Yanditswe na Ben Barugahare
Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo akoresheje urubuga rwa twitter yifatiye ku gahanga abanenga Leta akorera ndetse akoresha amagambo akomeye yafatwa nk’ivangura rishingiye ku ruhu ndetse hari benshi bibaza niba amagambo nk’aya yari akwiye ku muntu ufite ububanyi n’amahanga nk’inshingano nyamukuru mu kazi ke ka buri munsi.
Akoresheje ikinyarwanda ndetse yongera no gusubiramo mu rurimi rw’icyongereza yagize ati: “Ndambiwe cyaaane Utuzungu (n’utundi duke tutari Utuzungu) tumaze iminsi twandika amateshwa kuri #Africa! Ubundi,ninde wadushinze Africa??”
Nabibutsa ko Ministre Mushikiwabo yashakanya n’uwo mu bwoko bumwe n’abo yita utuzungu arambiwe!
Ese Ministre Mushikiwabo kurambirwa uwo bashakanye no kumuca amazi yabivanga na politiki akifatira ku gahanga abafite uruhu rwera bose?
Aya magambo yayatangaje cyane cyane asa nk’usubiza inyandiko yahise mu kinyamakuru The Washington Post cyo muri Leta zunze ubumwe bw’Amerika yanditswe n’uwitwa Brian Klaas ifite umutwe ugira uti: Throw the bums out, African edition
Benshi mu basesengura bibaza ukuntu umuntu nka Louise Mushikiwabo witwa ko yize yatangaza amagambo nk’aya y’ubwishongozi.
Ese Louise Mushikiwabo ayobewe ko igihugu abereye Ministre w’ububanyi n’amahanga gihabwa buri mwaka arenze 1/2 cy’ingengo y’imali ya buri mwaka n’abo yita “Utuzungu”?
Ese yiyibagiza ko imfashanyo igihugu ahagarariye kibona ndetse n’amafaranga yirirwa acezamo we na Shebuja Perezida Kagame ava mu misoro itangwa n’abo yita “Utuzungu”?
Ese yaba yiyibagiza ko aho ari n’uruvugiro we na Shebuja bafite babihawe n’abo yita “Utuzungu”?
Abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda bahamya badashidikanya ko Ministre Mushikiwabo atazagaragara muri Guverinoma nshya Perezida Kagame azashyiraho nyuma y’ikinamico rizaba muri Kanama uyu mwaka dore ko nta n’umuntu n’umwe wigeze ushidikanya ku bizava muri iki gikorwa cy’ikinamico kivanze n’umurengwe n’isesagura bamwe batagize isoni yo kwita amatora.
Kutazakomezanya na Kagame nyuma ntabwo twashakira impamvu kuri iyi twitter yuzuye ubushizi bw’isoni gusa ahubwo twareba muri rusange, aho bigaragara ko Perezida Kagame afite intego yo kuzategekana mu myaka 7 iri imbere n’ikipe nshya igizwe cyane cyane n’amaraso mashya ni ukuvuga n’abantu bashya biganjemo urubyiruko n’abahutu b’ibikoresho bafata Perezida Kagame nk’Imana kurusha kumufata nk’umuntu.