Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all 3266 articles
Browse latest View live

Gen Rwarakabije na Mary Gahonzire bahawe isinde!

$
0
0

Nk’uko tubikesha Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, kuwa Kabiri, tariki ya 29 Werurwe 2016,   iyobowe na Perezida Paul KAGAME.. Brig Gen George Rwigamba yasimbuye Gen Paul Rwarakabije ku buyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amagereza mu Rwanda (RCS). Naho Lt Col Chantal Ujeneza asimbura Mary Gahonzire wari wungirije ku buyobozi bw’iki kigo.

Iri simburwa ry’aba bayobozi ryavuzweho byinshi ariko hari bimwe mu by’ingenzi byagiye bivugwa bishobora kuba bifitanye isano n’ikurwa rya bariya bantu mu myanya bari barimo:

-Igitabo Madame Victoire Ingabire Umuhoza yandikiye muri Gereza aho afungiwe kigasohokera i Burayi aba bayobozi ntibashobore kubiburizamo. (umubitsi wungirije w’ishyaka FDU Inkingi yishwe urubozo abazwa iby’icyo gitabo)

-Itoroka ry’imfungwa rya hato na hato mu magereza atandukanye  ahavuzwe cyane ni ku Kimironko

-Abagororwa b’igitsina gore babyarira mu mageraza aho bafungiwe inda bazitewe n’abacungagereza, abandi bagororwa cyangwa abandi baturage batuye hanze ya za gereza

-Umubare munini w’abaturage baturiye za Gereza babyarana n’abagororwa

Kuri Gen Rwarakabije we twavuga ko igihe cye cyari kigeze ngo aruhuke kuko n’ubundi uriya mwanya yawuhawe by’umurato ibyemezo byose bikomeye byafatwaga na Mary Gahonzire.

Tugarutse kuri Mary Gahonzire we ibye ntabwo twavuga ko byoroshye na gato kuko bigaraga ko  yatangiye kwibasirwa n’ibinyamakuru biri mu kwaha kw’inzego z’iperereza z’u Rwanda kandi birazwi neza ko ibyo binyamakuru bitahirahira ngo byibasire umuyobozi runaka bitabiherewe uruhushya n’inzego zo hejuru.

Marc Matabaro


Brig Gen Rusagara: imyaka 20 naho Col Byabagamba: imyaka 21. Kagame aracukura imva ye!

Rwanda: abanyarwanda barimo gutotezwa kubera igitabo cya Victoire Ingabire

$
0
0

Amakuru yakomeje kutugeraho guhera tariki ya 27 Werurwe 2016 nuko umuryango w`umubyeyi witwa Iragena Illiminée wari watangiye gushakisha uyu mubyeyi nyuma yaho ku munsi ubanziriza iyi tariki ya 26 Werurwe 2016 uyu Iragena yari yaraye ku izamu mu kazi aho yakoraga akazi k`ubuganga mu bitaro byitiriwe umwami Faysal biri mu mugi wa Kigali.

Kuva icyo gihe uyu mubyeyi ntiyagarutse mu rugo ku buryo kuwa mbere tariki ya 28 Werurwe 2016 umuryango we wari watangiye kumushakisha ndetse wanashyikirije ikirego polisi y`URwanda uyisaba gufashwa gushakisha uwo muntu wabuze.

Kugeza ubu twandika uyu muryango nturamenya irengero ry’uyu muntu, birakekwa ko uyu Mudamu izimira rye ryaba rifitanye isano n`ishimutwa ry`umubitsi w`ishyaka FDU-Inkingi Mlle Gasengayire Leonille wari watawe muri yombi na polisi y`u Rwanda mu gihe kimwe n`iri zimira ry`uyu Iragena Illiminée.

Uyu Iragena Illiminée akaba asanzwe ari inshuti ya Madame Ingabire Victoire ku buryo yanamusuraga cyane aho afungiye muri gereza ya Nyarugenge(1930) ku buryo amakuru y’iri zimira rye ashobora kuba ashingiye kuko ngo uyu Iragena yaba nawe ari mu bantu Leta ya Kigali yaba irigushakishaho amakuru ngo mubaba barasomye igitabo Ingabire Victoire yanditse ndetse ngo n`uburyo cyanditswe.

Boniface Twagilimana

Leta y’u Burundi ngo yashatse kumurekura Bihozagara aranga!

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan avuye i Bujumbura mu Burundi aravuga ko Bwana Jacques Bihozagara witabye Imana ku wa gatatu tariki ya 30 Werurwe 2016 yari yaranze kuva muri Gereza ya Mpimba kubera impungenge ku mutekano we!

Amakuru The Rwandan yahawe n’abantu bazi neza umuryango wa Bwana Bihozagara baba mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Bwana Bihozagara yatawe muri yombi mu Ukuboza 2015 n’inzego z’iperereza z’u Burundi kubera amakuru zari zifite ku bantu bo muryango wa Bwana Bihozagara n’umugore we bakekwaga gukorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Burundi. Ariko abayobozi b’u Burundi nyuma yo gukora iperereza baje gusanga Bwana Bihozagara ntaho yari ahuriye n’abarwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Mu minsi ya Noheli 2015, abayobozi b’u Burundi bashatse gufungura Bwana Bihozagara ariko bamusaba ko azahita ataha mu Rwanda. Ariko Bwana Bihozagara arabyanga avuga ko muri Gereza ya Mpimba ari ho yumva afite umutekano kurusha mu Rwanda!

Bivugwa ko Bwana Bihozagara yitabye Imana yari afungiwe mu gice cya Gereza ya Mpimba aho yari afunze mu buryo bwiza buruta ubw’abandi bafungwa ndetse hari amakuru avuga ko Leta y’u Burundi yarimo ishakisha uburyo yarekura Bwana Bihozagara ikamushakira ikindi gihugu ajyamo kitari u Rwanda.

Uburyo uyu nyakwigendera yitabye Imana burimo urujijo kuko amakuru twashoboye kubona avuga ko Bwana Bihozagara yari ameze neza ariko bigeze mu masaha y’igicamunsi yumva atameze neza ajya mu bitaro bya Gereza ya Mpimba aho yaje kugwa mu gihe gito cyakurikiyeho ajyanwa mu buruhukiro bwa bimwe mu bitaro by’i Bujumbura.

N’ubwo hatarashyirwa hanze imyanzuro  y’ibizamini bya ngombwa ngo hemezwe icyamwishe nyacyo hari benshi bashyize mu majwi ko yaba yarozwe. Ariko umwe mu bayobozi b’u Burundi yatangarije BBC Gahuzamiryango ko Bwana Bihozagara yazize indwara y’umutima yari asanganywe!

Umuntu akoze isesengura ritabogamye yakwibaza uwaba afite inyungu mu kwica Bwana Bihozagara. Ese ni Leta y’u Burundi yifuzaga kumurekura yamuhitanye? Ni Leta y’u Rwanda yatinyaga ko yafungurwa akajya mu mahanga aho yashoboraga kumena amabanga menshi cyangwa akifatanya n’abarwanya iyo Leta?

Imyitwarire ya Leta y’u Rwanda kuri iki kibazo nayo iratangaje. Uretse Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, Amandin Rugira wemeje urwo rupfu akirinda kugira uwo ashinja, uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, Bwana Olivier Nduhungirehe we yahise yemeza ko Bwana Bihozagara yishwe n’ubwo ari mu bilometero ibihumbi n’ibihumbi uvuye i Burundi!

Ikindi kidasanzwe n’uko Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo asa nk’uwahunze iki kibazo agahitamo kurekera iki kibazo umuyobozi ushinzwe Afrika muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Eugène Ngoga.

Ntawamenya niba ari ukudashaka kwivanga muri iki kibazo byateye Louise Mushiwabo kuruma gihwa cyangwa ari uburyo bushya Louise Mushikiwabo asigaye yitwaramo muri iyi minsi mike ishize aho usanga asa nk’aho yagabanyije amashagaga nyuma yo kwivuruguta mu isayo atukana kuri twitter kugeza n’aho ageraho ahangana n’abana ba Nyakwigendera Col Patrick Karegeya.

Ben Barugahare

Human Rights watch irarega u Rwanda gukoresha ubutabera mu kubuza abantu gutanga ibitekerezo byabo

Kwa Uwamwezi Josephine (Nyiragasazi) havumbuwe imbunda 6!

Bwana Joseph Matata aratabariza Mme Illuminée Iragena washimuswe!

Mubyara wa Perezida Kagame witwa Capitaine Rushema yaburiwe irengero!

$
0
0

Amakuru dukesha igitangazamakuru cyandikirwa mu Rwanda kiri hafi y’inzego z’ipererezaz’u Rwanda aravuga ko Capitaine Rushema wasezerewe mu gisirikare yaburiwe irengero kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Mata 2016 ku mugoroba.

Ibura rya Cpt Rushema ryatangiye kuvugwa cyane kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Mata 2016. Nk’uko bikomeza bivugwa n’icyo gitangazamakuru ngo Rushema wari asanzwe ari umucuruzi. Akaba yari atuye mu Rugunga mu mujyi wa Kigali. Umuryango we uvuga ko utazi irengero rye kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Mata 2016 mu mugoroba igihe yajyanwaga n’abantu batamenyekanye.

Avugana n’icyo gitangazamakuru mushiki wa Rushema kuri Telefone, (n’ubwo icyo gitangazamakuru kitavuze uko uwo mushiki we yitwa ashobora kuba ari uwitwa Dorothy ukora muri PNUD)  yemeje aya makuru yibura rya Rushema, agira ati :

“Nibyo koko ayo makuru ni ukuri Rushema yabuze kuva kuwa gatandatu mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba,  ariko jye nabimenye mu ma saa yine z’ijoro mbibwiwe n’umukozi we wo mu rugo”

Mushiki wa Rushema akomeza agira ati:

“Uwo mukozi yavuzeko Rushema yaje ari kumwe n’abagabo bane mu modoka ye ya Audi, Rushema yari yicaye inyuma akikijwe n’abagabo 2 , imbere hicaye abandi babiri umwe ariwe wari utwaye imodoka ya Rushema, bavamo binjirana mu nzu, kugera mu cyumba cye, Rushema afata umupira w’imbeho n’agakapu gato kameze nk’akarimo utwenda, umwe muri abo bagabo niwe wasohotse akitwaje. Kuva ubwo kugeza ubu ntawe uzi irengero rye kuko na Telefone ye ntayiriho ndetse n’imodoka ye twashakishije aho yaba iparitse wenda kuri station ya Polisi twahebye, n’inshuti ze basanzwe bagendana nta makuru ye zifite.”

Icyo gitangazamakuru ngo cyashatse kumenya icyo Polisi ivuga kuri aya makuru y’ibura rya Rushema, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ACP Twahirwa Celestin ngo yakibwiye ko nta mukuru yibura rya Rushema azi kuko nta n’aho azi yaba afungiye.

Cpt Rushema azwi cyane mu nzego z’iperereza (DMI) ku izina rya “Kanyonjo”, bivugwa ko na nyuma yo kwitwa ko avuye mu gisirikare yakomeje gukorana n’izo nzego, amakuru The Rwandan isanzwe ifite ni uko Cpt Rushema yagiye avugwa cyane mu bikorwa bigamije kwibasira abacuruzi, niwe wari ushinzwe kuneka abacuruzi no gukurikirana uburyo abacuruzi bunguka ngo ajye kubaka amafaranga cyangwa arangire amasosiyete ashingiye kuri FPR yivange mu bucuruzi bwabo cyangwa basabwe gutanga imisanzu itubutse.

Undi makuru The Rwandan ifite ni uko Cpt Rushema nta kijyanye no kumenya ubucuruzi muri we yari afite ahubwo yari yarijanditse mu bikorwa by’ubwambuzi bikomeye aho abacuruzi bagombaga kugira icyo bamugenera ngo babone amahoro. Yakunze kugaragara cyane ku igorofa rizwi nka “La Bonne Adresse” haruguru y’inzu ya Rujugiro (UTC) mu mujyi wa Kigali rwagati aho bivugwa ko abamuzaniraga amakuru ku bacuruzi n’ibindi bamusangaga…

Uretse ibijyanye n’ubwambuzi ku bacuruzi, Rushema yagiye avugwa mu bikorwa by’urugomo birimo ubwicanyi, kurigisa abantu, gushimuta, iyica rubozo n’ibindi bikorwa bigayitse. Nabibutsa ko Cpt Rushema aherutse kuvugwa vuba aha mu rupfu rw’umunyemari Assinapol Rwigara, amakuru yavuzwe icyo gihe n’uko ubwo Bwana Rwigara yicwaga nyuma yo kugeragezwaho ikinamico cy’impanuka, mu bo byavuzwe ko yari agiye kwitaba bari bamaze iminsi bamuhamagara harimo na Cpt Rushema.

Kuba Cpt Rushema yafungwa na ba shebuja nta gitangaza kirimo kuko abakorera Leta ya FPR ibafunga ikanabafungura uko ishatse nk’inzugi byaba mu bwihisho cyangwa ku mugaragaro, igitangaje n’uko inkuru y’ifungwa rya Cpt Rushema yatangajwe n’igitangazamakuru gikorana hafi n’inzego z’iperereza, umuntu akaba atabura kwibaza icyo bihatse mu gihe ibindi bitangazamakuru byo mu Rwanda biri hafi ya Leta ya FPR byaruciye bikarumira.

Andi makuru The Rwandan ifite ateye kwibaza ni uko Cpt Rushema afitanye amasano ya hafi na Perezida Kagame, ise wa Perezida Kagame ava inda imwe na nyina wa Cpt Rushema. Bishatse kuvuga ko iki kibazo gikomeye kuko nta muntu wundi mu Rwanda watinyuka gufunga umuntu nka Rushema Perezida Kagame atabyemeye ubwe dore ko uretse ayo masano yo mu muryango Rushema yijanditse muri byinshi ku buryo afite amabanga menshi ya Perezida Kagame n’ay’ubutegetsi bwe!

Frank Steven Ruta


Leta y’u Rwanda yagerageje kwisobanura ku bivugwa ku Rwanda muri Panama Papers!

$
0
0

Leta y’u Rwanda iravuga ko iiki cy’ubucuruzi  kivugwa mu mpapuro z’ikigo gishinzwe guhagararira abantu mu mategeko Mossack Fonseca zanyereye zerekana ubuhisho bw’inyereza ry’imisoro ku bantu bakomeye kw’isi, zigaragaza uburyo Mossak Fonseka yafashije abakiriya bayo guhishira amafaranga afite inkomoko mbi [itemwe n'amategeko], guhunga ibihano, ndetse n’imisoro, ngo Leta y’u Rwanda icyo kigo yagikoresheje mu buryo bwubahirije amategeko.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, abinyujije mu itangazo, kuri uyu wa 6 Mata 2016 yasobanuye ko icyo kigo ntaho gihuriye no kunyereza imisoro no kwikubira inyungu nk’ibindi byasohowe muri Panama Papers.

Yasobanuye ko icyo kigo cyafashaga Leta mu kugabanya umutungo ugendera ku ngendo z’abayobozi ba guverinoma.

Ati” Debden Investments Ltd, ni ikigo cyavuzwe muri Panama Papers cyashinzwe na Guverinoma y’Inzibacyuho y’u Rwanda mu 1998. Cyari uburyo bwihariye guverinoma yifashishaga mu kubona serivisi zimwe na zimwe zitari zoroshye kuboneka muri icyo gihr kuko guverinoma yakoraga mu buryo bugoye cyane.”

Yasobanuye ko Debden Investment yakoreshwaga mu mucyo mu nyungu z’u Rwanda kandi ko nta muntu ku giti cye wayungukiragamo. Uretse ibyo Minisitiri Gatete avuga ko nta narimwe mu mikorere y’icyo kigo higeze habaho gukwepa imisoro.

Muri iryo tangazo rya Leta y’u Rwanda rigufi cyane ntabwo higeze hasobanurwa impamvu abagabo 2 bari hafi ya Perezida Kagame aribo Brig Gen Dr Emmanuel Ndahiro na Bwana Hatari Sekoko ari bo bagaragara muri izo nyandiko zanyereye n’akazi bakoraga katumye bagaragara muri izi nyandiko.

Nabibutsa ko Bwana Hatari Sekoko ari umunyemari w’umunyarwanda ukunze gushirwa mu majwi ko ari umwe mu bashumba bakoreshwa na Perezida Kagame mu kumucungira imitungo, bakitirirwa iyo mitungo nyamara mu by’ukuri ari iya Perezida Kagame.

Muri iki cyumweru miliyoni 11 z’inyandiko zari zifitwe n’ikigo gishinzwe guhagararira abantu mu mategeko Mossak Fonseka zahawe igitangazamauru cy’Ubudage Sueddeutche Zeitung, nacyo kiziha ikigo gikora itangazamakuru ricukumbuye (ICIJ) maze zihita zikwira hose ku buryo nka Ministiri w’intebe wa Iceland, Sigmundur Gunnlaugsson, yeguye, abaye umuntu ukomeye wa mbere uhutajwe n’amakuru yasohowe n’ibinyamakuru byo muri Panama. Ayo makuru yakuwe mu kigo cy’abunganira abantu mu mategeko- Mossack Fonseca- yagaragaje ko Bwana Gunnlaugsson afite ikigo cy’ubucuruzi cyitwa Wintris afatanije n’umugore we. Ariko ntabwo yigeze avuga uwo mutungo ubwo yinjiraga mu nteko nshinga mategeko. Yarezwe ko yahishe za miliyoni z’amadolari. Bwana Gunnlaugsson yavuze ko yagurishije imigabane ku mugore we, kubera izo mpamvu aravuga ko ari nta kosa yakoze.

Abantu barenga 70 ku isi, barimo abakuru b’ibihugu bari k’ubuyobozi n’ababuvuyeho, baravugwa muri izo nyandiko.

Epimaque Ntacyicumutindi

Bruxelles: umuhango wo kwibuka abanyarwanda bishwe nta kuvangura amoko!

Dr David Himbara arasobanura ibijyanye na Panama Papers

RNC iramagana abayishinja ingengabitekerezo ya Genocide

Gatsibo: Icyunamo cyatangiranye iterabwoba rikabije!

$
0
0

Mu karere ka Gatsibo icyunamo cyatangiye nk’uko bisanzwe kw’itariki ya 07/04/2016. Ariko gitangirana iterabwoba rikabije mu mirenge yose igize ako karere nko mu murenge wa Rwimbogo cyatangijwe n’umuyobozi w’uwo murenge witwa MUNYABURANGA watanze amabwiriza akurikira:

1. Nta yindi ndirimbo yemerewe kumvikana mu cyumweru cy’icyunamo uretse indirimbo z’icyunamo gusa. Ibi bireba amabare, amarestora, utubari, amasaro yogosha, amaduka, no mu ngo zose. Ati: indirimbo zicyunamo zarasohotse muzishake arizo mukoresha.

2.Yavuze ko nta radiyo n’imwe yemerewe kumvwa uretse radiyo Rwanda. Avuga ko uzafatwa acuranga indi radiyo azaba yapfobeje jenoside yakorewe abatutsi. Aha yatanze urugero rwa Radiyo ijwi rya Amerika ndetse na Radiyo Gicumbi yo mu Rwanda!

3.Yabwiye abaturage ko isaha yo gutangira ibiganiro ari saa munani (02hoo pm) ko gukererwa ari ugupfobya Jenoside yakorewe abatutsi kandi igihano cyo gupfobya bakizi. Hagati aho ubundi mu myaka yashize ho uwakererwaga bamucaga amafaranga none ubu ngo azajyana n’igifungo! Ni kimwe no gusiba nabyo n’ibibazo uba wikururiye iyo baguhaye imbabazi utanga 5000 Frw!

4.Hariho gahunda yo gutanga amafaranga buri munsi mu minsi 7 kandi ibi ni itegeko kutayatanga ni ugupfobya. Buri muntu ategetswe kuyatanga batitaye aho ayakura. Tukiri aha mu Rwanda inzara iranuma ku buryo imiryango myinshi irasasa ikaryama nta kintu ishyize mu nda. Kubona amafaranga rero ni ikintu kitoroshye.

NB. muri iyi minsi abanyarwanda baba bafite ubwoba budasanzwe kuko baba biteguye gufungwa ndetse no gupfa igihe icyo ari cyo cyose. Musengere abanyarwanda bari imbere mu gihugu. Nibwo kigitangira tuzabagezaho uko cyagenze nikirangira.

IMANA IRINDE ABANYARWANDA.

Umukunzi wa Radio Inkingi

Gatsibo

GEN EMMANUEL HABYARIMANA : WARWANA INTAMBARA UTE URIBWA RIBWA MU NTOKI?

Jacques Bihozagara arashyingurwa kuri uyu wa gatanu tariki 15.04.2016

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan ava ku bantu bari hafi y’umuryango wa Nyakwigendera Jacques Bihozagara aravuga ko umurambo wa Nyakwigendera uzashyingurwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Mata 2016.

Imihango yo kumusezeraho izatangirira i Kibagabaga ahacumbikiwe umuryango wa Bihozagara guhera saa tatu ikomereze kuri Katederali yitiriwe Mutagatifu Etienne mu Biryogo, gushyingura bizabera i Rusororo mu ma saa kenda.

Uretse ishyingurwa rya Nyakwihendera hari amakuru atangazwa n’abo mu muryango avuga ko polisi y’u Rwanda yarangije igikorwa cyo gusuzuma umurambo (autopsie) ariko ngo imyanzuro y’ibyavuyemo ikaba ngo izashyirwa ahagaragara imihango yo gushyingura irangiye.

Nk’uko bitangazwa n’abo mu muryango wa Bihozagara ngo Leta y’u Rwanda niyo irimo kubafasha muri byose. Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ni uko Leta y’u Rwanda ari yo imaze kwishingira byinshi byakozwe kugeza ubu ikaba izishingira n’ibindi bizakurikiraho. Bimwe muri ibyo ni ibi:

-Gukura umurambo mu gihugu cy’uburundi

-Kwishyurira amatike y’indege abo mu muryango wa Bihozagara baba mu gihugu cya Canada (umugore n’abana) ngo baze gushyingura

-Kubakodeshereza inzu bazaba batuyemo mu gihe cyo gushyingura akaba ari naho hazabera imihango yose ndetse n’ikiriyo

-Kubaha amafaranga yo kubatunga mu gihe bazaba bari mu Rwanda muri iyi mihango yose

-Kwishingira ibikorwa byose byo gushyingura

Bamwe mu bantu bazi neza uyu muryango wa nyakwigendera kuva kera bibajije cyane kuri iyi myitwarire idasanzwe ya Leta y’u Rwanda, yananiwe kugira icyo ifasha Nyakwigendera agihumeka ahubwo ikamukoma mu nkokora noneho ubu yatabarutse ikaba ishaka kugaragaza ubugira neza itigeze igaragaza kuva mbere.

Hari abadashira amakenga umufasha wa nyakwigendera bahamya ko kuva kera yagaragaje imyitwarire idakwiriye yo guca inyuma uwo bashakanye ndetse n’ubunyangamugayo buke aho yagiye yambura amafaranga abantu benshi, bakaba babona byakorohera Leta y’u Rwanda mu kumugira igikoresho mu nyungu zayo za politiki.

Uku gufasha umuryango wa Bihozagara, hari ababibonamo gushaka kwerekana ko Nyakwigendera nta kibazo na kimwe yari afitanye na Leta ya Perezida Kagame. Mbese mu rwego rwo kwibagiza ubuzima bubi n’itotezwa Bihozagara  yabayemo mbere yo guhitamo guhungira i Burundi. Bivugwa ko yavuze ko agiye mu bikorwa by’ubucuruzi ariko hari benshi bahamya ko ubwo bucuruzi ntabwari buhari ndetse ngo yagiye atumirwa mu manama ya FPR agatinya kuza mu Rwanda kuyitabira. Hari n’amakuru avuga ko igihe yari afungiye i Burundi, abarundi bashatse kumurekura ngo bamwohereze mu Rwanda aranga!

Ikindi abasesengura babona gishobora kuba ni uko Leta y’u Rwanda yakoresha uru rupfu mu bikorwa byayo byo kwibasira abayobozi b’igihugu cy’u Burundi babashinja kwica Bihozagara.

Ariko uko byagenda kose n’ubwo ibizamini byakozwe ku murambo wa Bihozagara (autopsie) byagaragaza ko yishwe (hatabayeho gutekinika) ntabwo bisubiza ikibazo benshi bibaza: Ni inde wari ufite inyungu mu ipfira rya Bihozagara muri Gereza i Burundi? Hagati ya Leta y’u Burundi na Leta y’u Rwanda? Kuki ntacyo Leta y’u Rwanda yakoze mu gihe Bihozagara yari afunze ngo imufunguze?

Uko bigaragara umuhango wo gushyingura Nyakwigendera Bihozagara ushobora kwitabirwa na benshi kuko Leta y’u Rwanda ifite inyungu mu kwigaragaza neza muri urwo rupfu ku buryo hari benshi mu bayobozi cyangwa abandi bo muri FPR bazahabwa uruhushya ndetse bakanategekwa kwitabira umuhango wo gushyingura. Dore ko kugeza ubu nta makuru turabona avuga ko haba hari abarimo kubuzwa gufata umuryango wa Bihozagara mu mugongo nk’uko byagenze igihe Gen Kayumba Nyamwasa apfusha nyina abantu bakabuzwa kumutabara!

Ibi bikaba byibutsa urupfu rwa Aloysia Inyumba nawe washyinguwe mu buryo bw’igitangaza mu gihe igihe yari muzima yari yarimwe uburyo bwo kwivuza.

Isomo twakura mu ibi ni uko Leta y’u Rwanda yikundira abapfuye kurusha abazima wenda kuko baba batagishobora kuba bagira icyo bayibangamiraho!

Frank Steven Ruta


Dr Rose Mukankomeje yemerewe kuburana adafunze

$
0
0

Urukiko rukuru rwa Kigali rumaze kurekura Madamu Rose Mukankomeje umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iby’ibidukikije mu Rwanda Rema.

Gusa rugira icyo rumutegeka birimo gutanga urwandiko rwe rw’inzira, ndetse no kutarenga imbibi za Kigali, atabiherewe uburenganzira.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Rwanda, Assumpta Kaboyi, ni we wakurikiranye iyi nkuru mu rukiko.

GERVAIS CONDO ARASESENGURA IJAMBO RYA PRES PAUL KAGAME RITANGIZA ICYUNAMO

$
0
0

Mu kiganiro yagiranye na Radio Itahuka yagiranye na Bwana Gervais Condo yasesenguye ibi bikurikira:

1.Ijambo rya Perezida Paul Kagame mu gutangiza icyunamo

2.Ijambo rya Dr Jean Damascene mu gutangiza icyunamo

3.Urutonde rushya rw’abafite ingengabitekerezo ya Genocide b’abanyamahanga

4.Leta yavuguruye amagambo yavugwaga mu Rwanda mu gihe cya Genocide byose byitirirwa Genocide y’abatutsi

5.Abantu bakomeje gufungwa ari benshi cyane muri ibi bihe by’icyunamo

Ushobora kumva iryo sesengura hano>>>

Dr Mugesera yakatiwe burundu ariko uwateguye Genocide akomeje kubura!

Rwanda: Abataratabaye Bihozagara mu bukene cyangwa mu buroko bahururiye kumushyingura!

Abapolisi batari munsi ya 3 baguye mu mirwano ku mupaka wa Congo n’u Rwanda!

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Mata 2016 aravuga ko abantu bitwaje intwaro bateye mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu mu ntara y’u Burengerazuba. Amakuru yashoboye kumenyekana avuga ko ngo haguye abapolisi batari munsi ya 3 ndetse n’imodoka ya polisi iratwikwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Twahirwa Celestin yavuze ko Polisi ikibikurikirana ikaza gutangaza ayo makuru nyuma yo kubimenya neza. Naho abayobozi bo muri ako gace bo bavuga ko koko icyo gitero cyabaye ko hari n’abahatakaje ubuzima ariko ntabwo bavuga umubare wabo ngo amakuru arambuye barayatanga nyuma.

Abaturage bo muri ako karere bavuganye n’itangazamakuru bavuga ko abateye bababwiye ko baje bataribusubireyo

Biganza Emmanuel utuye Kabumba washoboye kuvugana n’abateye, avuga ko yabonye bari hagati ya 20 na 30 bari bambaye ibikote by’ijoro kandi bavuga ko baje badasubirayo bagasaba abaturage ko bahunga.

Yagize ati “Imbunda ya kibariga bayishinze imbere y’iwanjye nsohotse bandasaho bansaba gusubira mu nzu. Narinziko ari abapolisi bacu nari ngiye kubabaza ibyabaye. Gusa numvishe harimo abavuga ilingara n’igiswahili menya ko ari FDLR.”

Uwo muturage yakomeje agira ati “Polisi yirwanyeho ariko bari bafunze inzira ituma hataboneka ubundi butabazi. Batashye tubumva barasa kuri sacco ya Bugeshi. Banyura ku midozi ya bunjuri na gasumba bunjuri mu mudugudu wa Kabarore na Lyarugamba bakomereza mu kibaya cya Congo bataha.”

Igiteye impungenge muri iki gitero ni uko abayobozi baba ari aba gisivire, polisi, n’igisirikare bose bashatse guta umwikomo ku baturage babwira abaturage ko iki gitero cyahawe urwaho n’ukwirara kwabo mu kurara irondo no gutangira amakuru ku gihe!

Mu nama yahuje abayobozi bo mu Ntara y’Uburengerazuba, Gen. Maj. Mubarakh Muganga, umuyobozi w’Ingabo muri iyi ntara, yavuze ko ari abarwanyi ba FDLR bateye bashaka bashaka kwiba SACCO! Yavuze ko iyo abaturage batangira amakuru ku gihe nta kibazo cyari kuba, kimwe no kurara irondo bitagishyirwamo ingufu nabyo biri mu byatanze icyuho, abasaba gutangira amakuru ku gihe!

IGP Emmanuel K. Gasana, umuyobozi wa Polisi y’igihugu, yavuze ko batangiye iperereza ku bafashije FDLR kwinjira mu Rwanda!

Guverineri w’iyi ntara, Caritas Mukandasira, yavuze ko ibyabaye ari amakosa yo kwirara mu kurara irondo no kudatangira amakuru ku gihe.

Iperereza rikomeye ubu ngo riri gukorwa muri uyu murenge wa Bugeshi uhana imbibi n’amashyamba y’ibirunga muri Congo Kinshasa.

Ikigaragara ni uko abayobozi b’u Rwanda mu byo batangaza barimo gusa nk’abashaka gushyira amakosa ku baturage nk’aho nta gisirikare cyangwa polisi u Rwanda rugira. Umuntu akibaza niba amarondo y’abaturage ari yo ashinzwe guhangana n’abantu bafite intwaro kurusha abasirikare n’abapolisi babihemberwa buri kwezi tutibagiwe n’izindi nzego zitwara gisirikare nka Dasso n’izindi.

Twizere ko nta tekinika rigiye gukurikiraho ryibasira abaturage hitwajwe iki gitero dore ko uretse kwibasira abaturage ngo ntabwo bakoze amarondo, ngo ubu harimo gukorwa iperereza ku baba bafashije FDLR kwinjira ukagira ngo FDLR yari ikeneye uruhushya rw’abaturage ngo yinjire.

Ku ruhande rwa FDLR, umwe mu bantu bari hafi ya FDLR wavuganye na The Rwandan yemeje ko iki gitero cyabaye koko avuga ko ariko batarabona amakuru arambuye uretse ko yemeje ko iki gitero cyari gikomeye kuko ngo bashoboye kwica abapolisi benshi bakanatwara n’imbunda nyinshi.

Ku ruhande rw’igisirikare cy’u Rwanda, umuvugizi wacyo Lt Col René Ngendahimana mu itangazo yashyize ahagaragara aremeza icyo gitero, akavuga ko igitero cyagabwe gitumbereye station ya polisi bitandukanye n’ibyavuzwe n’umukuru w’ingabo mu ntara y’uburengerazuba wavuze ko abateye bari baje kwiba muri SACCO.

Ben Barugahare

Viewing all 3266 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>