Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all 3258 articles
Browse latest View live

Kagame i Oslo muri Norvège: Uwububa abonwa n’uhagaze!

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Perezida Kagame azaba ari mu mujyi wa Oslo muri Norvège kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Nyakanga 2015. Perezida Kagame azaba yitabiriye inama rusange ku bijyanye n’uruhare rw’uburezi mu majyambere (Oslo summit on education for development) izaba hagati y’itariki ya 6 na 7 Nyakanga 2015 i Oslo muri Radisson Blu Plaza Hotel.

Amakuru The Rwandan yabashije kubona n’uko uretse inama rusange, Perezida Kagame azaba ari mu cyumba kitwa ”Sonja Henie”, kiri mu igorofa ya kabiri ya Radisson Blu Plaza Hotel i Oslo hagati ya saa tatu na 40 na saa yine na 45 aho azaba aganira n’abandi batumirwa mu ishoramari mu by’uburezi.

Iyi nama ishobora kwitabirwa n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Bwana Ban Ki-Moon, abakuru ba za Leta n’abaministre baturutse mu bihugu 40, abakuru b’imiryango mpuzamahanga… ikaba yarateguwe na Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Norvège ku bufatanye n’umuryango w’abibumbye ONU.

Uru rugendo rwateguwe mu buryo bw’ibanga rikomeye nk’uko Perezida Kagame amaze kubigira akamenyero kubera gutinya abigaragambya bamwamagana, ariko uko gutinya abigaragambya ntabwo byashize kuko n’ubwo byitwa ngo ni ibanga mu minsi mike ishize abakozi b’Ambassade y’u Rwanda i Stockholm muri Suède bari bamaze iminsi basirisimba mu mujyi wa Oslo, ndetse ku munsi wo ku wa gatandatu tariki ya 04 Nyakanga 2015, intore zahawe imyenda n’amabendera zinakoreshwa imyitozo yo kwigaragambya ngo zizahangane n’abashobora kwigaragambya bamagana urugendo rwa Perezida Kagame.

Ku ruhande rw’abayobozi ba Norvège bo abatuye Norvège bakomoka mu Rwanda bakimara kumenya aya makuru bagejeje impungenge zabo ku gipolisi cyaho kuko bizwi ko aho Perezida Kagame agiye akenshi abamuherekeje batagenzwa na kamwe, ndetse igipolisi cyashyikirijwe urutonde rw’abantu bashobora kuba bashakishwa mu rwego mpuzamahanga bashobora kwitwaza urwo rugendo ngo binjire mu gihugu cya Norvège. Igipolisi cyijeje abo baturage bakomoka mu Rwanda ko umutekano ucunzwe neza ko baba ari abaherekeje Perezida Kagame, baba ari abakomoka mu Rwanda bamushyigikiye bose ngo polisi izakora uko ishoboye ibahozeho ijisho, ngo ntabwo polisi izihanganira uwari we wese uzashaka kwitazwa urwo rugendo ngo agire uwo ahohotera cyangwa ngo ateze umutekano muke. Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka nazo biravugwa ko zabonye amakuru ku bantu bamwe na bamwe bashobora kwitabira imyigaragambyo yo gushyigikira Perezida Kagame kandi baratse ubuhungiro bavuga ko ari we bahunze kandi bakanabuhabwa.

Ku bijyanye n’inama nyiri zina, kuba Perezida Kagame atumirwa mu nama nk’izi ndetse akagirwa n’ikitegererezo mu guteza imbere uburezi n’uburenganzira bw’umutegarugori bitera benshi kwibaza niba abategura izi nama babona amakuru atabogamye y’ibibera mu Rwanda cyangwa bagendera kuri za raporo zuzuye itekinika zikorwa na Leta y’i Kigali n’abayishyigikiye.

Nta kuntu byumvikana ukuntu Perezida Kagame yashyirwa imbere ngo yateje imbere uburezi mu gihe bizwi ko mu Rwanda abana bamwe bakomoka mu bwoko bw’abatutsi biga barihirwa bagahabwa n’ibikoresho byose mu gihe abandi bo mu bwoko bw’abahutu birihira ndetse na za Bourse bahabwaga na Leta zigahagarikwa abadashoboye kubona aho bapfunda imitwe bakareka ishuri  kandi nabo ari imfubyi cyangwa nta bushobozi bafite nabo bagombye gufashwa.

Ikindi n’ireme ry’uburezi ryazahaye ku buryo umuntu mu Rwanda asigaye arangiza amashuri yisumbuye nta rurimi na rumwe azi kuvuga neza ndetse hari n’abarangiza Kaminuza batazi no kwandika ibarwa isaba akazi.

Uburezi bwabaye ubucuruzi ku buryo amashuri ashingwa umusubizo nta burezi atanga ahubwo hagamijwe kwinjiza ifaranga bityo ibiciro byo kwiga bikajya hejuru hakiga bake bishoboye nabo bagahabwa impapuro z’umutsindo ntacyo bazi kuko ari nk’aho baba baziguze, muri iki gihe mu Rwanda ntawe ujya utsindwa mu ishuri.

Ntabwo wavuga iterambere ry’uburezi ngo wirengagize imibereho y’abarezi, mu Rwanda abarimu nibo bantu bahembwa umushahara muto kurusha abandi ni ukuvuga ko umwarimu wo mu Rwanda ahembwa amafaranga atagera ku madolari y’Amerika 50!

Ibijyanye n’ubwinshi bw’abategarugori mu nteko ishinga mategeko no mu myanya y’ubuyobozi ni nk’agakingirizo ko kujijisha amahanga kuko n’ubundi abo bagore bose abenshi ntibatorwa bagenwa mu myanya barimo n’ubutegetsi ndetse hafi ya bose bakomoka mu ishyaka FPR riri ku butegetsi abandi bakomoka mu dushyaka tugaragiye FPR, muri make nta kindi bakora uretse gusigasira imbehe zabo ngo zitubama basubiramo intero itewe na Perezida Kagame n’ishyaka rye FPR.

Ugushyira abagore benshi mu buyobozi ni indi turufu ya Perezida Kagame yazanye kuko azi neza ko mu muco nyarwanda nta mugore upfa kuvuguruza umugabo, Perezida Kagame nawe yahisemo gushyira abagore benshi mu buyobozi kuko azi ko batazamuhangara cyangwa ngo bamuvuguruze nk’uko abagabo babikora. Uyu muvuno watumye amahanga ndetse n’abaharanira uburenganzira bw’abagore bagwa mu mutego bibwira ko u Rwanda rwakoze ibitangaza!

Nta na rimwe turumva abo bategarugori buzuye mu nteko bahagurutse ngo baharanire uburenganzira bwa bagenzi babo bahohoterwa n’ubutegetsi nka Madame Victoire Ingabire wajugunywe mu buroko nyuma yo guhimbirwa ibyaha mu rubanza rw’ikinamico azira gusa gusaba ko mu Rwanda habaho ubutegetsi bugendera kuri Demokarasi buha abaturage bose amahirwe angana ndetse n’abanyarwanda bose bishwe bakibukwa nta vangura rishingiye kuwabishe.

Umunyarwandakazi ubu arateshwa amashuri ye cyangwa akazi kamutunze we n’umuryango we akirizwa mu myigaragambyo ayijyanywemo ku ngufu ndetse hakarenzwaho no kumwaka imisanzu ya hato na hato mu by’ukuri umuntu atamenya icyo igamije dore ko buri gihe iyo hagize ikiba giturutse ku makosa y’ubutegetsi buriho umunyarwanda niwe ubyishyura. Urugero natanga ni ikigega Agaciro cyashyizweho kuko Leta y’u Rwanda yari yambuwe imfashanyo kubera gushyigikira umutwe wa M23, amafaranga yatanzwe ku ngufu muri icyo kigega n’ubu abanyarwanda ntabwo bazi ibyayo, bidateye kabiri Lt Gen Karenzi Karake afashwe kubera ibyaha by’ubwicanyi aregwa ubu abanyarwanda barimo kwishyuzwa ku ngufu amafaranga y’ingwate angana na Miliyoni y’amafaranga akoreshwa mu Bwongeraza yatanzwe ngo arekurwe hitwajwe ikigega kitwa Ishema ryacu.

Ubu abanyarwanda barahatitwa guhindura itegeko nshinga ngo Perezida Kagame ategeke ubuziraherezo aho abayobozi b’inzego zose bashyira igitutu ku baturage ngo bemeze ko bashaka ko itegeko nshinga rihinduka badasize abatazi gusoma no kwandika ndetse n’abafunze! Igitangaje n’uko umubare uvugwa w’abanditse ngo basaba ko Perezida Kagame yakomeza gutegeka hagahindurwa itegeko nshinga baruta umubare w’abanyarwanda bazi gusoma no kwandika mu gihe abayobozi badatinya kwita abaturage badashaka ko itegeko nshinga rihinduka abanzi b’igihugu cyangwa ibigarasha!

Marc Matabaro

05.07.2015

Email: therwandan@ymail.com


« AMASHYAKA ATAVUGA RUMWE N’UBUTEGETSI YAHUJE INGAMBA»

$
0
0

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°001/CCP/2015 : 

Dushingiye ku masezerano y’ubufatanye hagati y’amashyaka FDU-INKINGI, PDP-Imanzi, PS-Imberakuri yashyizweho umukono ku itariki ya 8 z’ukwezi kwa kabiri 2015,

Dukurikije ko ayo mashyaka 3 yiyemeje  guhuza ingufu ku buryo bufatika kugirango arwane intambara ya demokarasi na politike ;

Tumaze kubona ko uko gushyira hamwe ari bwo buryo bwonyine bwa politiki bwo kugera kuri iyo ntego ifite ishingiro ;

Amashyaka ya politiki FDU-INKINGI, PDP-Imanzi na PS-Imberakuri atangaje ku mugaragaro ibikurikira :

Ingingo ya mbere : Amashyaka FDU-INKINGI, PDP-IMANZI na PS-IMBERAKURI atangaje ku mugaragaro ivuka  ry’Urugaga Ruhoraho Rwungurana Ibitekerezo « CCP » mu magambo ahinnye, rugendera ku migabo n’imigambi y’Amazerano y’Ubufatanye yashyizweho umukono ku wa 8 Gashyantare 2015 yometse kuri iri tangazo

Ingingo ya kabiri

Urugaga Ruhoraho Rwungurana Ibitekerezo (CCP) rubaye rukanazakomeza kuba uburyo  buhuriweho bwo kugaragaza  ibitekerezo bya politiki by’ayo mashyaka atatu ya politiki.  Muri urwo rwego, urugaga CCP ruboneyeho umwanya wo kwamagana rwivuye inyuma umugambi mubisha wa FPR INKOTANYI wo guhindura Itegeko Nshinga kugirango Perezida Kagame abone uburyo bwo guhama ku butegetsi ubuzima bwe bwose.

Ingingo  ya 3.

Urugaga Ruhoraho Rwungurana Ibitekerezo (CCP) rurasaba ku buryo bwihutirwa ibihugu byimakaje umuco wa demokarasi n’imyumvire ya repubulika, nk’u Bwongereza, u Bufaransa, u Budage, u Bubirigi, U buholandi, ndetse n’imiryango mpuzamahanga nka Loni (ONU), umuryango w’ibihugu by’i Burayi (UE), umuryango w’ibihugu by’Afurika (UA), gutera intambwe mu ya Leta Zunze Ubumwe z’Amarika (USA) mu kwamagana ku buryo bugaragara uwo mugambi mubisha wa FPR INKOTANYI ushobora gushora u Rwanda mu kandi kaga karimbura imbaga.

 

Bikorewe i Kigali uyu munsi wa gatatu, tariki ya 01 za Nyakanga 2015

FDU Logo

Uhagarariye  FDU INKINGI

Mr. TWAGIRIMANA Boniface (Sé)

Visi-Perezida wa Mbere ;

 

Logo_new_small_PDP

Uhagarariye PDP IMANZI

Mr. KAYUMBA Jean Marie Vianney (Sé)

Umuvugizi ;

 

imberakuri

Uhagarariye PS IMBERAKURI

Me NTAGANDA Bernard (Sé)

Perezida Fondateri

Oslo: abarinda Kagame baciye ifoto ya Victoire Ingabire banatwara iya Major Munyaruguru!

$
0
0

Amakuru ava mu mujyi wa Oslo muri Norvège kuri uyu mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 6 Nyakanga 2015 aravuga ko uyu munsi muri uwo mujyi habaye imyigaragambyo y’abashyigikiye Perezida Kagame n’abamurwanya.

Nyuma y’uko amakuru amenyekana ko Perezida Kagame ari bwitabire inama yiga ku ruhare rw’uburezi mu iterambere mu mujyi wa Oslo, abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi bafatanije n’abanyekongo ndetse n’abarundi bahise bafata icyemezo cyo kuzerekana ko batishimiye urwo rugendo aho bahise bateganya kwigaragambya ku wa mbere tariki ya 6 no ku wa kabiri tariki ya 7 Nyakanga 2015 imbere ya Radisson Blu Hotel mu mujyi wa Oslo rwagati ahabera iyo nama.

Ifoto ya Major MUnyaruguru yatwawe n'abarinda Perezida Kagame!

Ifoto ya Major Munyaruguru yatwawe n’abarinda Perezida Kagame!

Ariko abashyigikiye Perezida Kagame nabo barateguwe ndetse uretse abatuye muri Norvège hari abavuye mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu by’i Burayi bishyuriwe byose dore ko n’abatuye muri Norvège uretse gukangishwa kwimwa passport z’u Rwanda bari bateguriwe inzoga n’ibyo kunywa mu bubari bwa Oslo hafi y’ahabera inama.

Mu rwego rwo kwirinda ko haba ihangana hagati y’abashyigikiye Perezida Kagame n’abamurwanya, Polisi ya Norvège yabahaye aho bigaragambiriza hatandukanye, ariko ibyo ntabwo byabujije abashyigikiye Perezida Kagame kuza ahari abamurwanya mu rwego rwo kubashotora ni muri urwo rwego umwe mu barinda Perezida Kagame yacishije intoki mu ruzitiro agaca ifoto ya Madamu Victoire Ingabire ndetse agatwara n’iya Major Munyaruguru ayo mafoto akaba yari afitwe n’abarwanya Perezida Kagame. Ariko polisi yahise itabara isaba abigaragambyaga bose guhagarika imyigaragambyo bagataha. Ariko hateganijwe n’indi myigaragambyo y’abarwanya ubutegetgsi bwa Perezida Kagame ku ya 7 Nyakanga 2015 na none imbere ya Radisson Blu Hotell guhera mu ma saa yine.

Nabibutsa ko Major Emmanuel Munyaruguru ari umunyanoruveji ufite inkomoko mu Rwanda akaba agiye kumara umwaka ashimutiwe mu gihugu cya Uganda n’inzego z’iperereza z’u Rwanda, bikaba ari muri urwo rwego abigaragambyaga bari bitwaje ifoto ye bifuza ko Ministre w’intebe wa Norvège Erna Solberg yabaza Perezida Kagame aho yashyize uwo mugabo w’umunyapolitiki mu mujyi witwa Tromsø mu majyaruguru ya Norvège.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona n’uko uretse abavuye hanze ya Norvège, abaje gushyigikira Perezida Kagame hari higanjemo abatinya kuzamburwa inzandiko z’inzira z’u Rwanda bakoresha, abatse ubuhungiro biyise abakongomani, ndetse n’abandi batse ubuhungiro bavuga ko bahunze ubutegetsi bwa Perezida Kagame tutibagiwe n’ababa bahuruye bakurikiye inzoga n’ibindi by’ubuntu bikunze gutangwa na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kongera umubare w’aberekana ko bashyigikiye Perezida Kagame.

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

 

Oslo: abaciye ifoto ya Ingabire bakanatwara iya Major Munyaruguru bashobora gukurikiranwa mu butabera!

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Oslo mu murwa mukuru wa Norvège aravuga ko ubu hashobora kuba igikorwa cy’ubutabera mu gukurikira abakoze igikorwa cy’urugomo cyo guca ifoto ya Madame Victoire Ingabire no gutwara iya Major Emmanuel Munyaruguru.

Icyakojeje agati mu ntozi n’uko bamwe mu baturage ba Norvège barimo abasangiye inshyaka ndetse n’inshuti za Major Ir Emmanuel Munyaruguru batangiye kohereza ubutumwa bwinshi kuri Polisi ya Norvège bibaza impamvu Polisi ntacyo yakoze ndetse bamwe bibaza niba gutwara ifoto ya Major Munyaruguru ntaho byaba bihuriye n’ishimutwa rye.

Abashyitsi bari umwe na Kagame bamweretse abbamwamagana ntawamenya ibyo yabasubije

Abashyitsi bari kumwe na Kagame bamweretse abamwamagana ntawamenya ibyo yabasubije

Nabibutsa ko ku itariki ya 6 Nyakanga 2015 mu mujyi wa Oslo muri Norvège imbere ya Hotel Radisson Plaza Blu abanyarwanda batuye muri Norvège bakoze imyigaragambyo yo kwamagana Perezida Kagame wari waje mu nama yiga ku bijyanye n’Uburezi. Muri iyo myigaragambyo nibwo umwe mu bari baherekeje Perezida Kagame yatwaye ifoto ya Major Munyaruguru akanaca iya Madame Victoire Ingabire.

Kagame yari yifitiye ibindi yitekerereza bitari inama yarimo

Kagame yari yifitiye ibindi yitekerereza bitari inama yarimo

Iki gikorwa cyagize ingaruka zikomeye ku bijyanye n’umutekano kuko ku munsi ukurikiyeho tariki ya  7 Nyakanga 2015 mu myigaragambyo yakozwe na none polisi yari yakajije umutekano ku buryo bukomeye ndetse bamwe mu bigaragambyaga baraherekejwe kugera mu ngo zabo na polisi yambaye gisivire.

N’ubwo Perezida Kagame yaje muri Norvège yabigize ibanga rikomeye bisa nk’aho yari yaje kurangiza umuhango gusa kuko muri iyo nama yitwa ko yamuzanye mu by’ukuri ntabwo yayikurikiye kuko iyo yabaga adasinziriye yabaga yitekerereza ibindi, ibitekerezo bye biri ahandi hatari mu cyumba cy’inama.

Igitangaje muri iyi myigaragambyo yabereye Oslo n’uko n’ubwo urugendo rwa Perezida Kagame rwari rwagizwe ibanga rikomeye amakuru ajyanye n’uru rugendo The Rwandan yabonye amakuru yizewe ko yahawe abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame n’umwe mu bakozi ba Ambassade y’u Rwanda muri kimwe mu bihugu by’i Burayi tutavuga izina kubera umutekano we.

Mu gihe Perezida Kagame yari i Oslo yabonanye na bamwe mu banyarwanda bamushyigikiye bari batoranijwe igitangaje n’uko n’ubwo bose bafite ubwenegihugu bwa Norvège ubu abenshi binjiye muri iki gihugu nk’impunzi kandi bavuga ko bahunze ubutegetsi bwa Perezida Kagame batinya kwicwa!

From left (The ladies): Winnifrida, sharazi, na Veronika From left (standing): Mme Ambassador Venetia Sebudandi , Fidele Sugira, Niyoyita Anastase, Eugene Rutaganda, Peter Mugisha, Emile Rutaganira, Laurent and finally Sean Nshuti

Winnifrida Ngamije (wahunze avuga ko umugabo we w’umuEx-FAR yishwe na FPR) , Murebwayire sharazi, na Veronika (umugabo we yari akomeye ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana nawe ngo yahunze FPR) Ambassador Venetia Sebudandi , Fidele Sugira (yamaze abaturage mu karere k’Amayaga ya Butare, akora akazi ko kuzana abantu i Burayi abatamwishyuye ayo ashaka akabakangisha kubarega muri polisi), Niyoyita Anastase (nawe yavuze ko yahunze FPR), Eugene Rutaganda, Peter Mugisha (yahoze ari umusirikare wa FPR), Emile Rutaganira (yahoze ari umusirikare wa FPR  muri 7 Mobile ya Col Bagire yagize uruhare mu kwica abantu benshi), Laurent Sinamenye na Sean Nshuti

 

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Rubengera: abagororwa 7 bahiriye mu modoka barapfa!

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko kuri uyu wa kane tariki ya 09 Nyakanga 2015, abagororwa bagera kurik 7 bahiriye mu modoka abandi 5 barakomereka mu gihe hari abandi bantu benshi nabo bakomeretse bataramenyekana umubare.

Uru rupfu rw’aba bagororwa bari bavuye muri Gereza ya Muhanga (Gitarama) bagiye kuburana i Karongi (Kibuye) rwatewe ahanini n’imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu barimo yagonganye n’indi itwara abagenzi  Capital Express .

Mu bagenzi 28 bari mu modoka yindi uretse gukomereka nta n’umwe witabye Imana, ariko imodoka yarimo abagororwa n’umushoferi n’abashinzwe kubarinda (abacungagereza) yo yubamye ihita ifatwa n’umuriro, abacungagereza n’umushoferi bo bahise bavamo ariko abagororwa bo kuko bari baboheye hamwe n’amapingu babuze uko bavamo bahira mu modoka barapfa.

N'ubwo bitabye Imana ari bagororwa ariko ntabwo bafashwe nk'ibiremwamuntu kuko imirambo yabo yapakiwe nk'ibishingwe bigiye kujugunywa!

N’ubwo bitabye Imana ari abagororwa ariko ntabwo bafashwe nk’ibiremwamuntu kuko imirambo yabo yapakiwe nk’ibishingwe bigiye kujugunywa!

Indi mpamvu yatumye abaturage badatabara vuba ni uko abacungagereza batakuye imbunda zabo mu modoka bituma  zishya amasasu atangira guturika bitera ubwoba abaje gutabara barindiriye ko imbunda n’amasasu birangiza gushya!

Umuyobozi wungirije w’ishyaka FDU Inkingi, Bwana Boniface Twagirimana akoresheje urubuga rwa facebook yagaragaje akababaro yatewe n’iyi mpanuka agira ati:

Mu mpanuka yabaye uyu munsi hagati ya mini busi n’imodoka yari itwaye abagororwa bari bagiye kuburana mu karere ka ka Karongi abagororwa barindwi bahise bitaba Imana bahiye barakongoka, abandi nabo bameze nabi, aba bagororwa bahiriye mu modoka kubera ko bari babohanye n’amapingu babiri babiri bafatanyijwe kuburyo urupfu rwabo rwatewe nuko babuze uko bava mu modoka kuko bari baboshye! Abaturage bahageze bashya bemeza ko babuze uko babatabara kuko bari babohanye ndetse nabari baboshye bakaba bahiye babona ariko batabona uko bava muri iyo modoka! Abaturage bahageze baremeza ko aba bagororwa bapfuye urw’agashyinyaguro! Iyi gahunda y’inkotanyi yo kubohanya abafungwa ndetse hamwe ugasanga abatwawe amapingu yashyizwe ku kaguru k’ibumoso n’akaboko k’iburyo agararagaza ubunyamashwa bukabije no kutubaha ubuzima n’uburenganzira bw’umuntu ku buryo uba usanga ukekwaho icyaha aho gufatwa nk’ukekwaho icyaha ahubwo afatwa nk’uwarangije gukatirwa ku buryo usanga afatwa nk’utakemerewe kubaho! Ibi byose nta munsi tutabyamagana ariko ntibikosorwa kandi ntibisiba kugarika ingogo!

Umuvuduko ukabije urakekwa mu byateye iyi mpanuka yahitanye aba bantu abandi benshi bagakomereka.

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

 

Iki nicyo gihe cyo guhitamo ku bari kumwe na Kagame: Dr Rudasingwa

$
0
0

Mu kiganiro Dr Theogene Rudasingwa, umuhuzabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda RNC yagiranye na Radio Itahuka ku binjyanye na politiki mpuzamahanga muri iki gihe ndetse n’ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake, yatangaje ko aho ibihe bigeze abantu bagomba guhitamo hakiri kare cyane cyane abari iruhande rwa Perezida Kagame kugira ngo batazibuka ibitereko basheshe.

Kurikira ikiganiro cyose hano>>

Amahanga ntabwo ashyigikiye ivugururwa ry’itegeko nshinga!

$
0
0

Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga byashyize bigira icyo bivuga ku kinamico giherutse kubera mu nteko nshinga mategeko y’u Rwanda ku ya 14 Nyakanga 2015 aho abadepite bahinduye impfabusa itegeko nshinga kugira ngo bafungurire inzira Perezida Kagame yo kwimikwa nk’umwami.

Nabibutsa ko inteko nshingamategeko y’u Rwanda yitwaje ngo ubusabe buturuka mu itekinika ngo bw’abanyarwanda bagera kuri Miliyoni 4 ryafashe icyemezo hafi 100% ko hakwigwa uburyo itegeko nshinga ryavugururwa hagamijwe nyine kwimika Perezida Kagame nk’umwami w’u Rwanda.

Ibyo abadepite bakoze ntawabarenganya basigasiraga imbehe zabo ngo zitubama, kuko n’ubundi kubita intumwa za rubanda ni nk’igitutsi ku banyarwanda kuko uretse gushyirwa kuri liste n’ubunyamabanga bwa FPR nta handi bahurira n’abaturage mbese hagize unyuranya n’ibyateguwe uwamuhaye uwo mwanya yamwubikira imbehe.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zagaragaje ko zidashyigikiye bidasubirwaho manda ya 3 (aha ntawakwibeshya ko Kagame ashaka manda 3 gusa) kandi n’abandi nk’u Bubiligi, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (EU/UE), Ubwongereza bavuze ko ari ngombwa ko habaho isimburana ku butegetsi mu buryo bwa demokarasi.

U Bubiligi, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (EU/UE) byatangaje ko itegeko nshinga ryagomye kubahwa ariko bakemera ko abaturage b’u Rwanda bafite uburenganzira bwo kwihitiramo. Bikanasaba ko ni hanabaho itora rya Kamarampaka rigomba kubaho hagendewe ku mpaka zisanzuye ku buryo buri wese agira uburenganzira bwo gutanga igitekerezo cye adahutajwe.

Uwungirije umuvugizi wa Ministeri y’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi asanga itegeko nshinga ritagombye guhindurwa hashingiwe ku nyungu z’abantu ku giti cyabo.Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (EU/UE) wo usanga abanyarwanda bose bagombye guhabwa urubuga rwo gutangaza ibyo batekereza nta mususu.

Ubwongereza mu ijwi ry’umuvugizi wa Ministeri y’ububanyi n’amahanga bwatangaje ko kugira ngo u Rwanda rusigasire ibyo rumaze kugeraho ari ngombwa ko ubutegetsi nyabwo bugendera kuri demokarasi biciye mu gufungura urubuga rwa politiki, uburenganzi bwo gutanga ibitekerezo, no kurekura no gusimburana ku butegetsi mu mahoro.

The Rwandan

Email:therwandan@ymail.com

Karenzi Karake [KK] aramutse atashye i Rwanda ari umurambo, ubwicanyi bwa FPR buzaba bushimangiwe.

$
0
0

Mu kiganiro cyahise kuri BBC Radio 4 tariki 16/07/15 cyitwa Rwanda: Has Britain been beguiled, umunyamakuru yabajije Andrew Mitchell wahoze ari ministiri w’Ubwongereza ushinzwe imfashanyo mpuzamahanga niba Urwanda rwaba rwaragize uruhari mw’iyicwa ry’abarwanya ubutegetsi bwa FPR?

Yashubije asa nuhamyako mu gihe rwaba ruriguharanira inyungu zarwo z’amahoro bishoboka. Ngo icyo gihe rwaba rwitwara nk’uko n’Amerika cyangwa Ubwongereza babigenza iyo bugarijwe kubirebana n’umutekano wabo.

Nuko umunyamakuru amubajije niba ibyo bivugako Urwanda rwaba rufite uburenganzira bwo kwica ababurwanya, Andrew Mitchell yaje kwivuguruza agira ati: “Ibyo ntabwo byemewe na busa. (umunyamakuru yakomozaga kw’iyicwa rya Koloneli Karegeya ryabereye muri Afrika y’Epfo tariki 1/1/14) Twarabyamaganye kandi tunabimenyesha leta ya Kigali.”

Ibyaribyo byose, Andrew Mitchell, aho yibeshya agereranya Amerika, Ubwongereza n’Urwanda, ni ukwitiranya inyungu z’ibyo bihugu koko n’inyugu bwite za Kagame n’agatsiko ke zitandukanye n’izigihugu cyitwa Rwanda.

Reka noneho turebe ikibazo cya Karenzi Karake mu rwego rw’izo nyungu. KK si umwanzi w’igihugu mu nyito isanzwe ya Kagame y’abantu dusanzwe tuzi bagaragaje mu ruhame ko badashyigikiye ubutegetsi bwa FPR. Ariko ashobora kuba ari umwanzi w’inyungu za Kagame n’agatsiko ke, arinayo mpamvu yamye amufunga.

Abandi babangamiye inyungu ze n’iz’agatsiko barishwe, bararigiswa cyangwa se barafungwa.

Hari benshi biciwe mu mahanga. Na KK kuba urwego arimo akaba yarafatiwe mu Bwongereza harimo n’uko ashobora kwoherezwa muri Espanyi, bibangamiye cyane za nyungu twavuzeho za Kagame.

Igishobora gukorwa rero ni ukureba uko Kagame yamwikiza ataragera muri Espanyi, kuko aramutse agezeyo ashobora kumwihimuraho atangariza urukiko amabanga y’ubwicanyi bwose bakoranye.

Kagame akaba atabyihanganira mu gihe cyane cyane arigukora ibishoboka byose ngo ahindure itegeko nshinga kugirango azakomeze gutegeka nyuma ya 2017. Kubera iyi mpamvu, KK aramutse atahutse i Rwanda ari umurambo, ntibizatangaze nahabwa n’igihugu cyose icyubahiro cy’intwari ikomeye yarurwaniriye.

Kuba Kagame yarategetse ko hakorwa ibishoboka byose ngo KK avanwe muri gereza, hashobora kuba hariho uwo mugambi wo kuzatuma atagira ibyo atangaza ku bwicanyi bwa FPR na Kagame.

Cyakora KK aramutse yishwe na Kagame (siwe wa mbere yaba yishe, akanabyigamba, yewe sinawe wa nyuma mu gihe akicaye muri iriya ntebe yo mu Urugwiro), bizaba bishimangiye ubwicanyi bwe isi yose imaze kumenya, nubwo benshi mubayiyobora babwirengagiza kubera inyungu zabo.

Ingaruka zo kwica KK zishobora kuzasa nk’izi ifatwa rye: igabanyuka ry’ubudahangarwa bwa FPR na Kagame. Hari kandi n’umubare w’abanzi mu muryango wa FPR Kagame azaba yiyongereye cyane cyane mu gihe bivugwa ko KK yaba yarafite amashumi menshi.

Nyamara Kagame amuretse akajyanwa muri Espanyi ntacyemezako azamuvamo, maze akaba ngo yatatira igihango cy’ubututsi bahuriyeho cyo kwanga abahutu urunuka bituma babica uko bashoboye kose, nuko abatishwe bakagirwa abacakara.

Iki gihango ni nacyo gishobora gutuma ahishira abandi bicanyi bo muri FPR, bariya bose nabo bafite amazina yagejejwe k’ubucamanza mpuzamahanga.

KK ashobora kuzavuga ibindi imbere y’urukiko, ariko iryo banga ry’umuryango akaryumaho.

TUBITEGE AMASO

Ambrose Nzeyimana


Yohani Kambanda: Ibye bimeze bite?

$
0
0

Muri iyi minsi inkuru ivugwa cyane ni ikiganiro Bwana Yohani Kambanda wahoze ari Ministre w’Intebe w’u Rwanda mu 1994 na Televiziyo yo mu Bwongereza yitwa ITV News.

Ibi byarakaje bikomeye Leta y’u Rwanda ku buryo ngo iyo Leta yifuza gusaba ibisobanuro Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri i Arusha muri Tanzania (ICTR) ariko nyamara uretse Bwana Yohani Kambanda wavuze ibitajyanye n’ibyo Leta iriho mu Rwanda yifuza biramenyerewe ko abafunzwe mu Rwanda ndetse banakatiwe ibyaha biremereye birimo na Genocide bahabwa ijambo igihe birimo inyungu z’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Natanga urugero rw’inkuru yagaragaye cyane mu binyamakuru aho abagororwa bo mu magereza yo mu Rwanda bahabwaga ijambo ndetse ngo bakanandika inyandiko zisaba ko Perezida Kagame akomeza kuyobora u Rwanda biciye mu ihindurwa ry’itegeko nshinga. Si ibyo gusa kuko nta munsi ushira abantu nka ba Bemeriki Valérie n’abandi badaciye mu binyamakuru cyane cyane ibishyigikiye Leta ya Kigali.

Yohani Kambanda yari afite uburenganzira bwo kuvugana n’itangazamakuru?

Bitewe n’amategeko ya buri gihugu bigiye bitandukanye kuko mu bihugu bimwe ntabwo byemewe ariko ahandi ho biremewe.

Dufashe ku bijyanye na Bwana Kambanda nyiri izina dukurikije uko bigaragara mu gihugu cya Mali aho afungiwe si ubwa mbere umuntu uhafungiwe avugana n’itangazamakuru. Ku itariki ya 20 Werurwe 2004, Jean Kambanda uvugwa hano hamwe na Clément Kayishema, Omar Serushago, Jean Paul Akayesu na Obed Ruzindana baganiriye na BBC mu kiganiro Imvo n’Imvano.

Uretse muri Mali na Arusha mu rubanza rwitiriwe itangazamakuru, Jean-Bosco Barayagwiza umwe mu baregwaga muri urwo rubanza, yaganiriye n’umunyamakuru witwa Thierry Cruvellier. Ikiganiro bagiranye cyabereye muri gereza ya Arusha, uyu munyamakuru akita une visite guidée. Ndibuka ko Barayagwiza yiniguye bihagije, avuga ko urukiko rwa Arusha rwashyiriweho impamvu za politiki, ari na byo yise, muri déclaration ye yakurikiyeho, Parodie de justice.

Ikindi tutakwirengagiza ni uko hari abantu benshi mu bihugu bitandukanye kw’isi bagiye bakatirwa n’inkiko ariko ntibanyurwe bagasaba ko imanza zabo zasubirwamo babicishije mu biganiro n’itangazamakuru mu gihe byabaga byarananiranye mu nzira zindi zigenwa n’amategeko. Bamwe mu baciye muri iyo nzira imanza zabo zasubiwemo ndetse bamwe muri bo batsinda izo manza bararekurwa!

Jean Claude Mulindahabi

Jean Claude Mulindahabi

Abantu batandukanye bavuga iki ku burenganzira bwa Yohani Kambanda bwo gusaba ko urubanza rwe rusubirwamo?

Umunyamakuru w’umunyarwanda uba mu gihugu cy’u Bufaransa, Jean Claude Mulindahabi akoresheje urubuga nkoranyambaga Facebook yabajije abantu iki kibazo uko bakibona. Hari benshi bavuze uko bakibona ariko turafata bamwe babaye nk’abarasa ku ntego.

Bwana Mulindahabi yabajije Honorable Jean Daniel Mbanda agira ati: ce fut choquant pour un bon nombre de Rwandais d’entendre Jean Kambanda tenir les propos SUR ITV . Qu’en pensez-vous Honorable?

Bwana Mbanda Jean Daniel wo mu ishyaka Isibo y’amahoro CONIC (Convergence Nationale pour l’Impératif Citoyen) akaba yarigeze kuba na Depite yagize  ati:

Choquant pourquoi? À quoi s’attendaient ces âmes fragiles, sensibles? Qu’a dit Kambanda qu’il n’ait déjà dit? 
Non franchement! On se moque de qui finalement dans cette affaire?
Jean Jean-claude Mulindahabi tu veux vraiment que je te dise ce que j’en pense? Alors voilà.

1) Niba Kambanda yumva arengana kandi biriya bikaba byamufasha kurenganurwa biriya byakozwe ntako bisa. Ahubwo abo banyamakuru bakomeze umurego kuko njye nemera nshimitse ko igikenerwa cya mbere ali amahoro kandi ntashobora kuboneka nta butabera bwiza. Niba ubutabera butarakoze akazi kabwo neza ibyo bintu bigomba gukurikiranwa iyo bishoboka kugirango akarengane gacike.

Jean Daniel Mbanda

Jean Daniel Mbanda

2) Njye Mbanda mwene Karera bitaga Nyiramacumu , sinemera ko Kambanda ali mu bateguye amahano yagwiririye uRwanda muli 1994. Gutanga imbunda no gushishikaza abantu bitandukanye no gutegura. Kandi njye Kambanda ndamuzi personnellement ku buryo iyo mbonye vidéo atanga imbunda ndarira bikamviramo guseka. Ikimbabaza ni uko nabuze umbwira uwahaye Kambanda iriya mbunda , n’uwamuhaye ziriya yatangaga. Hano muli, hali uwaba amuzi? Nyamara enquête zisubiwemo wenda twamumenya kandi byahindura byinshi ni ukuli mu myumvire y’urubanza no mu myumvire y’aliya mahano yatugwiririye muli 94.
3) Birazwi neza ko Kambanda yagiranye amasezerano n’ubushinja cyaha kugirango abufashe nabwo bumufashe. Kambanda yujuje inshingano ze Ubushinjacyaha ntibwubahiriza ibyo bwamereye kandi ibi ni ubw-escrot bupfobya génocide kuki ubushinjacyaha butubahirije ibyo bwali bwamwereye ? Siko ahandi bigenda. Njye nk’umu”survivant” nkeneye kumenya icyabiteye ntabogamye.
N’ibindi n’ibindi byinshi…ntemerewe kwibaza cyangwa gutangaza. Ntibimbuza aliko crier hurler justice justice justice…n’ubwo mwangambanira tuva indimwe mukansunikira mu mukoki mukarenzaho itaka ntabwo nzatezuka ku guharanira “uburabera”.
Ibindi birabareba!

Dr Charles Kambanda

Dr Charles Kambanda

Umunyamategeko Dr Charles Kambanda we avuga ko Leta y’u Rwanda ifite ubwoba ko urubanza rwa Yohani Kambanda rwasubirwamo kubera itsinda ry’abavoka ryahagurukiye iki kibazo. Kuri we urubanza rwa Yohani Kambanda rwagombye gusubirwamo rukaburanwa mu mizi kuko urubanza rwe rutigeze ruburanwa mu mizi ahubwo Yohani Kambanda yemeye ibyaha yaregwaga byose yubahiriza amasezerano yari yagiranye n’ubushijacyaha, ariko ubushinjacyaha bwo ntabwo bwubahirije ibyo bwemeye Yohani Kambanda nko kumusabira igihano gito no gufasha umuryango we. Ibyo byatumye Yohani Kambanda yisubiraho asaba ko urubanza rwe rusubirwamo. Ikindi ni uko ibyaha birimo gutegura Genocide yemeye icyo gihe nta bimenyetso bihari byemeza ko iyo Genocide yateguwe  nk’uko urubanza rw’abasirikare rwarimo Col Bagosora n’abandi rwanzuye ko nta bimenyetso by’uko Genocide yateguwe byabonetse.  Dr Charles Kambanda mu gushimangira igitekerezo cye yagize ati:abantu benshi bari mu buyobozi i Kigali bashobora kuzaburanishwa n’inkiko mpuzamahanga cyangwa inkiko zizashyirwaho mu Rwanda biriya byihebe bikuweho. Ndabikwemereye ko igihe nzaba nkiriho, ntago nzemera ko Kagame bamukubirana mu rubanza azaburana nk’uko babaikoreye Yohani Kambanda. Ubutabera nta kindi bugomba kuba !!!

Didas Gasana

Didas Gasana

Umunyamakuru Didas Gasana we asanga byose ari politiki. Aragira ati:i personally think Kambanda’s appeal was bound to fail. I read the whole verdict. It is true he was tricked (mauvaise fois) but, like the appeals chamber reasoned, his three appeal grounds lacked credence. Baramushukishije lesser punishment bituma muri trial chamber atavuga ibyo yavuze while he was appealing, bituma biteshwa agaciro. Ahubwo what i have been contemplating on is: After military trials 1 and 11, new facts emerged that actually contradicted Kambanda’s plea. I think he can apply for a judicial review in light of the successive court rulings that questioned the very foundation of his guility plea. BTW, Kambanda’s letter in 2003 in which he explained in detail the circumstances leading to his plea and the sitrep (situation report) ln 1994 greatly influenced the successive court rulings, including Ndindiliyimana’s acquittal,

Asoza agira ati: Nta butabera mukwiye kwitega from ICTR cyangwa Gacaca zo mu Rwanda. Kagame abazungu baramukina mzungu anarara kuburyo ntazamenya ikizamukubita. Buriya mapping report, BBC untold story niyi interview ya Kambanda Jean ni iherezo ry’intangiriro”

Dr Anastase Gasana

Dr Anastase Gasana

Dr Anastase Gasana wahoze ari Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda ku kibazo ya bajwijwe na Bwana Jean Claude Mulindahabi agira ati: wowe usanga ari mpamvu ki médias (surtout anglo-saxons) zifite inyota mur iki gihe yo gucukumbura, no kuganira n’abo abategetsi b’Urwanda batishimiye ko bavugira mu rwego mpuzamahanga?

Dr Gasana asubiza agira ati: Impamvu ni ebyii:(1)Ziriya medias uvuga surtout anglons-saxons nkuko ubyongeyeho zizi ukuri nyakuri zikaba zizi ko hari ukuri zabindikiranije kandi zikuzi zikaba zizi uruhare zagize muri one side story the other side story zikayisisibiranya, byose zirabizi zikabazifeelinga guilt/coupables zishaka kubikosora; (2)impamvu ya kabiri ni umurimo w’amashyaka ya politiki, amashyirahamwe, imitwe y’ingabo, abantu ku giti cyabo nk’impuguke kabuhariwe mu by’amategeko Professor Charles Kambanda, bose batavuga rumwe na leta ya FPR bahagurukiye gusobanururira amahanga ibibazo by’u Rwanda, ibi bikaba byarafashije cyane abanyamakuru n’abanyapolitiki hirya no hino mu mahanga gusobanukirwa kurushaho na complexite y’ibibazo by’u Rwanda bityo bikabaha uburyo bwo kuyibazaho byinshi. Leta ya FPR nayo ubwayo irabibona ari nayo mpamvu ubona perezida Kagame ahora agenda mu mahanga agerageza gutangiriza, asuka amafaranga mesnhi cyane muri minisiteri y’ububanyi n’amahana , muri Ambassades ziyongera buri munsi, muri External Intelligence, muri za Rwanda Day no ba lobbystes benshi dans differentes capitales occidentales. Amafaranga ya budget y’iguhugu yagafashije abana kwiga akanakora ibindi bikorwa by’amajyambere rusange, atangwa mu kurwanya abanyarwnda b’impunzi bari hanze kugirango boye gusobanurira neza amahanga ibibazo byo mu Rwanda uko biteye n’ukuri nyakuri kwabyo.

Amiel Nkuliza

Amiel Nkuliza

Umunyamakuru Nkuliza Amiel uba mu gihugu cya Sweden nawe yagize icyo avugaagira ati: iki kibazo cyawe gifite ishingiro. Ariko niba nibuka neza ubwo twari Arusha mu rubanza rwitiriwe media, ndavuga rwa Ngeze Hassan na bagenzi be, Jean-Bosco Barayagwiza wari muri icyo gikundi cy’urubanza, yaganiriye n’umunyamakuru witwa Thierry Cruvellier. Ikiganiro bagiranye cyabereye muri gereza ya Arusha, uyu munyamakuru akita une visite guidée. Ndibuka ko Barayagwiza yiniguye bihagije, avuga ko urukiko rwa Arusha rwashyiriweho impamvu za politiki, ari na byo yise, muri déclaration ye yakurikiyeho, Parodie de justice. Aha ariko ndagirango mvuge ko ahari cas ya Barayagwiza yari itandukanye cyane n’iya Kambanda kuko we yari yarakatiwe gufungwa imyaka 30 gusa, ndetse aza kurekurwa mbere y’uko asubizwa muri gereza, akanayigwamo, mu gihe Kambanda we ari perpétuité. Abanyamategeko batabogamiye kuri Leta nka Nduhungirehe wenda ni bo badusobanurira neza iyi phénomène uko iteye, ariko rero kuba na none Kambanda yaragiranye ikiganiro na media z’abongereza, ntibibuze icyo bisobanuye kuri politiki ya za Mpatsibihugu. Remarquez que Kambanda yemeye icyaha cy’uko guverinoma yari ayoboye yakoze ikanategura génocide, ariko nyuma akaza kwivuguruza avuga ko yabihatiwe n’abo ba Mpatsibihugu, kugirango babone ibyo bagenderaho pour condamner ceux qui étaient poursuivis par ce tribunal des vaincus. Il est alors sans ignorer que intérêts ba Mpatsibihugu bari bafite kiriya gihe, même lors de la mise en place du TPIR, zitakiri d’actualité. Ni nde wakekaga ko bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda bafatirwa mu Bwongereza, igihugu cyashyize ku ngoma ubutegetsi bwa FPR, Kagame akabura ayo acira n’ayo amira, bikaba bigejeje aya magingo? Agatinze kazaza ngo ni amenyo ya ruguru !

Olivier Nduhungirehe

Olivier Nduhungirehe

Bwana Olivier Nduhungirehe we yemeza ko urubanza rwa Yohani Kambanda rudashobora gusubirwamo keretse habonetse ibimenyetso bishya bitigeze bigaragazwa mu manza ze za mbere, kuri we ngo Yohani Kambanda yababajwe n’igihano kinini yahawe noneho ahindura imvugo ahakana ibyo yari yemeye mbere icyo arimo gukora ubu ni uguhanyanyaza ngo abone igihano gito.

Faustin Kabanza

Faustin Kabanza

Faustin Kabanza we aragira ati: Izi mpaka ni nziza ku bibazo by’u Rwanda bikiri ingorabahizi. Mu by’ukuri ikibazo nyamukuru ntabwo ari interview ya Jean Kambanda ahubwo ikibazo ni rusange mu banyarwanda bicariye ikirunga gishaka kuruka. Twashimira rero Jean-claude Mulindahabi udufasha kujya impaka mu bwubahane, twifashishe Facebook kuko ni narwo rubuga rwonyine abanyarwanda b’ingeri zose bashobora kuganiriraho (na byo twabyibazaho!!!). Izi mpaka rero zakwiye no kubera isomo abari ku butegetsi bagashaka urubuga rw’ibiganiro nyabyo hafati y’abanyarwanda bose. Ni ho hazava umuti nyakuri w’igihugu cyacu. Ni wo mwanzuro wanjye natanga ku mpaka zose zajyiwe hejuru. Murakoze

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

 

 

 

Perezida Nkurunziza yahaye abashinzwe umutekano igihe kitarenze icyumweru ngo babe bafashe abishe Lt Général Adolphe Nshimirimana

$
0
0

Lt Général Adolphe Nshimirimana, wahoze ari umukuru w’ingabo za CNDD FDD ikiri umutwe w’inyeshyamba ndetse nyuma akaza kuba umukuru w’inzego z’iperereza yishwe mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 2 Kanama 2015 ahagana mu ma saa mbiri, mu gihe imodoka yarimo yarashwe ibisasu bya roquette irimo kugenda mu muhanda Nimero 1 mu Kamenge mu majyaruguru y’umujyi wa Bujumbura. Hafi ya Gare du Nord n’ibitaro Roi Khaled.

Nk’uko abari hafi y’aho byabereye babivuga ngo imodoka isa n’iy’ingabo z’u Burundi yaciye ku modoka yarimo Lt Général Adolphe Nshimirimana, maze igeze nko muri metero nkeya abari muri iyo modoka bagera kuri 4 bari bambaye imyenda ya gisirikare barashe ibisasu 2 bakoresheje imbunda za lance-roquette bahamya imodoka yarimo uwo mu Général ndetse bayiminjiraho n’amasasu menshi y’imbunda za mitrailleuses (machine guns).

Ababibonye bavuga ko abateye babiri bari bafite imbunda za Lance-roquette (RPG ) naho abandi 2 bakaba bari bafite za mitrailleuses (machine guns). Bakimara kugaba icyo gitero bahise bahunga bakoresheje imodoka ya gisirikare n’ubundi bari bajemo.

Ngo Lt Général Adolphe Nshimirimana yahise agwa aho kimwe na bamwe mu bamurindaga, 2 mu bamurindaga bandi barakomereka bikomeye cyane. Haravugwa abantu 7 batawe muri yombi ariko nta mazina yabo aramenyekana.

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko nyuma ry’iyicwa rya  Lt Général Adolphe Nshimirimana hari icyuka cy’ubwoba ibintu bikaba bikomeye cyane cyane mu gace ka Kamenge no mu duce tw’amajyaruguru y’umujyi wa Bujumbura aho bivugwa ko abagabye icyo gitero bahungiye bituma ako gace kagotwa kose abo bantu bashakishwa uruhindu n’ubwo amakuru atugeraho ubu avuga ko iyo modoka yarimo abagabye igitero yahise igenda.

Amakuru  The Rwandan yashoboye kubona ava mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko ubu umusirikare wayoboraga ikigo cya gisirikare cyo mu Ngagara yamaze gutabwa mur yombi.

Amakuru The Rwandan yahawe n’umwe mu nshuti za hafi za nyakwigendera aravuga ko imitwe yashyushye cyane ku buryo bamwe mu nshuti za Nyakwigendera badahisha ko bifuza guhita bihorera bakica abo bakeka ko baba bafite aho bahuriye n’uru rupfu kugeza ndetse no ku miryango yabo, ngo abishe Lt Général Adolphe Nshimirimana batangije intambara, ngo bagiye kuyibona noneho, ngo bihanganiwe igihe kinini n’ibindi..

Ntawabura gukeka ko Perezida Nkurunziza mu ijambo rye yavuze nkana abantu bo mu Kamenge abasaba kwihangana ngo ntibihorere kuko benshi mu rubyiruko rwaho bari barahiriye guhorera Nyakwigendera ku buryo bwihuse. Ngo Perezida Nkurunziza n’abakorana nawe hafi barimo gukora iyo bwabaga ngo bacubye ubwo burakari.

Lt Gen Adolphe Nshimirimana

Lt Gen Adolphe Nshimirimana

Iyo nshuti ya nyakwigendera yabwiye The Rwandan ko Lieutenant Géneral Adolphe Nshimirimana yari abangamiye benshi barimo abatarashakaga ko Perezida Nkurunziza yongera kwiyamamaza cyane cyane kuba ari mu baburijemo ihirikwa ry’ubutegetsi ryo ku wa 13 Gicurasi 2015 ndetse no ngo kuba yari abangamiye inyungu z’amahanga yashakaga gushyiraho ubutegetsi mu Burundi butavuye mu matora nabyo ngo byakururiye Lieutenant Géneral Adolphe Nshimirimana abanzi benshi, ngo kumwica ni uburyo bwo kugabanya ingufu za Perezida Nkurunziza mbere yo gutangiza intambara.

Perezida Nkurunziza mu ijambo yavuze kubera urupfu rwa Lt Général Adolphe Nshimirimana nyuma yo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, igipolisi, igisirikare n’abandi yasabye inzego zibishinzwe ko mu gihe kitarenze icyumweru zaba zamenye, zataye muri yombi abagambye igitero kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Mu ijambo rye Perezida Nkurunziza yasabye abantu kutagwa mu mutego wo kujya mu bikorwa byo kwihorera aho yagize ati:

“Abarundi tubasavye kugendera ubwitonzi n’ubwira vyaranze Nyakwigendera Lieutenant General Adolphe Nshimirimana, ntibagwe mu mutego w’abo babisha, ngo bahave baja mu vyo kwihorahorana. Lieutenant Géneral Adolphe Nshimirimana yari umugabo w’ijunja n’ijambo, agendana kandi akundana na bose, atagutandukanya ubwoko, intara, amadini n’imigambwe. Dusavye rero ko abamukunda bose kandi bakunda igihugu cabibarutse bokwirinda ako gasomborotso, ntihagire uwurya urwara uwundi, kuko abamugandaguye ariwo mutego bashaka gukoresha ngo abarundi basubiranemwo.”

Perezida Nkurunziza kandi bahaye ubutumwa abo yise ko bamaze iminsi bari inyuma y’ibikorwa by’ubwicanyi agira ati:

“Twashaka kugabisha abantu bamaze imisi bakora ubwo bubisha n’abagifise iyo migambi babihagarike mu maguru masha. Atari uko, Imana igiye kubagaragaza bicuze. Burakeye tuharabe, Imana yo mw’ijuru niyo cabona.”

Umwe mu bantu bari mu nzego zo hejuru z’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi yabwiye The Rwandan ko ubu ikihutirwa ari uko Perezida Nkurunziza yarahira vuba na vuba maze agashyiraho inzego zirimo na Leta yashyiramo na bamwe mu batavuga rumwe nawe maze hagakurikiraho guhigwa bukware abafite gahunda yo guhungabanya umutekano nta mbabazi.

Umwe mu bakurikiranira hafi ibibera i Burundi waganiriye na The Rwandan ku bijyanye n’urupfu rwa Lieutenant Géneral Adolphe Nshimirimana yavuze ko hakiri kare kumenya uwaba yamwivuganye n’impamvu nyayo yaba yabiteye n’impamvu urwo rupfu rwaba ruje ubu.

Kuri uwo musesenguzi ngo hari uburyo butatu bushoboka:

1.Kugabanya ingufu za Perezida Nkuruniza n’ubutegetsi bwe bica Lieutenant Géneral Adolphe Nshimirimana bityo bigatuma Perezida Nkurunziza yumva asigaye wenyine akarekura ubutegetsi dore ko ngo bivugwa ko Lieutenant Géneral Adolphe Nshimirimana na Lieutenant Géneral Alain Guillaume Bunyoni baba bari bafite ingufu nyinshi ndetse kurusha Perezida Nkurunziza ku buryo bamuhatiye gufata manda ya 3.

2.Kwihorera byakorwa n’amahanga cyangwa abarundi kubera ko Lieutenant Géneral Adolphe Nshimirimana yarwanye kuri Perezida Nkurunziza akaburizamo imigambi yabo

Ibi byose bikaba byajyana n’uko hari abashaka kwihorera ngo byose bigerekwe ku butegetsi bwa Nkurunziza bitume amahanga atabara ashyireho ubutegetsi bw’inzibacyuho butavuye mu matora nk’uko byifujwe kuva kera na benshi mu banyapolitiki b’abarundi bazi ko nta buryo bashobora kugera ku butegetsi kundi badaciye iriya nzira kuko bazi ko batatorwa n’abaturage.

3.Kuba Perezida Nkurunziza yakwikiza Lieutenant Géneral Adolphe Nshimirimana ku giti cye cyangwa abisabwe n’amahanga kuko ari mu mahanga ari no mu barwanya ubutegetsi usanga izina rya Lieutenant Génerali Adolphe Nshimirimana rikunze kugaruka mu biregwa ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza. Ibi bikaba ari nko kumwigizayo yishwe kuko Perezida Nkurunziza nta bushobozi bwo kwigizayo burundu mu butegetsi bwe Lieutenant Génerali Adolphe Nshimirimana akiri muzima. Ibi bakaba byatuma ibyabaye byose bigerekwa kuri Lieutenant Génerali Adolphe Nshimirimana maze Perezida Nkurunziza agatangira manda ye yindi mu mutuzo.

Ku bijyanye n’uruhare rw’u Rwanda muri uru rupfu, umusesenguzi wacu asanga umuntu atabihakana 100 ku 100 ariko na none u Rwanda sirwo rwashyirwa mu mwanya w’imbere mu bashakaga kwica Lieutenant Géneral Adolphe Nshimirimana kuko yari afite abanzi benshi byaba mu gihugu, mu ngabo, mu ishyaka CNDD FDD. Kuvuga ko yaba yishwe n’abakomando b’abanyarwanda bikaba ari ibintu umuntu atapfa kuvuga nta bimenyetso abifitiye bifatika dore ko mu Burundi hari benshi bashobora kubona imodoka zisa nk’iz’igisirikare, bashobora kubona imyenda ya gisirikare, bafite ubuhanga bwo kurashisha imbunda nk’izakoreshejwe muri kiriya gitero, icyo umuntu atahakana n’uko uburyo n’amayeri arimo gukoreshwa mu Burundi asa neza neza nk’ayakoreshejwe na FPR n’inzego z’iperereza z’u Rwanda mu bihe byashize.

Nabibutsa ko Lt Général Adolphe Nshimirimana n’ubwo yari yarakuwe ku mwanya wo kuyobora inzego z’iperereza agasimburwa na Général Godefroid Niyombare washatse guhirika ubutegetsi, Lt Général Adolphe Nshimirimana mu mwanya yahawe nk’umujyanama wa Perezida Nkurunziza mu by’umutekano yakomeje kugira ingufu ku buryo yasaga nk’uwari warimuriye ibiro bye mu kabari ke kari mu Kamenge aho yapangiraga ibikorwa bye byose ndetse hari n’abamufataga nk’aho ari we uyoboye u Burundi ku buryo benshi mu barwanya Perezida Nkurunziza bari barijunditse Lt Général Adolphe Nshimirimana kurusha na Perezida Nkurunziza ubwe.

Marc Matabaro

Email: therwandan@ymail.com

Biraba ngombwa se ko umuryango wa Rwigara nawo ufata amahiri ngo udasenyerwa?

$
0
0

Amakuru aturuka i Kigali aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kanama 2015, abaturage bo mu kagari ka Gatunga, mu murenge wa Nduba wo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, baburijemo umugambi w’abayobozi bashakaga kubasenyera amazu bavuga ko yubatswe nta byangombwa, bitwaje intwaro gakondo ziganjemo imyase n’imihini bakaba barabujije ubuyobozi kubakorera ku mazu.

Iyi nkuru ije mu gihe mu binyamakuru bitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga harimo havugwa inkuru y’uko umuryango w’umunyemari Assinapol Rwigara umaze iminsi witabye Imana wandikiwe n’umujyi wa Kigali uwusaba kwisenyera ibice bibiri kuri bitatu by’igorofa ikorerwamo na Premier Hotel ndetse ukanishyura n’amafaranga agera kuri Miliyoni 7 Ikigo ‘St. Joseph Engineering Company cyakoze ubugenzuzi bw’iyi nyubako ibyo byose bigakorwa bitarenze tariki ya 15 Kanama 2015, bityo bakaba bakomeza kubaka igice cya 3 ngo bafitiye ibyangombwa.

Umujyi wa Kigali uvuga ko ngo iyi nyubako yubatse nabi kuryo byateza impanuka kandi ngo yubatswe nta byangombwa mu gihe bizwi ko iyi nzu yatangiye kubakwa mbere ya za 1990!

Iki kibazo kuri benshi kije gishimangira ko umunyemari Rwigara yaba yarishwe nk’uko umuryango we ubyemeza ndetse iki gikorwa kigaragara nko gushaka gukenesha umuryango wa Rwigara no kuwucecekesha ngo udakomeza gusaba ko abishe Rwigara bafatwa.

The Rwandan

Email:therwandan@ymail.com

Major Robert Higiro akomeje kugaragaza ububi bwa Leta ya Kagame ikomeje kurangwa n’ubwicanyi mu gihugu ndetse no hanze

$
0
0

Major Robert Higiro yagiranye ikiganiro na Radio Ijwi ry’Amerika. Mushobora gukurikiranira ikiganiro cyose hano >>

Ikinyamakuru kitwa « Bwiza » cyabeshye nkana cyangwa cyarabeshywe?

$
0
0

Ubusanzwe, inyandiko zibeshya umuntu ntiyakazitayeho umwanya ariko hari igihe biba ngombwa kuzinyomoza kugira ngo hatagira abibwira ko ari ukuri nyamara ari ikinyoma.

Ku itariki ya 23 Nyakanga 2015 naganiriye n’abantu banyuranye mbabaza ngira nti : « Impuguke mu mategeko n’abandi basobanukiwe batubwira niba ari ibintu bisanzwe ko Jean Kambanda wakatiwe gufungwa burundu amaze kwemera ibyaha bya jenoside, niba byemewe ko yagirana ikiganiro cyo gutambutsa mu itangazamakuru?
Icyo gihe abategetsi b’Urwanda bavugaga ko bagiye gusaba ibisobanuro TPIR, bitewe n’uko ITV yo mu Bwongereza yaganiriye n’uyu mugabo wabaye Minisitiri w’Intebe mu gihe cya jenoside ». Uwashaka gusoma ikiganiro cyose yakibona akanze hano kuri FCBK.

Ku itariki ya 03 Kanama 2015, ikinyamakuru « Bwiza » cyakoze inkuru ikomoza kuri icyo kiganiro. Mu byo cyatangaje, hari aho cyanditse ibinyoma bihanwa n’amategeko cyane cyane biramutse byarakozwe byagambiriwe. Ibyo binyoma nabigaragaje mu nyandiko nashyikirije icyo kinyamakuru ngisaba ko nk’uko amategeko na yo abivuga, ko bagomba gutangaza icyo njye nabivuzeho.

Dore inyandiko nabagejejeho :

Ku muyobozi w’ikinyamakuru « Bwiza »,

Iyi nkuru ifite umutwe ugira uti :« Uwahoze ari depite mu nteko y’u Rwanda yumvikanye apfobya Jenoside » yanditswe na Semigabo JP hari ibyo ivuga bitari ibyo. Ndavuga muri make ku bindeba gusa.
Muremeza ko nakatiwe gufungwa burundu na gacaca. Si byo. Murabeshya cyangwa muribeshya.

Dore ikigaragaza ko ibyo muvuga nta shingiro :

Icya mbere:

Nta rukiko gacaca rwigeze runkatira igifungo cya burundu.

Icya kabiri:

Nta rukiko gacaca rwigeze rumpamya icyaha cya jenoside.

Icya gatatu:

Icyo muhisha abasomyi ni uko mutanababwira ingingo y’ingenzi nahereyeho mbaza abatumirwa. Iyo ngingo twaganiriyeho ni iyi :  » impuguke mu mategeko n’abandi basobanukiwe batubwira niba ari ibintu bisanzwe ko Jean Kambanda wakatiwe gufungwa burundu amaze kwemera ibyaha bya jenoside, niba byemewe ko yagirana ikiganiro cyo gutambutsa mu itangazamakuru « ?

Mu nyandiko yanyu mugira muti: » igitangaje ni uko na Mulindahabi watanze igitekerezo ku rubuga rwe rwa facebook na we yakatiwe n’inkiko kungurana ibitekerezo kuri dosiye ya Jenoside ntaho bitaniye no gupfobya Jenoside ».

Murashaka kubwira abantu ko ntemerewe kugira icyo mbaza cyangwa mvuga kuri jenoside? Ko mbese igihe ngize uwo mbaza cyangwa nkagira icyo mvuga kuri jenoside bihita byitwa (automatiquement)kuyipfobya? Mushishoze murasanga ko ibi muvuga nta reme bifite.

Ibibazo nabijije ntaho bihuriye na mba no gupfobya jenoside. Kimwe mu bibazo mbaza, ngira nti : » kuba Jean Kambanda yaraganiriye na ITV hari abavuga ko byabakomerekeje. Nabajije Jean Daniel Mbanda, nti : »ubitekerezaho iki  » ?

Ubu iki kibazo gipfobya jenoside ?

Icya kane:

Mu kiganiro natumiyemo abantu b’impande zose, baba abari mu butegetsi, baba n’abo muri opozisiyo. Nk’uko mubyivugira mu kiganiro harimo n’abo ku ruhande rw’abacitse ku icumu rya jenoside.

Umunyamakuru arabaza, ariko nta we asubiriza. Ibi ni na ko byagenze muri icyo kiganiro. Ibi murabizi kuko mukora umwuga w’itangazamakuru. Ikiganiro cyarimo impaka, nta ruhande rwaniganywe ijambo. Nongere nshimangire ko natumiye impande zose muri iki kiganiro kandi namwe ibi ntimubihakana.

Icya gatanu:

Ubwo mukora umwuga w’itangazamakuru, ndabasaba nk’uko kandi amahame y’itangazamakuru abisaba na yo, kugorora aho mwibeshye muri iyi nkuru yanyu. Ibyo ni byo byagaragaza ko mutakoze ibintu mubigambiriye. Mbasabye ko iyi nyandiko mbagejejeho muyitangaza mu kinyamakuru cyanyu nk’uko ugize icyo avugwaho ahabwa uburenganzira n’amategeko kugira icyo asubuza (droit de réponse).

Icya gatandatu:

Kubeshyera umuntu ko apfobya jenoside cyangwa kumugerakaho icyaha cya jenoside nta ho ahuriye na cyo, ni icyaha gikomeye gihanwa n’amategeko. Muzasome igihano giteganyirizwa ubeshyera undi icyaha cya jenoside muzabona ko kiremereye kuko bitagomba gukinishwa. Itangazamakuru rikwiye kuba mu ba mbere bibutsa abantu kugendera kure gutwerera abandi uko badateye.

Icya karindwi:

Ese mu by’ukuri, kubeshyera abantu ko bapfobya jenoside cyangwa kuyigereka kubatayifitemo uruhare, aho si kimwe mu bintu biyipfobya ahubwo?

Jenoside yaguyemo abavandimwe bacu b’abanyarwanda. Uyu munsi, ntibikwiye ko yagirwa igikoresho cyo kurenganya no kubonerana abandi.

Icya munani:

Nagize amahirwe yo kuvukira mu muryango utabamo inzangano, ntubemo amatiku ahubwo wubaha buri wese kandi ugatoza imico myiza. Ni ko narezwe, ni na yo kamere yanjye.

Ubu rero ni ukumenya niba mwarabeshywe cyangwa niba mwaravuze ibinyoma mwabigambiriye. Biramutse ari ibyo mwakoze mubigambiriye, mwibuke ko amategeko abihanira yihanukiriye.

Mugire amahoro.

Jean-Claude Mulindahabi

Umusirikare w’u Rwanda yarashe bagenzi be 4 akomeretsa abandi 8

$
0
0

Amakuru ava mu gihugu cya Centrafrique i Bangui aravuga ko umusirikare w’u Rwanda uri mu ngabo za ONU zagiye kugarura amahoro muri icyo gihugu yarashe bagenzi be 4 arabica abandi 8 barakomereka!

Uwo musirikare nawe yapfuye ariko uburyo yapfuye ntabwo burasobanuka neza kuko amakuru amwe avuga ko nawe yarashwe akicwa mu gihe itangazo rya Ministeri y’ingabo z’u Rwanda rivuga ko ngo nawe yahindukiye akirasa!

N’ubwo bamwe bihutiye kuvuga ko ari ubwa mbere bibaye ariko hari amakuru menshi yagiye atangazwa mu minsi ishize aho abasirikare b’u Rwanda basubiranamo bakicana cyangwa bakica abasiviri. Amakuru yavuzwe cyane ni umupolisi warashe mugenzi we mu gihugu cya Haiti nawe nyuma akaboneka yapfuye ku buryo umuntu atamenya niba yariyishe cyangwa yarishwe.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Gen Nzabamwita Yozefu yatangaje ko hakozwe iperereza ko ibyabaye bishobora kuba byatewe n’uburwayi bwo mu mutwe. Umuntu akibaza niba mu gisirikare cy’u Rwanda habarizwamo abasazi ndetse bikaba n’akarusho bakabohereza mu butumwa bw’amahoro.

N’ubwo ibi byabaye mu basirikare ariko hari byinshi bihishe mu mitima y’abantu bijyanye n’akarengane n’ubutabera butakoze akazi kabwo wakongeraho ko abanyarwanda benshi babika akababaro kabo ntihagire ukamenya ndetse n’utagira umubyeyi cyangwa umuvandimwe agahitamo kuvuga abamwishe bataribo ngo atabizira biri mu bituma iyo bituritse mu mutwe hari abakora ibikorwa nk’ibi byabaye i Bangui.

Ntabwo hashize igihe kinini Leta y’u Rwanda yivugaga ibigwi ivuga ko mu basirikare bayo bari i Bangui harimo abahabaye nk’impunzi. None se umuntu ashyize mu gaciro washyira mu gisirikare kimwe umuntu wageze i Bangui avuye mu Rwanda n’amaguru ukamuvanga n’abamwirukaga inyuma bakanamwicira ababyeyi cyangwa abavandimwe nta gusasa inzobe bibayeho?

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

 

Kwamagana ifungwa rya Madame Adeline Rwigara, ihohoterwa, isenyerwa n’ubwambuzi bikorerwa abaturage mu Rwanda

$
0
0

ITANGAZO ODHR/0002/2015

Kwamagana ifungwa rya Madame Adeline Rwigara, ihohoterwa, isenyerwa n’ubwambuzi bikorerwa abaturage mu Rwanda

Ikigo ODHR (Observatoire des droits de l’homme au Rwanda) kigenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu Rwanda cyamaganye bikomeye ibikorwa by’iterabwoba n’ubugome burenze kamere Leta ya Paul Kagame ikomeje gukorera Abanyarwanda.

Ibikorwa nkibyo ODHR ifitiye gihamya muli iki gihe ni ihonyorwa ry’uburenganzira bwo gutunga no gukoresha umutungo wawe, uburenganzira bwo gutanga ibitekeerezo byawe udashyizwe ku nkeke.

Mu turere tunyuranye, ubutegetsi bw’u Rwanda bukomeje kubuza uburyo abaturage bubasenyera amazu bita ko yaba yarubatswe mu buryo bunyuranye n’amategeko. Ingaruka z’ubu bwambuzi nuko abaturage bahinduka impunzi mu gihugu cyabo, ntibahabwe ingurane ihwanye n’amafranga batanze, ntibabone n’imfashanyo yo kubona ahandi batura, ibyo bigatuma baba ku gasi kandi basanzwe bifashije.

Si Rubanda ya giseseka gusa Leta y’u Rwanda yambura ibyabo.

Mu kwezi kwa kabiri gushize, umunyemari Rwigara Assinapol yitabye Imana, Leta y’u Rwanda yaratanguranwe itangaza ko yazize impanuka y’imodoka. Nyamara umupfakazi n’abana ba Nyakwigendera bahamya ko yali amaze iminsi atotezwa n’inzego z’umutekano, bityo akaba yarishwe azira umutungo we.

Nkuko byaje kugaragara koko, guverinoma ya Paul Kagame yakomeje guhohotera umuryango wa Rwigara, ku buryo mu minsi ishize yashyizeho akarusho iwutegeka gusenya inzu ye y’amagorofa atanu, igamije gusa kubuza uburyo no kwicisha inzara umupfakazi n’imfubyi yasize.

ODHR iributsa ko kwambura rubanda umutungo wabo cyangwa gusenyera umuturage inzu binyuranye n’amategeko iyo bidaturutse ku mpamvu z’imishinga ifitiye rubanda akamaro, ko n’iyo byaterwa n’imishinga y’ingirakamaro, usenyerwa agomba guhabwa ingurane ihwanye n’agaciro igikorwa kigiye gusenywa gifite.

Muli iki gitondo taliki ya 7/8/2015, Madame Adeline Rwigara yafashwe n’igipolisi cya Leta ashyirwa mu buroko azira ibiganiro we n’abana be bahaye itangazamakuru, nka BBC Gahuzamiryango na RFI bamagana iryo senyerwa.

Icyemezo cyo gufunga uyu mubyeyi cyongeye kugaragaza bidakuka kamere nyayo y’ubutegetsi bw’u Rwanda butagirira impuhwe abacikacumu, abapfakazi n’imfubyi.

Ikigo ODHR (Observatoire des droits de l’homme au Rwanda) kigenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu Rwanda, kirasaba guverinema y’Urwanda :
1. Guhita irekura umupfakazi wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara
2. Guha umutekano umuryango we no guhagarika icyemezo n’ibikorwa byo kumusenyera inzu yiyubakiye mu buryo bwemewe n’amategeko
3. Guhagarika ubwambuzi nkubwo muli rusange, akenshi bukorwa n’abitwaza ko bafitanye isano na prezida wa Republika cyangwa abandi bategetsi bo hejuru.

Bikorewe i Paris kuwa 7/8/2015
ODHR
Ikigo kigenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu Rwanda
Email : odhrwanda@gmail.com


RNC IRAMAGANA IFUNGWA RYA MADAME RWIGARA ADELINE N’ IHOHOTERWA RIKORERWA UMURYANGO WA RWIGARA

$
0
0

Ihuriro Nyarwanda (RNC) ryamaganye byimazeyo akarengane n’ ihohoterwa rikorerwa umuryango wa nyakwigendera Rwigara Assinapol.

Nyuma y’ aho umunyemari Rwigara Assinapol yiciwe, Leta y’ uRwanda yatangaje ko yazize impanuka y’ imodoka kandi ko uwamwishe yahahamutse ndetse ari mumaboko ya Polisi, ariko kugeza uyu munsi urupfu rwa Rwigara ntirwigeze rukorerwa iperereza, ahubwo umuryango we wakomeje gutotezwa no kwamburwa imitungo yabo, kugeza n’ aho Leta isaba ko umuryango wa Rwigara wisenyera inzu zabo.

Nyuma y’ aho Madame Rwigara avugiye kumaradiyo mpuzamahanga ku karengane akorerwa, yerekana uruhare inzego z’ umutekano z’ u Rwanda zagize mu rupfu rw’ umugabo we, Leta y’ u Rwanda yakomeje kumutoteza no gushaka kumwambura imitungo muburyo bunyuranyije n’ amategeko.

Aka karengane gakorerwa uyu muryango ni urugero ndetse n’ Ikimenyetso by’ akarengane gakorerwa abanyarwanda benshi cyane ariko bamwe bakaba batagira kivugira.

Ihuriro Nyarwanda ryongeye kwibutsa Leta y’ u Rwanda ko ibi bikorwa by’ akarengane ikorera abanyarwanda bikomeza kuritera imbaraga zo kuyirwanya. Tukaba tunaboneyeho kwibutsa ko ntakizatuma Ihuriro Nyarwanda ritezuka kumugambi waryo wo kwamagana no kurwanya ibibikorwa nk’ ibi, kugeza ubwo bikosowe cyangwa Leta irenganya abaturage ikavanwaho.

Tuboneyeho kandi gushima ubutwari bwa madame Rwigara utarahwemye gushyira ahagaragara akarengane akorerwa, tukanasaba abanyarwanda muri rusange ko igihe cyo guhaguruka tukamagana iyi mikorere ari ubu atari ejo kuko kunamura icumu bitari muri gahunda za Leta ya FPR, ejo utazasanga ntawusigaye wo kwamagana akarengane.

Turayishimye Jean Paul

Umuvugizi w’ Ihuriro Nyarwanda

Tel: 15083358771; Email: jpturayishimye@yahoo.com

Evode Uwizeyimana muri Canada! Ese yahunze cyangwa ari mu kazi?

$
0
0

Me Evode Uwizeyimana nyuma yo gukora campaign yo guhindura itegeko nshinga ingingo 101 ubu arabarizwa muri Canada, Ese Evode yaba yahunze, ari mu kazi Cyangwa ari mu biruhuko?

Amakuru aturuka ahantu hizewe ni uko Me Evode atakiri wa wundi twari tumenyereye, ngo aranzwe n’ubukonge bwinshi cyane ndetse no guceceka, Ese azasubira gutoresha itegeko nshinga Cyangwa akazi arakarangije?

Ese mama Me Evode yahinduye imvugo?

Mu myaka yashize yavugaga atya:

Click here to view the embedded video.

muri 2015 arimo kuvuga atya

Click here to view the embedded video.

Ejo azavuga ate?

Tubitege amaso!!!!!!!

Lt Gen Karenzi Karake yemerewe gutaha mu Rwanda!

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i London mu Bwongereza aravuga ko Lt Gen Karenzi Karake wari ufungishijwe ijisho mu gihugu cy’u Bwongereza yemerewe n’urukiko gutaha mu Rwanda.

Ku ruhande rw’abashyigikiye Leta ya FPR ibyishimo ni byose. Aya makuru yemejwe na Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo akoresheje urubuga rwa twitter ndetse Bwana Olivier Nduhungirehe umwe mu bakozi bakuru muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda nawe akoresheje twitter yatangaje ko n’ikibazo cy’abandi basirikare bakuru 40 baregwanaga na Lt Gen Karenzi Karake kirangiye. Bwana Nduhungirehe ngo afite amatsiko yo kureba ibirori bizabera ku kibuga cy’indege Gregoire Kayibanda i Kanombe mu gihe Lt Gen Karenzi Karake azaba ahasesekaye!

Mu gihe aya makuru yacicikanaga bamwe mu banyarwanda bahatiwe gutanga amafaranga mu kigega cyashinzwe kubera ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake bo batangiye kwibaza niba batazasubizwa utwabo cyangwa amaso azahera mu kirere. Hari abandi bafite impungenge z’ibirori n’imyigaragambyo bazahatirwa kujyamo ikabatesha imirimo yabo ya buri munsi ibatunze!

Abasesengura ibibera mu Rwanda mu nda y’ingoma baribaza amaherezo ya Lt Gen Karake nyuma y’ibi byose, ese mama azasubizwa ku kazi, azagirwa aka mugenzi we Lt Col Rose Kabuye? Aho se bazongera kumureka ngo ajye hanze kwivuza indwara y’impyiko imumereye nabi cyangwa bazamubuza kwivuza apfe nka Aloysia Inyumba?

Icyo benshi bahurizaho n’uko imbaraga nyinshi zashyizwe mu kurekuza Lt Gen Karenzi bitari urukundo ahubwo byari ukugirango hataba urubanza rwashyira ibyaha bya FPR ku karubanda, ikizwi kandi n’uko Perezida Kagame adakunda umuntu uvugwa cyane ni ukuvuga ko kuba byonyine Lt Gen Karenzi yavuzwe cyane mu itangazamakuru kw’isi hose ndetse n’abanyarwanda bagahuruzwa kubera we nabyo ubwabyo ni icyaha mu maso ya Perezida Kagame ku buryo Lt Gen Karake ashobora kubizira.

Perezida Kagame akoresheje twitter yishimiye irekurwa rya Lt Gen Karenzi ntawamenya niba yashishijwe n’irekurwa rya Karake nk’umuntu cyangwa yashishijwe n’uko ibyaha bye bitagiye ku karubanda

Kagame twitter Karake

Si ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda habaye kwiruhutsa gusa kuko hari amakuru avuga ko uru rubanza rwari ruhangayikishije Lt Gen Kayumba Nyamwasa nawe wakunze kuvugwa cyane muri iki kibazo cy’abanyaEspagne.

Amakuru The Rwandan ifite nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’urukiko rwa Westminster Magistrate i Londres. Ngo urubanza rwo kohereza Lt Gen Karenzi Karake muri Espagne urwo rukiko rwaruretse, ngo kubera ko ngo ibirego biri muri manda yatanzwe na Espagne bitari mu rwego rw’ibyaha ubutabera bw’ubwongereza bushobora kugenderaho bwohereza uregwa mu kindi gihugu kimushakisha. Ibi bishatse kuvuga ko ibirego by’igihugu cya Espagne bitakuweho!

Dore uko umunyamakuru Rob Watson wa BBC yasobanuye impamvu Lt Gen Karenzi Karake yarekuwe mu rwego rw’amategeko:

Kugira ngo umuntu uregwa yoherezwe mu kindi gihugu hagendewe ku rupapuro rwo guta muri yombi rutanzwe n’ibihugu by’Uburayi, icyaha aregwa kigomba kuba gifatwa kimwe n’amategeko y’ibihugu byombi. Ku rubanza rwa Karake, ni ukuvuga Esipanye, n’igihugu cy’u Bwongereza yafatiwemo. Ariko hari urutonde rw’ibyaha 32 bitari ngombwa ko biba icyaha mu bihugu byombi. Icyaha cy’iterabwoba kiri kuri urwo rutonde. Ariko ibyaha byo mu ntambara “war crimes”, ntibiri ku rutonde. Bigaragara ko abunganira Karenzi Karake bashoboye kugaragaza ko muri Esipanye, aregwa ibyaha byo mu ntambara. Kubera izo mpamvu, ibyaha ntibifite agaciro kamwe mu bihugu byombi. Ikindi kandi, hubahirijwe amategeko y’u Bwongereza, ntabwo Karake ashobora kuregwa ibyaha byo mu ntambara yakoreye mu kindi gihugu nk’uko bimeze muri Esipanye. Ibyo ni ukubera ko amategeko yihariye yo muri Esipanye ajyanye n’ubucamanza mpuzamahanga, yemerera inkiko zo muri icyo gihugu kurega abantu yemera ko bakoze ibyaha byibasira inyoko muntu, ibyaha byo mu ntambara, jenoside, no gushyira abantu ku ngoyi. 

N’ubwo bwose hagaragaye nk’igisa n’ibyishimo kuri Leta y’u Rwanda iri fatwa rya Lt Gen Karenzi n’inkuru z’abakorera Leta ya FPR boherejwe kwica abantu mu mahanga bimeze iminsi bivugwa mu bihugu by’i Burayi byatumye abaturage b’ibyo bihugu bakanguka ku buryo ari abayobozi ba FPR, ari ababashyigikiye baba muri ibyo bihugu batakwizera umutekano wabo ngo bidegembye mu bihugu by’i Burayi bakora ibyo bashaka byose nka kera bizeye kudahanwa.

Andi amakuru ava i London aravuga ko Lt Gen Karake yasohotse mu rukiko arinzwe cyane na polisi nyuma y’uko abanyekongo batari bishimiye ibyatangajwe n’urukiko bari bariye karungu dore ko mu byaha Lt Gen Karenzi aregwa harimo ibyaha by’intambara byakorewe muri Congo mu mujyi wa Kisangani. Abanyekongo bakaba bugarije n’ibiro bihagarariye u Rwanda i London.

Permalien de l'image intégrée

Permalien de l'image intégrée

Permalien de l'image intégrée

Permalien de l'image intégrée

Biravugwa ko Lt Gen Karenzi Karake ari bube yavuye ku butaka bw’U Bwongereza mu masaha atarenze 48

Umunyamakuru wa The Rwandan

London

Abanyespanye barasaba Ubwongereza kutareka Lt Gen Karake ngo asubire mu Rwanda

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Kanama 2015 umunyamategeko wo muri Espagne yasabye ashimitse abayobozi bu Bwongereza kutareka Lt Gen Karenzi Karake ngo ave ku butaka bw’u Bwongereza nyuma y’aho urukiko rw”i London rwanze ko yoherezwa kuburanira mu gihugu cya Espagne ku byaha aregwa by’iterabwoba, ubwicanyi no gushyira ku ngoyi.

Kuri uyu wa mbere ushize tariki ya 10 Kanama 2015 yararekuwe bikavugwa ko ngo yagombaga gusubira mu Rwanda bitarenze amasaha 48, ibi bikaba byarateye ibyishimo no kuvuga menshi ku bayobozi b’u Rwanda tutibagiwe imyigaragambyo y’abatarashimishijwe n’iki cyemezo.

“Turasaba ko General Karenzi Karake yaba abujijwe gusohoka mu Bwongereza kandi icyemezo cyafashwe ku wa 25 Kamena 2015 kikagumishwaho kugeza igihe ijurira kuri iki cyemezo rizaba rimaze kwigwaho ndetse hamaze no gufatwa icyemezo cya nyuma.” :Ibi umunyamategeko uburanira imiryango y’abanya Espagne biciwe mu Rwanda no muri Congo, Jordi Palou-Loverdos yabibwiye ikinyamakuru Digital Journal. Ngo uwo munyamategeko yandikiye Ubutabera bw’u Bwongereza n’ikigo gishinzwe imikoranire mu by’ubutabera mu bihugu by’i Burayi (Eurojust)

Nabibutsa ko kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kanama 2015, umucamanza Howard Riddle agendeye ku bubasha ahabwa n’amategeko yari yanze ko habaho kohereza Lt Gen Karake kuburanira muri Espagne. Yagize ati: “nyuma yo kwigana neza iki kibazo twasanza ko kuba twakohereza uregwa kuburanira muri Espagne bidashoboka tugendeye ku mategeko y’u Bwongereza! Kuko ubutabera bw’ubwongereza budafite ububasha bwo gukurikirana ibyaha nka biriya byakorewe mu kindi gihugu!”

Igitangaje n’uko umucamanza warekuye Lt Gen Karake ari nawe wemeje ko umuntu waregwaga gukora ibikorwa by’iterabwoba muri Espagne yoherezwayo ibyo bikaba byarabaye muri Mata 2015.

Palou-Loverdos avuga ko ibihugu byose bifite inshingano yo gukurikirana abantu baregwa ibyaha bikomeye mu rwego mpuzamahanga n’iyo nta gihugu cyaba cyasabye ko abo bantu babacyoherereza. Yagaye kandi uburyo ubutabera bw’Ubwongereza bwitwaye muri iki kibazo kuko icyemezo cyo kurekura Lt Gen cyatunguranye ndetse n’umucamanza wo muri Espagne, Fernando Andreu watanze manda zo gufata abasirikare ba FPR 40 atigeze abimenyeshwa ahubwo abacamanza bo muri Espagne babimenye ari uko bivuzwe mu itangazamakuru! Dore ko abafashe iki cyemezo basa n’abakubiranye igihe umucamanza wo muri Espagne wakurikiranaga iki kibazo yari mu kiruhuko yibwira ko hazabaho urubanza mu kwezi kwa Nzeli 2015 nk’uko byari biteganijwe.

Palou-Loverdos asanga kandi ngo ibi byabaye byose byarateguwe maze ibyemezo bigafatwa ngo kuri we  icyemezo cyo kurekura Lt Gen Karake gishingiye kuri politiki kandi ni no kubera igitutu cy’itsinda ry’ababuranira Lt Gen Karake Karenzi rikuriwe na Cherie Blair ngo birazwi ko Tony Blair ari umujyanama wihariye wa Perezida Kagame. Rero ngo birashoboka cyane ko hari inyungu za politiki zagendeweho hakirengagizwa ubutabera.

Ubu ngo abacamanza bo mu gihugu cya Espagne barimo kwiga kiriya cyemezo cy’urukiko rwo mu Bwongereza cyo kurekura Lt Gen Karake maze barebe igikorwa gikwiye cyakorwa hisunzwe amategeko mpuzamahanga.

Nabibutsa ko ababuranira Lt Gen Karake bari bayobowe na Cherie Booth, umugore wa Tony Blair, wahoze ari Ministre w’intebe mu bwongereza akaba anafitanye ubucuti budasanzwe na Perezida Paul Kagame.

Ibiro by’abavoka  biburanira Lt Gen Karake byahisemo guca igikuba bibeshya nkana bivugako impamvu Lt Gen Karake yarekuwe ngo nyuma y’aho abayobozik ba Espagne ngo basanze Lt Gen Karake nta cyaha yakoze gishobora gukurikiranwa muri Espagne no mu Bwongereza!

Mu gihe Leta y’u Rwanda ivuga ko gufata Lt Gen Karake nta shingiro byari bifite, ndetse bamwe mu bayishyigikiye bakemeza ko ikibazo cya manda zo muri Espagne kirangiye, Minister Johnston Busingye we aravuga aziga akemeza ko iki kibazo bagiye gukomeza guhangana nacyo, nk’umunyamategeko kandi uzi ukuntu Perezida Kagame akunda ibyubahiro yemeza we ntacyo yakoze ahubwo ko ngo Perezida Kagame ari we wagize uruhare runini kugira ngo Lt Gen Karenzi arekurwe!

Ariko wa mugani ni nako wasanga binameze none se iyo hatabaho ubucuti bwihariye n’amabanga atagira ingano umuryango wa Kagame n’uwa Blair basangiye Lt Gen Karake yari kurekurwa mu buryo nk’ubu budasobanutse?

Ministre Louise Mushikiwabo we yashize umutima hamwe indege yari itwaye Lt Gen Karake ivuye mu kirere kigenzurwa n’u Bwongeraza ku buryo yahise atangaza ibyishimo bye kuri Twitter!

mushiki

Ikigaragara n’uko hari byinshi n’inyungu byashizwe imbere mu gufata kiriya cyemezo bitandukanye cyane n’uburyo abacamanza bo mu Bwongereza bashaka kwerekana ko bwagendeweho mu gufata kiriya  cyemezo.

Marc Matabaro

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Amashyaka 5 arawanya ubutegetsi bwa FPR yishize hamwe!

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Kanama 2015, i Bruxelles  mu Bubiligi hateganijwe ikiganiro mbwirwa ruhame n’abanyamakuru kigamije gusonanura umugambi amashyaka 5 arwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda buyobowe na Perezida Paul Kagame yafashe wo gukorera hamwe. Ayo mashyaka ni  RNC, FDU Inkingi, Amahoro PC, PDP Imanzi  na PS Imberakuri.

Ababa bakeneye ibindi bisobanuro bahamagara abahagarariye aya mashyaka:

Jean-Damascène Munyampeta (PDP-Imanzi)
0477971465

JB Ryumugabe (PS Imberakuri)
0486460824

 Jean Marie Micombero (RNC)
0483493405

Joseph Bukeye (FDU-Inkingi)
0478973762

Viewing all 3258 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>