Akanyarirajisho Ep02 Se01 (31.03.2021)
Félicien Kabuga: Urukiko rwanze ko avoka we ava mu rubanza.

Urukiko rw’urwego rwa ONU/UN (UNIRMCT) rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’urukiko rwa Arusha rwategetse ko Emmanuel Altit akomeza kuba uwunganira Félicien Kabuga, mu gihe uyu yari yasabye kuva muri uru rubanza.
Mu mpera z’ukwezi kwa mbere, Bwana Altit yandikiye urwo rukiko asaba kwishyurwa akava muri uru rubanza kubera kutumvikana n’uwo yunganira n’umuryango we, nk’uko biri mu nyandiko ya UNIRMCT.
Altit yunganira Kabuga kuva mu mwaka ushize nyuma y’uko afatiwe mu Bufaransa akagezwa imbere y’inkiko zaho maze akohererezwa i La Haye mu Buholandi ku ishami ry’urukiko mpuzamahaga rwa Arusha.
Inteko y’abacamanza batatu – Iain Bonomy, Graciela Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya, baburanisha uru rubanza, yasabye Altit gukora ibishoboka hakagaruka ikizere hagati ye n’uwo yunganira.
Bwana Altit, usanzwe yunganira na Laurent Gbagbo wahoze ari perezida wa Côte d’Ivoire, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko “ntacyo yavuga” kuri iki cyemezo cy’urukiko.
Kabuga w’imyaka 85, nk’uko byavuzwe mu rukiko, yafatiwe mu Bufaransa mu kwezi kwa gatanu nyuma y’imyaka irenga 20 yihisha ubucamanza mpuzamahanga.
Mu kwezi kwa 11/2020 yasomewe ibyaha bya jenoside, ahawe umwanya Me Altit wari umwunganiye yagize ati: “…ndasaba ko mwemera ko nta cyo avuga ariko binavuze ko atanemera ibyo aregwa.”
Baje gupfa iki?
Umwanzuro w’urukiko rwa UNIRMCT watangajwe kuwa kane uvuga ko “Kabuga n’umuryango we basaba Bwana Altit guhabwa amabwiriza n’abo mu muryango wa Kabuga no kubaha uburenganzira ku nyandiko z’urubanza”.
Altit avuga ko abona Kabuga wenyine ari we wamuha amabwiriza, kandi gusangira amakuru n’abo mu muryango we “binyuranyije n’amabwiriza y’ibanga” ry’umwuga, nk’uko bivugwa n’inyandiko y’urukiko.
Iyi nyandiko ivuga ko Kabuga yemeje ko yifuza ko Altit asimburwa n’umunyamategeko witwa Peter Robinson.

Urukiko ruvuga ko rwasanze nta ngingo zikomeye zisobanura kuvana Altit n’itsinda rye mu kunganira Kabuga, kuko ibyo yanze gukora “bigendanye n’akazi ke kandi ari amahame y’umwuga we.”
Ruvuga kandi ko abagize umuryango wa Kabuga “nta mwanya bafite muri uru rubanza” ko umwunganizi washyizweho akishyurwa na UNIRMCT ngo yunganire uregwa “adashobora no gukorera umuryango w’uregwa.”
Mu rubanza rwa Kabuga rwatangiye mu kwa 11/2020 i La Haye, umushinjacyaha yasabye urukiko igihe cyo kwitegura urubanza mu mizi.
Yasabye igihe cyo; ‘kongera kuvugana no gutegura abatangabuhamya, gutegura uko bazatanga ubuhamya bari mu Rwanda, guhindura dosiye mu Kinyarwanda’… Urubanza rwahise rusubikwa.
Urukiko, ubu rwategetse ubwanditsi bwarwo “kwemeza Bwana Altit nk’uwunganira Kabuga” washyizweho na UNIRMCT kandi ko “ubusabe bwo kumusimbuza bwanzwe”.
BBC
Akanyarirajisho Ep03 Se01 (03.04.2021)
Aimable Karasira yahimbiye indirimbo Idamange Iryamugwiza Yvonne
Rwanda: Igihugu kitagendera ku mategeko. Ese ni inde ufite ubutegetsi ? Ubuyobozi bukorera nde?
Yanditswe na Arnold Gakuba
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika (The US Department of State), ku itariki ya 30 Werurwe 2021, yashyize ahagaragara raporo ya 2020 ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda. Iyi raporo itera kwibaza ibibazo byinshi batandukanye. Ese u Rwanda rufite amategeko arugenda cyangwa ntayo? None se ayo tubona yanditse amaze iki ko atubahirizwa, dore ko nayo ahenshi mu ngingo zayo afifitse? Ese ninde ufite ubutegetsi? Ubutegetsi bukorera nde? Iyi nyandiko ni incamake isesenguye ya raporo yavuzwe haruguru ku bijyanye n’uko ubutegetsi bwa Paul Kagame bwahonyoye uburenganzira bwa muntu muri 2020.
U Rwanda rwitwa ko ari “Republika ishingiye ku itegeko nshinga” kandi ari igihugu kiyobowe n’amashyaka menshi. Byahe birakajya! Ishyaka riri ku butegetsi, FPR-Inkotanyi, rivuga ko riyoboye ihuriro ry’imitwe ya politiki, ariko mu by’ukuri ryamize ayo mashyaka ya politiki yandi. Ikindi cyiyongeraho ni benshi bibaza niba mu Rwanda itegeko nshinga rikorera rubanda cyangwa rikorera ubutegetsi buriho? Raporo yo muri 2020 ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda itanga ibisobanuro kuri ibi kibazo abantu benshi bibaza mu ngingo zayo etandatu: kubahiriza ubusugire bwa muntu, kubahiriza ubwisanzure bw’abaturage, umudendezo wo kugira uruhare muri politiki, ruswa no kudakorera mu mucyo kwa guverinoma, uko guverinoma ibona ipereza ry’amahanga n’imiryango itegamiye kuri Leta ku ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ivangura, ihohoterwa ry’abaturage ndetse n’icuruzwa ry’abantu.
Mu mwaka wa 2017, amatora ya Perezida Paul Kagame ya manda ye ya gatatu y’imyaka irindwi yerekanye ko yagize amajwi angana na 99% kuri 98% y’abitabiriye amatora. Icyo cyonyine cyatuma abantu benshi bibaza niba koko mu Rwanda hari Demokarasi. Twibutse ko aya matora yabaye nyuma yo guhindura ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda bikozwe na Paul Kagame n’ishyaka riri ku butegetsi (FPR) bagamije gusa kugundira butegetsi. Ese niba koko bayobora neza igihugu, kuki bahinduye itegeko nshinga ko n’ubundi abaturage bari butore umukandida wabo? Ese Paul Kagame ni we kamara wo kuyobora u Rwanda cyangwa hari ikindi kihishe inyuma?
Mu mwaka wa 2018, habaye kandi amatora y’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite maze abakandida FPR-Inkotanyi n’ubundi aba aribo begukana imyanya hafi ya yose. Aha umuntu yakwibaza niba baratowe cyangwa se baratoranijwe. Mu matora yombi, yaba ay’umukuru w’igihugu yo mu 2017 ndetse n’abadepite yo muri 2018, dorerezi mpuzamahanga zanenze ko habayemo byinshi bitagenda neza. Muri Nzeri 2019, hashyizweho kandi abasenateri bashya 12 bose batoranijwe na Paul Kagame (FPR). Twibutse ko mu buyobozi bwa Repubulika ishingiye ku itegeko nshinga, ubutegetsi bushyirwaho ku buryo bwa demokarasi abaturage babigizemo uruhare, kandi amategeko, umukuru w’igihugu ndetse n’abandi bayobozi bashyirirwaho abaturage. Ese mu Rwanda niko bimeze?
Polisi y’u Rwanda iyobowe na Minisiteri y’ubutabera ndetse n’ingabo z’u Rwanda ziyobowe na Minisiteri y’ingabo, ubundi bafite inshingano zo kurinda umutekano w’imbere mu gihugu dentse no hanze yacyo bafatanije na guverinoma n’ubuyobozi bw’ibanze. Nyamara ariko mu Rwanda siko bimeze, kuko mu mwaka wa 2020 ndetse na mbere yaho abagize inzego z’umutekano bashyigikiwe na guverinoma bagaragaweho kutubahiriza amategeko no guhohotera rubanda. Mbere na mbere, guverinoma yagaragaweho gutubahiriza uburenganzira bwa muntu ndetse no gukora ubwicanyi nk’uko bigaragara mu mbonerahamwe ikurikira.
Imbonerahammwe ya 1: Urutonde bw’ubwicanyi Leta yakoze butemewe n’amategeko muri 2020
No | Amazina | Umurimo | Itariki | Ibisobanuro |
1 | Kizito Mihigo | Umuhanzi w’indirimbo z’Imana | 17 Gashyantare | Basanze yapfiriye mu maboko ya polisi |
2 | Anselme Mutuyimana | Umurwanashyaka wa FDU-Inkingi | Werurwe | Iperereza rya Polisi ntiryigeze rikomeza |
3 | Abantu benshi biciwe i Nyanza | Abaturage | Werurwe | Abarenze ku mabwiriza ya guma mu rugo |
4 | Abarundi babiri mu Karere ka Ngoma | Impunzi | Nyakanga | Bakekwagaho gucuruza ibiyobyabwenge ku buryo butemewe n’amategeko |
5 | Abantu babiri i Gasabo | Abaturage | Kanama | Bakekwagaho ibyaha |
6 | Umuntu umwe i Gasabo | Umuturage | Kanama | Yakekwagaho ubujura |
Iyi mbonerahamwe yo haruguru iragaragaza ukuntu abantu bapfuye bishwe n’inzego zishinzwe umutekano bashyigikiwe na guverinoma. Ikindi kibabaje cyane ni uko abapfuye bakekwagaho ibyaha nta n’umwe wahamwe n’ibyaha yakoze ngo ahabwe igihano cy’urupfu n’inzego zibishinzwe. Twibutse ko mu mategeko u Rwanda rugenderaho ubu nta gihano cy’urupfu giteganywamo. Ibi byabaye rero, bikozwe n’ubuyobozi bwirirwa bubeshya amahanga ngo bukora neza, birababaje cyane kandi biteye agahinda.
Raporo yanagaragaje kandi ko hari abantu benshi baburiwe irengero bikozwe na Leta. Amakuru kuri iki kibazo yakusanyirijwe mu mbonerahamwe ikurikira.
Imbonerahamwe ya 2: Urutonde rw’ababuriwe irengero bikozwe na Leta muri 2020
No | Amazina | Umurimo | Itariki | Ibisobanuro |
1 | Venant Abayisenga | Umurwanashyaka wa DALFA-Umurinzi | Kamena | RIB ntiyatangaje ibyavuye mu iperereza kugeza ubu |
2 | Eugene Ndereyimana | Umurwanashyaka wa Perezida wa FDU-Inkingi | 2019 | Lata yananiwe kurangiza iperereza |
3 | Boniface Twagirimana | Visi Perezida wa FDU-Inkingi | 2018 | Lata yananiwe kurangiza iperereza |
Nkuko bigaragara mu mbonerahamwe ya 2 iri haruguru, hari amakuru y’uko inzego z’ubutasi z’ingabo z’u Rwanda (RDF) zagize uruhare mu kubura, gufunga mu buryo butemewe n’amategeko n’iyicarubozo. Bamwe mu bunganira abaregwa bavuga ko abashinzwe iperereza muri RDF bajyanye abakekwaho kuba bararwanyaga Leta mu bigo by’imfungwa bitemewe, aho bakubiswe ndetse bakorerwa n’ubundi bugome bukabije hagamijwe kugirango babakuremo amakuru. Imiryango itegamiye kuri Leta ikorera imbere mu gihugu yatangaje ko idagabwa ubwigenge n’ubushobozi na leta bwo bakora iperereza ku ihohoterwa rikorwa n’inzego zishinzwe umutekano harimo no kubura kw’abantu.
Iyi raporo itangaza ko itegeko nshinga n’amategeko u Rwanda rugenderaho bibuza iyicarubozo, gukorerwa ubugome, cyangwa guteshwa agaciro ndetse no guhanwa ku buryo butemewe n’amategeko. Nyamara ariko, hari bahohotewe, abafunzwe na polisi cyangwa abasirikari cyangwa se abashinzwe iperereza. Imibereho yo muri za gereza yagaragaje ubucucike bukabije kandi hari hasanzwemo ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa mu gihe umubare w’abari muri gereza wavuye kuri 52.000 mu 2015 ugera kuri 66.000 mu mwaka umwe gusa, ibyo bikaba byarongereye cyane ubucucike mu magereza.
Itegeko nshinga n’andi mategeko u Rwanda arugenderaho bibuza gufata no gufunga bitemewe n’amategeko, ariko inzego z’umutekano z’igihugu zihora zifata kandi zigafunga abantu uko zishakiye kandi mu buryo budakurikije amategeko. Imiryango itegamiye kuri Leta iharanira uburenganzira bwa muntu yabanje kuvuga ko abantu bakekwaho kuba bakorana n’ingabo za demokarasi ziharanira kubohora u Rwanda (Democratic Forces for the Liberation of Rwanda), Rwanda National Congress, ndetse n’indi mitwe y’inyeshyamba bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bafungwa mu gihe kirekire, mu buryo bubi kandi butubahirije uburenganzira bwa muntu. Imbonerahamwe ya 3 ikurikira iratanga ishusho.
Imbonerahamwe ya 3 : Urutonde rw’abafashwe n’abafunzwe ku buryo butemewe muri 2020
No | Amazina | Umurimo | Itariko | Ibisobanuro |
1 | Paul Rusesabagina | Intwari ya Filimi Hotel Rwanda | 31 Kanama | Afunzwe ku buryo butemewe n’amategeko |
2 | Abayobozi 11 ba FDU-Inkingi | Abatavuga rumwe n’ubutegetsi | 2017 | Barindwi bahamwe n’icyaha bahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka 12 |
3 | Abana benshi bo mumuhanda, abatembeyi, abakekwaho ibyaha byoroheje, n’abasabirizi | Abaturage | Ntikizwi | Benshi muribo baracyari muri gereza |
Itegeko ry’u Rwanda risaba abayobozi gukora iperereza no kubona icyemezo mbere yo gufata ukekwaho icyaha. Polisi kandi ishobora gufunga abakekwaho ibyaha amasaha agera kuri 72 nta cyemezo cyo kumuta muri yombi. Abashinjacyaha bagomba gutanga ibirego byemewe mu minsi itanu batawe muri yombi. Polisi ishobora kandi gufunga abana bato byibuze iminsi 15 yo gufungwa by’agateganyo iyo bakurikiranyweho gusa ibyaha bitanga igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu cyangwa irenga. Nyamara, abapolisi n’abashinjacyaha b’u Rwanda bakunze kwirengagiza izo ngingo maze bagaherana abantu rimwe na rimwe igihe kirekire kandi akenshi nta byaha baregwa, cyane cyane mu manza zishingiye ku mutekano. Inzego z’umutekano za Leta zafungiye mu ngo zabo bamwe bakekwaho ibyaha. Rimwe na rimwe, abapolisi bakoresha ibihano bitemewe n’amategeko igihe bamwe mu bakoze ibyaha bito babyemeye kandi bakanemera igihano bahawe na polisi, birimo nk’icyumweru cyo gufungwa cyangwa gutanga indishyi.
Ku bijyanye n’“Ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo”, itegeko nshinga riteganya ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ku binyamakuru “mu buryo bwagenwe n’amategeko,” nyamara guverinoma ibangamira cyane ubwo burenganzira. Abanyamakuru batangaje ko abayobozi ba leta babikomye, bbashyiraho iterabwoba, ndetse barafatwa igihe bagaragaje ibitekerezo byabo banenga guverinoma ku bibazo by’ingutu byugarije igihugu. RIB na RNP batangaje ko byatangije iperereza rishya ku byaha 55 byerekeye ingengabitekerezo ya jenoside guhera muri Gicurasi, n’ubwo baregwa nta mpamvu yagombaga gutuma bafatwa guhera ku itariki ya 27 Nzeri. Ibinyamakuru byinshi byigenga byahisemo kudatangaza inkuru zanditse bihitamo kuzinyuza kuri interineti. Nk’uko Komisiyo y’Itangazamakuru (RMC) ibitangaza, hari amaradiyo 35 (amaradiyo atandatu y’abaturage na radiyo 29 zigenga) na televiziyo zirenga 13. Ibitangazamakuru byigenga byatangaje ko uburyo bw’imikorere bugoye kandi ko abakora ubucuruzi badashobora kwamamaza ibicuruzwa byabo ku maradiyo ashobora kunenga guverinoma.
Inzobere mu itangazamakuru zatangaje ko guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukoresha iterabwoba, ifatwa n’ihohoterwa kugira ngo icecekeshe ibitangazamakuru n’abanyamakuru. Umunyamakuru Jean Bosco Kabakura yaheze hanze y’igihugu nyuma yo guhunga mu 2018 kubera iterabwoba rishingiye ku gutangaza inyandiko isuzuma uruhare rw’abapolisi, ingabo, n’abasivili mu iraswa ry’impunzi zo mu nkambi ya Kiziba mu ntangiriro z’umwaka wa 2018. Abandi banyamakuru benshi barahunze mu myaka yashize baguma hanze y’igihugu. Kudakora iperereza cyangwa gukurikirana iterabwoba ryakorewe abanyamakuru bigaragaza ko Leta yiciriye urubanza. Ibibazo bikomeye by’uburenganzira bwa muntu byagaragariye kandi ku bihano bishingiye kuri politiki bihabwa abantu bari hanze y’igihugu; no kubuza abantu kugira ruhare muri politiki.
Muri make, u Rwanda ruvugwa ko ari igihugu cya Republika ishingiye ku itegekonshinga aho ubutegetsi bushyirwaho n’abaturage kandi bukorera abaturage. Icyakora, dushingiye kuri raporo ya 2020 ku bikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yasohowe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, u Rwanda ni igihugu kitagendera ku amategeko, kiganjemo ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu rikabije. Nk’uko umugani w’Abaturukiya ubivuga: “Iyo ihohoterwa ryinjiye mu nzu, amategeko n’ubutabera bisohoka binyuze mu muyoboro w’umwotsi.” Mu by’ukuri, mu Rwanda nta mategeko ahari cyangwa n’ahari arafifitse cyangwa ni nyirarubeshwa. Ubutegetsi bufitwe na Paul Kagame (FPR) kandi bukorera Paul Kagame (FPR) aho kugirango bukorere abaturage. Ese amaherezo azaba ayahe ?
IBINYAMAKURU BYO MU RWANDA BIKOMEJE KWIBASIRA BAMWE MU RUBYIRUKO RWA RNC BIBASHINJA GUKORANA NA IDAMANGE.
Yanditswe na Eric Niyomwungeri
Ku italiki 20 werurwe 2021, nibwo abatavuga rumwe na leta ya Kigali twagaragaye mu migi itandukanye twigaragambya dusaba ko leta yafungura Idamange ndetse n’izindi mfungwa zose za politiki zifunze zizira ibitekerezo byazo.
Nkuko tubisoma mu nkuru twabagejejeho kuri uwo munsi; yerekanye ko mu gihugu cy’ububiligi abantu benshi bari bitabiriye iyo myigaragambyo hari higanjemo urubyiruko kimwe mu byateye ubwoba iyi leta iyobowe na Kagame.
Nyuma y’iki gikorwa rero ibinyamakuru byo mu Rwanda bikaba byahagurutse n’inkuru zuzuye ibinyoma bivuga ko bifite amakuru y’uko urubyiruko rwa RNC rurimo NIYOMWUNGERI Eric, KAMUFOZI Samy ndetse na RUTABAGISHA Emmanuel twahaga amafaranga IDAMANGE maze tukamutegeka ibyo atangaza. Ibi binyoma bidafitiwe gihamya ndetse n’isoko bikaba bije ari nko gutera urubyiruko ubwoba ndetse no kuruharabaka banatesha agaciro ubutumwa bwatanzwe na IDAMANGE.
Ibi binyamakuru aribyo UKWEZI ndetse na RWANDA TRIBUNE bikaba byasohoye inkuru zidafitiwe gihamya, aho ku italiki 01/04/2021 ikinyamakuru UKWEZI cyasohoye inkuru ifite umutwe uvuga ngo “Hari abanyarwanda baba hanze bigambye ko bashutse Idanange bamubwira ibyo atangaza.” http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Hari-Abanyarwanda-baba-hanze-bigambye-ko-bashutse-Idamange-bamubwiriza-ibyo-atangaza
Muri iyi nkuru mugika cya kabili Ukwezi kwatangaje ko uru rubyiruko rwigambye ko rwatumye Idamange ndetse rukamubwira nibyo atangaza. Ibi rero bikaba ari ibinyoma byambaye ubusa kuko ibi binyamakuru biterekana aho ayo makuru y’abigamba yavuye. Ibi rero bikaba bigaragaza ko ari bimwe leta yihaye byo gushaka uko iremera ibyaha abo ikurikiranye ibahimba ibinyoma ikoresheje ibinyamakuru.
Nyuma y’iyi nkuru rero ikinyamakuru nacyo gikorera mu Rwanda kitwa RWANDA TRUBUNE nacyo kikaba cyatangaje inkuru kuri uyu wa 02/04/2021 “Haravugwa ko RNC yategekaga Idamange ibyo agomba gutangaza” iyi nkuru ikaba yatangajwe n’umunyamakuru witwa ILDEFONSE agendeye ku nkuru yatangajwe n’UKWEZI. https://www.rwandatribune.com/haravugwa-ko-rnc-yategekaga-idamange-ibyo-agomba-gutangaza/#comments . iyi nkuru nayo urebye usanga ari propaganda yo gutesha agaciro ubutumwa bwahagurukije IDAMANGE.
Mu by’ukuri izi nkuru zikaba zuzuye ibinyoma kuko nta kintu na kimwe ibi binyamakuru byerekanye bishingiraho ko uru rubyiruko rwaba rwarahaye amabwiriza kubyo Idamange yatangaje, ahubwo nk’uko byumvikana mu mavideo Idamange yashyize kuri YouTube we ubwe yivugira ko gutangaza ibyo yavuze yabikoze ubwe ntawe umuhase, nyuma yo kubona akarengane kari kari gukorerwa abanyarwanda nk’uko benshi mu banyarwanda twabibonaga tukabura imbaraga zo kubitangaza. Ibi rero bikaba aribyo byaduhagurukije nk’urubyiruko rushaka impinduramatwara tukitabira imyigaragambyo twamagana ako karengane kari gukorerwa abatavuga rumwe na leta ya Kigali.
Iyi nkuru rero nkaba nyanditse nk’umwe mubibasiwe n’ibi binyamakuru ngirango mbamenyeshe ko ntagikorwa cyo guhereza Idamange amabwiriza y’ibyo avuga ndetse ko nta n’inkunga yigeze ituvaho cyangwa ngo ive muri RNC igendereye gusaba IDAMANGE kugira ibyo atangaza. Izi nkuru rero nkaba mbona zigambiriye kuduharabika nk’urubyiruko rutavuga rumwe n’ubutegetsi rubarizwa muri RNC ndetse no gutesha agaciro igikorwa cyo gutabariza imfungwa za politiki twari twitabiriye.
RAPORO YA VINCENT DUCLERT ISHOBORA KUGIRA NGARUKA KI KU MUBANO W’U RWANDA N’UBUFARANSA?
Abanyamakuru 3 Bafunzwe imyaka 3 Bataraburanishwa:Bategereje ubutabera nk’abategereje mesiya
Perezida Kagame azasura U Buhinde
Yanditswe na Ben Barugahare
Amakuru The Rwandan ikesha ibinyamakuru byo mu gihugu cy’Ubuhinde aravuga ko Perezida Paul Kagame ateganya gusura igihugu cy’U Buhinde mu mpera z’uku kwezi kwa Mata 2021, uru ngo rukaba ari urugendo rwa mbere rukorewe n’umukuru w’igihugu cya Afrika mu Buhinde kuva iki cyorezo cya Covid-19 cyakwaduka ku isi hose.
Ibyo binyamakuru bikomeza bivuga kandi ko uru rugendo ruje mu gihe igihugu cy’U Buhinde cyari cyatangiye kongera ibikorwa byacyo ku mugabane wa Afrika hakorwa ingendo z’abayobozi bakuru ku mpande zombi mbere y’itera ry’icyi cyorezo cya Covid-19.
Nabibutsa ko mu 2018, Ministre w’intebe w’U Buhinde, Narendra Modi yasuye u Rwanda atanga inkunga y’inka 200 zari zigenewe abaturage batishoboye.
Muri uku kwezi kwa Werurwe 2021 gushize, hatangazwa ko igihugu cy’U Buhinde cyohereje mu Rwanda inkingo ibihumbi 290 zakorewe mu Buhinde, muri zo ibihumbi 240 zoherejwe biciye mu mugambi wa COVAX, izindi ibihumbi 50 zitangwa nk’impano.
Abakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda bahamya badashidikanya ko Perezida Kagame mu gihe umubano we n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bisa nk’ibyajemo agatotsi muri iyi minsi ashobora kuba ashaka guhindukira yerekeza mu bihugu bifite ubukungu burimo kuzamuka cyane muri iyi minsi nk’Ubuhinde, U Bushinwa, U Burusiya mese nk’uko igihugu cy’U Burundi cyabigenje nyuma yo gushyirwa mu kato n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi nyuma y’igikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyaburiyemo mu 2015 muri icyo gihugu.
Ariko hari n’abibaza niba Perezida Kagame yaba atagiye mu gikorwa cyo kwivuza dore ko igihugu cy’U Buhinde kizwi nka kimwe mu bihugu bimeze gutera ambere mu buvuzi.
I Burundi bibutse Perezida Cyprien Ntaryamira (Amafoto)
Ben Barugahare
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yitabiriye igikorwa cyo kwibuka Perezida Cyprien Ntaryamira waguye mu ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana mu ijoro ryo ku wa 06 Mata 1994.
Umuhango wo kuzirikana Cyprien Ntaryamira wabimburiwe n’igitambo cya misa cyo kumusabira, cyaturiwe muri Katederali ya Regina Mundi muri kiriya gihugu cy’u Burundi.


Aba bakuru b’Ibihugu by’ibituranyi, baguye mu ndege ya Habyarimana Juvenal ubwo bavaga i Dar Es Salaam muri Tanzania ariko indege ikaza guhanurwa mu buryo butarasobanuka kugeza n’ubu uwayihanuye ubwo yiteguraga kururuka ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe i Kigali.
Muri iriya ndege kandi haguyemo, abari ba Minisitiri babiri muri Leta ya Ntaryamira ari bo Bernard Ciza wari Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu ndetse na Cyriaque Simbizi wari Minisitiri w’itangazamakuru.
Iriya ndege kandi yanaguyemo abandi bose bari bayirimo bari bavuye mu mishyikirano y’ubutegetsi bw’u Rwanda bwariho icyo gihe na RPF-Inkotanyi yari yarashoje intambara mu majyaruguru y’igihugu cy’u Rwanda. Muri iyi ndege kandi haguyemo n’Abapilote b’Abafaransa bari bayitwaye.





BURUNDI, IMIRYANGO Y’ABAPFANYE NA PREZIDA NTARYAMIRA, IRASABA IMPOZAMARIRA
Yanditswe na Albert Mushabizi
Mu nkuru dukesha Ijwi ry’Amerika, Umunyamakuru Eloge Willy KANEZA yatangaje ko; Ishyirahamwe ry’Imfubyi n’Abapfakazi b’Abaministri babiri bapfanye na Prezida Cyprien NTARYAMIRA mu 1994, risaba ibihugu by’inshuti z’u Burundi kugira icyo bikoze kugira ngo amaperereza akorwe ku icyateye kwicwa kwabo!
Abasizwe na ba Nyakwigendera kandi baranasaba impozamarira, kubera ko indege baguyemo yari ifite ubwishingizi. Baranahamagarira, na none, Leta y’u Burundi, gushakira imirimo imfubyi za ba Nyakwigendera. Abo ba Ministiri bapfanye na Prezida Cyprien NTARYAMIRA ni : Bernard CIZA na Cyriaque SIMBIZI.
Mu itangazo iryo shyirahamwe ryashyize ahagaragara kuri uno wa mbere ;basobanuye ko urupfu rw’aba banyacyubahiro rwababaje bitavugwa imiryango yabo by’umwihariko, utaretse n’Abarundi muri rusange. Icyo gihe hakaba hari hashize amezi atandatu gusa ;hishwe n’umukuru w’igihugu Melchior NDADAYE, wari watowe mu buryo bwa Demokarasi. Nyakubahwa Merchior NDADAYE akaba yarishwe, mu ihirika ry’ubutegetsi ryo kuwa 21 Ukwakira 1993.
Abasizwe na ba Nyakwigendera, bakaba basaba cyane cyane ibihugu bicuditse n’u Burundi, intwererano yose ishoboka ;kugira ngo urubanza rwerekeranye n’iki kibazo rube nta yandi mananiza. Kuwa 5 w’icyumweru gishize, Bwana Prosper NTAHORWAMIYE, Umuvugizi wa Leta y’u Burundi, yahamije ko iki kibazo kiraje ishinga Leta avugira.
Cyprien NTARYAMIRA, wapfuye ku myaka 39 gusa, we na Prezida Merchior NDADAYE yari asimbuye, nibo baprezida b’abahutu gusa bari bamaze kuyobora igihugu cy’u Burundi, mu mateka yacyo. Yari yagiye ku butegetsi kuwa 5 Gashyantare 1994. Akaba yaraguye mu ihanurwa ry’indege ya Prezida HABYARIMANA w’u Rwanda ;ubwo bavaga mu inama, i Arusha muri Tanzania.
Kigali: Guhagarika amakwe no gufunga abageni byarakaje abatari bake
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Ku mbuga nkoranyambaga i Kigali mu Rwanda no hanze yarwo mu Banyarwanda, abantu bacitse ururondogoro kubera imyifatire idahwitse ya Polisi y’u Rwanda mu guhagarika ubukwe ihutaje abakwe n’abageni, ababambariye, abasaza n’abakecuru, ihirika ibikoresho bariramo n’ibyo banyweragamo mu buryo abaturage bise urugomo rwinshi n’agasuzuguro gakabije.
Mu bitekerezo binyuranye byatanzwe, hagaragayemo kwinubira Polisi y’u Rwanda, bamwe bayirega ubunyamwuga buke, abandi bayirega kubura ubumuntu.
Mu bisobanuro byatanzwe na Polisi y’igihugu abaturage bakabifata nko kubihenuraho, Polisi yanditse ku rukuta rwayo ko buri wese agomba kubahiriza ubwirinzi bwa Covid19 hatabayeho kuvangura.
Ubwo umuhanzi w’Umunyarwandakazi yandikaga ko ababajwe cyane n’iki gikorwa kirimo kubura ubumuntu, Polisi y’u Rwanda yamusubije isubiza n’abandi babyibazagaho muri aya magambo: “Muraho, Buri muntu wese agomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Koronavirusi ntakuvangura. Murakoze”
Mu gihe Police yasubizaga ko ihana buri wese warenze ku mabwiriza yo kwirinda covid19 itavanguye, abantu bahise bazana vuba na bwangu ifoto ya Bampririki Edouard yatashe ubukwe mu mpera z’icyumweru gishize, aho n’abageni ubwabo batari bambaye udupfukamunwa, bakabaza impamvu na we atakurikiranywe.

Ibitutsi n’imvugo z’umujinya ni bimwe mu byagiye bikoreshwa n’;abatari bake mu kugaragaza ko Polisi itasuzuguye gusa abageni n’ababyeyi babo, ko ahubwo yanubahutse cyane ibyo umuntu muzima wese atatinyuka, kubera ko ubukwe ari ntavogerwa mu muco w’Abanyarwanda.
Abahanga mu by’amategeko bemeza ko itegeko ryose riberaho kuzamura no guhesha agaciro ikiremwamuntu no guharanira iyubahirizwa y’uburenganzira bwa muntu. Igikorwa cyo guteza urubwa abageni, ubwacyo nta burenganzira bwa muntu cyubahirije nta n’agaciro na gato gihesheje abagikorewe.
Bamwe mu bafungiwe muri Stade bakabona aho abageni barara barira, badafite ubitayeho, bibaza impamvu nta mutima wa kimuntu waranze ababafashe, uwo mutima kandi ukaba waranabuze ku bo biyambaje bose, ngo bacibwe amande ariko batahe amahoro.
Mu batanze ubuhamya b’ibyabakorewe harimo abemeza ko abapolisi baje bakangata batera imigeri ibisorori n’amasafuriya, ari nako bakankamira abageni bene ibirori.
Ubukwe busaga icumi nibwo bwateshejwe bukanadurumbanywa mu mpera z’icyumweru, kuva kuwa gatanu kugeza ku cyumweru mu birori binyuranye birimo gusaba no gukwa hakiyongeraho n’abakoze ubwo mu nsengero bakajya kwiyakira.
N’ubwo ubukwe bwose bwafashwe butanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, hari bune bwabaye ikimenyabose kuko Polisi yabuhururije itangazamakuru ikanakwirakwiza amafoto yabwo, harimo ubwabereye kuri Hotel y’Ababikira CENETRA iri i Kabuga mu cyerekezo cya Rusororo, hakaba ubwabereye muri Hotel Le Printemps, ku Kimironko, hakaba ubwabereye muri Hotel Rainbow ku Kicukiro n’ubwabereye i Gatsibo.
Muri Remera naho hafi ya Stade Amahoro, hari abandi bageni biyakiriraga mu kabari kadahambaye, nabo barafashwe bisobanura bakurikije ubuke bwabo biranga bifata ubusa, nabo barabatwara.
Buri wese wafatiwe mu birori yaba abageni, ababambariye, abo baziranye n’abavumbyi, buri wese yacibwaga amande ya 25000 Frw, naho Hotel bafatiwemo igahagarikwa ukwezi kose, kandi igacibwa amande angana na 150.000 FRW
Dutere akajisho ku bitekerezo binyuranye byatanzwe kuri Twitter
COVID NA JENOSIDE: ICYUMWERU CY’UBWOBA N’IGISHYIKA MU RWANDA
Yanditswe na Ben Barugahare
Police y’u Rwanda, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ndetse na CNLG birasa n’ibifatiye inkota ku gakanu k’Abanyarwanda muri iki gihe kwibuka Jenoside bikomatanyije no kwirinda Coronavirus.
Ni ku nshuro ya 27 u Rwanda rwibuka Jenoside, gahunda y’iminsi 100, ariko iminsi yo gufunga umwuka ikaba irindwi.
Ni ku nshuro kandi ya kabiri u Rwanda rwinjira mu cyumweru cy’icyunamo ruri no mu bihe byo guhangana na Coronavirus. N’ubwo byombi atari bishya, uyu mwaka ufite umwihariko.
Kwibuka Jenoside ki nshuro ya 27 biteye inkeke cyane Abanyarwanda, kuko n’ubwo umwaka ushize ari bwo byakagombye kuba byari bikaze ku mpamvu zo kuba igihugu cyose cyari muri Guma mu Rugo, inkunga z’amamilioni n’ama Miliyoni y’amadolari yo kurwanya Corona zari nyinshi cyane, bigatuma inzara ya Leta yo gukamura amafaranga mu baturage yari yabaye igabanutseho gato, bafite agahenge.
Uyu mwaka bwo, Police y’u Rwanda irahutaza umuhisi n’umugenzi imukuruho amafaranga yitirirwa Covid, abantu barafatirwa mu nzira, barafatirwa mu masoko, barafatirwa mu ngo zabo no mu biro no mu nsengero, none bigeze aho bahagarika ubukwe n’ababutashye bagafunga.
Abanyarwanda baracibwa amafaranga atagira ingano hatitawe ko nta n’aho bayakura muri ibi bihe by’ubukene buvugwa na hafi buri wese mu gihugu.
Hejuru y’ibi byose hariyongeraho agatunambwene ka Polisi y’u Rwanda, RIB na CNLG bakomeje gusohora amatangazo y’ubutitsa akangisha Abanyarwanda gukurikiranwaho ibyaha bitatu biri kugaruka muri aya matangazo kenshi: Ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfobya no guhakana Jenoside n’ikindi cyaha cya Gatatu cyo konona inzibutso n’ahashyinguye abazize jenoside.
Kuba aya matangazo yahoze acicikana hose kuva ejo, no mu makuru ya Televiziyo zose ziri mu Rwanda, umuvugizi wa Polisi we akongeraho ko uzafatirwa mu cyaha azaregwa bibiri : Kwica amabwiriza y’ubwirinzi bwa Corona, no gupfobya Jenoside, byateye bamwe kumva iki cyumweru kizababera umuzigo ukomeye.
Ubwoba abantu bafite bugatizwa umurindi no kuba amabwiriza menshi atangwa mu gihugu muri iyi minsi arimo guhuzagurika gukomeye kw’abayobozi, Polisi ikaba yarongeye kujya irasa umugenda abafunzwe, hakaba n’amakuru y’urujijo asigaye yizewe n’abatari bake mu gihugu ko Perezida Kagame yaba arwaye (arembye) ntakurikirane buri kamwe kose mu bikorwa, ngo agire ibyo ashyira ku murongo.
Ibi byose na none bikaza byiyongera ku mujinya w’abatari bake ufatiye ku kuba Police yarandagaje umubyeyi w’umuzunguzayi imwambika ubusa mu muhanda wa kaburimbo ku Karubanda, ikongera ikandagaza abageni ibafunga ikabaraza muri stade.
Ibisigaye tubitege amaso, harahagazwe!
Akanyarirajisho Ep04 Se01
Umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo | Kigali, 07 Mata 2021
Kubuza amahwemo umuryango wa Rwigara, inkuru nyamukuru yo Kwibuka 27
Yanditswe na Ben Barugahare
Umuryango wa Rwigara wari umaze igihe utekanye ubu wongeye kugaruka mu itangazamakuru, nyuma y’aho urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruhamagaje Madamu Adeline Rwigara ngo ajye kwisobanura ku byaha akurikiranyweho bitaratangazwa. Inkuru nk’izi iyo zibayeho mu cyunamo, nizo ziganza mu itangazamakuru kurusha amakuru asanzwe yo kwibuka.
Mu Rwanda ukwezi kwa Kane kuzwi nk’ukwezi kw’icyunamo ko kwibuka abazize Jenoside, ukwezi kutabamo imihango y’ubukwe n’ibindi birori, ukwezi kutabamo ibitaramo, ukwezi ubuzima buhinduka i Kigali. N’ubwo icyumweru kimwe ari cyo cy’icyunamo nyirizina, uku kwezi kose gufatwa nk’ukw’agahinda, igihugu cyose kikitwararika.
Muri uku kwezi kwa Kane, umwaka ushize aho kuvugwa inkuru nyamukuru ibikorwa byo kwibuka, inkuru yari COVID, aho abantu bararaga bategereje imibare mishya y’abanduye cyangwa bahitanywe na Covid 19 mu Rwanda, ngo bamenye igihe bazavira muri Guma mu Rugo.
Si icyo gihe gusa ahubwo no mu mwaka wa 2014 ukwezi kwa Kane kwabaye ukw’inkuru zivuga ku kuburirwa irengero kwa Kizito Mihigo mu cyumweru cyo kwibuka, abantu bibaza impamvuy atagaragara muri gahunda zo kwibuka, na nyuma yaho amakuru akaba yarakomeje kuba menshi ku rubanza rwe rwari rwatangiye ashinjwa ibyaha bikaze.
Uyu mwaka wa 2021 wo inkuru nyamukuru iraba gusubizwa mu manza k’Umuryango wa Rwigara, kuko umugore we yamaze gutumizwa na RIB ngo azitabe ejo kuwa 08 Mata 2021, yisobanure ku byaha bishya akurikiranyweho, RIB itarasobanura.

Aya makuru abayandikagaho mbere bakibona iri hamagazwa rya madamu Rwigara bashidikanyaga ku mwimerere waryo, ariko bakagaragaza ko ari igikorwa kigayitse bamwe bafata nko kuburabuza uyu muryango.

Nyuma y’aho abanyamakuru b’i Kigali bakomeje gushakisha amakuru ahamye, Colonel Jeannot Ruhunga ukuriye RIB yatangarije bamwe muri bo ko ari byo koko urwego akuriye rwahamagaje Madamu Adeline Mukangemanyi Rwigara, ariko ntiyabasobanuriye icyo yahamagariwe.

Nubwo ibyo aregwa bizamenyekana ejo ku wa 8 Mata 2021, hari abatangiye gukeka ko byaba bifitanye isano n’ijambo aherutse gufata mu muhango wo kwibuka umugabo we Assinapol Rwigara wabaye ku wa 27 Werurwe 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga rya Zoom, akagaragaza ko atishimiye ubuhemu n’urugomo Abanyarwanda banyuranye bakomeje gukorerwa na Leta ya FPR, no mu gihe cyo kwibuka Jenoside abacikacumu bakaba badahabwa agaciro kabasubiza agatima impembero.
Adeline Mukangemanyi Rwigara ntateganya kwitaba RIB kandi ati: “Sinzava ku ijambo”
Yanditswe na Marc Matabaro
Madamu Adeline Mukangemanyi Rwigara wagombaga kwitaba RIB kuri uyu wa kane tariki ya 08 Mata 2021 aratangaza ko adateganya kwitaba ubugenzacyaha mu cyunamo.
Ni amagambo yatangarije ijwi rya Amerika mu makuru yatambutse mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, agira ati: “Nta burenganzira bafite bwo kumpamagaza ku munsi natangiyeho kwibuka abanjye. “ Yongeyeho ko muri iyi minsi ari no kwibuka umutware we.
Madamu Rwigara avuga ko amagambo abantu bahererekanye ku mbuga nkoranyambaga ari amajwi ye, batayamutwererereye, kandi agashimangira ko ibyo yavuze ariko kuri, kandi ko ari n’ubuhanuzi. Ati “Ntabwo nzava ku ijambo …”
Mushobora kumva ikiganiro yahaye umunyamakuru Geoffrey Mutagoma hano hasi:
.
U Rwanda Nifuza / Abanyarwanda Turavuga U Rwanda Twifuza
RIB iravuga ko Adeline Rwigara atitabye ubutumire yamuhaye!
Madame Adeline Mukangemanyi Rwigara wari wahamagajwe n’urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) kuri uyu wa kane, ntiyitabye nkuko byemezwa n’umuvugizi w’urwo rwego Bwana Thierry Murangira.
Mu kiganiro yagiranye n’ijwi ry’Amerika, Adeline Mukangemanyi yari yavuze ko adashobora kwitaba mu cyunamo. Andi makuru Ijwi ry’amerika ryabonye n’uko Adeline Rwigara yaba yandikiye urwo rwego arumenyesha ko umwunganizi we mu by’amategeko atari mu gihugu bityo akabasaba gusubika iryo hamagarwa
Mu mwaka wa 2018 Adeline Rwigara yari yararekuwe n’urukiko Rukuru rwo mu Rwanda rumaze kumuhanaguraho ibyaha yari akurikiranyweho. Ijwi ry’Amerika ikimara kubona kopi y’urwandiko rumuhamagaza kuri uyu wa kane, yabajije Thierry Murangira uvugira urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) niba yitabye ubwo butumire. Kurikira ikiganiro kirambuye hano hasi.
Vincent Duclert i Kigali gucyeza Kagame. Raporo ye yizewe bingana iki?
Yanditswe na Ben Barugahare

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Professeur Vincent Duclert yakiriwe mu biro by’Umukuru w’igihugu w’u Rwanda Perezida Paul Kagame, amuzaniye umuzingo w’impapuro nyinshyi z’igitabo kigize raporo yamwitiriwe, Rapport Duclert, kuko ari we wari ukuriye Komisiyo yakoze ubushakashatsi ku myitwarire y’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside mu Rwanda, mbere yayo, na nyuma gato yayo. Raporo y’iyi Komisiyo yashyizwe ahabona mu Bufaransa kuwa 26 Werurwe 2021.
Mu magambo yavugiye kuri Village Urugwiro avugana n’abanyaamakuru, inzobere mu mateka Dr Vincent Duclert yagaragaye ashima FPR, ashima Leta yashyizweho Jenoside ikirangira, by’umwihariko akaba yashimagije Perezida Paul Kagame nk’uwabaye indashyikirwa mu gukora ibitarigeze bibaho mu mateka mbere hose, ati “Perezida Paul Kagame yavuze ikintu gitangaje cyane Isi yose yagafasheho icyitegererzo, kuba ingabo yari ayoboye zaragize nyambere gahunda yo guhagarika Jenoside, mu gihe nyamara ari nta handi na hamwe ku Isi higeze haba ingabo zifite mu nshingano guhagarika jenoiside”
Ikindi gitangaje Prof Duclert yavuze ni ukuba asaba abantu kwirinda gutekereza ko habayeho Jenoside ebyiri, ko abyamagana yivuye inyuma, ko n’ubundi bwicanyio bwose bwatuma havugwa ko habaye jenoside ebyiri bidashoboka kuko bwaba bwarakorewe ku butaka bwagenzurwaga na Leta yariho. Prof Duclert yavuze kandi ko Leta y’igihuguy cye cy’u Bufaransa itahaye agaciro amahano yaberaga mu Rwanda, ahubwo ikaba yaragize uruhare runini mu gufasha Leta we yita ko yakoraga Jenoside.
Iyi raporo Decler ishyikirijwe Perezida Paul Kagme iminsi ibiri nyuma y’uko nawe ubwe ayivuzeho ayishima, ayita intambwe nziza mu kugaragaza ukuri no gusubiza umubano w’ibihugu byombi mu murongo mwiza. Paul Kagame yabivuze mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cy’icyunamo mu Rwanda, kuwa 07 Mata 2021.
Perezida Paul Kagame yagaragaje akanyamuneza yakira iyi raporo, kandi nk’uko bisanzwe mu Rwanda, ntibyari kwemerwa ko iyi raporo yakirwa, iyo Leta y’u Rwanda iba itarabanje kugenzura neza ko yakozwe mu nyungu zayo. Ibi ni nabyo byagarutsweho na Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, akaba n’Umuvugizi wa Leta, wavuze ko iyi raporo yashimwe kuko irimo ukuri, kandi akaba yashimangiye ko u Rwanda ruri hafi gusohora raporo yarwo itazavuguruza iya Duclert ko ahubwo zizaba zuzuzanya. Amakuru The Rwandan yashoboye kubona akaba avuga ko Leta y’u Rwanda irimo gukora iyo raporo yifashishije ikigo cy’abuganira abandi mu mategeko cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva mu 2017.
Uku kuzuzanya kw’izi raporo zombi iya Duclert yasohokeye mu Bufaransa n’indi igiye gusohorerwa mu Rwanda, uku gushimwa kw’iyi raporo na Perezida Kagame, akanakira mu biro bye uwayiyoboye, bije bikurikira ikiganiro cyagaragayemo abantu bazwiho ubuhezanguni babiri nabo bashima iyi raporo, abo ni Yolande Mukagasana, na Tom Ndahiro uba mu Rwanda uvuga ko ari umushakashatsi (univugira ko yahaye amakuru komisiyo yakoze raporo Duclert), ikanashimagizwa kandi n’Umunyamategeko Senateri Evode Uwizeyimana, iyi raporo kandi ikaba inahuza na raporo Mutsinzi (yakozwe n’u Rwanda) ku by’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana, iyi raporo kandi ikaba ishimangira ko Jenoside yateguwe ikaba yari no gutangira kabone n’ubwo indege itari kuraswa, … byatangiye gutera bamwe kwibaza ku ireme ryayo, dore ko isa nk’igaragaramo inyungu nyinshi za politiki U bufaransa bufite ku Rwanda.
Tubitege amaso
Video igaragaza uko Duclert yakiriwe mu cyubahiro mu biro bya Perezida Kgaame, uyu munsi
Video igaragaza uko abashyigikiye ubutegetsi bwa FPR bashimagiza raporo Duclert