Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all 3266 articles
Browse latest View live

Uhagarariye UK mu Rwanda yari yaburiye kutajya mu masezerano yo kohereza abasaba ubuhungiro

$
0
0

Inyandiko zitari zarigeze zibonwa mbere zo muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza zijyanye n’amasezerano yakuruye impaka yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro mu Bwongereza zagiye ahagaragara.

Inyandiko imwe ihishura ko isesengura rifatwa ko “ritarimo amarangamutima, ritabogamye kandi ryigenga” ku mutekano mu Rwanda ryakozwe n’itsinda rya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza ry’amakuru ku gihugu (Country Policy Information Team, CPIT), ryagejejwe kuri leta y’u Rwanda ngo igire icyo irivugaho n’icyarihindurwaho mbere yuko ritangazwa.

Mu gitekerezo cy’ingenzi cyagejejwe ku rukiko rukuru mu Bwongereza, abanyamategeko bunganira abamagana iyo gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bavuze ko ibyemejwe ko itsinda CPIT ryigenga “bigoye kubihuza n’ukuntu leta y’u Rwanda yahawe umwanya wo kugira icyo ivuga ku mushinga wa nyuma w’inyandiko [y’iryo sesengura], no gusaba ko hagira ibihindurwa mu nyandiko bijyanye n’imyitwarire yayo ku burenganzira bwa muntu”.

Byanamenyekanye ko mu mwaka ushize, ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda yoherereje ubutumwa bw’akazi (memo) minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza ayigira inama yo kutagirana amasezerano n’amwe n’u Rwanda ku basaba ubuhungiro.

Yanenze uburyo u Rwanda rwitwara ku burenganzira bwa muntu n’uburyo inzego z’umutekano zikoresha “imbaraga z’umurengera”, aburira ko amasezerano ashobora “guteza ibibazo ku izina ryiza [ry’Ubwongereza] no kugira ingaruka ku bushobozi bwacu, nkuko bugenwa n’abaminisitiri, bwo kubaza ubutegetsi [bw’u Rwanda] ibibazo bigoye”.

Iyo gahunda yananenzwe n’abategetsi bo muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’abo muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza, baburira ko mu gihe ayo masezerano yaba ashyizweho umukono, “byasaba ko twitegura kugabanya aho Ubwongereza buhagaze ku kuntu u Rwanda rwitwara ku burenganzira bwa muntu, no kwirengera [kwemera] kunengwa n’inteko ishingamategeko y’Ubwongereza n’imiryango itegamiye kuri leta”.

Inkuru dukesha urubuga rwa BBC Gahuzamiryango


Inteko ya Amerika yemeje umwanzuro usaba u Rwanda kurekura Rusesabagina

$
0
0

Inteko ishingamategeko ya Amerika, umutwe w’abadepite, yemeje umwanzuro wo gusaba leta y’u Rwanda ‘kurekura aka kanya’ Paul Rusesabagina ku ‘mpamvu z’ubumuntu’.

Umwaka ushize, Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25 aho afungiye mu Rwanda ahamijwe ibyaha birimo iterabwoba.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, abadepite babiri b’inteko ya Amerika; Young Kim wa California na Joaquin Castro wa Texas, bashyize uyu mwanzuro H.Res.892 mu nteko ngo uzatorwe.

Kuwa kane, abadepite ba Amerika bashyigikiye uriya mwanzuro wifuzwaga n’aba badepite babiri.

Urukiko i Kigali rwahamije Rusesabagina ibyaha by’iterabwoba bifatiye ku bitero byiciwemo abantu mu 2018 na 2019 mu Rwanda, by’umutwe wa MRCD/FLN yari mu bawukuriye.

Rusesabagina, ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika, yivanye mu rubanza rwe, avuga ko ‘nta butabera’ yiteze mu rukiko.

Ba depite Young Kim na Joaquin Castro bemeza ko Rusesabagina yakuwe iwe i San Antonio muri Texas akagezwa mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Joaquin Castro yabwiye inteko ya Amerika ko Rusesabagina yafunzwe iminsi itatu na leta y’u Rwanda nta wuzi aho aherereye, nyuma akerekanwa akaregwa ‘ibyaha bifite impamvu za politiki’.

Muri uyu mwaka, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yatangaje umwanzuro uvuga ko Rusesabagina yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu iburanisha, urukiko rwanzuye ko Rusesabagina – washakishwaga n’ubucamanza nk’uko bwabivuze – ari we ubwe wizanye i Kigali ‘ashutswe’ azi ko agiye i Bujumbura, bityo ko atashimuswe.

Uyu mwanzuro watowe n’inteko ya Amerika usaba leta ya Amerika ko muri byose uvuganamo n’iy’u Rwanda ‘izana ikibazo cya Paul Rusesabagina igashyiraho igitutu ngo arekurwe…’

Umwanzuro usanzwe (H.Res.) w’inteko ya Amerika iyo wemejwe ushyikirizwa umukuru w’ubushyinguranyandiko bw’inteko ugatangazwa mu nyandiko zayo.

Bene uyu mwanzuro ukomeza kwemerwa gusa n’iyo nteko, ntabwo ushyikirizwa Perezida wa Amerika ngo agire icyo awukoraho, nk’uko amategeko abiteganya abivuga.

Uyu mwanzuro wiyongereye ku bindi bikorwa by’imiryango mpuzamahanga itandukanye n’abantu ku giti cyabo banenze ifatwa n’ifungwa rya Rusesabagina, basaba ko arekurwa.

Leta y’u Rwanda yakomeje gushimangira uruhande rwayo ko uyu mugabo w’imyaka 68 agomba guhanirwa ibyaha yahamijwe n’urukiko.

BBC

Urubyiruko rw’Abanyarwanda Rurazirikana Umurage wa Kizito Mihigo

$
0
0

Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwo muri Diaspora ruravuga ko “ubusabane no kumva akababaro k’undi ari ipfundo ry’amahoro”. Kuri uyu wa gatandatu bamwe muri bo baturutse imihanda yose y’isi bahurira I Buruseli mu Bubiligi, abandi bari kuri murandasi, bungurana inama ku murage wa Nyakwingedera Kizito Mihigo wo kuba “abahamya b’urukundo”.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Venuste Nshimiyimana yaganiriye na babiri mu bari i Buruseri: Mireille Kagabo and Fidele Kabera. Kanda hasi wumve ikiganiro cyabo:

KARASIRA Aimable yabantumyeho

Antony Blinken ugiye kuza i Kigali azabaza ibya Paul Rusesabagina

$
0
0

Minisitiri’ w’ububanyi n’amahanga wa Amerika ugiye kugirira uruzinduko mu Rwanda azabaza abategetsi ku ifungwa rya Paul Rusesabagina, uburenganzira bwa muntu, no gufunga urubuga rwa politiki ku batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Antony Blinken azagera mu Rwanda tariki 10 Kanama(8), arimo asoza ingendo ze muri Cambodia, Philippines, Africa y’Epfo, na DR Congo, nk’uko itangazo rya minisiteri akuriye ribivuga.

Muri DR Congo, mu byo Blinken azaganira n’abategetsi baho harimo ubucuruzi n’ishoramari, “n’umuhate wo kugeza ku mahoro uburasirazuba” bw’iki gihugu “n’akarere k’ibiyaga bigari muri rusange”.

Hashize icyumweru muri ako gace ka DRC hari imyigaragambyo yamagana ingabo za ONU zihamaze imyaka irenga 20.

Abahatuye bazinenga kunanirwa kuhabungabunga amahoro, muri aka gace karimo imitwe irenga 100 yitwaje intwaro, irimo n’ikomoka mu Rwanda, mu Burundi no muri Uganda.

Abarenga 25 bamaze gupfira muri iyi myigaragambyo nk’uko bivugwa na sosiyete sivile mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Ibiro bya Blinken bivuga ko mu Rwanda, “azibanda ku ruhare leta y’u Rwanda yagira mu guhosha amakimbirane n’ubugizi bwa nabi ubu biri mu burasirazuba bwa DRC”, nk’uko itangazo ry’ibiro bye ribivuga.

Rusesabagina, n’abatavugarumwe n’ubutegetsi

Mu Rwanda, Antony Blinken azavuga ku bibazo by’uburenganzira bwa muntu, gufunga urubuga rwa politiki ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, no “gufunga mu buryo butari bwo uwemerewe kuba muri Amerika Paul Rusesabagina”.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, n’inteko ishingamategeko ya Amerika byemeza ko Rusesabagina “yafunzwe mu buryo butari bwo” n’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda ivuga ko uyu yari ku isonga ry’ibitero by’inyeshyamba za MRCD-FLN mu 2019 byishe abantu mu majyepfo ashyira uburengarazuba bw’u Rwanda.

Antony Blinken yaherukaga muri Africa mu Ugushyingo(11) 2021, aho yasuye Kenya, Nigeria, na Senegal.

Blinken agarutse muri Africa, nyuma y’uko Perezida wa Amerika Joe Biden yemeje ko azakira inama ya mbere nini izamuhuza n’abategetsi ba Africa mu Ukuboza(12) uyu mwaka.

BBC

Leta y’U Rwanda yavuze ko itasubiza ‘raporo itarasohoka’ ivuga ko rufasha M23

$
0
0

Leta y’u Rwanda yatangaje ko itasubiza kuri raporo itarasohoka kandi itaremezwa irushinja gufasha umutwe wa M23, naho leta ya Congo ivuga ko ishyigikiye iyo raporo “yahawe akanama k’umutekano ka ONU”.

Itsinda ry’inzobere za ONU rivuga ko rifite “ibimenyetso bikomeye” ko ingabo z’u Rwanda zarwanye hamwe n’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa DR Congo zinabaha intwaro, nk’uko AFP na Reuters bibivuga.

Ibyo biri muri raporo ikiri ibanga y’impapuro 131 ibiro ntaramakuru Reuters na AFP bivuga ko byabashije kubona kuri uyu wa kane.

Leta y’u Rwanda yagiye ihakana gufasha M23, uyu mutwe nawo uvuga ko nta bufasha uhabwa n’u Rwanda.

Iryo tsinda rya ONU rivuga ko “ryabonye ibimenyetso bikomeye by’ibitero bya gisirikare byakozwe n’abo muri RDF (Rwanda Defence Force) muri Teritwari ya Rutshuru hagati y’Ugushyingo (11) 2021 na Nyakanga (7) 2022”, nk’uko Reuters ibivuga.

Inyeshyamba za M23 ubu zigenzura ibice bimwe bya teritwari ya Rutshuru hamwe n’umujyi muto wa Bunagana uri ku mupaka wa Uganda na DR Congo.

Iyi raporo ivuga ko abasirikare ba RDF bagabye ibitero bari kumwe na M23 ku ngabo za DR Congo ziri kumwe n’imitwe yitwaje intwaro, kandi bahaye M23 intwaro, amasasu, n’impuzankano, nk’uko Reuters ibivuga.

Iyi raporo ivuga ko kandi zimwe mu ngabo za DR Congo zafashije kandi zikarwana ziri kumwe n’ihuriro ry’imitwe irimo uwa FDLR, umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

AFP isubiramo ibiri muri iyi raporo ivuga ko tariki 25 Gicurasi (5) ikigo kinini cya gisirikare cya Rumangabo muri Kivu ya Ruguru cyarashweho n’imbunda nini n’intoya.

Ko iki cyari “igitero gifatanyijwe” na M23 n’ingabo z’u Rwanda, nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zigera ku 1,000 zambutse zikinjira muri DR Congo ku munsi wari wabanje.

U Rwanda rwavuze ko ikibazo ari FDLR

Mu itangazo ryatangajwe n’umuvugizi wa leta y’u Rwanda, Yolande Makolo, rivuga ko u Rwanda rutavuga kuri raporo itarasohoka ngo yemezwe.

Ariko rikomeza rivuga ko “igihe cyose ikibazo cya FDLR, ikorana bya hafi n’igisirikare cya DR Congo, kidafashwe nk’igikomeye ngo gikemuke, umutekano mu karere k’ibiyaga bigari utazagerwaho.”

Iri tangazo risubira ku bisasu byarashwe mu Rwanda bivuye muri DR Congo rikavuga ko habaye amaperereza bigashyirwa muri raporo y’inzobere za ONU yasohotse muri Kamena(6).

Rikagira riti: “U Rwanda rufite uburenganzira bwemewe bwo kurengera ubusugire bwacu n’abaturage, ntagutegereza gusa ko akaga kaza.”

Iri tangazo rivuga ko ikibazo cya M23 “kizwi neza nk’ikibazo cya DRC, bashaka kugira umutwaro w’ibindi bihugu”.

DR Congo ivuga ko ishima iyo raporo

Mu itangazo, leta ya DR Congo yavuze ko ishima iyo raporo y’inzobere za ONU yahawe akanama k’umutekano ka ONU.

Igira iti: “Kuri ibi bihamya byinshi, u Rwanda ntirugishoboye kubeshyuza ibyo rushinjwa kandi rugomba kwemera icyaha cyarwo n’uruhare rwarwo mu mutekano mucye mu gihugu cyacu”.

Leta ya DR Congo isaba akanama k’umutekano ka ONU kwamagana “ubu bushotoranyi bwiciwemo abantu bwo ku nshuro ya kenshi”, no gutuma M23 iva burundu ahantu yafashe hose.

Inasaba ako kanama gufasha igikorwa cy’ubucamanza kigomba gutuma habaho kubiryoza ababigizemo uruhare no kubona indishyi ku miryango yabuze abayo.

Iti: “Ukuri buri gihe birangira gutsinze”.

Mbere y’igitero cyafashe umujyi wa Bunagana, no kuri uwo munsi nyirizina, ingabo z’u Rwanda zari hafi, iyo raporo ivuga ko ibikesha amashusho ya drone ya MONUSCO, abahamya, n’amashusho n’amafoto y’abantu basanzwe, nk’uko AFP ibivuga.

Ivuga ko ingabo z’u Rwanda zibanze ku nyeshyamba za FDLR kandi ikavuga ko abasirikare ba DR Congo barwanye bari kumwe n’imitwe itandukanye irimo n’uwo wa FDLR.

Igisirikare cya DRC cyagiye gihakana gufasha FDLR cyangwa gufatanya n’izindi nyeshyamba.

Abakuru b’imitwe y’inyeshyamba itandukanye babwiye izo nzobere za ONU ko ingabo za DR Congo zabahaye intwaro n’amasasu “inshuro nyinshi”, nk’uko AFP ibikesha iyo raporo.

Umubano w’u Rwanda na DR Congo wajemo ibibazo kuva mu mpera z’umwaka ushize ubwo umutwe wa M23 wongeye kugarukana imbaraga nyuma y’imyaka 10 abawugize barahungiye muri Uganda no mu Rwanda.

Leta ya DR Congo ishinja iy’u Rwanda gufasha uwo mutwe, leta y’u Rwanda yagiye ibihakana.

Imirwano y’ingabo za DR Congo na M23 yabaye icururutse nyuma y’iyabaye kuwa kabiri nijoro muri teritwari ya Rutshuru mu duce two hafi y’ikigo cya Rumangabo muri Kivu ya Ruguru.

BBC

Abana ba RACHID bamuhimbiye indirimbo yo kumukomeza

Kwizihiza ubuzima bwa Kizito Mihigo, I Buruseli mu Bubiligi, 23/07/2022


Abadepite Babiri B’Amerika Barasaba ko Paul Rusesabagina Yafungurwa

$
0
0

Abadepite babiri ba Leta zunze ubumwe z’Amerika barasaba minisitiri w’ububanyi n’amahanga wabo, Antony Blinken, gusaba n’imbaraga leta y’u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina.

Aba badepite ni bwana Joaquin Castro, wo mu ishyaka ry’Abademokarate rya Perezida Joe Biden na minisitiri Blinken, n’umutegarugoli Young Kim wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani. Bombi bari muri Komite y’ububanyi n’amahanga y’Umutwe w’Abadepite w’inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Nk’uko tubikesha televiziyo ABC News, bandikiye ibaruwa minisitiri Blinken bamusaba ko mu ruzinduko azagira i Kigali mu cyumweru gitaha “yazakoresha uburyo bwose bwa dipolomasi afite kugirango Rusesabagina agaruke amahoro muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.” By’umwihariko, baravuga ko Blinken akwiye “gusaba perezida w’u Rwanda kurekura Rusesabagina vuba.”

Paul Rusesabagina afite impapuro zemewe n’amategeko zimwemerera gutura muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Mu ibaruwa yabo, depite Castro na depite Kim babwira Blinken ko naramuka ananiwe gukemura ikibazo cya Rusesabagina bizatuma “guverinoma y’u Rwanda yibasira kurushaho Abanyamerika n’abafite bene izo mpapuro nk’ize.

Castro na Kim basaba kandi Blinken kujya gusura Rusesabagina, “ufungiye ahantu hadatekanye kandi ufite ibibazo by’ubuzima.” Bandika ko Rusesabagina afite imyaka 68 y’amavuko kandi ko yakirutse kanseri n’ikibazo cy’imitsi y’ubwonko bita stroke mu Cyongereza.

ABC News ivuga ko minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yayitangarije ko Blinken azaganira na leta y’u Rwanda ku kibazo cya Paul Rusesabagina.

Naho minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, mu itangazo yashyize ahagaragara, iravuga ko “uruzinduko rwa minisitiri Blinken ruzaba undi mwanya wo “kumvikanisha na none ko ifungwa rya Paul Rusesabagina rikurikije amategeko y’u Rwanda n’amategeko mpuzamahanga.”

Ibaruwa ya ba depite Joaquin Castro na Young Kim ikurikiye indi umuyobozi wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga muri sena y’Amerika, Senateri Robert Menendez, aherutse kwandikira ministiri Blinken amusaba gusubiramo politiki y’Amerika ku Rwanda no kuvugurura ibijyanye n’inkunga Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iha u Rwanda. Agira, ati: “Biteye impungenge kubona Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ikomeza gufasha igihugu gishinjwa guhonyanga uburenganzira bwa muntu, burimo n’ubwa Paul Rusesabagina, no guhungabanya umutekano mu karere rutuyemo.”

Senateri Menendez, wo mu ishyaka ry’Abademokarate, asobanura ko Amerika yahaye u Rwanda imfashanyo y’amadolari asaga miliyoni 147 mu mwaka w’2021, kandi ko n’ingengo y’imari y’u Rwanda y’2023 Amerika yayigeneye andi madolari miliyoni 145.

Umuryango wa Paul Rusesabagina urashima ko abategetsi bakuru ba guverinoma n’abo mu nteko ishinga amategeko z’Amerika bahagurukiye ikibazo cye. Mu itangazo yashyikirije ABC News, umwana wa Rusesabagina, Anaise Kanimba, avuga ko “bizeye ko uruzinduko rwa Antony Blinken i Kigali ruzasoza inzozi mbi z’umuryango wabo.”

VOA

Frank Habineza Arasaba Leta Gushyikirana n’Abo Batavuga Rumwe

$
0
0

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukijije Depite Frank Habineza amaze guha ikiganiro abanyamakuru, aho yumvikanye asaba Leta y’u Rwanda kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Tim Ishimwe amaze kuvugana nawe, amubwira impamvu ibiganiro nk’ibi ari ngombwa.

Intashyo za Dr Christopher Kayumba

Amerika ‘ihangayikishijwe cyane n’amakuru yo kwizerwa’ yuko u Rwanda rufasha M23 – Blinken

$
0
0

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken yavuze ko igihugu cye “gihangayikishijwe cyane n’amakuru yo kwizerwa yuko u Rwanda rwahaye ubufasha” umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

Yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa ku wa kabiri ari kumwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo, Christophe Lutundula, mu ruzinduko rwe muri Afurika yatangiriye muri Afurika y’epfo, asoreza i Kigali, aho agera kuri uyu wa gatatu.

Leta y’u Rwanda yahakanye gufasha umutwe wa M23, na wo wahakanye gufashwa n’u Rwanda.

Umunyamakuru Tracy Wilkinson w’ikinyamakuru Los Angeles Times, yabajije uyu mukuru w’ububanyi n’amahanga bw’Amerika niba abaza u Rwanda ku birego byuko rufasha inyeshyamba zibasira abasivile muri Congo.

Yanamubajije niba leta y’Amerika yemeranya n’ibiri muri raporo y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) – itarasohoka – ikubiyemo ibyo birego kandi isa nk’ibifitiye ibimenyetso.

Mu kumusubiza, Blinken yavuze ko iyo ngingo yayibanzeho mu kiganiro yagiranye na Perezida wa DR Congo Félix Tshisekedi.

Ati: “[Ibi] Bizaba kandi izingiro ry’ikiganiro na Perezida [Paul] Kagame turi mu Rwanda”.

Yongeyeho ati: “Duhangayikishijwe cyane n’amakuru yo kwizerwa yuko u Rwanda rwahaye ubufasha M23.

“Turasaba impande zose zo mu karere guhagarika ubufasha ubwo ari bwo bwose cyangwa ubufatanye na M23 cyangwa, ku bw’ibyo, n’undi mutwe uwo ari wo wose witwaje intwaro utari uwa leta.

“Ibyo ni ngombwa cyane mu by’ukuri mu kuzana amahoro n’umutekano mu karere.

“Kandi turashishikariza imitwe ubwayo – M23, imitwe yose yitwaje intwaro itari iya leta ikorera mu burasirazuba bwa DRC – guhagarika urugomo, gushyira intwaro hasi, kujya mu biganiro, uko ari [bibaye] ngombwa, na leta”.

Ati: “Reka nongereho gusa ko ibihugu byose bigomba kubaha ubusugire bw’ubutaka bw’abaturanyi babyo”.

Blinken yavuze ko kwinjira muri DR Congo kw’ingabo z’amahanga uko ari ko kose “kugomba gukorwa mu mucyo, ku ruhushya rwa DRC, kutabangamiye ubutumwa bwa UN, kandi kukabanza kumenyeshwa Akanama k’Umutekano [ka UN], nkuko biteganywa n’umwanzuro wa UN”.

Yavuze ko Amerika “itahumirije” (itirengagije) kuri DR Congo, ko ari na yo mpamvu yayisuye, kandi ko Amerika ikorana n’ibikorwa by’ubuhuza by’Afurika biyobowe na Kenya na Angola byo kuzana amahoro, umutekano n’ituze mu burasirazuba bwa DR Congo.

Mu cyumweru gishize, itsinda ry’inzobere za ONU ryavuze ko rifite “ibimenyetso bikomeye” ko ingabo z’u Rwanda zarwanye hamwe n’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa DR Congo zinabaha intwaro, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP na Reuters bishingiye kuri raporo y’ibanga.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko itasubiza kuri iyo raporo itarasohoka kandi itaremezwa irushinja gufasha umutwe wa M23, naho leta ya Congo ivuga ko ishyigikiye iyo raporo “yahawe akanama k’umutekano ka ONU”.

Mu Rwanda kandi, Antony Blinken aravuga ku bibazo by’uburenganzira bwa muntu, gufunga urubuga rwa politiki ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, no “gufunga mu buryo butari bwo uwemerewe kuba muri Amerika Paul Rusesabagina”, nkuko itangazo ry’ibiro bye ribivuga.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’inteko ishingamategeko y’Amerika byemeza ko Rusesabagina “yafunzwe mu buryo butari bwo” n’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda ivuga ko uruzinduko rwa Blinken mu Rwanda ari andi mahirwe yo gusobanura ko ifatwa n’ifungwa rya Rusesabagina byari bikurikije amategeko.

Uru ni uruzinduko rwa kabiri rwa Blinken ku mugabane w’Afurika, kuva yagera kuri uyu mwanya wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika mu kwezi kwa mbere mu 2021.

Mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2021, yasuye Nigeria, Sénégal na Kenya.

BBC

Anthony Blinken Yageze mu Rwanda

$
0
0

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa gatatu aho agiye gusoreza uruzinduko amazemo iminsi muri Aziya na Africa.

Mu ngingo byitezwe ko Antony Blinken aganiraho n’abategetsi i Kigali harimo iy’inyeshyamba za M23, no kuba Amerika ibona ko Paul Rusesabagina afunze “mu buryo butari bwo” mu Rwanda.

Byitezwe ko Blinken ashyira igitutu ku bategetsi i Kigali ngo barekure Rusesabagina.

Kuri Twitter Perezida Paul Kagame yasubije uwari abyanditseho ati: “Nta mpungenge …hari ibintu bidakora gutyo hano!!”

Blinken i Kigali “arahura n’abategetsi b’u Rwanda n’abagize sosiyete sivile [baganire] ku bintu bitandukanye”, nk’uko ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika bibitangaza.

Ari i Kinshasa kuwa gatatu, Blinken yavuze ko leta ya Amerika “ihangayikishijwe cyane n’amakuru yo kwizerwa yuko u Rwanda rwahaye ubufasha M23.”

Yongeyeho ko iki kibazo kizaba “izingiro ry’ikiganiro na Perezida [Paul] Kagame turi mu Rwanda”.

U Rwanda ruhakana gutera inkunga umutwe wa M23, ndetse n’uyu mutwe watangaje ko nta nkunga uhabwa na Kigali.

I Kigali kandi Blinken araganira n’abategetsi ku ngingo zirimo; uburenganzira bwa muntu, gufunga urubuga rwa politiki ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, nkuko itangazo ry’ibiro bye ribivuga.

Leta y’u Rwanda ivuga ko uruzinduko rwa Blinken mu Rwanda ari andi mahirwe yo gusobanura ko ifatwa n’ifungwa rya Rusesabagina byari bikurikije amategeko.

Uyu yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha by’iterabwoba, umuryango we n’amashyirahamwe mpuzamahanga atandukanye avuga ko yafashwe kandi afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Antony Blinken uyu munsi ni bwo asoza ingendo amazemo iminsi muri Cambodia, Philippines, Africa y’Epfo, DR Congo n’u Rwanda.

Yasuye Africa, nyuma y’uko Perezida wa Amerika Joe Biden yemeje ko azakira inama ya mbere nini izamuhuza n’abategetsi ba Africa mu Ukuboza(12) uyu mwaka.

BBC

VOA

Blinken mu Rwanda: Icyo impande zitandukanye zimusaba

$
0
0

Ku ruzinduko rwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika uri i Kigali, bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda banditse ibaruwa imuburira, naho abavuga ko bagizweho ingaruka n’ibitero by’inyeshyamba za FLN banditse ibaruwa bifuza kubonana na we.

Bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibitero ku Rwanda by’inyeshyamba za FLN banditse basaba kubonana na Antony Blinken i Kigali ngo bamubwire uruhare rwa Paul Rusesabagina muri ibyo bitero.

Byitezwe ko uyu Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika uri i Kigali ashobora gushyira igitutu ku butegetsi bw’u Rwanda ngo burekure Rusesabagina.

Ku rundi ruhande, umuryango uvuga ko uharanira ukuri mu Rwanda, Rwanda Truth Commission, wandikiye Blinken ibaruwa imuburira ibyo yitondera kuko ngo hari byinshi bitazwi ku mikorere ya leta y’u Rwanda mu guhungabanya akarere.

BBC yavuganye na Theogene Rudasingwa, umunyamabanga wa Truth Commission washyize umukono kuri iyo baruwa, kugira ngo asobanure aho bashingira basaba Amerika gufatira ibyemezo u Rwanda.

BBC yavuganye kandi na Faustin Murangwa umunyamategeko uhagarariye abasinye ibaruwa y’abagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe wa FLN bifuzaga guhura na Antony Blinken i Kigali.

Umva hano aba bombi ibyo babwiye umunyamakuru Prudent Nsengiyumva wa BBC Gahuzamiryango:

Ikiganiro na Theogene Rudasingwa

Ikiganiro na Faustin Murangwa

BBC

Ikiganiro Minisitiri Biruta yagiranye n’abanyamakuru ku ruzinduko rwa Antony Blinken mu Rwanda


SIT IN IMWE MU NTWARO IHIRIKA INGOMA Y’IGITUGU

$
0
0

Yanditswe na UWITUZE Germaine 

KU BATAYIZI SIT IN NI IKI ? YAVUTSE ITE ?

Sit-in (Kwicara) ni ubwoko bw’imyigaragambyo irangwa nuko abitabiriye iyombyigaragambyo bafata umwanya bakicara yaba  munzira nyabagendwa, munzu rusange cyangwa ikigo cyigenga bakahaguma mugihe runaka cyangwa igihe kirekire.

Akenshi ni imyigaragambyo y’amahoro igamije gukangurira abaturage kumenya ibya politiki, ubukungu cyangwa imibereho myiza kandi abigaragambyaga basaba ko byakosorwa. Ku baba mu gihugu cy’ububiligi, sit in ngarukakwezi ihoraho kandi iritabirwa cyane n’abanyarwanda b’ingeri zose, kugirango tugaragarize amahanga n’abategetsi b’u Rwanda muri rusange ko uburenganzira mu Rwanda butubahirizwa, hagamijwe kugirango bihinduke.

SIT IN MU GIHUGU CY’UBUBILIGI YAVUTSE RYARI KU ZIHE MPAMVU

Ihema ririho ubutumwa tuba twaje gutanga

SIT in yatangijwe ku ya 22 Mata 2010 mu mezi make ashize yujuje imyaka 12. Niyerekanwa rirerire ry’imyigaragambyo y’amahoro y’abanyarwanda, abanyamahanga ndetse n’undi wese wifuza guharanira impinduka mu Rwanda, yatangijwe n’abategarugori bibumbiye mu ishyaka muri FDU INKINGI muri icyo gihe rikaba ryari riyobowe na Madamu Victoire INGABIRE UMUHOZA, mu mateka ufatwa nk’intwari na benshi mu banyarwanda ndetse n’abanyamahanga, ibigwi bye ndetse n’ubutwari bye ni birebire kuko ushatse kubivuga byagusaba kwandika igitabo.

Yavutse ku itariki 03 Ukwakira 1968 ni ukuvuga ko afite imyaka 54. Arubatse afite abana 3, akaba ari umuyobozi w”ishyaka DALFA UMURINZI ishyaka ritemewe mu Rwanda.

Nyuma yo kwitegereza imiterere y’ubutegetsi buri mu Rwanda yahisemo gufatanya n’abandi banyarwanda bifuza ko ubutegetsi bwagendera ku mahame Mpuzamahanga agenga Demukarasi ndetse n’Amategeko, Ubwo yafashe umwanzuro yiyemezaga gutaha, agiye kwandikisha ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda (FDU-Inkingi) no gushaka kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu mu matora yari ateganijwe muri kanama 2010, Madame Victoire Ingabire yahise atabwa muri yombi. 

Mu gitondo cyaho taliki ya 22 /10/2010 nibwo SIT IN tayangiye mu rwego rwo gusaba Leta y’u Rwanda kurekura uyu mubyeyi. Kuwa yafatatwa agafungwa akaza kurekurwa, kugeza ubu imyaka 12 ishize, abitabira iyi myigaragambyo twese intero ni imwe, intego yacu ihora ari imwe ni ugusaba Leta y’u Rwanda ibi bikurikira : 

1. Demokarasi no kubahiriza uburenganzira bwa muntu

2. Gusaba irekurwa ry’imfungwa zose za politiki

3. Gufungura urubuga rwa politiki n’ubutabera nyabwo

4. Guhagarika igitugu

5. ubwisanzure bw’itangazamakuru no gutanga ibitekerezo

6. Ibiganiro n’ubwiyunge bw’igihugu

Nkuko bisanzwe igikorwa cya SIT IN kizakomeza kibeho, intero ni imwe « Uburenganzira mu Rwanda ntibwubahirizwa» impinduka irakenewe, nimuhaguruke tuvuge ibitagenda neza, bikosorwe. 

Iki gikorwa cyasojwe no gusangira amafunguro ndetse hafatwa n’ifoto y’abitabiriye.

Antony Blinken: Ubutumwa ni bumwe kuri Tshisekedi na Kagame

$
0
0

Umunyamabangawa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashinzwe ububanyi n’amahanga avuga ko, mu rugendo yakoze mu Rwanda no muri Repuburika ya Demokrasi ya Congo, yahaye ubutumwa bumwe abategetsi b’ibyo bihugu byombi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu kurangiza urugendo rwe mu Rwanda, ari kumwe na Ministre w’icyo gihugu ashinzwe ububanyi n’amahanga, Vincent Biruta, Antony Blinken yavuze ko abategetsi b’ibihugu byombi yababwiye ko “gushyigikira cyangwa gukorana n’umutwe witwaje intwaro uwariwo wose mu burasirazuba bwa Congo bishyira mu kaga abahaba n’amahoro y’akarere”.

Yavuze ko buri gihugu kigomba kubahiriza ubutavogerwa bw’ikindi gihugu.

Blinken yabonanye n’umukuru w’U Rwanda, Paul Kagame, yamenyesheje ko bavuganye ku cyegeranyo ‘cyo kwizera’ kivuga ko U Rwanda rushyigikiye umutwe wa M23 urwanyiriza Leta ya Congo mu burasirazuba bw’icyo gihugu hamwe n’uko U Rwanda rufite ingabo muri ako karere.

 

Blinken yavuze ko Amerika ihangayikishijwe na raporo yasohotse yemeza ko u Rwanda rufasha M23

$
0
0

Mu ijoro ry’ejo kuwa gatatu, Ministiri w’Ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken yageze mu Rwanda, aho yaganiriye n’abayobozi b’igihugu ku kibazo cy’umutekano wo mu burasirazuba bwa Kongo. Blinken yavuze ko Amerika ihangayikishijwe na raporo yasohotse yemeza ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23. Ibindi Blinken yaganiriye n’abayobozi b’u Rwanda barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ni ikibazo cya Paul Rusesabagina n’uburenganzira bwa muntu muri rusange.

Kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro: Umujyanama yari yaburiye Ubwongereza ku iyicwa ry’abatavuga rumwe na leta

$
0
0

Abaminisitiri bo mu Bwongereza bari bashyigikiye kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bari baburiwe n’umujyanama wabo ko leta y’u Rwanda ikorera iyicarubozo (kuborezwa igufa mu Kirundi) abatavuga rumwe na yo muri politiki ikanabica.

Uko kuburira kwabaye habura ibyumweru ngo leta y’Ubwongereza igerageze kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

Uwo mujyanama yagaragaje impungenge ku mvugo no ku kuri kw’inyandiko y’ubutegetsi ivuga ku myitwarire y’u Rwanda ku burenganzira bwa muntu.

Hakomeje kubaho gutambamira mu rwego rw’amategeko ukugerageza kwa leta y’Ubwongereza ko gutuma byinshi mu byo yavuze bigirwa ibanga.

Abimukira bari batoranyijwe ngo boherezwe mu Rwanda mu rugendo rw’indege rwaburijwemo, hamwe n’ibitangazamakuru bitatu – ari byo BBC News, harimo n’ikiganiro Newsnight cya BBC, ibinyamakuru The Times na The Guardian – barimo gushaka ko iyo nyandiko ishyirwa ku mugaragaro.

Mu kwezi kwa gatandatu ni bwo urwari kuba urugendo rwa mbere rw’indege ijyanye mu Rwanda abasaba ubuhungiro rwahagaritswe, nyuma yuko urukiko rw’Uburayi rw’uburenganzira bwa muntu ruvuze ko urukiko rukuru rw’i London rugomba kubanza rugasuzuma byuzuye niba gahunda yo kubakura mu Bwongereza ikurikije amategeko. Iburanisha riteganyijwe mu kwezi gutaha.

Ku wa kabiri, leta y’Ubwongereza yasabye urukiko rukuru kwanzura ko uru rubanza rudakwiye kubamo ingingo 11 zijyanye n’u Rwanda zavuzweho n’umutegetsi utatangajwe izina wo muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza (izwi nka FCDO, mu mpine y’Icyongereza), wari wasabwe kugira icyo avuga kuri iyo gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

Urukiko rwumvise ko abategetsi bakuru bo muri iyo minisiteri bari basabye uwo mutegetsi utatangajwe izina, ufite ubunararibonye ku bibazo by’Afurika, kureba ku mbanzirizamushinga y’inyandiko ku Rwanda ifite umutwe ugira uti: “Inyandiko ku Igenamigambi ry’Igihugu n’Amakuru”.

Iyi ni inyandiko y’ubutegetsi inagenewe rubanda ivuga ku Rwanda n’imyitwarire yarwo ku burenganzira bwa muntu – ndetse yari irimo kuvugururwa ubwo gahunda y’ingendo z’indege zijyanye mu Rwanda abasaba ubuhungiro yari irimo kwigwaho.

Mu butumwa bwo kuri email yoherereje bagenzi be bakorana ku itariki ya 26 y’ukwezi kwa kane – hashize ibyumweru bibiri gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro itangajwe ku mugaragaro – uwo mujyanama yibajije ku mvugo iri muri iyo raporo ndetse niba ivuga by’ukuri uko ibintu bimeze mu Rwanda.

Umucamanza mukuru, Lord Justice Lewis, wo mu rukiko rukuru, yabwiwe ko uwo mujyanama yari yanditse muri email ihererekeje iyo ngiyo ati:

“Hari uburyo bw’igenzura rikorwa na leta, inzego z’umutekano, gucungacunga guhera ku rwego rw’igihugu kukagera ku rwego rwo hasi… [no] kutavuga rumwe na leta ntibyihanganirwa ndetse hari ugufunga abantu nta gishingiweho, iyicarubozo n’ubwicanyi na byo byemewe nk’uburyo bwo gukora igenzura”.

Umunyamategeko Jude Bunting QC, wunganira ibitangazamakuru, yabwiye urukiko ko iyo gihamya yanze gutangwa y’uwo mugenzuzi (umujyanama) ishobora kuba ari yo nyandiko y’ingenzi cyane ijyanye n’iki kibazo kijyanye n’u Rwanda.

Yagize ati: “Ubukana bw’iyi gahunda ntibushobora gukerenswa [gupfobywa]”.

“Rubanda icyeneye gusobanukirwa iyo nyandiko yari yagejejwe [kuri leta] icyo gihe ibyemezo birimo gutambamirwa [ubu] byafatwaga, gihamya ivugwa ko ishobora gutambamira, ndetse no guha ishingiro, iyi gahunda ikomeye, n’impamvu zatumye [leta] ifata icyemezo cyo kuyikora”.

Mu minsi iri imbere, umucamanza mukuru, Lord Justice Lewis, azafata icyemezo niba hari ibyo muri iyo nyandiko bikwiye kuguma kuba ibanga.

Mu kwezi gushize, urukiko rukuru rwumvise ko abategetsi bo muri leta y’Ubwongereza mbere bari bakuye u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu by’abafatanyabikorwa bishobora koherezwamo abasaba ubuhungiro, kubera imyitwarire yarwo ku burenganzira bwa muntu.

Urukiko rwabwiwe ko Dominic Raab, icyo gihe wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, yari yaraburiwe ko amasezerano n’u Rwanda yatuma Ubwongereza bwisanga bugomba kugabanya cyane ibyo bubwira u Rwanda ku myitwarire yarwo.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza irimo kuvuga ko ifite ubudahangarwa bushingiye ku gukora ibintu ku bw’inyungu rusange ku bice bimwe by’igisubizo yahawe n’uwo mujyanama.

Umunyamategeko Neil Sheldon QC uyunganira, yabwiye urukiko ko habaho “igishobora kuba kwangirika gukomeye cyane” ku bibazo by’umubano n’amahanga n’umutekano w’igihugu mu gihe ibyo bice by’iyo nyandiko y’ubujyanama byaba bishyizwe ku mugaragaro.

Ishyaka Labour ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryavuze ko uko kuburira kw’umujyanama ari gihamya yuko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yarenze ku nama yagiriwe kuri iyo gahunda, rinashinja leta kugerageza guhishira ukuri ngo rubanda ntikumenye.

Iyo gahunda yari iy’intangiriro, yari gutuma abageze mu Bwongereza mu buryo leta ifata ko ari inzira “zinyuranyije n’amategeko, ziteje ibyago cyangwa zitari ngombwa” – nko mu mato (ubwato) matoya cyangwa bihishe mu modoka z’amakamyo – bajyanwa mu Rwanda n’indege, aho bashoboraga kuba basaba ubuhungiro mu Rwanda.

Leta y’Ubwongereza yari yamaze kuba irishye leta y’u Rwanda miliyoni 120 z’amapawundi (miliyari 151 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda), zari gukurikirwa n’andi mafaranga mu gihe u Rwanda rwari kurushaho kwakira abandi basaba ubuhungiro, nkuko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza yabivuze.

Leta y’Ubwongereza yavuze ko iyo “gahunda ihebuje ku rwego rw’isi” izafasha mu gukumira ingendo zirimo ibyago zambuka umuhora wa Channel (la Manche).

Ubwo Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yatangazaga iyo gahunda, yavuze ko “izarokora ubuzima butabarika” mu guhagarika “ababisha bakora ubucuruzi bwa magendu y’abantu”.

Kugeza ubu muri uyu mwaka, abantu barenga 13,000 bamaze kwambukira mu Bwongereza bavuye mu Bufaransa.

Muri bo, abarenga 8,000 bakaba barageze mu Bwongereza kuva gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro yatangizwa.

Nyuma yuko haburijwemo urugendo rwa mbere rw’indege yari iteganyijwe kujyana mu Rwanda abasaba ubuhungiro, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Priti Patel yavuze ko atazacika intege ku “gukora ikintu gikwiye”, abwira abadepite ko yemera ko iyo gahunda “yubahirije byuzuye” amategeko.

Imiryango myinshi yamaganye iyo gahunda, imiryango iharanira uburenganzira bw’impunzi ikaba yaravuze ko ari gahunda y’ubugome.

Ni mu gihe Kiliziya y’Ubwongereza (Church of England) n’abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi, na bo bayinenze.

Leta y’u Rwanda yavuze ko abimukira “bazarindwa byuzuye bijyanye n’amategeko y’u Rwanda, bagere ku kazi mu buryo budaheza, ndetse bashyirwe muri serivisi z’ubuvuzi no kwitabwaho mu mibereho”.

Inkuru ya Dominic Casciani (Umunyamakuru ku bibazo by’imbere mu Bwongereza no ku bucamanza) dukesha urubuga rwa BBC Gahuza Miryango

Félicien Kabuga: Urubanza rwe mu mizi ruzatangira tariki 29 Nzeri 2022

$
0
0

Umucamanza ukuriye urubanza rwa Félicien Kabuga ruri mu rugereko rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’urukiko rwa Arusha, yatangaje ko urubanza rwe mu mizi ruzatangira tariki 29 Nzeri(9).

Kabuga w’imyaka 86 ashinjwa ibyaha birimo gucura umugambi wa jenoside.

Nyuma yo gufatwa mu 2020 akagezwa imbere y’urukiko, Kabuga yahakanye ibi byaha avuga ko ari “ibinyoma”.

Mu nama mbanzirizarubanza yabaye none kuwa kane, Kabuga – wari wicaye mu kagare k’abadashoboye guhagarara – yabajijwe niba hari ikibazo afite mbere y’uko urubanza rutangira.

Yasubije mu Kinyarwanda ati: “Ndagifite. Ndashaka guhindura avoka wanjye.

“Ndashaka guhindura [Emmanuel] Altit…ndashaka Larochelle ngo ambere avoka.”

Iain Bonomy, umucamanza ukuriye uru rubanza, yamusubije ko uru rugereko ruzafata umwanzuro rukawumumenyesha mu gihe cy’iminsi ibiri.

Me Emmanuel Altit, ugifite akazi nk’uwunganira Kabuga, abajijwe niba hari icyo avuga kuri ibyo, yasubije ko ntacyo.

Ubushinjacyaha bw’uru rugereko bwavuze ko bagikeneye igihe cyo gutegura urubanza.

Yavuze ko hari imirimo ikirimo gukorwa yo gusemura mu Cyongereza inyandiko, za casettes z’ibihamya, hamwe n’abatangabuhamya kuri uru rubanza, biri mu ndimi z’Igifaransa n’Ikinyarwanda.

Uru ruhande rwavuze ko ibyo bihamya birimo ibijyanye na Radio RTLM (Radio Télévision Libre des Mille Collines) ku byo bamwe bumvise n’ibyafashwe mbere no mu gihe cya jenoside.

Kabuga yari umwe mu banyamigabane b’ingenzi ba RTLM ishinjwa gushishikariza gukora jenoside.

Me Altit nawe yabwiye urukiko ko uruhande rwunganira uregwa rucyeneye kubona inyandiko n’ibyangombwa byose ku gihe kugira ngo “dukore akazi kacu neza”.

Nyuma yo kwihererana n’abamwungirije babiri, umucamanza mukuru yategetse ko urubanza rwa Kabuga mu mizi ruzatangira tariki 29 Nzeri(9).

BBC

Viewing all 3266 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>