Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 24 Ukuboza 2018 aravuga ko iperereza kw’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana ryahagaritswe burundu!
Abacamanza 2 b’abafaransa bari bashinzwe gukurikirana dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana bafashe icyemezo cyo gufunga burundu iyo dosiye kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Ukuboza 2018, bahagarika burundu ikurikiranwa ry’abo muri FPR bagera ku 8 bari mu bashinjwaga kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana ku wa 6 Mata 1994.
Nyuma y’imyaka irenga 10 abacamanza bashinzwe iby’iterabwoba mu Bufaransa bafunguye iyo dosiye, abacamanza Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux bafashe icyo cyemezo nyuma y’aho ubushinjacyaha bwari bwabisabye tariki ya 10 Ukwakira 2018.
Birumvikana ko Leta y’u Rwanda yishimiye icyo cyemezo, mu Ijwi rya Ministre w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Richard Sezibera, Leta y’u Rwanda yavuze ko amaperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana bwari uburyo bwo kubangamira ubutabera mu gukurikirana abagize uruhare muri Genocide.