Burundi – Abanyarwanda 11 bakatiwe ibihano biremereye bazira gucukura amabuye y’agaciro
Ku bitaro bya Fayisali ku Kacyiru imihango yo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa yatangiye
Amashusho atangiye gukwira ku mbuga nkoranyambaga aragaragaza ko imihango yo gutabariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatangiye.
Ikigaragara ni uko abahindiro ari bo bagiye gukora imirimo yose nta musirikare bamwe batanga icyubahiro ugaragara ahubwo umuntu wa Leta ugaragara ni Ministre Julienne Uwacu ufite umuco munshingano ze n’ubundi wariwagaragaye ku kibuga i Kanombe mu gihe umugogo wa Kigeli V wahageraga uvuye muri Amerika.
Perezida Kagame we yahisemo kwigira mu nama y’ibihugu bivuga igifaransa muri Mali kandi yaraciye igifaransa kandi akaba ari mu manza zidashira n’u Bufaransa.
Abayobozi ba Leta ntibitabiriye umuhango wo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa i Nyanza
Uretse Ministre Julienne Uwacu ufite umuco mu nshingano ze n’abandi bayobozi bake bo mu rwego ruciriritse barimo Robert Masozera, Antoine Mugesera, Jean Mutsinzi… nta bandi bayobozi bagaragaye mu muhango wo gutabaza Kigeli V Ndahindurwa.
Perezida Kagame we n’abandi bayobozi bahisemo kwigira mu gikorwa cy’amasengesho ngo yo gusengera igihugu ’National Prayer Breakfast cyahuje abayobozi basaga 700 baturutse mu gihugu hose, harimo n’abashyitsi baturutse mu Budage, RDC, Repubulika ya Congo, u Burundi, Uganda, Kenya na Tanzania.
Mbese muri make benshi mu bayobozi b’u Rwanda n’abakuru b’amadini babonye uburyo n’urwitwazo byo gukwepa umuhango wo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa.
Amashusho yagiye agaragara ku mbuga nkoranyambaga no kuri murandasi yerekanye abo mu muryango wa Kigeli V Ndahindurwa barangajwe imbere na Pasteur Ezra Mpyisi bakura umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe umwami Fayisali ku Kacyiru berekeza i Nyanza.

Nyuma yo kugera i Nyanza mu Rukari habaye imihango yo gusezera kuri Kigeli V irimo igitambo cya MIsa cyayobowe na Musenyeri Filipo Rukamba wa Diyosezi Gaturika ya Butare, ndetse n’abandi bantu batandukanye bafashe amagambo icyo gitambo cya misa gihumuje.
Pasteur Mpysi wavuze umwanya utari muto yavuze byinshi ngo nk’umuntu wabanye na Nyakwigendera igihe kitari gito ndetse yaboneyeho akanya ko kwifatira mu gahanga Boniface Benzinge wari umukarani w’umwami Kigeli V Ndahindurwa!

Mushiki wa Nyakwigendera Speciose Mukabayojo wakoreshejwe kugira ngo umugogo wa musaza we ushobore kujyanwa mu Rwanda yari yitabiriye uwo muhango ndetse yahawe ijambo yavugiwe n’umuhungu we ashimira Perezida Kagame kuba yarabafashije mu byago bagize!
Imihango yo kumusabira irangiye hakurikiyeho kujya gutabariza umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa i Mwima.
M23 yubuye imirwano muri Congo
Mu gihe Perezida Kagame yemezaga ko mu mwaka wa 2017 hazabaho uburumbuke bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda mu ijambo yavuze mu gikorwa cy’amasengesho kizwi kw’izina rya ‘National Prayer Breakfast’, inyeshyamba za M23 zubuye imirwano mu gihugu cya Congo!
Abayobozi b’igihugu cya Congo bamenyesheje kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017 ko abarwanyi bagera kuri 200 ba M23 binjiye ku butaka bwa Congo bavuye mu gihugu cya Uganda aho bari barahungiye nyuma yo gutsindwa mu 2013.
Lambert Mende, umuvugizi wa Leta ya Congo yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko abarwanyi ba M23 bari mu byiciro 2 mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki 15 Mutarama 2017 bambutse umupaka bavuye muri Uganda bafata agace kitwa Ishasha kari muri territoire ya Rutsuru mu birometero bikabakaba 155 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru.
Lambert Mende yakomeje yibaza ukuntu ngo igihugu cy’abaturanyi nka Uganda cyareka abantu gicumbikiye mu nkambi z’impunzi bagatera igihugu cya Congo. Akomeza avuga ko kandi ubu imirwano yatangiye hagati y’abo bateye n’ingabo za Congo (FARDC) kuko ngo Congo ntabwo yakwemera ko hagira uwinjira ku butaka bwayo yitwaje intwaro nta ruhushya abifitiye.
Gouverneur wa Kivu y’amajyaruguru, Julien Paluku we aremeza ko intambara nshya irimo gutegurirwa muri Uganda n’abahoze muri M23. Ibyo yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru i Goma kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017.
Julien Paluku aremeza ko ngo Sultan Makenga n’abandi basirikare bakuru ba M23 batorotse aho bari barindiwe n’abayobozi ba Uganda berekeza ahitwa Bunagana hari ku mupaka wa Uganda na Congo mu birometero 70 uvuye mu mujyi wa Goma.
Frank Steven Ruta
Rwanda: Kagame yahungiye umuhango wo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa mu masengesho!
Pastor Mpyisi yagaye abatutsi batita ku ruhare Kigeli yagize mu gutuma FPR ifata ubutegetsi!
Ministre Evode Uwizeyimana arashaka ko bakurikirana abihimba amazina bakamugusha mu mutego!
Rwanda: Haravugwa inyandiko za Tracts mu mujyi wa Kigali
Amakuru atugeraho ava i Kigali aravuga ko hari inyandiko za tracts zatawe n’abantu babiri bari kuri moto mu duce dutandukanye mu mujyi wa Kigali.
Ahagaragaye izo nyandiko zitanditseho nyiri ukuzandika ni i Nyamirambo munsi ya stade ahazwi kw’izina rya Tapis rouge, mu Biryogo hafi y’umusigiti, no hafi y’isoko rya Nyarugenge. Ibi byabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Mutarama 2017 ahagana mu masa kumi y’umugoroba.
Abaturage batoye izo nyandiko ngo bazishyikirije polisi ngo ubu irimo gukora iperereza.
Igitangaje n’uko abayobozi b’u Rwanda bakoze uko bashoboye ngo inkuru y’izo tracts itamenyekana ku buryo n’ikinyamakuru Umusingi cyari cyanditse kuri iyi nkuru cyasabwe ku yisiba ku rubuga rwacyo.
Ku ruhande rwacu umwe mu basomyi bacu uri mu mujyi wa Kigali washoboye kubona izo tracts yashoboye kutwoherereza uko izo nyandiko zari zimeze yifashishije whatsapp
Ben Barugahare
Uvugwa ko ari umukobwa wa Kigeli V Ndahindurwa ava inda imwe n’umugore wa Lt Gen Charles Kayonga
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Mutarama 2017, ikinyamakuru gikorana hafi na Leta y’u Rwanda igihe.com cyasohoye inyandiko cyise: Ibyo ukwiye kumenya ku mwana wa Kigeli V Ndahindurwa wagizwe ibanga.
Iyo umuntu asomye iyi nyandiko ahita yibaza byinshi kubera ko uwanditse iyi nkuru bigaragara ko yahawe amakuru n’abari hafi y’uwo mutegarugori cyangwa yashoboye kugera hafi ye kubera ibimenyetso birimo impeta yahawe na Kigeli V Ndahindurwa inagaragaraho ibirango by’ubwami n’amatariki yavukiyeho, ariko igitangaje ni ukwibaza ikibyihishe inyuma kuko bigaragara ko abandikishije iyi nkuru mu igihe.com hari amakuru menshi batatanze ku bushake bigatuma umuntu yibaza impamvu bashaka kumenyesha abanyarwanda uyu mwana wa Kigeli V maze ntibamutangeho amakuru afatika.

Ese Leta ya Kigali yaba ishaka kumukoresha mu kurwanya uwimitswe ari we Yuhi VI Bushayija n’uwamwimitse Boniface Benzinge? Dore ko muri iyi nyandiko hari aho bagira bati: “ Bamusuraga muri Amerika ndetse umukobwa we niwe wasigiwe impeta y’ubwami. Na bene wabo bose baramuzi ndetse no mu muhango wo gutabariza se yari ahari. Ikindi kandi mu nyandiko z’umurage z’umwami birimo n’uko Benzinge yazigumanye.”
Uyu mukobwa wa Kigeli uvugwa ni muntu ki?
Amakuru ubwanditsi bwacu bwashoboye kubona mu iperereza bwakoze bwasanze uyu mutegarugori yitwa Jackie Rwivanga akaba ava inda imwe na Caroline Rwivanga umugore wa Lt Gen Charles Kayonga, wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo ubu akaba ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, ava inda imwe kandi n’undi mugabo w’umusirikare mukuru wakoze mu nzego z’iperereza z’u Rwanda cyane Lt Col Ronard Rwivanga.

Jackie Rwivanga yatandukanye n’umugabo we, umunyemari Andrew Rugasira mu 2015 bari bamaranye imyaka 17, hakaba hari amakuru avuga ko bapfuye ko Jackie yamuciye inyuma akanabyara umwana ariko ibyo Jackie yarabihakanye avuga ko nta mwana wo hanze afite ko kandi mu byo yapfuye na Andrew nta kumuca inyuma birimo. Jackie akora ibikorwa by’ibijyanye no gutaka yatangiye 2013 akaba afite isosiyete imaze kumenyekana i Kampala muri Uganda yitwa House of J.

Andi makuru twashoboye kubona ni uko hari abantu benshi bari basanzwe bazi iyi nkuru yiswe ibanga kuko uyu Jackie Rwiganga ni umuntu bigaragara ko aziranye n’abantu benshi batandukanye baba abari mu Rwanda cyangwa mu mahanga, baba ari abashyigikiye Leta y’u Rwanda ndetse n’abayirwanya.

Ibijyanye n’umwana wa Kigeli V Ndahindurwa byigeze gukomozwaho na Claude Rukeba mu kiganiro kuri Radio Ijwi ry’Amerika mu minsi ishize ariko ntabwo abantu benshi babyiseho.

Umwanzuro:
Kuba Leta y’u Rwanda ikoresheje itangazamakuru riri hafi yayo yiyemeje kugaragaza uwo mukobwa wa Kigeli kandi hakavugwamo ko ari we wasigaranye umurage wa Se birasa nk’ibihishe umukino Leta y’u Rwanda ishaka gukina ikoresheje uyu mutegarugori nk’iturufu mu guhangana n’uwimitswe nka Yuhi VI ariwe Emmanuel Bushayija n’igice cyamwimitse kiyobowe na Boniface Benzinge.
Birumvikana ko uyu Jackie Rwivanga n’iyo yaba adashaka kwinjira muri iyo gahunda bizaba ngombwa ko ayinjiramo kugira ngo bene wabo ba hafi bari muri Leta badahura n’ingorane, muri make ni ukuvuga ko Lt Gen Charles Kayonga n’umuryango wa Rwivanga wose ni nk’aho ufashwe bugwate na Kagame muri iki kibazo!

Icyo twakwibaza ni ukumenya umukino uyu Jackie Rwivanga azakinishwa aho uzagarukira.
Ese azimikwa na Leta ya Kigali asimbure Se? Oya ibyo biragoye kuko Umwami w’u Rwanda ubu twese turamuzi yitwa Kagame ndetse n’abaturage ntibabishidikanyaho.
Cyangwa agiye gukoreshwa na Leta y’u Rwanda ndetse n’umuryango w’abahindiro umwemeze nk’uwasigaranye umurage wa Kigeli bityo akoreshwe ibyo Leta byose ishaka mu nyungu zayo mu gutesha Ubwami agaciro no kunaniza uwashaka wese kwimika undi mwami?
Ese aho inama z’abakuru b’umuryango w’abahindiro zimaze iminsi ziba mu muhezo zarimo zipanga uyu muvuno?
Reka tubitege amaso.
Marc Matabaro
Gen Makenga agomba gufatwa ari muzima cyangwa yapfuye: Gen Francois Olenga
Mu kiganiro n’abanyamakuru umugaba mukuru w’ingabo za Congo (FARDC) Gen Francois Olenga ari kumwe na Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru Bwana Julien Paluku, yatangaje ko Gen Sultan Makenga wa M23 nataza ku neza agatangiza intambara azazanwa i Goma ari imfungwa cyangwa ari mu isanduku!
Norway: Ambasaderi Nkulikiyinka yasabye abanyarwanda babayo kwibasira bagenzi babo!
Mu rugendo Ambasaderi Christine Nkulikiyinka uhagarariye u Rwanda muri Sweden yakoreye muri Norway, yagiranye umubonano n’abanyarwanda baba muri Norway ku wa gatanu tariki 20 Mutarama 2016 aho yabakanguriye guhaguruka bagahashya abatavugarumwe na Leta akorera. Yabitangaje muri aya magambo:
Ati“Nabibukije kandi ko n’ubwo twubaka umubano mwiza n’amahanga nk’uko bigaragarira buri wese, ariko hariho bamwe mu nyungu zabo bwite baba bashaka gusenya ibigerwaho n’ubuyobozi bw’u Rwanda nti ‘mudufashe kubarwanya aho bari hose, bo gukomeza kudutesha umwanya mu iterambere turimo.”

Umwe mu banyarwanda batuye muri Norway, Kayumba Rugema utarishimiye amagambo ya Ambasaderi Nkulikiyinka yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Facebook agira ati:
“Banyarwanda muri mu buhungiro mu bihugu by’uburayi bwa ruguru (Nordic countries) ngiyo imvugo n’ingiro by’ambassade yacu, politiki ya leta y’igihugu cyatubyaye nta yindi ni iyo guhamagarira bagenzi bacu baje muri ubu burayi ari impunzi kuturwanya, harimo kutwica, kutugambanira mu butwgetsi tukamburwa status zacu bakoresheje ibishoboka byose harimo kuturemera ibyaha nk’iby’ingengabitekerezo, gupfobya jenoside yakorewe abatutsi, kuba abajenosideri… Ibyo ni ibyaha bigenerwa abahutu naho abatutsi ni ibisambo byaje bisahuye igihugu, ni abantu bashyigikiye iterabwoba!! Banyarwanda muri mu buhunzi mwifatanije na Ambassador cyane muri mu gihugu cya Norway muzirikane uko mwavuze muhabwa ubuhungiro muri icyi gihugu, abari muri ubu burayi bundi mwese n’abari muri Norway mwibukeko babahamagarira kwica igikorwa ibihugu murimo bitemewe ari nabyo mwese byabahesheje ubuhungiro kuko mwahunze abenshi ubwicanyi bw’iyi ngoma Madame Ambassador arimo gutangira ubutumwa!! Bamwe mu bantu baraha koko bitabiriye aka kazi kabi ko kwica abantu, kubagenza, guhamagarira abandi gushyira bagenzi babo mu kato no kubahimbira ibyaha. Banyarwanda mwihesha agaciro ibi nibyo ambassador wacu yakabaye akangurira imbaga y’abanyarwanda n’abashoramari? Banyarwanda muri muri Norway n’abari mu burayi bwa ruguru ndabasaba kwitandukanya n’iyi leta ibahamagarira kwica no guha akato abantu, nabasabaga gufatanya n’abandi kurwanya ubu bugome n’ababuri inyuma bose!!”
Kuba Ambasaderi Nkulikiyinka ahagurukanye amagambo nk’aya akomeye muri iyi minsi ni ibintu byo kwibazaho mu gihe dukomeza kubona amakuru avuga ko mu minsi ishize byabaye ngombwa ko yihakana inshuti ye y’igihe kinini yanamufashije kugera aho ageze, Ambasaderi Eugène Richard Gasana nawe wari umutoni w’akadasohoka mu butegetsi bwa Perezida Kagame.
Mu kwihakana no gushyira hanze amwe mu mabanga ya Ambasaderi Gasana, Ambasaderi Nkulikiyinka yiyibagije ko nawe umunsi we ushobora kugera agashyirwa mu gice cy’abagomba kurwanywa no guhigishwa uruhindu.
Nabibutsa ko Ambasaderi Nkulikiyinka mu rugendo rwe muri Norway yari aherekejwe n’umugabo we, Jacques Nshumyumukiza usanzwe ukora iby’ubucuruzi wari waje kureshya abashoramari bo mu gihugu cya Norway.
Ibi bikaba ari ibintu bidasanzwe mu gihugu nka Norway aho uhagarariye ikindi gihugu ahaguruka agasaba abantu bamwe barimo impunzi zahunze ubutegetsi akorera guhaguruka bakagirira nabi izindi mpunzi ndetse n’abanyanorway bafite inkomoko mu Rwanda cyangwa batavuga rumwe na Leta y’i Kigali.
Ababikurikiranira hafi bahamya ko aya magambo ashobora kugira ingaruka zikomeye mu gihe hagira ibikorwa by’urugomo cyangwa ibindi bintu bibi byakwibasira abanyarwanda baba muri Norway batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali cyangwa abadashaka gukurikira buhumyi propaganda ikorwa n’abashyigikiye ubutegetsi bw’i Kigali.
Marc Matabaro
Congo: Kajugujugu 2 za gisirikare zahanutse!
Amakuru atugeraho ava mu gihugu cya Congo aravuga ko kajugujugu 2 z’ingabo za Congo zahanutse mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu gace ka Rutchuru kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Mutarama 2017.
Amakuru ava i Goma aravuga ko abaderevu 3 ba kajugujugu imwe kimwe n’abasirikare 2 ba Congo bari bayirimo bashoboye kuboneka ari bazima ariko bakomeretse mu gihe nta makuru y’abandi baderevu 3 n’umusirikare wa Congo bari muri kajugujugu yindi yari yabonetse kuri uyu wa gatandatu tari ya 28 Mutarama 2017 ariko ngo ibikorwa byo kubashakisha birakomeje.
Izo kajugujugu bikekwa ko ari izo mu bwoko bwa Hind Mi-24 zakorewe mu Burusiya zahanukiye mu gace ka Rutchuru mu birometero bisaga 100 uvuye mu mujyi wa Goma.
Izo kajugujugu zombi zari zahagurutse i Goma zerekeje mu gace karimo ibirunga bya Kalisimbi na Mikeno aho byari byavuzwe ko hari abarwanyi ba M23. Nk’uko amakuru atangwa n’abasirikare ba Congo abivuga ngo izo kajugujugu zagenderaga hasi cyane igihe zahanukaga. Ngo imipanga ya kajugujugu ya mbere yakubise ku biti bituma ihanuka noneho kajugujugu ya kabiri ibonye itayibona isubira inyuma gushakisha maze nayo ngo biyigendekera gutyo!!
Ben Barugahare
USA: Prof. Kambanda arasobanura iby’iteka rya Perizida Donald Trump ryo gukumira abava mu bihugu 3
M23 yafashe umuderevu w’indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya
Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Congo (FARDC) bwatangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Mutarama 2017 ko hari abarwanyi ba M23 mu gace k’ishyamba riri hagati y’u Rwanda, Uganda na Congo.
Général Léon Mushile, umukuru w’akarere ka 3 ka gisirikare k’ingabo za Congo (FARDC), mu kiganiro n’abanyamakuru i Goma kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Mutarama 2017 yavuze ko abasirikare ba Congo bari mu gikorwa cyo gutabara abari mu ndege za kajugujugu 2 zahanutse byabaye ngombwa ko barwana n’abarwanyi ba M23.
Yagize ati:
« Nyuma y’aho kajugujugu zacu ebyiri zihanutse twohereje abasirikare mu gace zaguyemo, abarwanyi bayobowe na Général Sultani Makenga, bari bashinze ibirindiro mu gace kari munsi y’ikirunga cya Mikeno, bagiye gufataho ingwate abari mu ndege zahanutse«
Imirwano yakurikiyeho yaguyemo abantu 7 barimo abari mu ndege 3 n’abarwanyi 4 ba M23. Umwe mu baderevu ba kajugujugu yafashe n’abarwanya ba M23 naho ingabo za Congo zifata umurwanyi wa M23.
Uwo murwanyi wa M23 wafashwe na FARDC yavuze ko Général Sultani Makenga yaba yarakomeretse.
Aya makuru aje nyuma y’aho Ministeri y’ingabo mu Rwanda itangarije ko hari abarwanyi 30 ba M23 bahungiye mu Rwanda nta ntwaro ngo bafite bahunga imirwano na FARDC ariko uretse itangazo rya Ministeri y’ingabo mu Rwanda nta banyamakuru bigeze berekwa abo barwanyi uretse ko Leta y’u Rwanda yavuze ko yaberetse umuryango utabara imbabare Croix Rouge. Aba barwanyi bahungiye mu Rwanda nyuma y’igihe gito izo kajugujugu zihanutse.
Mu gihe FARDC ivuga ko kajugujugu zayo zahanutse ku bw’impanuka hari amakuru akomeje guhwihwiswa avuga ko kajugujugu za FARDC zahanuwe n’ibisasu bya Missile by’ingabo zidasanzwe z’u Rwanda (Special Forces) byagiye bivugwa kuva mu minsi yashize ko zifasha abarwanyi ba M23 mu mirwano.
Frank Steven Ruta
Philippe Mpayimana ushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yageze i Kigali
Turayishimye Jean Paul na Gervais Condo muri Congres ya Amerika.
Kuwa 8 Gashyantare 2017, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Lantos Foundation watumiye Jean Paul Turayishimye na Gervais Condo bo mu Ihuriro Nyarwanda, RNC kujya kwifatanya nawo mumuhango wo guha umudari umudepite wo muri Iraq, Vian Dakhil, ukomoka mubwoko bw’ aba Yazidi muri icyo gihugu, waharaniye cyane ko akarengane bakorerwa kamaganwa ndetse akanasaba ko amahanga agira icyo yakora ngo uburenganzira bwa muntu ku isi bwubahirizwa.
Icyo gikorwa cyitabiriwe na benshi mubadepite b’ Amerika, harimo na Madame Nancy Pelosi wabaye Umukuru w’ Inteko(Congress) y’ Amerika, ubu akaba ariwe muyobozi w’ abadepite b’ abademocrate muri Congres ya Amerika akaba arinawe wambitse Vian uwo mudari.
Nyuma y’ umuhango , Condo na Jean Paul bagize akanya ko kuganira (chat) n’ abayobozi bari bitabiriye uwo muhango barimo abadepite ndetse naba Ambassaderi. Birumvikana ko tutavuga ibiganiro twavugiye aha, ariko igikorwa cy’ uwo munsi ubwacyo kirivugira.
Mubatangajwe bitabiriye iki gikorwa ndetse n’ abagaragaye, Ambassaderi w’ u Rwanda Mathilda Mukantabana ntiyahagaragaye. Ni mugihe kandi kuko umudari watangwaga uhabanye n’ ibyo igihugu ahagarariye (Rwanda) gikora kubijyanye n’ Uburenganzira bwa muntu.
Nakwibutsa ko ubwo Lantos Foundation yahaga umunyarwanda Rusesabagina, uyu mudari, Leta y’ u Rwanda yateguye abigaragambya idashaka ko uyu mudari bawumuha Kuko mu Rwanda bimaze kugaragara ko ntawundi uhabwa umudari utari Kagame.
Muri macye mubyo twashoboye kuvana mubiganiro n’ abo twaganiriye, ni uko byagaragaye ko Ikinyoma cya Leta ya FPR kigenda kimenyekana.
Ndangije nsaba abanyarwanda aho bari gukomeza guhana hana amakuru ajyanye n’ imfu zidasobanutse ndetse n’ ihonyorwa ry’ uburenganzira bwa muntu bibera mu Rwanda Kuko aka wamugani ” Iminsi y’ Igisambo ntikiri Mirongo ine ”




Jean Paul
Umusomyi wa the Rwandan
Uburere buruta ubuvuke. Ikiganiro twagiranye na Denise Nyetera
Madame Josephine Mukazitoni Kabuga ati: ngiye nemye!
Ku wa gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2017 habaye umuhango wo gushyingura Madame Josephine Mukazitoni Kabuga, igitambo cya misa cyo gusezera bwa nyuma kuri uwo mubyeyi cyayobowe na Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba, Seliveriyani Nzakamwita.
Uwo muhango witabiriwe n’abanyarwanda batandukanye b’ingeri zose ndetse bava no mu moko yose kugeza no ku bantu nka Bwana Albert Rukerantare waherukaga mu rugendo mu Rwanda ngo rwamushimishije cyane ku buryo yirwise ko”yari kw’ibere”.
Ubwinshi bw’abantu bitabiriye uwo muhango abenshi bavuga ko barengaga 1000 bwagaragaje bidasubirwaho ko umuryango wa Felisiyani Kabuga n’ubwo wasizwe icyasha bitaciye intege abavandimwe n’inshuti bakunda kandi babanye n’uwo muryango.
Abitabiriye uwo muryango hafi ya bose batashye bibaza bati:
“Abatoteje bakomeje no gutoteza uyu muryango bariruhiriza iki? Ko gutotezwa ahubwo bituma barushaho gukomera no kugaragaza urugwiro bafitiye inshuti n’abavandimwe bimye amatwi amatakaragasi yakwijwe n’abafite inyungu kugeza ubu benshi batarasobanukirwa?”
Urukundo n’urugwiro ntabwo byahagarariye aho kuko n’abatakekwaga kwihanganisha uwo muryango mu byago barabikoze.
Urugero ni urwa Lyliose Nduhungirehe, wagize ubutwari yihanganisha umuryango wa Felisiyani Kabuga muri aya magambo yashyize ku rukuta rwa facebook rw’umwe mu bana ba nyakwigendera:
“Toutes mes condoléances à toute la famille. Une pensée toute particulière pour toi car cette année ecoulée n’a pas été tendre avec toi. Votre maman a eu une vie riche et entourée. Elle a eu la chance exceptionnelle de voir ensemble ses enfants, ses petits enfants et même ses arrière-petits-enfants. N’ubwo ntawe uhaga umubyeyi ariko atashye yemye.
Imana ibakomeze.”
Nyamara umuvandimwe we Ambasaderi w’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu gihugu cy’u Bubiligi, Olivier Nduhungirehe ntasiba kwibasira umuryango wa Felisiyani Kabuga mu nyandiko ze.
Nyuma y’ibi umuntu agize ati: burya abanyarwanda bapfa inda gusa nta kindi bapfa yaba abeshye?
Muri uwo muhango havugiwe amagambo menshi arata ndetse ashima ubutwari bwa nyakwigendera ndetse n’ubw’umuryango we yaba umufasha we Bwana Felisiyani Kabuga ndetse n’abana babo bakomeje imico myiza n’ikinyabupfura bigishijwe n’ababyeyi babo.
Umunyarwanda yagize: Nta joro ridacya kandi nta n’imvura idahita
Marc Matabaro
Kuri 18-02-2017 i Bruseli mu Bubiligi habereye imihango yo kwibuka nyakwigendera P. Karegeya
Umuhango wo kwibuka Col Karegeya wabereye i Buffalo ku wa 18.02.2017 mu mafoto