Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all 3258 articles
Browse latest View live

Ibaruwa z’abasaba ko Kagame akomeza gutegeka ziba zanditse abantu buzuzaho umwirondoro gusa!

$
0
0

 

Nyakubahwa MUKABALISA Donatille
Perezida w’umutwe w’abadepite
P.O.BOX: 352 Kigali
Nyakubahwa Perezida w’umutwe w’abadepite,
Jyewe,    …….           , utuye  …………………………
Maze gusuzuma ibikorwa by’indashyikirwa u Rwanda n’abanyarwanda bamaze kugeraho kuva urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangira mu 1990, no guhagarika jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, kugeza uyu munsi;
Maze kubona uruhare ndasumbwa mu bikorwa Nyakubahwa Paul Kagame yatangije kandi akarubera ku isonga twavuga nko kuba:
-          Yarayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda n’abanyarwanda ayoboye ingabo zari iza RPA-INKOTANYI no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, yarangiza agahuza ingabo za RPA-Inkotanyi na ExFAR;
-          Yarahuje abanyarwanda abatoza kumva ko ubumwe bwabo aribwo buzatuma igihugu kigera ku ntego Ndumunyarwanda;
-          Yaremeye gusaranganya ubutegetsi n’andi mashyaka akorera mu gihugu atarijanditse muri jenoside;
-          Yaragaruye umutekano n’ituze mu gihugu nanubu amahoro akaba aganje;
-          Yarahaye umugore n’umukobwa agaciro n’uburenganzira bungana n’ubwa basaza babo;
-          Hari gahunda yo gucyura impunzi ndetse no gushishikariza izikiri hanze gutaha, no guha ubushobozi impunzi zitahutse kugira itangiriro mu kwigira;
-          Nyakubahwa Paul Kagame arwanya ruswa n’akarengane mu buzima bwa buri munsi
Nyakubahwa Paul Kagame akaba yaragaruriye Abanyarwanda ishema n’agaciro ntaw’urobanuwe. Akaba akomeje guharanira iterambere no kuzamura ubukungu bw’ igihugu ku buryo bwihuse kuri buri munyarwanda, urugero:
-          Icyerekezo cya 2020 (Vision 2020) na gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS);
-          Kwivuza ku bufatanye bw’Abanyarwanda (Mutuelles de Sante);
-          Kubanisha igihugu cyacu n’andi mahanga ;
-          Guca nyakatsi no guharanira ko Abanyarwanda batura heza;
-          Gushyiraho gahunda ya Girinka Munyarwanda no guca imirire mibi;
-          Gukwirakwiza imihanda myiza, amazi meza n’amashanyarazi mu gihugu cyose;
-          Kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturarwanda;
-          Kwigira ubuntu mu mashuri abanza n’ayisumbuye hakurikijwe ubushobozi bw’imiryango;
-          Kohereza Ingabo z’u Rwanda kugarura amahoro n’umutekano mu mahanga (exporting security);
-          Iterambere rikataje mu itumanaho,
-          Isuku mu gihugu hose.
Maze gusoma no gusuzuma neza ingingo zigize Itegeko Nshinga cyane cyane duhereye mu irangashingiro ku gika cya gatatu: “Twiyemeje kurwanya ubutegetsi bw’igitugu dushyiraho inzego za demokarasi n’abayobozi twihitiyemo nta gahato”;
Maze kubona ingino ya 98 isaba ko Perezida wa repubulika agomba kwizeza abanyarwanda ko Igihugu kigomba gukomeza kubaho no kuramba;
Maze kubona no gusuzuma Ingingo ya 101 ivuga ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’Imyaka irindwi ishobora kongezwa rimwe gusa kandi akaba nta mpamvu nimwe yatuma Umuperezida aguma kuri uwo mwanya manda zirenze ebyiri;
Maze gusuzuma ibikubiye mu ngingo ya 193 ivuga ko ububasha bwo gutangiza igikorwa cyo guhindura Itegeko Nshinga buri mu bubasha bwa Perezida wa Repubulika abicishije mu Nama y’Abaministre ndetse na buri mutwe mu igize Inteko Ishinga Amategeko ku cyemezo cyatowe ku bwiganze bwa 2/3 byabagize buri mutwe;
Maze kubona ko guhindura ingingo ya 101 irebana no guhindura cyangwa kongerera Manda ya Perezida wa Repubulika no guha Nyakubahwa Paul Kagame manda ya gatatu bisaba ko binyuzwa muri Kamarampaka (Referendum) bimaze kwemezwa na buri mutwe mu igize Inteko Ishinga Amategeko;
Nkurikije ingingo ya mbere, igika cya kabiri ry’Itegeko Nshinga: “Ishingiro rya Repubulika ni ubutegetsi bwa rubanda, butangwa na rubanda kandi bukorera rubanda »;
Ndifuza gusaba ko hakorwa Kamarampaka (Referendum) maze ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda twitoreye taliki ya 26 Gicurasi 2003 nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu, rigahinduka.
Ndasaba mwebwe Nyakubahwa Perezida w’umutwe w’abadepite kugeza kuri ba Nyakubahwa muduhagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko icyifuzo cyanjye nk’umunyarwanda maze mugatora icyemezo cyemerera abanyarwanda Kamarampaka maze Itegeko Nshinga rigahindurwa mu ngingo ya 101 tukongerera manda Perezida wa Repubulika ikaba imyaka irindwi ishobora kongerwa inshuro imwe ariko inshuro ya gatatu ikemezwa buri gihe binyuze muri Kamarampaka yasabwe n’abaturage.
Ndifuza kandi Nyakubahwa Perezida w’umutwe w’abadepite ko iki cyifuzo cyacu cyagezwa kubagize Inteko imitwe yombi kugira ngo gisuzumwe kandi cyemezwe.
Mugire amahoro,
Bikorewe i                                               , xx/xx/2015
Nom                                                                    Prénom
—————————————————————————————————————————————————————————————
Nyakubahwa MAKUZA Bernard
Perezida w’umutwe wa Sena
P.O.BOX: 352 Kigali
Nyakubahwa Perezida w’umutwe wa Sena,
Jyewe,                                                        , utuye
Maze gusuzuma ibikorwa by’indashyikirwa u Rwanda n’abanyarwanda bamaze kugeraho kuva urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangira mu 1990, no guhagarika jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, kugeza uyu munsi;
Maze kubona uruhare ndasumbwa mu bikorwa Nyakubahwa Paul Kagame yatangije kandi akarubera ku isonga twavuga nko kuba:
-          Yarayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda n’abanyarwanda ayoboye ingabo zari iza RPA-INKOTANYI no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, yarangiza agahuza ingabo za RPA-Inkotanyi na ExFAR;
-          Yarahuje abanyarwanda abatoza kumva ko ubumwe bwabo aribwo buzatuma igihugu kigera ku ntego Ndumunyarwanda;
-          Yaremeye gusaranganya ubutegetsi n’andi mashyaka akorera mu gihugu atarijanditse muri jenoside;
-          Yaragaruye umutekano n’ituze mu gihugu nanubu amahoro akaba aganje;
-          Yarahaye umugore n’umukobwa agaciro n’uburenganzira bungana n’ubwa basaza babo;
-          Hari gahunda yo gucyura impunzi ndetse no gushishikariza izikiri hanze gutaha, no guha ubushobozi impunzi zitahutse kugira itangiriro mu kwigira;
-          Nyakubahwa Paul Kagame arwanya ruswa n’akarengane mu buzima bwa buri munsi.
Nyakubahwa Paul Kagame akaba yaragaruriye Abanyarwanda ishema n’agaciro ntaw’urobanuwe. Akaba akomeje guharanira iterambere no kuzamura ubukungu bw’ igihugu ku buryo bwihuse kuri buri munyarwanda, urugero:
-          Icyerekezo cya 2020 (Vision 2020) na gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS);
-          Kwivuza ku bufatanye bw’Abanyarwanda (Mutuelles de Sante);
-          Kubanisha igihugu cyacu n’andi mahanga ;
-          Guca nyakatsi no guharanira ko Abanyarwanda batura heza;
-          Gushyiraho gahunda ya Girinka Munyarwanda no guca imirire mibi;
-          Gukwirakwiza imihanda myiza, amazi meza n’amashanyarazi mu gihugu cyose;
-          Kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturarwanda;
-          Kwigira ubuntu mu mashuri abanza n’ayisumbuye hakurikijwe ubushobozi bw’imiryango;
-          Kohereza Ingabo z’u Rwanda kugarura amahoro n’umutekano mu mahanga (exporting security);
-          Iterambere rikataje mu itumanaho,
-          Isuku mu gihugu hose.
Maze gusoma no gusuzuma neza ingingo zigize Itegeko Nshinga cyane cyane duhereye mu irangashingiro ku gika cya gatatu: “Twiyemeje kurwanya ubutegetsi bw’igitugu dushyiraho inzego za demokarasi n’abayobozi twihitiyemo nta gahato”;
Maze kubona ingino ya 98 isaba ko Perezida wa repubulika agomba kwizeza abanyarwanda ko Igihugu kigomba gukomeza kubaho no kuramba;
Maze kubona no gusuzuma Ingingo ya 101 ivuga ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’Imyaka irindwi ishobora kongezwa rimwe gusa kandi akaba nta mpamvu nimwe yatuma Umuperezida aguma kuri uwo mwanya manda zirenze ebyiri;
Maze gusuzuma ibikubiye mu ngingo ya 193 ivuga ko ububasha bwo gutangiza igikorwa cyo guhindura Itegeko Nshinga buri mu bubasha bwa Perezida wa Repubulika abicishije mu Nama y’Abaministre ndetse na buri mutwe mu igize Inteko Ishinga Amategeko ku cyemezo cyatowe ku bwiganze bwa 2/3 byabagize buri mutwe;
Maze kubona ko guhindura ingingo ya 101 irebana no guhindura cyangwa kongerera Manda ya Perezida wa Repubulika no guha Nyakubahwa Paul Kagame manda ya gatatu bisaba ko binyuzwa muri Kamarampaka (Referendum) bimaze kwemezwa na buri mutwe mu igize Inteko Ishinga Amategeko;
Nkurikije ingingo ya mbere, igika cya kabiri ry’Itegeko Nshinga: “Ishingiro rya Repubulika ni ubutegetsi bwa rubanda, butangwa na rubanda kandi bukorera rubanda »;
Ndifuza gusaba ko hakorwa Kamarampaka (Referendum) maze ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda twitoreye taliki ya 26 Gicurasi 2003 nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu, rigahinduka.
Ndasaba mwebwe Nyakubahwa Perezida w’umutwe wa Sena kugeza kuri ba Nyakubahwa muduhagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko icyifuzo cyanjye nk’umunyarwanda maze mugatora icyemezo cyemerera abanyarwanda Kamarampaka maze Itegeko Nshinga rigahindurwa mu ngingo ya 101 tukongerera manda Perezida wa Repubulika ikaba imyaka irindwi ishobora kongerwa inshuro imwe ariko inshuro ya gatatu ikemezwa buri gihe binyuze muri Kamarampaka yasabwe n’abaturage.
Ndifuza kandi Nyakubahwa Perezida w’umutwe wa Sena ko iki cyifuzo cyacu cyagezwa kubagize Inteko imitwe yombi kugira ngo gisuzumwe kandi cyemezwe.
Mugire amahoro,
Bikorewe i                                      , xx/xx/2015
Nom                                                            Prénom

Gereza 1930: Abagororwabarimo guhatirwa kwandika basaba ko itegeko nshinga rivugururwa!

$
0
0

Ubu hashize muri Gereza ya PCK izwi ku izina rya 1930 hashize amezi agera kuri ane imfungwa zayo zisa naho zitemerewe kuganira n’imiryango yazisuye,aha ubibona neza iyo urebye intera bashyira hagati y’uwasuwe n’uwasuye metero zigera muri enye cyangwa zirenga

Nk’uko tubikesha Imberakuri zibarizwa kuri iyo Gereza,ngo iki kibazo cyaturutse ahanini ku itoroka ry’umufungwa wari uhafungiye aturutse kuri gereza ya Gisirikare yo kumurindi witwa MUGISHA wari umusirikare wa RDF

Uyu ngo akaba yaratorotse ubwo muri iyo gereza habaga isaka rya telefone ryari riyobowe na KAYUMBA wari waturutse ku Rwego rukuru rubashinzwe ari kumwe n’abandi batatu Ubwo basohokaga rero ngo MUGISHA uwo yabinjiyemo yambaye neza nawe asohoka yihamagarira telefone barajyana

Guhera uwo munsi ngo imfungwa zashyizwe kukandonyi,zimwe isurwa,ubu ngo bazihaye ifu y’igikoma yaboze, ngo nizo zamutorokesheje mu gihe nazo zivuga ko yasohokanye nabari baje gusaka kandi ntawe urenga gereza aterekanye ibyangombwa !

Andi makuru aturuka kuri iyo gereza ni uko guhera kuwa kabiri wa cyino cyumweru abayobozi bazo imbere bari kuzotsa igitutu ngo zisinyire ko Itegeko Nshinga rihinduka ,abo bayobozi ni uw’ umurenge:NKUBITO Isaac alias ZARIKAYO uw’umutekano:NIYONZIMA Patrik n’ uwitwa MPOZAYO j. de la cloix ushinzwe ubureremboneragihugu barangajwe imbere na Afande MUGISHA James Umuyobozi w’iyo gereza ubaha amabwiriza

Mu gihe utazi kwandika bamwandikira ari nako babizeza ko bazababarirwa bakava mu gihome ni nako uwanze gukora icyo gikorwa akanirwa urumukwiye ajyanwa muri kasho,twatanga urugero nka : Aniceth KURABWANGU na BIGIRIMANA John barimo bazira kwanga gahunda za Leta.

Nk’uko twatangiye tubivuga rero ubu iyo Gereza itegerezanyije yombi Mme GAHONZIRE ngo bamugezeho umusaruro wavuye muri ako gatunambwene ,mu kanya muraza kumva ngo dore ibyavuye mu bushake bw’imfungwa za PCK kandi twese tuzi neza uko biri gukorwa.

Bitinde bitebuke ukuri amaherezo kuzatsinda !

Sylver Mwizerwa

Nibiba ngombwa tuzakama imbogo ariko itegeko nshinga ntirihindurwe: Me Bernard Ntaganda

$
0
0

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°011/PS.IMB/2015 :
« COUP D’ETAT CONSTITUNIONNEL » YA FPR INKOTANYI IRARIMBANYIJE
Bimaze kugaragara ko FPR INKOTANYI iri guca Ruhinganyuma mu gukora « Coup d’Etat Constitutionnel » ibinyujije mu mashyaka ayigaragiye ;
Rimaze kubona kandi ko zimwe mu nzego za Leta ziyishyigikiye muri uwo mugambi mubisha ;
Nyuma y’aho amahanga akomeje kurebera iyi migambi ya FPR INKOTANYI yo guhindura Itegeko Nshinga nyamara agahindukira akamagana yivuye inyuma ibindi bihugu byo mu Karere biri muri uwo mugambi ;

Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha Abarwanashyaka baryo,Abanyarwanda n’Amahanga ibi bikurikira :

Ingingo ya mbere : Ishyaka PS IMBERAKURI riramagana ryivuye inyuma umugambi wa FPR INKOTANYI wo guhindura Itegeko Nshinga riciye Ruhinganyuma maze igakoresha ya mashyaka ayigaragiye muri FORUM ; yahindutse umuzindaro wayo.Aha Ishyaka PS IMBERAKURI riributsa ko uwo mugambi wagaragaye kuva mu 2010 ;Prezida Paul KAGAME akimara gutorwa bihishuwe na Bwana MUSA Fazil ; Intore y’amarere yo muri PDI.

Ingingo ya 2 : Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha ko amabaruwa yoherezwa mu Nteko Ishinga Amategeko amwe yitirirwa Abanyarwanda ayandi akaba yandikwa nyuma yo gutunarikwa no guterwa ubwoba. Aha Ishyaka PS IMBERAKURI riributsa ko kwegeranya aya mabaruwa asaba ko manda y’Umukuru w’Igihugu yahinduka byabaye nk’imihigo yahawe Abayobozi bo mu Nzego z’Ibanze.

Ingingo ya 3 : Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga iki gikorwa cya FPR INKOTANYI cyo guhindura manda z’Umukuru w’Igihugu ari « Coup d’Etat Constitutionnel » igamije gushyiraho « Ubwami muri Repubulika » cyane cyane ko ikigenderewe ari uguha rugari Prezida ucyuye igihe maze akayobora u Rwanda ubudatana n’Abanyarwanda.

Ingingo ya 4 : Ishyaka PS IMBERAKURI rirasaba IMBERAKURI by’umwihariko n’Abanyarwanda muri rusange guhaguruka bakamagana bivuye inyuma uyu mugambi wa FPR INKOTANYI mu nzira zose zishoboka nk’uko ziteganywa n’amategeko cyane cyane ko FPR INKOTANYI yamaramaje mu gusoza uyu mugambi ugomba kuyigeza bidasubirwaho ku « itsinzi itagira impundu n’ikuzo » nk’uko yabimenyereye kuva yafata ubutegetsi ikigwizaho byose. Birabe ibyuya ntibibe amaraso !

Ingingo ya 5 : Ishyaka PS IMBERAKURI rirasaba rikomeje ibihugu by’amahanga byubashwe cyane cyane Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,Ubufaransa,Ubwongereza n’Imiryango Mpuzamahanga nka ONU n’Umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi kwamagana uyu mugambi wa FPR INKOTANYI wo guhindura Itegeko Nshinga nk’uko byabikoze ku bindi bihugu nk’ u BURUNDI, CONGO KINSHASSA n’ahandi muri Afrika. Kutabikora bifatwa nk’aho u Rwanda ruyobowe na FPR INKOTANYI ari paradizo nyamara kandi bigaragara ko ari cyo gihugu cyo mu Karere kirusha ibindi mu kutita ku mahame remezo agenga « umuryango –muntu »!

Ingingo ya 6 : Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga kutamagana Leta ya Kigali bishobora gutuma ibi bihugu byubashwe bita agaciro imbere y’amahanga ndetse bikaba byatuma ibindi bihugu byigana u Rwanda maze bikigira indakoreka mu gihe bishaka guhindura Itegeko Nshinga no guhungabanya amahame remezo ya Demokarasi,uburenganzira bw’ikiremwamuntu, uburenganzira bwo kwisanzura mu bitekerezo n’andi mahame nk’uko bimaze iminsi bigaragara mu gihu cy’u BURUNDI no mu bindi bihugu by’abaturanyi b’u Rwanda.

Bikorewe i Kigali,kuwa 04/06/2015

Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKURI (Sé)

Dr Rudasingwa Theogene ati nibiba ngombwa haziyambazwa intambara.

$
0
0

Kurikira ikiganiro cyose kuri Radio Itahuka Ijwi ry’ihuriro nyarwanda RNC hano>>>

Connie Bwiza yeguye ku budepite mu gihe yarimo no gukurikiranwa n’ubugenzacyaha bwa Polisi!

$
0
0

Bwiza Connie yari umwe mu bari bagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite akaba yari no muri Komisiyo y’Ubukungu n’ubucuruzi  yeguye ku mpamvu avuga ko ari ize bwite.

Connie Bwiza yamenyesheje  Inteko Ishinga Amategeko kuwa gatanu tariki 5 Kamena 2015 ko yeguye, nkuko bivugwa na bamwe mu badepite bakoranaga.

Mbere yo kuba umudepite mu 1999, yabaye umukozi muri Minisiteri y’umutekano afite inshingano z’ibijyanye n’Imari n’ubutegetsi.

Connie Bwiza ni umunyamuryango umaze igihe kitari gito muri FPR INKOTANYI, kuva ikiri n’umutwe w’inyeshyamba.

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko uyu mudamu yaba yarimo gukorwaho iperereza nurwego rw’ubugenzacyaha bwa Polisi buzwi kw’izina rya CID.

Turacyakomeza gukurikirana ngo tumenye ikihishe inyuma y’iri perereza ririmo gukorwa kuri Madame Bwiza ndetse n’impamvu nyayo yatumye yegura.

Ubwanditsi

The Rwandan

08.06.2015

Email: therwandan@ymail.com

Muhanga: Uwo bita Umwishwa wa Kagame yambuye amasambu abaturage ku ngufu

Ba maneko ba FPR muri Ambasade ya Amerika i Kigali bashyize Bwiza Connie mu mazi abira

$
0
0

Nk’uko twari twabivuze mu nkuru yacu mu minsi ishize birashyize bijya ahagaragara impamvu nyayo Madame Bwiza Connie yeguye ku mwanya w’ubudepite, ariko ikitaramenyekana ni urwo agiye gukanirwa. Ese arakurikira ba Gen Rusagara, Col Byabagamba, Capt Kabuye n’abandi mu buroko? Arajya mu kato se nka ba Lt Col Kabuye, Mary Baine n’abandi? Arajya gusaba imbabazi Madame Nyiramongi Jeannette se nka Madame Inyumba? Barangije kumunywesha ku tuzi se ko azi byinshi? Kumureka ngo asange umugabo we mu buhungiro byo ni nk’inzozi!!

Dore uko Rupiye igerageza kuremekanya idosiye ya Bwiza Connie namwe nimwisomere mushungure:

Bwiza Connie uheruka kwegura ku mirimo ye y’ubudepite yari amazeho imyaka 15 bikavugwa ko yeguye ku mpamvu ze bwite, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Francois Ngarambe, yanyomoje iyo mpamvu, anagaragaza ko yahatiwe kwegura bishingiye ku makuru yabwiye Ambasade y’Amerika asaba viza.

Mu mwiherero w’abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu muryango FPR Inkotanyi, Ngarambe yasobanuye ko Bwiza Connie wari umaze imyaka 15 ahagarariye FPR Inkotanyi mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yagiye kwaka viza muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika abeshya ko umutekano we utameze neza nyuma y’ihunga ry’umugabo we.

Mu byumweru bishize, Sekamana Jean Marie, umugabo wa Connie yatangiye kwaka ubuhungiro muri Amerika, avuga ko umutekano we utameze neza mu Rwanda, aho yari asanzwe akoreramo ibikorwa by’ubucuruzi, agasobanura ko afitanye ibibazo na FPR yahoze akorera mu Bunyamabanga.

Ubwo Sekamana yakaga ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bwiza Connie na we yunze mu ry’umugabo atangira gusaba viza y’iki gihugu, ubusabe bwe buherekezwa n’ibaruwa yasobanuraga ko umugabo we kuva mu myaka ishize umutekano we utari wifashe neza mu Rwanda nyuma yo gukurwa ku mwanya yariho mu bunyamabanga bwa FPR Inkotanyi.

Ngarambe yasobanuye ko Bwiza yagaragazaga ko yazize kurwanya irigiswa ry’amafaranga agera kuri miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda ryakozwe na FPR mu matora ya 2010.

Nyuma yo gusaba ubuhungiro kwa Sekamana ndetse n’umugore we Bwiza Connie agatangira gushakisha inzira zo kumukurikira muri Amerika, Ambasade ya Amerika i Kigali yaje gutangira gushakisha amakuru nyayo ku byavugwaga n’aba bombi, aya makuru agwa mu gutwi inzego za Leta, bivamo guhatira Bwiza Connie kuva ku mirimo ye y’ubudepite.

Hari kandi n’amakuru agaragaza ko leta yasabye Bwiza Connie kwandika avuguruza ibinyoma umugabo we yarimo atangaza muri Amerika mu rwego rwo gushaka viza.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi yavuze ko ubuhamya bwatanzwe na Bwiza Connie muri Ambasade ya Amerika bwuzuye ibinyoma byambaye ubusa, ndetse ko n’ukuri nyakwo kwagaragarijwe inzego z’iki gihugu.

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize iyegura rye rikimenyekana hakwirakwiye ibihuha byinshi birimo kuba yarazize kutemeranya n’abashyigikiye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga riganisha ku guhindura ingingo yaryo ya 101 igena umubare wa manda ntarengwa Umukuru w’Igihugu yemerewe kukiyobora ndetse n’ibindi binyoma byinshi, bimwe muri byo byanagaragaye mu itangazamakuru.

Bwiza Connie yari umwe mu badepite bake bari bamaze igihe kirekire mu Nteko Ishinga Amategeko.

Source: Igihe.com

Bwiza Connie yatawe muri yombi!

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Kamena 2015, aravuga ko Bwiza Connie wari umaze iminsi yeguye ku mwanya w’ubudepite yaba yatawe muri yombi kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Kamena 2015 ubu akaba arimo ahatwa ibibazo.

Nyuma y’uko  ashyizwe mu majwi bikomeye na Perezida Kagame na Fransisiko Ngarambe umunyamabanga mukuru wa FPR ngo Connie Bwiza ashinjwa kwaka viza n’ubuhungiro muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika we n’umugabo we basebya FPR ngo n’umuryango w’umukuru w’igihugu mu kiswe umwiherero w’abakada ba FPR (ariko cyabereye ku mugaragaro dore ko uretse kurangiza umuhango ibyemezo byose biba byarafashwe kera) ndetse agategekwa kwishija ibyaha no kwiyambika ubusa we n’umuryango we biciye mu kinyamakuru cy’inzego z’iperereza z’u Rwanda cyandikwa mu rurimi rw’icyongereza, The New Times, mu mvugo isa nk’isaba imbabazi ndetse igaragaramo kwiheba yagize ati: “Mumfashije mwandeka kuko ari ikibazo cyo mu muryango, kuri ubu mubyihorere. Ukwegura kwanjye ntikwatewe n’ibibazo bya politiki, byose ni ibyo mu rugo, ni ibyo mu muryango. Ariko nyine nk’umuyobozi mu bya Politiki nkwiye kubazwa ibyabaye byose”. Ariko yahakanye yivuye inyuma ko ikibazo cye hari aho guhuriye no kurwanya ihindurwa ry’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda ibuza Perezida wa Repubulika kwiyamamaza manda zirenze 2!

Uretse iki kibazo cya Connie Bwiza, icyo kiswe umwiherero w’abakada ba FPR cyagaragaye nk’igikorwa cyo kurangiza umuhango gusa, aho abanyamuryango barushanwaga gusa kwerekana ko biyemeje kuba abagaragu ba Perezida Kagame ubuziraherezo, basohora imyanzuro bashimangira ko nabo basaba ko itegeko nshinga ryavugururwa kugira ngo Perezida Kagame akomeza ayobore n’ubwo nawe ubwe yari amaze kwivugira ko kumubuza kongera kwiyamamaza bituma arushaho gushaka kuguma ku butegetsi kubera icyo.

Abakunda ikinamico bitegure ikinamico cyigiye kuba mu itangazamakuru ndetse n’irindi kinamico rizitwa urubanza aho uyu muntu wakoreye FPR cyane azaba yishinja ndetse akanashinja n’abandi azategekwa gushinja.

Umwe mu babaye muri FPR bayizi neza yagize ati: “Bwiza ihangane nuko rpf ihemba abayikoreye ikibabaje mbere yuko ihemba ibanza kugukoresha amakosa menshi kugirango izakujugunye yarakugize ruharwa utabasha kureba imbere yawe ingero zibaye nyinshi na Ngarambe umulyango anyuzamo abandi nawe uramutegereje”

Ubwanditsi

The Rwandan

16.06.2015

Email: therwandan@ymail.com


Rwanda:Aho bukera barajya basenga Imana yitwa Kagame!

Major Ir Emmanuel Munyaruguru yaburiwe irengero hashize umwaka!

$
0
0

Amakuru ava mu gace ka Tromsø mu majyaruguru y’igihugu cya Norvège aravuga ko umugabo w’umunyarwanda ariko ufite ubwenegihugu bwa Norvège witwa Emmanuel Munyaruguru yaburiwe irengero mu gihugu cya Uganda hakaba hagiye gushira amezi agera ku icumi!

Uyu mugabo yari muri Promotion ya 135 ya Ecole Royale Militaire y’i Bruxelles mu Bubiligi aho yavuye ari Ingénieur, yahoze ari Major mu ngabo z’u Rwanda (FAR) mbera ya 1994 akaba yari ashinzwe ibijyanye n’igenamigambi (planification) muri Ministeri y’ingabo z’u Rwanda mu 1994. Akaba ari n’umuvandimwe wa Dr Félicien Kanyamibwa, umwe mu bayobozi b’umutwe wa gisirikare urwanya Leta y’u Rwanda ufite ibirindiro muri Congo witwa RUD-Urunana.

Nyuma ya 1994 yahunze u Rwanda aza kugera mu gihugu cya Norvège aho yari amaze imyaka myinshi, akaba yarakoze akazi nka Ingénieur muri komini ya Tromsø aho yari atuye ndetse akaba yarigeze kuba muri njyanama ya Komini ya Tromsø ku itike y’ishyaka ry’abakozi ryo muri Norvège (Arbeiderpartiet) ubu akaba yakoraga ibikorwa bigamije kuzana amahoro mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika.

Major Ntashamaje

Major Ntashamaje

Amakuru y’ibura rye kandi yemezwa n’igipolisi cy’umujyi wa Tromsø aho yari atuye kivuga ko cyabonye amakuru ajyanye n’ibura rye mu mwaka ushize ariko ngo ntabwo cyashoboye kumubona mu gihugu cya Uganda amakuru ya nyuma cyabonye n’uko hari abantu ba Leta y’u Rwanda bamuhigishaga uruhindu aho i Bugande!

Si ubwa mbere Leta y’u Rwanda igeze amajanja uyu mugabo kuko mbere y’uko ahungira muri Norvège yararusimbutse kenshi.

Si ibyo gusa kuko n’aho atuye mu gihugu cya Norvège yigeze gushyirwa ku ma liste y’abashakishwa na Leta y’u Rwanda ibashinja Genocide  ariko ayo malistes yaje guteshwa agaciro nyuma y’aho abayobozi ba Norvège basanze ayo malistes ariho n’abana b’impinja bavukiye muri Norvège ndetse hakaboneka n’amakuru y’uko ayo malistes yakozwe hisunzwe abahezanguni b’abatutsi bashigikiye Leta y’u Rwanda batuye muri Norvège.

Mu mwaka wa 2008 uhera yashizwe kandi mu cyegeranyo cya ONU ashinjwa gukorana na FDLR kimwe n’abandi banyarwanda batuye muri Norvège.

Amakuru agera kuri The Rwandan mu iperereza yakoze yo avuga ko ibura rya Major Ir Munyaruguru ryaba rifitanye isano na Major Gérard Ntashamaje wahoze mu ngabo za FPR bari bafitanye ubucuti.

Nabibutsa ko uyu Major Gérard Ntashamaje n’ubwo yari Major mu ngabo za FPR ni umuhungu wa Antoine Ntashamaje wategetse Ministeri zitandukanye ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana. Nyuma yaje guhungira mu gihugu cy’u Bubiligi aho yashinze umutwe wa gisirikare urwanya Leta y’u Rwanda witwaga RPR-Inkeragutabara wari ufite ibirindiro muri Congo aho wari ufatanije na RUD-Urunana, umwe mu bayobozi ba RUD akaba ari Dr Félicien Kanyamibwa utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umuvandimwe wa Major Munyaruguru.

Uyu Ntashamaje yaje gutahuka mu Rwanda mu buryo butunguranye ndetse yakirwa mu buryo budasanzwe kuko atigeze akozwa isoni cyangwa ngo age guteshwa agaciro nk’abandi ngo ajye kwozwa ubwonko mu ngando iyo za Mutobo. Mu gutaha kwe yavuze ko yatahutse nyuma yo gusaba imbabazi umukuru w’igihugu kandi ko Prezida Kagame yazimuhaye. Major Ntashamaje yahakanye amakuru avuga ko yaguzwe na leta y’u Rwanda.

Igitangaje ni uko nyuma yo gusubira mu Rwanda kwa Major Ntashamaje, ubucuti bwe na Major Munyaruguru bwarakomeje ku buryo Major Ntashamaje yasuraga Major Munyaruguru iwe i Tromsø muri Norvège! Amakuru afite gihamya avuga ko hari umuntu wiboneye Major Ntashamaje mu rugo kwa Major Munyaruguru nyuma y’uko bitangajwe ko Major Ntashamaje yasubiye mu Rwanda.

Igiteye inkeke kurushaho n’uburyo umuntu nka Major Ntashamaje witwa ko yari mu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda ukoresheje intwaro yatahuka ntihagire umurya n’u Rwanda ndetse nyuma agakomeza kwidegembya atembera mu mahanga uko ashaka mu gihe bitarekuriwe buri wese kugeza no ku bikomerezwa byo muri FPR ntawe usohoka mu Rwanda uko yishakiye ndetse bamwe ntabwo babyemerewe rwose.

Ese ibura rya Major Munyaruguru ryaba hari aho rihuriye na Major Ntashamaje? Kutagaragara kwe se ntabwo byaba bisobanuye ko atakirimo umwuka dore ko abaye afunzwe na Leta y’u Rwanda yaba yarerekanywe mu butabera nk’umuntu uhungabanya umutekano w’u Rwanda cyangwa aregwa Génocide? Abaye se yaratashye ku butumire bwa FPR mu Rwanda ho ntiyari guhabwa umwanya cyangwa akagaragazwa mu bitangazamakuru nk’abandi bose?

Tubitege amaso.

Marc Matabaro

The Rwandan

19.06.2016

Email: therwandan@ymail.com

Uganda: Abaturage barasaba impozamarira z’ibyangijwe mu gihe Museveni yahaga inzira FPR ingo itere mu Rwanda

$
0
0

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru The Monitor cyo mu gihugu cya Uganda aravuga ko Perezida Museveni yemereye abaturage bo mu gace ka Kabare ko azibutsa mugenzi we Perezida Kagame kwishyura impozamarira abaturage bo mu majyepfo ya Uganda baguye mu ntambara cyangwa bangirijwe imitungo mu gihe Perezida Museveni yari yahaye FPR ubutaka n’inzira mu gutera u Rwanda hagati ya 1990 na 1994

Perezida Museveni yakomeje avuga kandi ko niba Perezida Kagame adashoboye gutanga izo mpozamarira we ubwe azazitangira!
.
Nk’uko icyo kinyamakuru gikomeza kibivuga ngo abaturage benshi bo mu duce twa Maziba, Buhara, Kamwezi, Kamuganguzi, Rubaya na Butanda duturanye n’u Rwanda batakaje imitungo yabo ndetse bamwe bahasiga ubuzima mu gihe ingabo za FPR zakoreshaga ubutaka bwabo zigaba ibitero mu Rwanda ngo ntabwo bigeze bahabwa impozamarira.

Perezida Museveni wari wasuye ako gace ku cyumweru tariki ya 21 Kamena 2015 yasubije abahagarariye abaturage b’agace ka Maziba muri Kabale District, bavuga ko nta mpozamarira babonye ziva kuri Leta y’u Rwanda kubera imitungo yabo yangiritse ndetse n’ababo bapfuye mu gihe ngo ingabo za mbere ya 1994 (FAR) zarasaga ku ngabo za FPR zabaga zarashinze ibirindiro mu mitungo yabo.

Aba baturage baturiye umupaka w’u Rwanda baguye mu mporero ubwo Perezida Museveni yatizaga ubutaka bw’igihugu cye umutwe wa FPR Inkotanyi, ubwo butaka nibwo izo ngabo zavagaho ziteye mu Rwanda, ni naho zahungiraga iyo zabaga zikubiswe inshuro ndetse ni naho zatorezaga abasirikare bashya tutibagiwe ko ari naho zakuraga ibiribwa, zirya amatungo y’abaturage cyangwa zisarura imyaka yabo iyo zitabaga zashoboye kubisahura mu Rwanda.

Ikindi umuntu atakwirengagiza ni uko abo baturage b’i Bugande ari nabo ingabo za FPR zakoreshaga mu kwikorera ibyo zabaga zasahuye mu Rwanda, mu gusarura imyaka y’abaturage bo mu Rwanda babaga bahunze, gusakambura amazu yabo bakajyana amabati n’ibindi

Abaturage b’i Bugande bo bagize amahirwe yo kugira uruvugiro, none se abaturage ba Byumba na Ruhengeri tutibagiwe n’ab’u Rwanda rwose basahuriwe imitungo, indi ikangizwa ndetse n’ababo bakicwa n’ingabo za FPR bo bazabarizwa na nde?

Twizere ko Leta ya FPR itazakabya agashinyaguro ngo isabe abaturage ba Byumba na Ruhengeri kwishyura abaturage b’abagande.

Tubitege amaso

Marc Matabaro

22.06.2015

Email: therwandan@ymail.com

Lt Gen Karenzi Karake yatawe muri yombi n’igipolisi cy’u Bwongereza

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Kamena 2015, aravuga ko umukuru w’inzego z’iperereza mu Rwanda (NISS), Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake yatawe muri yombi n’igipolisi cyo mu gihugu cy’u Bwongereza mu mujyi wa London kubera impapuro zo kumufata zatanzwe n’igihugu cya Espagne.

Amakuru The Rwandan yashoboye kumenya n’uko Lt Gen KK nk’uko benshi bakunze kumwita yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Heathrow ku wa gatandatu tariki ya 20 Kamena 2015.

Igipolisi cyo mu Bwongereza (Metropolitan Police) cyemeje ko Lt Gen KK w’imyaka 54 yagejejwe imbere y’urukiko (Westminster Magistrates Court) amaze gutabwa muri yombi kubera urwandiko rwo kumufata rwo mu Bihugu cy’u Burayi (European Arrest Warrant) hakaba hemejwe ko akomeza gufungwa kugeza kugeza ku wa kane tariki ya 25 Kamena 2015.

Lt Gen Karenzi Karake ni umuyobozi mukuru w’inzego z’iperereza z’u Rwanda (NISS) akaba yarabaye no mu ngabo za FPR zikiri inyeshyamba hagati ya 1990 na 1994 aho avugwaho kugira uruhare mu bwicanyi butandukanye mu Rwanda imbere akoresheje umwanya yari afite nk’uhagarariye ingabo za FPR mu mutwe wa GOMN na MINUAR mu mujyi wa Kigali. FPR ikimara gufata ubutegetsi ashinjwa gufatanya na baganzi be mu bwicanyi ndengakamere bwibasiye abasiviri b’abahutu cyane cyane mu duce twa Masaka, Ndera, Gabiro, Rwinkwavu, Nasho, Kidaho, Nkumba, Ruhengeri n’ahandi harimo no gutwikira imirambo y’abishwe muri Pariki y’Akagera ngo hasibanganywe ibimenyetso.

Si ibyo gusa kuko na hagati ya 1994 na 1997 yayoboye inzego z’iperereza za gisirikare (DMI) aho naho yagaragaye mu bikorwa by’ubwicanyi birimo n’impfu z’abaturage ba Espagne biciwe mu Rwanda bishwe n’ingabo za FPR, ubu akaba ari byo arimo azira. Anaregwa kandi kwica abaturage b’abahutu mu buryo budasubirwaho mu gihugu cyose harimo abasore n’abagabo b’abahutu babaga binjiye mu gisirikare cya FPR.

Yabaye kandi umugaba wungirije w’ingabo z’Afrika yunze ubumwe i Darfur muri Sudan aho yavuye nabi kubera gushyirwa mu majwi kubera ubwicanyi avugwaho kugiramo uruhare runini.

Lt Gen KK ni imwe mu basirikare ba FPR bagera kuri 40 bashyiriweho inyandiko zo kubafata n’umucamanza w’umunya Espagne, Andreu Merelles mu 2008. Abacamanza bo muri Espagne bakaba barega Lt Gen KK kugira uruhare runini mu bwicanyi bwibasiye imbaga ubwo yayoboraga inzego z’iperereza za gisirikare (DMI). Anaregwa kandi gutanga amategeko yo kwica abanyaEspagne 3 bakoreraga umuryango ufasha witwa Medicos del Mundo.

Ababikurikiranira hafi bemeza ko iri fatwa rya Lt KK rigiye gutuma Leta y’u Rwanda ndetse na Perezida Kagame ubwe barya karungu dore ko n’ubwo igihugu cy’u Bwongereza gifatwa nk’inshuti y’u Rwanda mu karere umubano ntabwo wari wifashe neza kubera ifungwa ry’igisata cya BBC (Gahuza Miryango) mu Rwanda mu rwego rwo kwihimura kubera Film yiswe Rwanda Untold Story yasohowe na Televiziyo ya BBC mu 2014 n’ubwo na none U Bwongereza buri mu bihugu biha u Rwanda imfashanyo itubutse.

karenzi karake 2

Karenzi Karake yitembereraga mu mahanga ntacyo yikanga. Aha yari muri Rwanda Day i London

Lt Gen KK niwe musirikare wo rwego rwo hejuru wa FPR utawe muri yombi mu gihugu cy’amahanga. Umunyamategeko uburanira imiryango y’abanyaEspagne biciwe mu Rwanda na FPR, Bwana Jordi Palou-Loverdos, yatangarije abanyamakuru ko yizeye ko mu izina ry’abishwe noneho ubutabera bugiye kuboneka maze Lt Gen KK agacirwa urubanza rutabogamye n’inkiko za Espagne aho yahabwa uburenganzira bwo kwisobanura ku byo aregwa.

Uwo munyamategeko asoza avuga ko yizeye ko politiki n’izindi nyungu zitazarusha ingufu ubutabera, ukuri no kurenganura abarenganyijwe.

Si Lt Gen Karenzik Karake wenyine watemberaga uko ashaka kuko na ba Lt Gen Charles Kayonga ndetse na Lt Gen Ceasar Kayizari kimwe n’abandi bagiye batemberera mu bihugu byinshi birimo n’iby’i Burayi ntibatabwe muri yombi. Dore ko muri iyi minsi hari amakuru yasohotse agatuma benshi birara ayo makuru akaba yaravugaga ko Inteko Ishinga Amategeko ya Espagne kuwa kabiri 11 Gashyantare 2014 yatoye itegeko rituma abanyamahanga badatuye ku butaka bwa Espagne badakurikiranwa n’Ubutabera bw’icyo gihugu.

Abacamanza bo muri Espagne bavuga ko bafite ibimenyetso simusiga byagaragaza bidasubirwaho uruhare rwa Perezida Kagame mu bwicanyi butandukanye ariko ngo imbogamizi n’uko Perezida Kagame afite ubudahangarwa nk’umukuru w’igihugu.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda ho mu ijwi rya Ministre w’ubutabera, Johnston Busingye, yavuze ko Lt Gen KK yagiye mu bwongereza ku itariki ya 14 Kamena 2015 mu rugendo rw’akazi, ngo nyuma y’iminsi irindwi yabujijwe kurenga ikibuga cy’indege igihe yari atashye, ubu ngo Leta y’u Rwanda iri mu biganiro na Leta y’u Bwongereza kuri iki kibazo. Bwana Busingye akomeza avuga ngo Lt Gen KK azagezwa mu rukiko i London ku wa kane tariki ya 25 Kamena 2015. Ku bijyanye n’ibyo Lt Gen KK aregwa, Bwana Busingye arabihakana akavuga ko ntawakwemeza ko ifatwa rya Lt Gen KK rifite aho rihuriye n’inyandiko zatanzwe n’igihugu cya Espagne kuko ngo Lt Gen KK  yari amaze gusura igihugu cy’u Bwongereza inshuro nyinshi nta kibazo kibayeho. Ngo iri fatwa ntabwo ryubahirije ibigenderwaho mu mikorere ya Interpol kandi ibi birego n’ibikorwa byo gukurikirana Lt Gen KK birashaje!

Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikikwabo we, yatangaje ko ibyabaye ari agahomamunwa ko ubu Leta y’u Rwanda irimo gusaba iy’u Bwongereza ibisobanuro, kuri Mushikiwabo ngo iki gikorwa ngo ni ubufatanye bw’abazungu mu gutsikamira abanyafrika ngo si icyo kwihanganirwa. Yongeyeho ko ari agahomamunwa kubona umuyobozi wo hejuru w’u Rwanda afatwa biturutse ku gusaragurika kw’abashyigikiye abakoze jenoside! Aya akaba ari yo magambo uyu munyarwandakazi yakoresheje ku rubuga rwe rwa Twitter.

Inshuti za Perezida Kagame nazo ntabwo zasigaye inyuma! Uwitwa Andrew Mitchell we avuga ko iri fatwa ridakurikije amategeko ko ndetse rifite imvano za politiki ngo byakozwe n’abashyigikiye abakoze Genocide bakica abantu barenga Miliyoni!

Igisigaye n’ukumenya uko Leta y’u Rwanda igiye kwitwara muri iki kibazo dore ko n’ubwo Lt Gen KK yatawe muri yombi umuntu atavuga ko yari inshuti magara ya Perezida Kagame dore ko nta gihe kinini gishize afungiwe iwe mu rugo ngo azira “agasuzuguro” uretse ko nyuma yaje kurekurwa agahita ahabwa kuyobora inzego z’iperereza z’u Rwanda.

Ese mama hagiye kuririmbwa noneho Karenzi Karake wacu nk’uko byagenze igihe Lt Col Rose Kabuye yafatwaga? Noneho se twitegure ko Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda ifungwa? Abaturage se barongera bashorwe mu mihanda imbere ya za Ambasade? Cyangwa Leta y’u Rwanda irakina Diplomasi yo mu ibanga?

Tubitege amaso!

Marc Matabaro

Email: therwandan@ymail.com

 

Radio Itahuka ya RNC iravuga iki ku ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake?

$
0
0

Nyuma y’ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake afatiwe i London mu Bwongereza Radio Itahuka Ijwi ry’ihuriro nyarwanda RNC yaganiriye n’umunyamategeko Charles Kambanda asobanura uko ikibazo cya Lt Gen Karenzi kimeze mu rwego rw’amategeko.

Ikiganiro cyose hano>>>

Igihe cy’ubutabera ku banyarwanda ntikiragera:Lt Gen Karenzi ashobora gukurikiranwa gusa ku byaha byo kwica abanyespagne gusa!

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan avuye ahantu hizewe aravuga ko ikibazo cya Lt Gen Karenzi Karake gishobora kuba gikomeye kurusha uko abantu babitekerezaga ku buryo benshi bibeshye ku buryo giteye kugeza no kuri Leta y’u Rwanda.

Amakuru dufite n’uko abasirikare ba FPR bakurikiranywe na Espagne batakiri 40 nka mbere kuko ikirego cyaranononsowe kiravugururwa kijyana n’amategeko mashya ya Espagne yagiyeho kuva muri 2014 hakurwamo udufi duto ndetse n’abapfuye, ndetse kubera ko itegeko rishya rya Espagne ritemeraga ko baburanisha ibyaha by’abanyamahanga bishe abanyamahanga bagenzi babo ikirego cyarahindutse noneho aho kwitwa jenoside n’ibyaha by’intambara kitwa iterabwoba kuko ryo amategeko ya Espagne aryemera nk’icyaha akanemera ko umunyamahanga wishe umunyespagne ashobora kuburanishwa n’inkiko za Espagne n’umuterabwoba.

Ni ukuvuga ko Lt Gen KK naramuka aburanishijwe n’inkiko za Espagne ashobora kutabazwa ibijyanye no kwica abanyarwanda akabazwa abaturage ba Espagne gusa!

Aha rero niho Leta y’u Rwanda n’abayishyigikiye bibeshyeye niba batijijisha bakibwira ko niba badakurikiranywe ku byaha byo kwica abahutu batazanakurikiranwa ku byaha byo kwica abaturage ba Espagne!

Nabibutsa ko iri tegeko ryo guhana abanyamahanga bishe abandi banyamahanga impamvu ryavanyweho mu 2014 byari ukubera igitutu cy’u Bushinwa kubera ko bamwe mu bayobozi b’U Bushinwa bashinjwaga n’abacamanza ba Espagne kwica abaturage babo cyane cyane abo muri Tibet. Ryasibujwe irihana iterabwoba rikurikiranwa umunyaEspagne cyangwa umunyamahanga wakwica abaturage ba Espagne ikivunga nk’uko byagenze mu Rwanda.

Kuba Leta y’u Rwanda yarahise yitabaza intwaro ya Genocide ndetse ikanashyira mu majwi FDLR ni ibintu bimenyerewe icyo yibagiwe n’uko umucamanza Fernando Andreu Merelles yahinduye imikorere byinshi bikagirwa ibanga kugira ngo abashakishwa batungurwe ndetse hatanasikbanganywa ibimenyetso.

Igisigaye ni ukumenya niba niba iki kibazo cya Lt Gen Karenzi Karake kitazaba nk’icya Augusto Pinochet nawe wafashwe n’u Bwongereza ashakishwa na Espagne ariko akaza kurekurwa kubera inyungu za politiki na Diplomasi.

Tubitege amaso

Marc Matabaro

Email: therwandan@ymail.com

 

Lt Gen Karenzi arashinjwa no kugira uruhare mu rupfu rw’abaturage b’u Bwongereza na Canada!

$
0
0

Photo (Padiri Guy Pinard wishwe arimo gusoma missa muri Paruwasi ya Kabuhanga)

Mu Rwanda ubu abaturage basutswe mu mihanda ngo bamagane ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake aho barimo kwigaragambiriza imbere y’Ambasade y’Abongereza ku Kacyiru, uko bigaragara bahereye kubo Leta ya FPR yakamiye nk’Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling waje hanze kuvugana n’abigaragambya yabakuriye inzira ku murima ababwira ko iwabo bitameze nko mu Rwanda ho ubutabera bwigenga ko ntacyo Ubwongereza bwakora ko ikibazo kireba Espagne iki akaba ari nacyo gisubizo yahaye abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda nabo bamusabaga gufungura Lt Gen Karenzi nk’aho ari we wamufunze. Bamwe mubigaragambya bagize bati: ”Turashaka ko bamurekura, nibatamufungura turara hano, bamufunga ukwezi, bamufunga umwaka turi hano mpaka tuzahaguma, ntituzava hano mpaka Karenzi wacu afunguwe, niba bashaka abanyabyaha nibafate abakoze Jenoside bari mu Bwongereza.”

Ugereranyije ariko n’ibya Lt Col Rose Kabuye ubu abantu baracyari bakeya kereka imyigaragambyo niza gukazwa bitewe n’icyemezo gishobora gufatwa n’abacamanza b’Abongereza kuri uyu wa kane dore ko n’abashyigikiye Leta ya FPR bateganije kwigaragambiriza hanze y’urukiko rwa Westminster Magistrates Court i London kuri uyu wa kane tariki ya 25 Kamena 2015 mu gihe Lt Gen Karenzi azaba ari imbere y’abacamanza. Muri Kigali harazenguruka imodoka ziriho indangururamajwi zisaba abaturage kwitabira imyigaragambyo simusiga izaba  kuri uyu wa kane tariki ya 25 Kamena 2015!

Aha umuntu yakwibaza impamvu igihe Lt Gen Karenzi yafungwaga mu 2010 azira agasuzuguro (karimo no kuryamana n’umugore wa mugenzi we Lt Gen Nyamvumba) aba bagiye mu mihanda batahagurutse ngo bajye mu myigaragambyo.

Ku ruhande rwa Politiki ho Leta y’u Rwanda yashyizemo ingufu nyinshi dore ko binuganugwa ko Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo nyuma yo kwihenura ku Bongereza yahebeye urwaje agafata inzira igana i London gutera icyokere abategetsi b’u Bwongereza ngo arebe ko barekura Lt Gen KK.

Naho Ministre Johnston Busingye we yasubitse urugendo yagombaga gukorera i Madrid rwari rusanzwe ruteganijwe mbere y’uko ibi byose biba.

Umukozi muri Ministre y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Bwana Olivier Nduhungirehe we yagerageje gusenya ibirego byatanzwe n’abacamanza ba Espagne akoresheje itangazamkuru.

Naho Dr. Bizimana Jean Baptiste uyobora komisiyo yo kurwanya Genocide mu Rwanda we aremeza ko ibyaha bishinjwa Lt Gen Karenzi Karake byo kwica abanya espagne atari byo kuko ngo bishwe n’interahamwe n’abacengezi!

Muri iyi nkubiri ntabwo inshuti za Perezida Kagame zasigaye kuko uwitwa Andrew Mitchell (uzwi kuba yararekuye imfashanyo yari yahagaritswe ku Rwanda kubera ikibazo cya M23 mbere yo kuva ku mwanya w’ubuministre) yatangaje ko ifatwa rya Lt Gen KK rifitwe imvano za politiki.

Mu gihe uburanira abanyaEspagne batakaje ababo, umunyamategeko Jordi Palou-Loverdos avuga ko bafite ibimenyetso bifatika by’uko Lt Gen Karenzi yagize uruhare rukomeye mu gutegura iyicwa ry’abanya Espagne, ku ruhande rw’u Bwongereza havutse ikindi kibazo kuko mu gihe abayobozi bamwe b’u Bwongereza babuze uko bifata kubera ikimeze nk’ubucuti bari bafitanye n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame hatangiye kuzamuka amajwi asaba ko urwego rw’ubugenzacyaha mu Bwongereza Scotland Yard rwakora iperereza ngo rurebe niba Lt Gen Karenzi Karake ntaho ahuriye n’urupfu rw’abongereza babiri, Graham Turnbull na Chris Mannion biciwe mu Rwanda n’ingabo za FPR.

Si mu Bwongereza gusa kuko no muri Canada naho harimo harazamuka amajwi ko Lt Gen Karenzi Karake yabazwa urupfu rw’abanyekanada babiri biciwe mu Rwanda ari bo baPadiri Claude Simard wicishijwe inyundo n’abasirikare ba FPR na GUY PINARD wo muri Paruwasi ya Kampanga wishwe n’umukozi wa DMI ubwo yasomaga misa mu 1997 kimwe n’abandi banyamahanga benshi bagiye bicwa akenshi bazira ko bari babonye ubwicanyi bwakorerwaga abahutu maze bakicwa ngo batavuga ibyo babonye cyangwa ngo bigerekwe ku bacengezi.

Ubu biravugwa ko imiryango y’abanyespagne bishwe na FPR hagati ya 1994 na 2000 yanditse urwandiko yishimira ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake ndetse banasaba abayobozi b’igihugu cyabo ngo bashyiremo ingufu azazanwe kuburanishwa muri Espagne.

Marc Matabaro

24.06.2015

Email: therwandan@ymail.com


DMI irimo gushaka aba EX-FAR bo kwemera ko ari bo bishe abanyaEspagne 3 mu Ruhengeri.

$
0
0

Mu gihe ibijyanye n’ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake bikomeje kuvugwaho cyane mu bitangazamakuru by’isi yose, ubu Leta y’u Rwanda yatunguwe n’ifatwa rya Lt Gen Karake ntabwo yicaye ubusa abaturage basutswe mu mihanda, abakozi bavanywe ku kazi, abana bakuwe mu mashuri ndetse hari n’abashyize amagodora imbere y’Ambasade y’Abongereza ku Kacyiru ngo bazahava KK atashye!

Ntabwo nabura kuvuga ariko ko abaturage batitabiriye iriya myigaragambyo tumaze kubona amakuru ko hari abaciwe amande y’amafaranga y’u Rwanda 2000, ntawamenya niba ari ukwegeranya ingwate KK agomba gutanga cyangwa azishyurwa muka Blair wunganira KK mu rukiko.

Uretse kwegeranya amafaranga arenga Miliyaridi y’amanyarwanda agomba gutangwaho nk’ingwate kugira ngo Lt Gen Karake ave mu buroko ahubwo afungishwe ijisho gusa atemerewe kuva mu Bwongereza, ubu hari gukorwa irindi tekinika ryo mu rwego rwo hejuru.

Amakuru agera kuri The Rwandan avuye mu basirikare bamwe bahoze muri FAR ndetse no muri FDLR aravuga ko ubu DMI irimo gushakisha abashobora gutozwa ibijyanye n’iki kibazo cya Lt Gen Karenzi Karake kugira ngo bazashyirwe imbere y’ibitangazamakuru byaba ibyo mu Rwanda cyangwa mu mahanga bamwe bemera ko ari bo bishe cyangwa bari mu gitero bariya banyaEspagne baregwa KK biciwemo cyangwa bavuge ko bafite amakuru kuri icyo gitero.

Turacyakora iperereza neza ngo tumenye abashinzwe iryo tekinika ariko hagati aho ntibibatangaze nimubona Gen Rwarakabije cyangwa undi mu bo bazanye agiye mu itangazakuru avuga ko azi abishe bariya banyaEspagne mu bo bari kumwe.

Hagati aho nabibutsa ko abo banyaEspagne bakoreraga umuryango utegamiye kuri Leta ufasha Medicus Del Mundo biciwe mu Ruhengeli nyuma y’aho bafatiye amafoto y’imirambo n’ibyobo rusange by’abantu bari bishwe mu cyahoze ari Komini Nyakinama n’abasirikare barimo abari baturutse muri EGENA bayobowe na Evariste Kabalisa, Firmin Gatera n’abandi basirikare bakuru. Amakuru amaze kumenyekana ko abo banyaEspagne bafotoye ibyo babonye hakozwe inama yo guhimba ikinamico cya DMI cyo kubica bikitirwa abacengezi, amakuru dufite n’uko icyo kinamico cyayobowe na Justus Majyambere, Evariste Kabalisa n’abandi basirikare nabibutsa ko DMI icyo gihe yategekwaga na Lt Gen Karenzi Karake.

Ikindi abantu bagomba kumenya hano n’uko abo banyaEspagne bishwe bari kumwe na mugenzi wabo w’umunyamerika we ntabwo yishwe wenda kuko abahawe amategeko yo kwica bategetse ko aticwa kubera gutinya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni nayo mpamvu iki kibazo usanga ku ruhande rw’Amerika basa nk’abakigurutsa kuko wenda bafite ibyo bumvikanye n’ubutegtsi bwa Perezida Kagame.

Abazi imikorere yo mu Rwanda bazi neza ko nta kuntu umuntu uwo ari we wese muri FPR n’igisirikare cyayo yari gutinyuka kwica bariya banyaEspagne ngo asige umunyamerika bidahawe umugisha na Kagame ngo abivemo amahoro.

The Rwandan

26.06.2015

Email: therwandan@ymail.com

Abanyarwanda bategetswe gukusanya ingwate Lt Gen KK yatswe n’urukiko!

$
0
0

Perezida Kagame yatangarije i Gako mu muhango wo kwambika amapeti abasirikare basaga 500 amagambo akomeye  asa nk’aho agabisha abanyarwanda yikomye abarega gufatgisha Lt Gen Karenzi Karake, aho yagize ati:

“Kutazatatira’ ni ijambo rikubiyemo byinshi, ubureme bwaryo. Nta gutatira, iyo utatiye, uba unyuranyije na buri kintu cyose gikwiriye kuranga u Rwanda gikwiriye kuruha amahoro.”

“Iyo byagiyemo gutatira indahiro, nk’igihugu cyacu kigendera ku mategeko, icyo gihe arakoreshwa kandi amategeko agira ukuboko kurekure, ukuboko kwayo kugera kure.”

“Nabatatiye mujya mwumva buriya amaherezo ukuboko kw’amategeko kuzabageraho ni ikibazo cy’umunsi. Aho bazaba bari hose n’igihe bazaba bihishe inyuma y’abatoteza u Rwanda bica amategeko yabo kuko ubundi ayabo yari akwiye kuba ababibabuza.”

Aya magambo aje akurikira ayandi yavugiye mu nteko ishingamategeko mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya aho yagize ati:

“Aba banyarwanda bakoresha kimwe na bariya bahaye inama abafashe Karenzi ni abanyabyaha hano. Umwe muri bo yahawe ubwenegihugu, ni umwongereza w’Umunyarwanda, abantu baramubona kuri Twitter witwa Rene Mugenzi […], hari n’undi wahunze nawe w’umunyabyaha witwa Marara. Bagiye babwira Polisi bati ‘murabizi umuyobozi w’inzego z’ubutasi mu Rwanda ari hano, dufite ubwoba ko aratwica, abandi bati ‘oh, turamufata’.”

Mu makuru ya Kabiri ya BBC Gahuzamiryango kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kamena 2015, Umunyarwanda akaba n’umwongereza René Mugenzi yahawe ijambo agira icyo avuga ku byo yavuzweho atungwa agatoki na Perezida Paul Kagame ku ihagarikwa rya Lt Gen Karenzi Karake ukuriye ubutasi mu Rwanda.

Mu gihe Perezida Kagame we yarimo atera ubwoba abandi ntibicaye bo bahagurutse barashaka gucuza abanyarwanda na duke bari basigaranye babategeka guteranyiriza ingwate urukiko rwatse Lt Gen KK ngo ashobore gufungishwa ijisho gusa atari mu buroko angana na Miliyaridi na Miliyoni zisaga ijana z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye wagaragaye mu rubanza rwa Lt Gen Karenzi, yemeye gutanga umusanzu we ngo haboneke kariya kayabo, anasaba abandi kwihesha agaciro aya mafaranga agakusanywa. Abinyujije ku rubuga rwa twitter, Minisitiri Busingye yagize ati: “Dufatanye gukusanya aya mafaranga. Agaciro kacu niwo mutungo wacu w’ingenzi. Nzatanga uwanjye musanzu.”

Ngo Urugaga nyarwanda rw’abikorera PSF, ku ikubitiro bamwe mu bacuruzi barugize bakusanyije miliyoni 120,600,000 mu kigega “ISHEMA RYACU” cyashyiriweho gukusanya ingwate yo gutanga ngo Lt.Gen Karenzi Karake aburane atari mu buroko.

Ariko uku kwakwa amafaranga hari benshi batabyishimiye bakaba barambiwe kwakwa imisanzu bya hato na hato, umwe mu batinyutse kuvuga yagize ati:

- ndagushyigikiye ndumva yava mu agaciro development fund, kuko muminsi micye ishize batubwiraga ko hamaze kugeramo miliyali 26, ndumva gukuramo miliyali 1 bakayigwatiriza ntakibazo kibirimo.

Si aho gusa kuko Ministre w’ububanyik n’amahanga, Louise Mushikiwabo we yari Addis Abeba  mu muryango w’Afrika yunze ubumwe aho yari yagiye gukubita ibipfukamirizo atakambira ibihugu bya Afrika ngo byamagane ifatwa rya Lt Gen Karake.  Louise Mushikiwabo, yavuze ko itabwa muri yombi rya Lt Gen Karenzi Karake ari imikino ya politike ya bimwe mu bihugu by’ibihangange byo mu Burayi bigamije guhungabanya umugabane wa Afurika.

Hagati aho i Kigali no mu zindi ntara imyigaragambyo yakomeje! Uretse ko ubwoba bwatashye abayobozi b’u Rwanda nabo batinya gufatirwa i Burayi, amakuru dufite ni uko Ministre w’ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe yasubutse urugendo yagombaga kugirira mu gihugu cy’u Budage hagati ya tariki ya 19 na 22 Nyakanga 2015.

Ubwanditsi

27.06.2015

Email:therwandan@ymail.com

Abahatirwa kujya mu myigaragambyo yo gusaba ko Lt Gen KK arekurwa baratabaza!

$
0
0

Mu murwa mukuru w’ u Rwanda, Kigali, imyigaragambyo yo guhamagarira Leta y’u Bwongereza kurekura Gen Karenzi Karake yakomeje.

Ariko ba rubanda rugufi ruhatirwa kujya muri iyo myigaragambyo babwiye Ijwi rya Amerika kobafite impungenge zo kubona icyo barya kubera kubatesha imirimo yabo ibatunga umunsi ku wundi.

I Kigali,umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa yazindukiye kuri Ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda habera imyigaragambyo.

Uretse abajyanwayo ku ngufu hari abagerayo baisinzirira!

Uretse abajyanwayo ku ngufu hari abagerayo barisinzirira!

Ibyo mutamenye ku ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake

$
0
0

Lt Gen Karenzi Karake yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Heathrow mu Bwongereza ku wa gatandatu tariki 20 Kamena 2015 ubwo yari agiye gufata indege imusubiza mu Rwanda, bivugwa ko yari amaze icyumweru kirenga mu Bwongereza.

Leta y’u Rwanda n’abandi batekereza nkayo bashatse kumvikanisha ko Lt Gen Karenzi Karake yafashwe ari mu rugendo rw’akazi ariko sibyo kuko Lt Gen Karenzi yari mu Bwongeza ku mpamvu ze ku giti cye ni ukuvuga kwivuza.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ni uko Lt Gen Karenzi amagara ye atifashe neza kubera indwara y’impyiko imumereye nabi akaba ari nayo yari yaje kwivuza ubwo yafatwaga, dore ko yari yanafashe gahunda na muganga mu minsi ya vuba yo kugaruka mu Bwongereza kubagwa impyiko.

Ababonye amafoto ye yafashwe akimara kurekurwa buri wese abona ko uyu mugabo agaragaza kunanirwa no kunanuka bikabije bamwe batari bazi iby’ubu burwayi baketse ko ari ukwiheba n’iminsi yari amaze mu buroko.

Ibyavuzwe ngo yaje mu rwego rw’akazi ndetse ngo agomba kubonana n’umukuru w’inzego z’iperereza mu Bwongereza (MI6) Alex Younger ntabwo byari byo kuko amakuru ava mu banyapolitiki bo mu Bwongereza aremeza ko iyo gahunda ntayari ihari. Nk’uko umuntu uri muri politiki y’u Bwongereza yabitangarije The Rwandan ngo Lt Gen Karake yaba yarashatse kubonana na Bwana Alex Younger ariko akamwima umubonano.

Ikindi uwo munyapolitiki yatangarije The Rwandan ni uko Lt Gen Karake atashoboraga gufatwa iyo aza kuba yari mu Bwongereza ku butumire bw’inzego z’iperereza zaho (MI6).

Ikindi kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yahawe igipolisi cyo mu Bwongereza ku bijyanye n’impapuro zatanzwe zo kumufata n’igihugu cya Espagne, Polisi yabajije abayobozi mu Bucamanza bwo muri Espagne barimo umucamanza wasohoye izo nyandiko, Fernando Andreu Merelles yemeza ko koko Lt Gen Karenzi ari mu bashakishwa.

Twavuga ko Lt Gen Karake atabuze byose kuko yegereye muganga uzajya umukurikiranira hafi ndetse n’igihe cyo kubagwa nikigera azabagwa atiriwe afata indege ikindi kandi abanyarwanda bazamwishyurira ayo mafaranga yose yo kwivuza mu misanzu birirwa bakwa ngo yo kumutangira ingwate.

Marc Matabaro

01.07.2015

Email:therwandan@ymail.com

 

Umugore wa Tony Blair nawe yabaye intore cyangwa yaje gukorera ifaranga?

$
0
0

Mu minsi mukuru wiswe ngo uwo kwibohora ku nshuro ya 21 wabereye mu murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi (ahahoze ari Komini Cyumba na Kivuye muri Byumba) aho Perezida Kagame yafashe umwanya wo kwifatira agahanga Perezida w’u Bufaransa Francois Hollande, umutambukanyi w’uwahoze ari Ministre w’intebe w’ubwongereza Tony Blair witwa Cherie Booth akaba ari no mu baburanira Lt Gen Karenzi Karake yagaragaye aha amashyi y’urufaya Perezida Kagame igihe yiyamaga abamusaba kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ntawamenya niba uyu mutegarugori bizwi ko ahenze kandi akaba akunda ifaranga kubi yari yaje kubera urukundo akunda ubutegetsi bwa Kagame cyangwa yaraje gukorera amafaranga mu itekinika ry’uko azaburanira Lt Gen Karenzi Karake dore ko akayabo azahembwa gashobora kuba kazaba gatubutse ku buryo uretse ingwate irimo kwegeranywa ubu abanyarwanda bashobora kuzakwa andi yo kwishyura uyu mugore uburanira abandi.

Mu bisanzwe uyu mugore ngo yaba akorera amafaranga atari munsi ya Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda kw’isaha!

Uwareba aya wafoto yakwibaza niba kuva urubanza rwa Lt Gen Karake rwarangira Cherie Blair yari yatandukana na MInistre James Busingye

Cherie Blair yaje kubera gukunda ubutegetsi bwa Kagame cyangwa arimo gukorera amafaranga?

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Viewing all 3258 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>