amababi n’imizi bya “munukanabi”, bigashyirwamo akamanyu k’urusyo, ubundi bigashyingurwa (bigatabwa) ahitegeye umugina, cyangwa se ahateye nabi kurusha ahandi hose (amanegeka)  kuri site aziyamamarizaho, bikavugirwaho amagambo ya gipfumu yo kubaheza mpiru na nyoni.

UBUROZI BURENZE UBWE, IMPAMVU Y’ISUBIKWA RYO KWIYAMAMAZA

Ubwo aba bapfumu n’abarozi ba Kagame bageraga kuri site imwe mu zo  yagombaga kwiyamamarizaho kuri uyu wa kabiri, basanze hararozwe bikomeye, kandi kuhagangahura byasabaga ingufu nyinshi cyane n’izindi mbaraga badafite, aho byari ngombwa ko biyambaza ababarusha imbaraga za gipfumu, ariko ibanga byagombaga gukorwamo rituma igihe ntarengwa cyo kurangiza iyo mihango y’umwijima kigera batarabasha gutsirika amarozi bahasanze, bakayaburira intsinzi.

Mu gihe abashinzwe umutekano w’umukuru w’Igihugu na Protocol ye bari bakomeje kwizera ko abo bapfumu babo basanzwe bizewe nk’ibitangaza batari bunanirwe gukemura akabazo bitaga “toto”, byarinze bigera mu rukerera bataratangaza ko gahunda ihindutse cyangwa se ihagaze, batungurwa no kuba ahagana mu ma saa kumi n’imwe beruriwe burundu n’abo bapfumu ba Kagame, ko ishyamba atari ryeru, ko kuhiyamamariza byamusema, ko no gufata urugendo rurenga Mukamira ari ukwikenya.

Mu buryo bwihuse, abaturage bakumiriwe kugera ku ma site nubwo bamwe bari bayasatiriye, amatangazo aracicikana mu nzira zose ngo hongeye gutangwa ikiruhuko cyo kwiyamamaza kwa Kagame, abandi ngo gahunda ye ihindutsemo gato, naho Gasamagera ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Kagame abeshya itangazamakuru ko habonetse imirimo yihutirwa ituma hasubikwa ukwiyamamaza kwa Kagame mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda. Nyamara I Kigali bwarinze bwira, nta nama Kagame agaragayemo yitabiriye, cyangwa se ngo habe hari umushyitsi udasanzwe yakiriye ngo nibura ya mpamvu-kinyoma ya Gasamagera ibonerwe ikimenyetso .

Andi makuru y’ibanga na none afatiye kuri aya, ni uko hategetswe gushakisha uruhindu abapfumu / abarozi baba baragize uruhare urwo ari rwo rwose mu kuroga aho Kagame yagombaga kwiyamamariza, ngo bazakanirwe urubakwiye.

Andi makuru tukibakurikiranira ni ay’imfu z’abagwa aho yiyamamarije kubera umuvundo, inzara, isereri n’umwuka muke, biyongera ku bagongwa n’imodoka ze, n’abarasirwa ahaba hategurirwa iyamamaza rye, iyo bahanyuze  mu masaha akuze y’ijoro batazi n’ibyabaye, bakarashishwa imbunda zitavuga.

Harahagazwe, kuba Umukuru w’u Rwanda asigaye yaribereye imandwa itinya izindi. Amaherezo azaba ayahe?


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3262

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>