Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all 3264 articles
Browse latest View live

Dutabarize Inkambi ya Kintelé muri Congo Brazaville.

$
0
0

Umunsi mpuzamahanga wagenewe kuzirikana Impunzi, mu muryango Bamukunde Foundation Twifuje Kuzirikana abana b’impunzi z’abanyarwanda n’abarundi hamwe n’ababyeyi babo bari mu inkambi ya Kintelé muri Congo Brazaville.

Twifuje kubatabariza, tumenyekanisha ibibazo by’ingutu mu mibereho yabo ndetse cyane cyane mumyigire y’abana ngo buri mugiraneza wese uzunva ijwi ryabo agire icyo abafasha. Turabashimiye.

 


Abayobozi b’ibihugu bya EAC bahuriye Nairobi ngo bige ku kibazo cya DR Congo

$
0
0

Umukuru w’igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta yatumyeko inama y’abakuru b’ibihugu bigize ishyirahamwe rya Afrika y’Uburasirazuba (EAC) kuri uyu wa mbere kugira ngo bavugane ku kibazo cy’amahoro n’umutekano  muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), nk’uko biri mu itangazo rya leta.

Uhuru Kenyatta, ari nawe uyoboye ishyirahamwe EAC ku wa gatatu yasabye ko hakoherezwa umutwe w’ingabo za EAC guhagarika imidugararo irangwa mu burasirazuba bw’iki gihugu giherutse kwinjira muri iri shyirahamwe.

Leta y’u Rwanda ntishaka ko abaje muri CHOGM basura imfungwa za Politiki

Igitabo cyanditswe na Cyuma Hassan kigiye gusohoka

$
0
0

Kuri uyu wa 31 Kanama 2022 hazasohoka igitabo cyanditswe na Niyonsenga Dieudonné uzwi kandi no ku izina rya Cyuma Hassan.

Uwo munyamakuru ubu ufungiye muri gereza ya Mageragere iri mu nkengero z’umujyi wa Kigali, igitabo cye kizasohoka mu hurimi rw’icyongereza yakise: Rwanda in the name of INJUSTICE” My attempt to become an independent reporter in a dictatorship”

Tugenekereje mu Kinyarwanda yakise: “Rwanda mu izina ry’akarengane” Ukugerageza kwanjye kuba umunyamakuru wigenga mu butegetsi bw’igitugu”

Nabibutsa ko umunyamakuru Cyuma Hassan yakatiwe imyaka 7 y’igifungo, ubu aho afungiye muri Gereza ya Mageragere amakuru atugeraho avuga ko afungiye ahantu habi cyane mu kato aho akorerwa ibikorwa by’iyicwarubozo bikabije kimwe n’abandi bafunganye nawe barimo abanyamakuru, abanyepolitiki n’impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

CONGO: Vital Kamerhe yagizwe umwere

$
0
0

Urukiko rw’ubujurire muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rwagize umwere Vital Kamerhe wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi.

Umwunganizi we mu mategeko Hugues Pulusi yavuze ko “ubutabera bwasannye akarengane kabwo”.

Vital Kamerhe, w’imyaka 63, yari umukuru w’ibiro bya Tshisekedi kugeza ubwo yafungwaga mu kwezi kwa kane mu 2020 ashinjwa kunyereza amafaranga ya leta agera kuri miliyoni hafi 48 z’amadolari y’Amerika (miliyari 48 mu mafaranga y’u Rwanda).

Ayo mafaranga yari agenewe gukoreshwa mu kubaka amacumbi y’abapolisi n’abasirikare. Urubanza rwe rwatumye uwo mushinga uhagarara.

Mbere yo kugirwa umwere ku wa kane, urukiko rw’ubujurire rwa DR Congo rwari rusanzwe rwaragabanyije igifungo cye kiva ku myaka 20 kigera ku myaka 13 y’imirimo y’ingufu.

Ntibiramenyekana niba ubu agiye gusubizwa mu mwanya yahozemo w’umuyobozi w’ibiro bya Perezida Tshisekedi cyangwa niba ari we uzaba umukandida perezida mu matora yo mu 2023, nkuko bikubiye mu masezerano yagiranye na Tshisekedi mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2018.

Ayo masezerano ni yo bari bagiranye mbere yuko yemera gushyigikira kwiyamamaza kwa Tshisekedi ku mwanya wa Perezida.

BBC

Bernard Ntaganda yise Commonwealth ‘itsinda ry’abanyagitugu’

$
0
0

Bernard Ntaganda, umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi uba mu Rwanda, yatangaje ko Commonwealth ari ‘itsinda ry’abanyagitugu beza na ba shebuja b’indyadya’ bakuriwe n’Ubwongereza.

Yabitangaje uyu munsi aho biteganyijwe ko inama y’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth isozwa nyuma y’iminsi itanu ibera i Kigali.

Ntaganda ukuriye ishyaka PS-Imberakuri, igice kitanditswe mu yemewe mu Rwanda, mu itangazo yasohoye uyu munsi yakoresheje amagambo akomeye anenga Commonwealth n’abakuru bayo.

Yolande Makolo, umuvugizi wa guverinoma, mu gihe cy’iyi nama na mbere yayo yumvikanye ahakana ibirego nk’ibyo byo guhonyora ubwisanzure n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Ntaganda avuga ko ishyaka rye rinenga uko ibihugu by’iburengerazuba kenshi binenga Uburusiya n’Ubushinwa ko bitegekwa n’igitugu, ati: “Ariko bakirengagiza akaga ka muntu kaganje mu Rwanda”.

Mu itangazo rye agira ati: “Nta soni afite, muri iyi nama Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yibasiye Uburusiya ariko abura ubutwari bwo kubona akanya gato ari mu Rwanda ngo asure abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abanyamakuru bari muri za gereza…”

Kuri ibi birego, muri kimwe mu biganiro byabaye muri iyi nama ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, Usta Kaitesi umukuru w’ikigo cya leta gishinzwe imiyoborere yatangaje ko “abanyamakuru, kimwe n’abandi bantu, nabo bakora ibyaha”.  

Kaitesi yavuze ko abanyamakuru bafunze bafite ibyaha bakurikiranyweho badafunzwe kubera umwuga wabo.

Mu itangazo risa n’irigenewe abategetsi b’iburengerazuba bari i Kigali, Bernard Ntaganda yavuze ko “gushyigikira abanyagitugu babo beza, nk’ubutegetsi bw’u Rwanda, bishyira mu kibazo ibyo bita icyerekezo cy’isi…kandi biganisha ku gutakaza imbaraga kwabo.”

BBC

U Rwanda nta somo rukeneye ry’indangagaciro: Kagame asubiza Umunyamakuru wa BBC

$
0
0

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa BBC, Perezida Paul Kagame yavuze ko nta somo u Rwanda rukeneye kwigishwa na BBC cyangwa undi wese ku gushyira imbere indangagaciro z’umuryango wa Commonwealth.

Hari mu kiganiro n’abanyamakuru gisoza inama ya CHOGM imaze iminsi itanu ibera i Kigali.

Umunyamakuru wa BBC yabajije Perezida Kagame – ugiye kuba umukuru w’uyu muryango mu myaka ibiri iri imbere – icyo agiye gukora mu kubahiriza indangagaciro za Commonwealth mu gihe leta akuriye inengwa kubangamira zimwe muri zo.

Icyo kibazo, Kagame yagisubije iminota igera kuri 15, atangira avuga ko hari “igice kimwe cy’isi cyihaye inshingano ko cyonyine aricyo gisobanura indagagaciro”, ko “abandi twese ntazo tugira…”

Inyandiko y’amahame shingiro y’uwo muryango w’ibihugu izwi nka Commonwealth Charter ivuga indangagaciro ibihugu biwugize byiyemeje guhuriraho no kugenderaho.

 Muri izo ndagagaciro n’amahame-shingiro 16 harimo; demokarasi, uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, igihugu kigendera ku mategeko, uburinganire, n’izindi…

Asubiza cya kibazo, Kagame yibanze ku kunenga abantu yise “abo mu majyaruguru, aho BBC ituruka, bahora bibaza ko aribo shusho y’indagagaciro, abandi bagomba gukurikira”.

Ati: “Ni ikosa rikomeye, ntabwo ari byo, natwe dufite indangagaciro, hano mu Rwanda no muri Africa. Ibyo nta kubyibazaho”.

Leta akuriye inengwa n’imiryango imwe mpuzamahanga guhonyora uburenganzira bwa muntu, kubangamira ubwisanzure, abanyamakuru n’abatanga ibitekerezo binenga ubutegetsi. Ibinyuranyije n’indagagaciro ibihugu bigize Commonwealth byiyemeje.

Ibyo yabinenze, asobanura ko no guhora bigarukwaho mu bitangazamakuru ari “uguhohotera abanyarwanda, guhohotera abanyafurika…”

Ati: “Ndagira ngo nkubwire ko, nta muntu wa BBC cyangwa wa hariya waba afite indangagaciro kuturusha hano mu Rwanda.

“Kubyo gushyira imbere indangagaciro n’ibindi, nta somo dukeneye rya BBC cyangwa undi.”

Muri iki kiganiro batangaje imwe mu myanzuro ya CHOGM 2022, irimo kwemeza Gabon na Togo nk’ibihugu bishya bigize Commonwealth, n’uko inama ya CHOGM 2024 izabera muri Samoa.

Samoa ni ikirwa cyo mu nyanja ya Pasifika gifite ubuso bujya kungana n’ubw’intara y’amajyaruguru y’u Rwanda, gituwe n’abaturage barenga gato 200,000.

BBC

Abanyarwanda duhe agaciro abaharaniye ubwigenge:Victoire Ingabire.


Abafotoye Perezida Museveni ataha ava muri CHOGM bahuye n’akaga

Cyuma avujwe ku bwa burembe, ariko na none….

Kagame yasobanuye byinshi bivugwa ku Rwanda muri iyi minsi

Perezida Kagame Avuga Ko Intambara Atariyo Gisubizo cy’Ibibazo Bya Kongo

$
0
0

Prezida Paul Kagame w’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rudatewe ikibazo no kuba Repubulika ya demokarasi ya Kongo yaranze ko rwohereza abasirikari mu mutwe w’ingabo z’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba zizoherezwa mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Kongo.

Yabivuze mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’igihugu kuri uyu munsi u Rwanda rwizihirijeho umunsi wo kwibohora ndetse icyarimwe n’umunsi w’ubwigenge.

Ni ikiganiro kibanze cyane ku kibazo cy’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika.

Perezida Kagame yavuze ko icyo igihugu cye cyifuza ari uko ingabo zizoherezwa muri Kongo zafasha gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke mu karere.

Kongo imaze iminsi ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe w’abarwanyi wa M23 umaze iminsi uhanganye n’ingabo za Kongo. Uyu mutwe uherutse kwigarurira umujyi wa Bunagana ku mupaka uhuza Kongo na Uganda.

Perezida Kagame yavuze ko abashinja u Rwanda gufasha M23 bavuga ibintu uko bitari. Kuri we, gukemura ikibazo cya M23 bikeneye kwitwaza uburyo bwa politike aho kuba ubw’intambara.

Yagize ati “Icya mbere, Congo ifite ibibazo byayo igomba gukemura, natwe dufite ibyacu. Nk’ibihugu byigenga, hatabayeho kwivanga mu by’undi, dushobora gukorana tubihisemo. Ntabwo bikwiye ko FDLR, ikwiye guhabwa intwaro ngo itere u Rwanda.”

Perezida Kagame yanagarutse ku bindi bitero avuga ko byagabwe n’abarwanyi b’umutwe wa RUD Urunana mu Kinigi mu 2019.

“Twagize ibisasu byarashwe mu Rwanda bivuye muri Kongo byangije imitungo, bikomeretsa abantu, inshuro nyinshi. Turavuga tuti uko byagenda kose dukeneye amahoro twembi, hagomba kubaho amahoro mu Rwanda, hakwiye kubaho amahoro muri Kongo. Dukwiye guhana amahoro.”

Perezida Kagame kandi yanavuze ko hari abashatse guhungabanya umutekano w’u Rwanda mu gihe rwari mu bikorwa byo kwakira inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza.

VOA

Kagame na Tshisekedi mu biganiro i Luanda

$
0
0

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bari i Luanda mu murwa mukuru wa Angola aho bitabiriye ibiganiro ku “guhosha ubushyamirane” hagati y’ibi bihugu, nkuko uruhande rwa Congo rubivuga.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, ibiro bya Perezida w’u Rwanda byatangaje ko Perezida Kagame yahageze kuri uyu wa gatatu, mu biganiro “ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo”.

Perezida wa Angola João Lourenço, muri iki gihe uyoboye inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (CIRGL/ICGLR), ni we muhuza muri ibi biganiro, wahawe iyi nshingano n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA).

Imirwano hagati y’ingabo za DR Congo (FARDC) n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 yongeye kubura mu mpera y’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka, nyuma y’imyaka igera hafi ku 10 yari ishize uyu mutwe nta gitero gikomeye ugaba.

Perezida Tshisekedi ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, Perezida Kagame agashinja ingabo za Congo gufatanya n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Congo.

Leta y’u Rwanda ishinja bamwe mu bagize FDLR gusiga bakoze jenoside mu Rwanda mu 1994.

Ku mugoroba wo ku wa kabiri, ibiro bya Perezida Tshisekedi byatangaje kuri Twitteramafoto amugaragaza ageze ku kibuga cy’indege i Luanda, bivuga ko yahise agirana ibiganiro bya mbere na Perezida Lourenço mu biro bye.

Ryongeraho ko nta cyamenyekanye ku byo aba bombi baganiriye muri ibyo biganiro bibanziriza ibyo kuri uyu wa gatatu.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya leta ku wa mbere, Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya Congo kidashobora gucyemurwa mu nzira y’imirwano hagati ya FARDC na M23, ko ahubwo umuti wacyo ukwiye gushakirwa mu nzira ya politiki y’ibiganiro.

Ariko leta ya Congo ivuga ko M23 ari umutwe w’iterabwoba, ndetse mu kwezi kwa kane yawukuje mu biganiro by’i Nairobi muri Kenya igirana n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo.

Umutwe wa M23 uvuga ko utiteguye gushyira intwaro hasi mu gihe nta biganiro waba ubanje kugirana na leta ya Congo.

Mu cyumweru gishize, intumwa yihariye ya ONU kuri DR Congo, Bintou Keita, yabwiye akanama k’umutekano ka ONU ko kubura kw’imirwano hagati ya FARDC na M23 kwasubije inyuma intambwe ibi bihugu byari bimaze gutera mu mubano, anavuga ko uyu mutwe urimo kurushaho kwitwara nk’igisirikare gisanzwe gifite ibikoresho bihambaye.

Zimwe mu ngamba leta ya Congo yafashe nyuma yuko imirwano yubuye, zirimo no guhagarika ingendo za kompanyi y’u Rwanda yo gutwara abagenzi mu ndege, RwandAir.

Ubu M23 igenzura uduce tumwe two mu ntara ya Kivu ya ruguru, hamwe n’umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Congo na Uganda.

Abaturage barenga 170,000 bamaze guhunga imirwano, nkuko bitangazwa na ONU.

BBC

Karasira yongeye kuvuga ko arwaye kandi afunzwe nabi

$
0
0

Mu gihe urubanza mu mizi rwa Aimable Karasira rwari rugiye gutangira mu mizi none kuwa kane, uyu yahise atanga inzitizi zituma rudakwiye gutangira.

Karasira ugaragara ko yananutse cyane, yasabye kurekurwa akaburana ari hanze.

Mu cyumba cy’urukiko cyari kizengurutswe n’abashinzwe umutekano benshi, yavuze ko afungiwe mu kato kandi ko ubuzima bwe buri mu kaga.

Karasira aregwa ibyaha birimo guhakana jenoside no kuyiha ishingiro, no  gukwirakwiza ibihuha, ibi byaha byose arabihakana.

Uyu yahoze ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda washinze urubuga rwa YouTube yavugiragaho amagambo arimo no kunenga ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi.

Uyu munsi yasubiyemo ko arwaye ihungabana n’agahinda gakabije hamwe na diabete, kandi akaba adahabwa ubuvuzi bukwiye.

Ubu ni ubwa gatatu atanze inzitizi asaba gufungurwa akaburana urubanza rwe mu mizi adafunze.

Yabwiye umucamanza ko aho afungiye atemererwa kubona dosiye ikubiyemo ibirego kandi adahabwa umwanya uhagije wo kuvugana n’umwunganizi we mu mategeko.

Uyu mwunganizi we, Me Gatera Gashabana, yabwiye urukiko ko uburwayi bwa Karasira bwongerwa n’uburyo bubi afunzwemo kandi akaba atemererwa  guhura n’abaganga b’inzobere.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Karasira afunzwe kimwe n’abandi.

Bwongeraho ko uburwayi afite butamubuza kuburana bityo ko agomba gukomeza kuburana afunze.

Urukiko rwavuze ko ruzafata umwanzuro ku nzitizi Karasira yatanze tariki 11 z’uku kwezi kwa Nyakanga.

Karasira yatawe muri yombi mu mpera za Gicurasi (05) 2021, hashize amezi abiri yakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ategereje urubanza mu mizi.

BBC

Luanda: hasabwe ko “imirwano ihita ihagarara” hagati y’ingabo za FARDC na M23

$
0
0

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo uvuga ko utiteguye gukurikiza ibyo leta ya Congo ivuga ko byemeranyijweho ku wa gatatu mu nama y’i Luanda muri Angola byuko aka kanya uva mu birindiro byawo.

Hari mu biganiro hagati ya Perezida wa Congo Félix Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, byatumijwe n’umuhuza Perezida wa Angola João Lourenço.

Ibiro bya Perezida Tshisekedi byatangaje ko impande zombi zemeranyijwe guhosha ubushyamirane no kubyutsa umubano wa diplomasi hagati y’ibihugu byombi.

Byatangaje ko ibyo bizagerwaho “gahoro gahoro” binyuze mu kubyutsa akanama gahuriweho n’impande zombi – u Rwanda na DR Congo – kari kamaze imyaka kadaterana. Inama yako iteganyijwe i Luanda ku itariki ya 12 y’uku kwezi kwa karindwi.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, ibiro bya Perezida Tshisekedi byavuze ko hateganywa ko “imirwano ihita ihagarara” hagati y’ingabo za leta ya Congo (FARDC) n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, kandi uyu “ugahita uva mu birindiro byawo aka kanya” byo muri Congo “nta kindi ubanje gusaba”.

Ariko umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yabwiye BBC Gahuzamiryango ko ikibazo cy’uyu mutwe ari ikibazo cya politiki kireba Abanye-Congo, kidakwiye kuganirwaho hagati y’u Rwanda na Congo.

Kuva mu kwezi kwa gatandatu, umutwe wa M23 wigaruriye ibice bimwe byo mu ntara ya Kivu ya Ruguru birimo n’umujyi wa Bunagaga uri ku mupaka na Uganda.

Leta ya Congo ishinja leta y’u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23, leta y’u Rwanda na yo igashinja FARDC gukorana n’umutwe wa FDLR urimo bamwe mu bo u Rwanda rushinja gusiga bakoze jenoside mu 1994.

Mu byo ibiganiro by’i Luanda byemeje harimo no “gutsinda” aka kanya umutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro iwushamikiyeho, nkuko bikubiye mu ngengabihe y’ibikorwa byo “kugarura amahoro” mu burasirazuba bwa Congo.

Harimo no kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi b’imitwe itandukanye, ndetse no gucyura muri Congo abahoze ari abarwanyi ba M23 baba mu Rwanda, bo ku ruhande rwa Jean-Marie Runiga.

Major Ngoma, uvugira igice cya M23 kiyobowe na Jenerali Majoro Sultani Makenga, yagize ati: “Turahava [mu birindiro] kugira ngo tujye hehe? Kugira ngo dusubire mu buhungiro?”

“Twebwe turi Abanye-Congo, muragira ngo tubeho nta gihugu tugira?”

Yavuze ko ibi biganiro by’i Luanda “nta cyo bizageraho”.

Ati: “Twebwe turwanira impamvu nziza kandi y’ukuri”.

Uyu mutwe uvuga ko urwanira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, uvuga ko bahejwe na leta ya Congo.

Leta ya Congo yamaganye abibasira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda cyangwa abakoresha imvugo ihembera urwangano.

Imirwano hagati y’ingabo za Congo n’umutwe wa M23 yongeye kubura mu mpera y’ukwezi kwa gatatu, nyuma y’imyaka igera hafi ku 10 yari ishize nta gitero gikomeye M23 ikora.

Mu cyumweru gishize, ONU yavuze ko uyu mutwe urimo “kurushaho kwitwara nk’igisirikare gisanzwe gifite ibikoresho bihambaye”.

Mu biganiro by’i Luanda byo ku wa gatatu, hemeranyijwe no kongera imbaraga mu kurwanya icukurwa rinyuranyije n’amategeko ry’umutungo kamere wa Congo rikorwa n’imitwe yitwaje intwaro.

BBC


Basi Aho gukomeza kuntoteza nimunyice: Aimable Karasira

Kagame avuga ko ashobora kuyobora u Rwanda indi myaka 20

$
0
0

Nyuma y’imyaka irenga 20 ari ku butegetsi, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda avuga ko azareba ko yakomeza kwiyamamaza ngo ayobore iki gihugu mu yindi myaka 20.

Paul Kagame yemereye Televiziyo y’Abafaransa France24 ko ashobora kongera kwiyamamaza mu matora ateganijwe mu Rwanda mu 2024.

Mu  2015 yahinduye itegeko nshinga, rikaba rimuha uburenganzira bwo kuguma ku butegetsi kugeza mu 2034.

Mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka hashize imyaka itanu, ibyo Leta y’u Rwanda ivuga ko byayavuyemo byerekana ko Kagame yayatsinze ku rugero rwa 99% by’amajwi yose, ibyo benshi bafata ko bihabanye n’ukuri.

Abajijwe niba azongera kwiyamamaza, Perezida Kagame, ubu afite imyaka 64, agira ati: “Nzareba ko nakwiyamamaza no mu yindi myaka 20. Njyewe nta ngorane mfite kuri icyo. Amatora ni abanyarwanda bahitamo”.

Umuyobozi wa Human Rights Watch muri Afrika yo hagati, Lewis Mudge, yabwiye BBC ati “Igitangaje ni uko abantu bamwe batangara”.

Ati: “U Rwanda ni igihugu aho kizira kikaziririzwa kuvuguruza leta…tureke kuba utavuga rumwe na Leta muri poritike…kandi ubu butegetsi bw’igitugu buzakomeza no mu myaka iri imbere ya hafi”.  

Umwe mu banyarwanda bakomeye unenga Leta iri ku butegetsi mu Rwanda yanakoresheje amagambo akomeye.

Charles Kambanda , umunyamategeko akaba n’umwarimu wa kaminuza uba muri Amerika, yabwiye BBC ati: “Mu gihe yakomeza iyindi myaka 20, u Rwanda ruzaba umuriro udashira”.

Kambanda avuga ko Abanyarwanda basanzwe baba mu bwoba, avuga ko abaminietre barenga umwe bamubwiye ko baguma muri leta kuko batinya ko bashobora kwicwa mu gihe bayivamo.

Hagati aho, Perezifa Kagame yarashyigikiye cyane intambwe U Rwanda rugezeho mu bijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, igihe haba inama ya Commonwealth mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali muri Kamena uyu mwaka.

Amezi make mbere y’aha, ni ukuvuga mu kwa kane, Ubwongereza bwatangaje gahunda itabonwa kimwe yo kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro binjira ku butaka bwabwo, kugira ngo basabe ubuhungiro muri iki gihugu cyo muri Afrika y’ibiyaga bigari.

Iyi ngingo yaramaganwe n’ishirahamwe ONU riyigereranya “n’ubucuruzi”, ariko ibiro bya Ministre w’intebe byiyemeje gukomeza n’uwo mugambi n’ubwo Boris Johnson agiye kugenda.

Perezida Kagame ari mu butegetsi kuva mu 1994, nyuma y’aho umutwe wa FPR-Inkotanyi – ubu ukaba ari we uri ku butgetsi –  ufatiye igihugu.

Icyo gihe yabaye icyegera cy’uwari umukuru w’igihugu Pasteur Bizimungu raje kwegura mu 2000, Paul Kagame agahita amusubirira, kuva icyo gihe akaba ari we uyoboye igihugu.

Kuri bamwe Perezida Kagame agaragara nk’umutegetsi wagejeje igihugu kw’iterambere rikomeye kuva ageze ku butegetsi, ariko abamunenga n’abakurikirana ibibera mu Rwanda bya bugufi bavuga ko ubutegetsi bwe ari ubutegetsi bw’igitugu gikomeye

Icyo Frank Habineza avuga ku kwiyamamaza kwa Kagame mu maya 20 iri imbere

$
0
0

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko ashobora kwitoreza manda ya kane yo kuyobora u Rwanda. Ni nyuma yaho muri 2015 itegeko nshinga ryemereye umukuru w’igihugu ko ashobora kongera kwitoza kugeza muri 2034.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riha amahirwe Perezida Paul Kagame yo kuziyamamaza muri manda ebyiri z’imyaka itanu ziri imbere, gusa mu kiganiro yahaye France 24, kuri uyu wa gatanu, Umukuru w’Igihugu yavuze ko ateganya kwiyamamaza mu myaka 20 iri imbere.

Perezida Paul Kagame avuga ko iby’amatora ari ubushake bw’abaturage n’amahitamo yabo. Nyuma y’iki kiganiro, Ijwi ry’Amerika ryavugishije Dr Frank Habineza, uyobora ishyaka ritavuga rumwe na Leta, Green Party, nawe akaba yarabaye umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu agatsindwa na Perezida Paul kagame, mu kiganiro n’Ijwi r’Amerika yavuze ko kugira imyaka 20 Prezida Kagame avuga ko yiteguriye gutwara ayitware, bizomufasha guhindura ibwirizwa nshingiro. Biramutse bigenze uko, Dr Habineza agasanga bishobora guteza ibibazo.

Inkuru ya Assumpta Kaboyi akorera Ijwi ry’Amerika i Kigali mu Rwanda.

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abasirikare bane barimo Abajenerali batatu

$
0
0

Paul Kagame, yazamuye mu ntera Abasirikare bane barimo Abajenerali batatu bahawe ipeti rya Major General.

Iri zamurwa mu ntera, ryatangajwe mu matangazo yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022.

Itangazo rya mbere rigaragaza ko Perezida Paul Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare batatu bari bafite ipeti rya Brigadier General, abaha ipeti rya Major General.

Abo ni; Brig Gen Vincent Nyakarundi nubundi wagumye ku mwanya w’Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Iperereza mu Ngabo z’u Rwanda.

Gen Vincent Nyakarundi

Vincent Nyakarundi yahawe kuyobora iri ishami muri Nzeri 2019 nyuma yuko yari asanzwe ari Umujyanama wihariye mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada. Akaba yarakuriye mu gihugu cy’u Burundi.

Gen Willy Rwagasana (Wambaye gisivili) ari kumwe Gen Jean Bosco Kazura (Hagati) na IGP Dan Munyuza

Muri aba bajenerali bazamuwe na Perezida Kagame kandi harimo Brig Gen Willy Rwagasana na we wahawe ipeti rya Major General akaba akuriye ishami mu ngabo z’u Rwanda rishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu. Akaba yarakuriye mu gihugu cy’u Burundi.

Gen Ruki Karusisi

Hari kandi na Brig Gen Ruki Karusisi, na we wahawe ipeti rya Major General ndetse akaba ari umuyobozi ushinzwe ingabo zidasanze (Special Force) mu Gisirikare cy’u Rwanda. Akaba yarakuriye mu gihugu cya Congo.

Nyuma y’iri tangazo kandi hasohotse irindi tangazo rivuga ko Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera Col Ronald Rwivanga, Umuvugizi wa RDF, amuha ipeti rya Brigadier General. Akaba yarakuriye mu gihugu cya Uganda.

N’ubwo hari ababonye ibi nko kwitegura intambara mu karere. Iri zamurwa mu ntera ry’abasirikare bakuru biganjemo abaturutse muri Congo n’i Burundi bavugwaho kuba hafi y’umufasha w’umukuru w’igihugu, Jeannette Kagame hari abasesenguzi bahamya ko bizatuma bamwe mu baturutse Uganda byaba mu gisirikare cyangwa ahandi mu nzego ziyoboye u Rwanda batabibona neza. N’iyo hagira abandi bazamurwa mu ntera muri iyi minsi ya vuba kuba aba barahise bazamurwa bigatangazwa ku ikubitiro mbere y’abandi ntibizabuza ko hagira abahekenya amenyo ndetse bigatera urwikekwe mu gisirikare no mu zindi nzego.

Joseph Sebarenzi na Victoire Ingabire ntibishimiye gushaka kongera kwiyamamaza kwa Kagame

$
0
0

Perezida Paul Kagame mu mpera z’icyumweru gishize yabaye amenyesheje abanyarwanda kuba bamwitegura nk’umukandida mu matora ya perezida muri 2024. Yaba ari manda ya kane Bwana Kagame agiye kuyobora u Rwanda. Perezida Kagame kandi yumvikanishije ko nta tegeko rimubuza gukomeza kwiyamamaza mu myaka 20 iri imbere. Ibyo bivuze ko yayobora u Rwanda kugeza afite imyaka 84.

Ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta, Ijwi ry’Amerika yabanje kuvugana na Madame Victoire Ingabire washinze ishyaka Dalfa Umurinzi ritaremerwa mu Rwanda. Kuri micro y’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Tim Ishimwe, Ingabire aratubwira uko yakiye integuza yo kwiyamamaza ya Bwana Kagame.

Victoire Ingabire

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Tim Ishimwe, yavuganye kandi na Joseph Sebarenzi, wahoze ayobora Inteko ishinga amategeko mu Rwanda, ubu aba inaha muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Na we atangira amubwira uko yakiriye amagambo ya Perezida Kagame.

Dr Joseph Sebarenzi

Viewing all 3264 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>