Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 21 Ukuboza 2018 aravuga Major Bernard Ntuyahaga wirukanywe n’igihugu cy’u Bubiligi yamaze kugera i Kigali.
Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga Major Bernard Ntuyahaga Ntabwo yigeze atabwa muri yombi ahubwo yakiriwe n’umwunganizi we mu mategeko mu Rwanda Me Pierre Céléstin Buhuru ndetse yashoboye no kuvugana n’abagize umuryango we bari i Burayi ku murongo wa Telefone.
Amakuru The Rwandan yashoboye gukura mu bantu bari hafi y’umuryango we bemeza ko yagezeyo amahoro akaba yajyanywe kw’icumbi yashakiwe na Komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero kugira ngo aruhuke nyuma gahunda zindi zijyanye no guhura n’abakozi b’iyo komisiyo zikaba zishobora kuzaba ku munsi w’ejo ku wa gatandatu.
Abategetsi b’u Rwanda mu Ijwi ry’umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango w’Afrika y’uburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa twitter yanditse ko Major Ntuyahaga nagera mu Rwanda atazashyirwa mu buroko kuko yarangije ibihano yahawe.
N’ubwo Bwana Olivier Nduhungirehe yanditse avuga ko Major Bernard Ntuyahaga azoherezwa i Mutobo mu kigo kijyanwamo abavuye cyane cyane mu gihugu cya Congo bahoze mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda, uwunganira Major Bernard Ntuyahaga, ari we Me Pierre Céléstin Buhuru yabwiye abo mu muryango wa Major Ntuyahaga ko we atazajyanwa i Mutobo kubera imyaka ye, nabibutsa ko Major Ntuyahaga ari mu kigero cy’imyaka 66.