Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all 3259 articles
Browse latest View live

Guverinoma yo mu Buhungiro: Perezida Padiri Nahimana, Ministre w’intebe Abdallah Akishuli!

$
0
0

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

« DUSHYIZEHO GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO »

Twebwe abahagarariye amashyaka ya politiki ya Opozisiyo iharanira Demokarasi mu Rwanda, Abakangurambaga ba sosiyete sivile n’abikorera ku giti cyabo uko turi 30 twateraniye mu mwiherero udasanzwe i Paris, mu Bufaransa guhera taliki ya 17 kugeza kuya 19 Gashyantare 2017, dushishikajwe n’uko mu Rwanda haboneka ubutegetsi bunogeye abaturage,

I.TUMAZE KUBONA KO Guverinoma y’u Rwanda iyobowe na Jenerali Paul Kagame :

  1. Yafunze burundu urubuga rwa politiki kugirango rwikubirwe n’Ishyaka rukumbi rya FPR-Inkotanyi n’umuyobozi waryo Paul Kagame umaze imyaka isaga 23 ku butegetsi ;
  2. Yafashe icyemezo kigayitse kandi gihonyora itegekonshinga n’andi mategeko agenga u Rwanda muri iki gihe cyo kubuza kwinjira ku butaka bw’u Rwanda abenegihugu bagize Ikipe ya Padiri Thomas Nahimana umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA akaba n’umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017; bikaba byaragaragaye ko taliki ya 23/11/2016 Guverinoma ya Paul Kagame yanditse urwandiko rushyira iterabwoba ku makompanyi yose y’indege ageza abagenzi mu Rwanda ruyabuza gutwara Padiri Thomas Nahimana n’Ikipe ye  bityo bakaba barasohowe mu ndege taliki ya 23/11/2016 i Nayirobi muri Kenya ndetse no ku italiki ya 23/01/2017 i Buruseli mu Bubiligi;
  3. Yibye amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2003 no mu 2010 kugira ngo Paul Kagame akomeze abe umukuru w’igihugu kandi mu by’ukuri atatowe na rubanda;
  4. Ibinyujije muri Referendumu itekenitse yabaye mu Ukuboza 2015, yahinduye ingingo y’101 y’itegekonshinga ryo mu 2003 yateganyaga ko nta mukuru w’igihugu ugomba gutorerwa manda zirenze ebyiri, bikorwa hagamijwe guha Paul Kagame icyanzu cyo gukomeza kwiba ubutegetsi kugeza apfiriye ku ntebe y’umukuru w’igihugu;
  5. Ifata igafunga, ikica (André RWISEREKA) cyangwa igatorongeza Abalideri b’amashyaka ya politiki ya Opozisiyo, abanyamakuru n’abakangurambaga b’amashyirahamwe aharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu ;
  6. Yafunze ikanakatira gufungwa burundu Bwana Déogratias MUSHAYIDI wazize kuba aharanira impinduka nziza mu mitegekere y’igihugu cye ;
  7. Yafunze ikanakatira imyaka 15 y’igifungo cy’akamama Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA watashye mu Rwanda mu mwaka wa 2010imuziza gusa ko yari agamije kwandikisha Ishyaka rye no kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu cye ;
  8. Yafunze ku buryo bw’akamama bwana Théoneste NIYITEGEKA, ikatira igihano cy’imyaka ine bwana NTAGANDA Bernard n’abandi benshi ibaziza gusa ko bashaka impinduka mu miyoborere y’igihugu ;
  9. Yabujije inzego z’ubutabera ubwisanzure izihindura igikoresho cyo gufunga umubare urenze urugero w ‘abaturage barimo abadafite amadosiye, abafite amadosiye afifitse (atekinitse), n’abarangije ibihano ntibafungurwe ;
  • Ikoresha inzego zishinzwe umutekano mu bikorwa bigayitse by’iyicarubozo, igakubita, ikica, ikanafungira abenegihugu b’inzirakarengane mu myobo n’ahandi hatazwi kandi hatagerwa ‘imiryango yabo ;
  • Yakunze kugaba ibitero bya gisilikari ku banyarwanda bayihunze igamije kurimbura umubare munini w’abenegihugu ibatsinze mu mashyamba ya Kongo ;
  • Ikomeje ingeso yo gusanga impunzi z’Abanyarwanda mu bihugu zahungiyemo hagamijwe kuzibuza uburyo, kubangamira umutekano wazo ndetse no gucuza ubuzima bamwe muri zo (Colonel. Patrick KAREGEYA) ;
  • Yakwirakwije abasilikari mu giturage kugira ngo itere abenegihugu guhora bahagaritse umutima kubera iterabwoba rikaze ibahozamo ;
  • Ishyira imbere gahunda za politiki zigamije gukenesha rubanda no kubicisha inzara nko kubasenyera amazu, kubambura ibibanza n’amasambu byabo, kubarandurira imyaka iri mu mirima no gutema intoki, kubategeka guhinga igihingwa kimwe kitabafitiye akamaro ndetse ikanabahatira kwinjira mu makoperative atabafasha ahubwo agenewe kubanyunyuza imitsi ;
  • Yagize uruhare rukomeye mu guteza inzara ikomeye yiswe « Nzaramba », aho gufata ingamba ziwkiye ngo itabare abaturage bari kwicwa n’iyo nzara ihitamo kubihishira no gukomeza politiki mbisha yo kujijisha no gukina rubanda ku mubyimba ngo u Rwanda nta kibazo rufite, ngo uhubwo rwageze ku iterambere ry’akataraboneka ;
  • Yimika ivangura mu itangwa ry’akazi no mu itangwa rya buruse zo kujya kwiga ; ubwironde mu kwita ku mfubyi n’abapfakazi no mu gutanga serivisi zikenewe mu buzima bwa buri munsi ;
  • Yikubira amasosiyete yose y’ubucuruzi, igakubita kandi ikarasa ku manywa y’ihangu abaturage baciye bugufi yita ABAZUNGUZAYI bagerageza kwicururiza utwo bashoboye kugira ngo baronke ikiramira urubyaro rwabo ;
  • Isahura ikanasesagura umutungo w’igihugu ugakoreshwa mu kwigurira indege bwite za Perezida wa Repubulika no kuzikodesha Leta ku giciro gihenze cyane muri « business » zimufitiye akamaro, we n’Agatsiko ke ;
  • Iteza intambara z’urudaca n’umwiryane mu bihugu duturanye, by’umwihariko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo no mu Burundi, ibyo bikaba bibangamiye cyane inyungu z’u Rwanda rufashwe nk’igihugu kiyobowe n’abanyarugomo bahungabanya umutekano mu Karere kose k’Ibiyaga bigari, ibi bikaba byaratangiye kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abanyarwanda muri rusange ;
  • N’andi mahano menshi tutakwirirwa turondora ;
  1. TURASANGA :
  2. Iyi Guverinoma ya Paul Kagame yararangije gukurwaho icyizere n’Abanyarwanda kuko idakorera inyungu zabo ahubwo ikaba ibangamiye cyane umutekano wabo mu buryo bwinshi bunyuranye ;
  3. Abaturage b’u Rwanda bakeneye inzira yo gutsinda ubwoba, kwihagararaho, no kwerekana ko batavukiye kuba abacakara b’iyi Guverinoma y’igitugu ya Paul Kagame n’agatsiko ke ;
  4. Umuryango mpuzamahanga n’ibihugu by’incuti bifuza kwitaza no kurekera aho gufasha iyi Guverinoma y’abanyarugomo isiribanga Itegeko nshinga n’andi mategeko agenga u Rwanda, ikica rubozo abenegihugu yakagombye kurengera, ikanasuzugura masezerano mpuzamahanga yashyizeho umukono ;
  5. Guhera kuri iyi taliki ya 20 Gashyantare 2017 natwe dukwiye gufata   Guverinoma   ya Paul kagame nka Guverinoma itemewe kandi idashakwa n’abaturage.

III. KUBERA IZO MPAMVU ZOSE,

Turatangariza Abanyarwanda, abaturanyi b’u Rwanda n’umuryango mpuzamahanga ibi bikurikira :

  1. Dushyizeho « Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro »
  2. Dushyizeho Inama Nkuru y’Inararibonye
  3. Dushyizeho Inama Nkuru y’ Urubyiruko rw’ u Rwanda
  1. INSHINGANO ZIHAWE IYI GUVERINOMA
  2. Kwitegura gusimbura Guverinoma itagishakwa n’abaturage iyobowe na Paul Kagame
  3. Kuvuganira no gutabara impunzi z’Abanyarwanda aho ziri hose
  4. Kuvuganira no gutabariza Abanyarwanda bari mu gihugu barenganywa na Guverinoma y’Agatsiko
  5. Gukora ibishoboka byose kugira ngo Guverinoma y’Agatsiko ihagarike ibikorwa byose by’urugomo ikomeje gukorera abaturage no kugira ngo haveho inzitizi zose zibuza Abanyarwanda bahunze igihugu gutahuka mu mahoro
  6. Kwitabaza ibihugu by’incuti kugira ngo bishyire igitutu ku munyagitugu Paul Kagame urangije manda ze ebyiri yemererwaga n’itegekonshinga ryo mu mwaka wa 2003 kugira ngo yegame ahe rugari abandi Banyarwanda bashaka kunga abenegihugu no kugeza u Rwanda ku iterambere risangiwe na bose.

Mu gihe Umunyagitugu Paul Kagame yaba ahisemo kunangira umutima no gukomeza ibikorwa by’urugomo guverinoma ikorera abaturage :

  1. Gusabira ibihano mpuzamahanga Guverinoma ye itagishakwa n’abaturage
  2. Gushishikariza abaturage kwisuganya, bagahaguruka, bagasezerera Guverinoma y’Agatsiko binyuze mu nzira ya Revolisiyo idasesa amaraso.
  1. Inama Nkuru y’Inararibonye
  2. Ifunguriwe Abenegihugu bose barengeje imyaka 35 babishaka.
  3. Ishinzwe kwegeranya umusanzu, ibitekerezo n’inama zubaka zafasha Guverinoma y’Abaturage kugeza u Rwanda n’Abanyarwanda ku buyobozi bwiza bifuza. Ni urubuga rwabo rwo gutanga umuganda mu miyoborere y’igihugu cyababyaye.
  1. Inama Nkuru y’Urubyiruko
  2. Ifunguriwe abasore n’inkumi bose kugeza ku myaka 35 bashishikajwe no kugira uruhare mu mpinduka nziza bifuriza igihugu cyabo cy’u Rwanda.
  3. Ni urubuga urubyiruko ruhurizamo imbaraga zarwo rukanitegura kugira uruhare mu miyoborere y’ejo hazaza y’igihugu cyabo.

VII. ABAGIZE GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO NI ABA BAKURIKIRA :

  1. Perezida wa Repubulika : Padiri Thomas NAHIMANA
  2. Minisitiri w’Intebe : Abdallah AKISHURI
  3. Minisitiri w’Intebe wungirije : Madame Nadine Claire KASINGE
  4. Minisitiri w’umuco, umuryango, guteza imbere umwari n’umutegarugori : Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA uhagarariwe na Madame Nadine Claire KASINGE
  5. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga : Madame Immaculée KANSIIME UWIZEYE
  6. Minisitiri w’Ubutabera : Bwana Déogratias Mushayidi uhagarariwe na Bwana Vénant NKURUNZIZA 
  7. Minisitiri w’itangazamakuru : Bwana Chaste GAHUNDE
  8. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’iterambere ry’umurenge: Bwana Daniel NDUWIMANA
  9. Minisitiri w’imari n’ubucuruzi : Madame Marine UWIMANA
  10. Minisitiri w’Uburezi : Madame Chantal MUKAMANA MUTEGA
  11. Minisitiri ushinzwe kurengera impunzi no gukemura ikibazo gitera ubuhunzi : Madame Virginie NAKURE
  12. Minisitiri w’ibikorwa-remezo n’imiturire : Padiri Gaspard NTAKIRUTIMANA
  13. Minisitiri w’ubuhinzi, ubworozi n’ubutaka : Bwana Jean Léonard SEBURANGA
  14. Minisitiri w’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage : Madame Spéciose MUJAWAYEZU 

VIII. Hashyizweho Komisiyo zikurikira :

  1. Komisiyo y’ububanyi n’amahanga
  2. Komisiyo y’ubukungu
  3. Komisiyo y’itangazamakuru
  4. Komisiyo y’umutekano
  1. Abavugizi ba Guverinoma :
  1. Bwana Chaste GAHUNDE
  2. Madame Immaculée KANSIIME UWIZEYE
  3. Madame Marine UWIMANA
  1. Hashyizweho Abajyanama bakuru batandatu (6)
  2. Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiroizashyiraho izindi nzego uko zizagenda zikenerwa.

UMWANZURO

XII. ICYO DUSABA Guverinoma itagishakwa n’abaturage ya Paul Kagame kugira ngo impinduka nziza rubanda ikeneye zigerweho nta nduru kandi zigirire bose akamaro :

  1. Kwemera no kwihutira kuganira naGuverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro 
  1. Gufungura amarembo bitarenze tariki ya 23/03/2017, abanyarwanda bose bari hanze y’u Rwanda babyifuza bagataha mu mahoro, imfungwa za politiki zigafungurwa, amashyaka ya opozisiyo ashaka kugira uruhare mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama 2017 akandikwa nta mananiza.

Mu gihe byarenga tariki ya 23/03/2017 nta gikozwe :

  1. Kwimura gahunda y’amatora ya Perezida wa Repubulika yari ateganyijwe muri Kanama 2017 agashyirwa muri Kanama 2019, naho amatora y’intumwa zarubanda agashyirwa mu Ugushyingo 2019.
  2. Gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho ihuriweho n’amashyaka menshi, igahabwa manda y’amezi 24, akaba ariyo itegura amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’intumwa za rubanda mu buryo bunyuze mu mucyo.
  1. Tuributsa kandi ko, uretse impuha zikwirakwizwa n’abadasobanukiwe, ingingo y’101 n’iy’172 z’Itegekonshinga ry’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe mu Ukuboza 2015 zitemerera Perezida ucyuye igihe ariwe Paul KAGAME kwiyamamariza manda ya gatatu.

 

Bikorewe i Paris, taliki ya 20/02/2017

Minisitiri w’Itangazamakuru

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro

Chaste GAHUNDE


Mme Victoire Ingabire ngo yatangajwe no gushyirwa muri Guverinoma atabizi!

Undi Musirikare wo mu rwego rwa Ofisiye wakoranye na Gen Kayumba Nyamwasa, yahotowe.

$
0
0

Capt Kalisa J Claude, uzwi cyane ku izina rya Muzungu, yahotorewe muri Faycal, aho yajyanywe amaze guhabwa uburozi bakavuga ko yarwaye umutima.

Capt Muzungu yakoranye na Gen Kayumba Nyamwasa igihe kinini, ubwo yari ashinzwe abasirikare bacungaga umutekano we bya hafi abo bitaga mururimi rw’ icyongereza, close bodyguards. Ubu ariko yari amaze igihe akora muri inspection ya gisirikare.

Twakwibutsa ko abasirikare bakoranye byahafi na Gen Kayumba Nyamwasa bakomeje kwibasirwa muburyo butandukanye. Abatishwe barafungwa, abandi bakavanwa mukazi muburyo butunguranye, bazira gusa ko bigeze kwizerwa na Gen Kayumba, cyangwa se ko bamuvuga neza, abandi bangirwa kuzamurwa mu ntera, ndetse na Muzungu uwo yari yaraheze ku ipeti rya Capitaine mugihe abo bangana mugisirikare bageze kuri Lt Col.

Ingero ni nyinshi ariko twabibutsa nka Major Sengati John, Col Rugigana Ngabo, Gen Rusagara, Col Byabagamba, Lt Mutabazi, SGT Mboneza n’abandi benshi batakwirwa kuri uru rupapuro.

Abasirikare ntibemerewe kuvuga byinshi kuri uru rupfu rwa Muzungu. Asize umugore n’abana, Umuto akaba afite amezi atandatu. Abo bakaba biyongereye ku zindi mfubyi n’abapfakazi benshi bari ku mutwe wa Kagame na Leta ye.

Imana imuhe iruhuko ridashira

Ntare Bertin

Umusomyi wa the Rwandan i Kigali.

Mpayimana Philippe nyuma yo kugendera kuri moto noneho yagaragaye ahetse umwana

$
0
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2017, hari ifoto yateje impagarara kuri rumwe mu mbuga nkoranyambaga. Abantu bagiye impaka, bamwe bavuga ko ari Mpayimana Philippe uhetse umwana, abandi bakavuga ko ari umuntu basa bafotoye bagakwirakwiza iyi foto ngo bigaragare ko asa n’uyu mugabo w’imyaka 46 ushaka kuba umukandida ku mwanya wa Perezida.

Ikinyamakuru Ukwezi.com cyahise gishaka kuganira na Mpayimana Philippe, tumubaza niba iyo foto koko yaba ari we ndetse n’igihe yafatiwe n’uburyo yafashwemo. Nta kuzuyaza yahise yemera ko ari we, n’ubwo atifuza kuvuga byinshi ku buzima bwe bwite n’ubw’umuryango we.

Yagize ati: “Hari ku munsi w’abategarugori, tariki 8 Werurwe. Nerekanaga ko umugabo ari umubyeyi kimwe n’umugore imbere y’abana”. Mpayimana kandi yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko nyuma yo gutangaza umushinga we wo kwiyamamaza, nta kintu na kimwe yigeze ahindura ku bijyanye n’ubuzima n’imibereho ye bwite, kuko nta kintu na kimwe ateganya guhisha abanyarwanda byaba iby’ahashize n’ibyo yifuza kugeraho mu gihe kizaza.

Philippe Mpayimana w’imyaka 46 y’amavuko, arubatse akaba afite umugore n’abana bane. Yabajijwe niba aramutse abaye Perezida yakomeza kujya aheka abana be nk’uko bisanzwe, maze mu gusubiza agira ati: “Imibereho mu rugo rwanjye n’umugore n’abana banjye biratureba twenyine, naba Perezida cyangwa ntari we, nzakomeza kuba umubyeyi nk’abandi. Buri mwana wese abona se ari Perezida. Kuba perezida w’igihugu bishobora no gutangirira mu rugo rwawe, igihe ukora ibishimisha umwana n’umugore, ushobora no gushimisha abandi bantu.”

Umwijuto wa 14 w”abayobozi bakuru ba leta ya Kagame mu kigo cya gisirikare i Gabiro

U Bubiligi: abashinzwe umutekano basatse umuryango wa Félicien Kabuga mu ishingurwa ry’umufasha we!

$
0
0

Madame Joséphine Mukazitoni  yitabye Imana ku itariki ya 3 Gashyantare 2017. Ashyingurwa ahitwa Waterloo ku wa gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2017. Yitabye Imana afite imyaka 75. Twabibutsa ko Madame Joséphine Mukazitoni yari yarashakanye n’umunyemari Félicien Kabuga.

Mu gihe hashingwaga urukiko Mpanabyaha mpuzamahanga ku Rwanda (Tribunal Pénal International pour le Rwanda (TPIR) mu 1996, Félicien Kabuga yarezwe ngo kuba ari we watanze amafaranga yo gukora génocide! Ndetse atangira gushakishwa hasi kubura hejuru n’urwo rukiko kugeza rufunze imiryango mu 2014 rutarashobora kumuta muri yombi.

Urugereko rwasigaye rukurikirana iki kibazo( Mécanisme pour les tribunaux Pénaux Internationaux (MITC) rwakomeje akazi k’urukiko Mpanabyaha mpuzamahanga ku Rwanda (Tribunal Pénal International pour le Rwanda (TPIR) rukomeje gushakisha Bwana  Félicien Kabuga n’ubwo ntacyo rurageraho nyamara haratanzwe akayabo ka Miliyoni 5 z’amadolari n’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku muntu wazafasha mu itabwa muri yombi rya Bwana Kabuga.

Nyamara abakurikiranira ibintu hafi benshi bemeza ko Bwana Félicien Kabuga ubu wagombye kuba arengeje imyaka 80 y’amavuko wari usanzwe unarwaye mbere ya 1994 ku buryo yabaga akeneye kwitabwaho by’umwihariko y’abaganga yaba atakiri kuri iyi si ya Rurema ku buryo ari Leta y’u Rwanda ari n’izo nzego z’umuryango w’abibumbye ONU baba barimo kwiruhiriza ubusa kuko batazapfa bamutaye muri yombi. Igitangaje n’uko hari amatsinda y’abakozi ba ONU akomeje akazi ko guhiga Bwana Kabuga ndetse n’amafaranga yo gukora icyo gikorwa arateganywa mu ngengo y’imari ya buri mwaka! Akayabo gakoreshwa mu gikorwa cyo guhiga Bwana Kabuga ndetse n’akazi gahoraho abashinzwe kumuhiga bafite kandi bahemberwa neza bituma bakomeza icyo gikorwa n’ubwo bwose nta cyemeza ko Bwana Kabuga yaba akiriho!

Nk’uko twabivuze tugitangira iyi nkuru, umufasha we Josephine Mukazitoni yitabye Imana aguye mu guhugu cy’u Bubiligi aho yari amaze imyaka myinshi atuye we n’abana be, abuzukuru n’abuzukuruza.

 

 

Umuryango wa Kabuga ukomeje kwinubira ibikorwa byo kuwutesha agaciro no kuwubuza ubuhumekero bimaze imyaka myinshi. Nta gihe gishize umwe mu bakobwa ba Kabuga asatswe iwe mu rugo mu gihe yari mu bitaro aho atahiye yasanze inzu ye yahindutse rwaserera ibintu byose byaterewe hejuru!

Mu gihe cy’urupfu rwa Madame Josephine Mukazitoni ibyo bikorwa byongereye umurego cyane cyane igihe uyu muryango wari mu cyumweru cy’ikiriyo nyamara bibwiraga ko batuye mu gihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu n’amahame ya Demokarasi nk’u Bubiligi.

Agashya kabaye ku munsi ubanziriza ishyingura. Mu mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2017 ahagana saa kumi n’ebyiri, inzu y’umuryango wa Kabuga iri ahitwa Waterloo yagabweho igitero n’abashinzwe umutekano benshi barimo uwitwa Michel Stassin, wahoze ari umupolisi mukuru mu bushinjacyaha bw’i Buruseli (ancien commissaire de la Police Fédérale belge au Parquet de Bruxelles), ubu akaba akorera hagati y’u Rwanda na Arusha muri Tanzaniya by’umwihariko mu gikorwa cyo guhiga Bwana Kabuga ndetse hari amakuru agikorwaho iperereza avuga ko uyu Michel Stassin yaba yarabonye ubwenegihugu bw’u Rwanda!

Abo bateye urugo rw’umuryango wa Kabuga, igice kimwe cyasigaye hanze abandi barinjira basaka inzu yose ntaho basize! Umwe muri abo bashinzwe umutekano w’umwirabura bikekwa ko yaba ari n’umunyarwanda woherejwe na Leta ya Kigali yafataga amashusho akoresheje telefone igendanwa. Umwe mu bo mu muryango wa Kabuga yamuciye iryera maze umuryango wa Kabuga usaba ko amashusho yafashwe yahita asibwa!

Mu gihe abandi bari mu gikorwa cyo gusaka, Michel Stassin we yageragezaga gutera igipindi abo mu muryango wa Kabuga ababwira ko idosiye ya Bwana Kabuga nta kirimo ko yagobye kwitanga ngo nta kibazo na kimwe azagira! Ndetse Michel Stassin yanasigiye abo umuryango wa Kabuga uburyo bashobora kumubona baramutse bifuje kuvugana nawe! (carte de visite.)

Uko bigaragara ngo abo baje gutera hejuru uyu muryango igihe wari mu kiriyo bari bahawe amakuru avuga ko Bwana Kabuga yari muri iyo nzu yiyambitse nk’umugore!! Abaje gusaka bigaragara ko bari bazi abakobwa bose ba Bwana Kabuga bibajije cyane ku mukobwa wundi wari muri urwo rugo batazi ku buryo bashatse kumenya umwirondoro we no kumusaka ariko nawe arabyanga. Byabaye nk’ibitera ikibazo kuko abari baje gusaka bari biyemeje kumenya uwo muntu uwo ari we. Nyuma baje gusanga yari umwe muri babyara b’abana ba nyakwigendera wari waje atabaye.

Abo basakaga bamaze gukubita igihwereye bafashe gahunda yo kujya gusaka urugo rw’umwe mu bakobwa ba nyakwigendera naho ibintu byose babiterera hejuru naho bahava amara masa bimyiza imoso!

Mu muhango wo gushyingura umutekano wari wakajijwe

Ku munsi wo gushyingura ni ukuvuga ku wa gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2017, abateguye ishyingurwa rya Nyakwigendera Josephine Mukazitoni bari bakajije umutekano kugira ngo hatagira ba kidobya bakwikinga mu kiza ngo bahungabanye umutekano w’abatabaye uwo muryango.

Hakozwe akazi gakomeye ko kubahiriza umutekano w’abantu barenga igihumbi bari baturutse mu mpande zose z’isi ndetse no kwirinda ko hagira uguhangana kwavuka hagati y’abantu badahuje imyumvire bari bitabiriye uwo muhango. Ariko cyane cyane gukumira abantu boherejwe na Leta ya Kigali mu buryo bumeze nko gushinyagurira umuryango wa nyakwigendera. Urugero ni urwa  Lewis Murahoneza uzwi ku kabyiniriro ka Kigurube. (uyu akaba yarakatiwe n’inkiko Gacaca ariko akaba asa nk’uwahanaguweho ibyaha nyuma yo kujya mu Rwanda no gutangira gukorera Leta ya Kigali ku mugaragaro mu 2013)uyu Kigurube yashatse kwitumira ndetse yica amatwi ubwo yasabwaga kugenda kugeza ubwo bibaye ngombwa ko hitabazwa abashinzwe umutekano bamusabye kugenda no kudakoza ikirenge mu mbago za commune ya Waterloo. Ni nako byari no kugendekera abandi bari bafite gahunda yo kwitumira nka ba Albert Rukerantare n’ubwo bo baburiwe hakiri kare bakirinda kwikoza isoni.

Ariko hari bamwe mu bakozi ba Leta ya Kigali bemerewe kuza muri uwo muhango kuko byagaragaraga ko nta gahunda bafite yo guhungabanya umutekano ndetse no kubera umubano wihariye bari bafitanye n’umuryango. Urugero ni madame Pulchérie Nyinawase uyobora  « Diaspora Rwandaise de Belgique : DRB- Rwanda Rugali» cyangwa Bwana Emmanuel Ndagijimana  uzwi no ku izina rya Idi Amin, wigeze guhagararira Leta ya FPR mu gihugu cy’u Bufaransa. Umuntu akaba atabura kwishimira uburyo abateguye iyo mihango babikoranye ubuhanga bakubahiriza umutekano tudasize n’ubworoherane bagaragaje.

Igitambo cya Misa cyo gusezera kuri Nyakwigendera cyayobowe na Musenyeri Servilien Nzakamwita , umwepiskopi wa Diocèse ya Byumba akarere Bwana Félicien Kabuga n’umufasha we bavukamo. Iki kikaba ari ikimenyetso kidasubirwaho cy’umubano mwiza utagira amakemwa umuryango wa Kabuga wagiranye n’abantu b’ingeri zose. Mu gihe bizwi ko  Mgr Servilien Nzakamwita ari umututsi wari usanzwe mu Rwanda mbere ya 1994 waje aturutse mu Rwanda atabaye umuryango wa Kabuga uregwa ngo kuba mubateguye Genocide. Ese Mgr Nzakamwita iyo aba yemera ko Bwana Kabuga yakoze Genocide nk’uko bivugwa aba yaravuye mu Rwanda azanywe no gutabara uyu muryango?

Abari bashinzwe kubahiriza umutekano n’umuryango wa Kabuga twavuga ko bari banahanze amaso abashinzwe umutekano ba Leta y’u Bubiligi bakurikiranaga imihango yose ku bwinshi!

Ni muri urwo rwego hagaragaye ku Kiliziya no ku irimbi abashinzwe umutekano bari bamabaye imyenda ya gisiviri barimo n’umugore wagendagendaga mu irimbi yari yazanye n’abandi begenzi be bari mu modoka yiyoberanyije yazengurukaga hafi yaho.

N’ahabereye umuhango wo kwiyakira polisi y’ububiligi yari ihari mu mamodoka yiyoberanyije yarimo azenguruka hafi aho ku buryo ahagana mu ma saa yine y’ijoro ubwo benshi mu bari bitabiriye uwo muhango batahaga imodoka zimwe na zimwe zarahagaritswe zirasakwa ndetse hari n’ababajijwe niba batabonye Bwana Kabuga muri uwo muhango! Ku bantu bamwe na bamwe bari bavuye mu bindi bihugu by’amahanga batangajwe ndetse bababazwa n’iyo mikorere kuko ntabwo biyumvishaga uburyo abantu bari mu muhango nk’uwo gushyingura bateshwa umutwe kariya kageni n’abantu bitwa ko ari bo bashinzwe ahubwo kubarindira umutekano.

 

Jean- Charles Murego

Me NTAGANDA Bernard yatangiye imyigaragambyo yo kwicisha inzara ku Cyicaro Gikuru cy’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.

$
0
0

Barwanashyaka b’Ishyaka PS IMBERAKURI;

Mpirimbanyi za Demokarasi;

Kuva uyu munsi taliki ya 27 Gashyantare 2017;Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri;Me NTAGANDA Bernard yatangiye imyigaragambyo yo kwicisha inzara ku Cyicaro Gikuru cy’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.

Ibi bibaye nyuma y’aho Me NTAGANDA Bernard asabiye gusubira mu mwuga we nyuma yo gufungurwa mu 2014 ariko Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka;Me KAVARUGANDA Julien mwene KAVARUGANDA wabaye Prezida w’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri Leta ya MRND akamutera utwatsi yitwaje impamvu zindeye ku busa!

Nk’uko bigaragara mu mategeko y’u Rwanda agenga umwuga w’ubwavoka,Me NTAGANDA Bernard afite uburenganzira busesuye bwo kugaruka mu mwuga we nyuma yo gufungurwa.

Me KAVARUGANDA Julien ntabikozwa ahubwo aramusaba kuzana “extrait du casier judiciare” kugira ngo asubire mu mwuga nyamara kandi ibi byakwa abashaka kuba abavoka kandi Me NTAGANDA Bernard sibyo ashaka kuko ari umwavoka kuva 2006.Aha harimo tena!

Ikigaragara ni uko Me KAVARUGANA Julien ari Ku gitsure cya FPR akaba asesengura amategeko “gitore” kugira ngo bucye kabiri kuko bitumvikana ukuntu Me NTAGANDA Bernard yabuzwa gusubizwa mu mwuga we kubera gusa ko yamaze imyaka ine adakora nyamara hari abandi bavoka bari barahagaritswe kimwe nawe mu 2011 hanyuma bakagaruka.

Nk’uko bigaragara mu cyemezo cy’Inama y’Urugaga cyo kuwa 07/07/2011,abavoka 112 bari barahagaritswe na Me NTAGANDA Bernard akaba agaragara kuri urwo rutonde ku mwanya wa 40 kubera ko batari bararishye umusanzu.Aba bavoka bose baragarutse.

Kwima Me NTAGANDA Bernard uburenganzira bwe bishingiye ku mpamvu za politiki kuko byabaye itetu.

Ibi bigarazwa n’ukuntu Me NTAGANDA Bernard yagiye avutswa uburenganzira bwe nyuma yo gufungurwa.Yimwe passport, yimwe perimi yo gutwara imodoka kandi yatri yaramaze guhindurwa,polisi y’u Rwanda yanze kumusubiza ibintu bye yafashe mu 2010 nyuma yo gufungwa bifite agaciro hafi miliyoni cumi.Me NTAGANDA Bernard yitaba buri wa gatanu kuri pariki kandi ubu bari kumuhimbira n’andi madosiye nk’uko amaze iminsi yitaba kuri CID aho akurikiranywe kuba ngo yarambuye umuntu wamukoreye “traduction” y’ibitabo bitagaragara hanyuma ngo akamuhemba sheki itazigamiwe nyamara bigaragara ko iyi sheki itariho umukono wa Me NTAGANDA Bernard kandi uyu mutekamutwe witwa KARINDA Jean de Dieu umurega ntagaragaza kontaro y’akazi yagiranye na Me NTAGANDA Bernard.

Barwanashyaka namwe Mpirimbanyi,biragaragara ko FPR yamaze gukatira Me NTAGANDA Bernard igihano cyo “gupfa ahagaze”(mort civile) ariko kandi we yiyemeje gukomeza umutsi yanga guhebera urwaje.

Iyi myigaragambyo yatangiye iri muri uwo mujyo wo guhangana n’ako karengane biciye mu nzira y’amahoro (resistance pacifique).

Bikorewe I Kigali,kuwa 27/02/2017

Me NTAGANDA Bernard (Sé)

Violette Uwamahoro uba mu Bwongereza yaburiwe irengero mu Rwanda


Norway: Umunyamategeko Brynjulf Risnes yasobanuye impamvu Eugene Nkurayabahizi yarekuwe

Rwanda: abayobozi bari guhungisha imiryango yabo

Diane Shima Rwigara ati: twe abanyarwanda nta mutekano dufite

$
0
0

Mu kiganiro Diane Shima Rwigara yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuwa kane tariki ya 23 gashyantare 2017 mu mujyi wa Kigali, yagaragaje ko abanyarwanda bugarijwe n’ubukene bukomeje gutuma benshi bicwa n’inzara, akarengane, n’ikibazo cy’umutekano muke, kandi nta ruvugiro bafite.

Amakuru agera kuri the Rwandan aravuga ko Diane Shima Rwigara yaba yarafashe icyemezo cyo kujya mu itangazamakuru mu buryo bwo kwigaragaza ngo avugwe cyane ku buryo byamubera nko kwishinganisha ngo atagirirwa nabi nyuma y’aho byavuzwe ko yagaruriwe i Addis Abeba muri Ethiopia ari mu ndege yerekeza i Burayi ndetse akanamburwa urwandiko rwe rw’inzira (Passport).

Hari amakuru adafite gihamya arimo guhwihwiswa anavuga ko Diane ashobora kwiyamamariza umwanya ukomeye muri politiki y’u Rwanda kandi hari benshi bahamya ko hari abamushyigikira benshi mu banyarwanda bamaze kurambirwa akarengane.

Ben Barugahare

Iboneka ry’umunyamakuru John Ndabarasa rikomeje kurangwa n’urujijo rwinshi!

Igisirikare cy’u Rwanda cyarashe abarundi 3 mu kiyaga Cyohoha

Igihembo cyitiriwe Victoire Ingabire cya Demokarasi n’amahoro cya 2017 cyabonye ba nyiracyo

$
0
0

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2017, i Buruseli mu Bubiligi habaye umuhango wo gutanga igihembo cyitiriwe Victoire Ingabire cya Demokarasi n’amahoro cya 2017 gitangwa n’umuryango Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix. Icy’uyu mwaka ni icya 6 kuko cyashyizweho ku wa 12 Werurwe 2011.

Dr David Himbara,  Anjan Sundaram, Alain De Brouwer na Bénédicte Kumbi Ndjoko nibo bahawe igihembo cy’uyu mwaka.

David Himbara, 

Dr Himbara ni umwarimu, umuhanga mu by’ubukungu akaba n’umwanditsi akaba yarabaye impuguke yiyambajwe kenshi mu gukora impinduka mu bijyanye n’ubukungu muri Afrika. Bwana Himbara yabaye umwarimu muri Kaminuza mu gihugu cy’Afrika y’Epfo hagati ya 2010 na 2013, aho kandi muri Afrika y’Epfo yakoze nk’impuguke muri Kaminuza ya Bloemfontein no muri gahunda y’umuryango w’abibumbye ishinzwe iterambere (PNUD).

Kuva mu 2006-2010, yabaye umujyanama wa Perezida Kagame mu by’ubukungu,  kuva 2000-2002 yabaye umunyamabanga wihariye mu biro by’umukuru w’igihugu mu Rwanda.

Kuva 2002-2006, yakoze akazi kajyanye n’igenamigambi mu gihugu cy’Afrika y’Epfo.

Afite impamyabumenyi y’ikirenga ya Kaminuza muri politiki y’ubukungu yakuye muri Queen’s University, ya Ontario muri Canada. Mu 1994 Yasohoye igitabo yise« Kenyan capitalists, the state and development ». Yanditse n’ikindi gitabo yise Kagame’s Economic Mirage tugenekereje mu kinyarwanda ni nko kuvuga ngo: Iterambere rya baringa rya Kagame. 

Ni umuvandimwe wa Col Tom Byabagamba akaba na muramu wa Brig Gen Frank Rusagara bakatiwe n’inkiko z’u Rwanda gufungwa imyaka igera kuri 20 bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo ngo no gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu!

Akunze kwandika inyandiko nyinshi zitandukanye ziganjemo amasesengura mu by’ubukungu zikunze guca ku rubuga The Rwandan igisata cy’icyongereza.

Anjan Sundaram,

Anjan Sundaram ni umunyamakuru ufite inkomoko mu Buhinde wakoze ibikorwa byo gutara amakuru muri Afrika akorera ibinyamakuru “The New York Times” na “The Associated Press”. Inyandiko ze zikunze kugaragara no mu bindi binyamakuru bikomeye nka Granta, The Guardian na The Washington Post.

Yanditse igitabo yise : “Stringer: a reporter’s journey in the Congo” na  “Bad News: Last journalists in a dictatorship” aho avuga ibyo yabonye nk’umunyamakuru igihe yakoreraga mu Rwanda.

Muri icyo gitabo asobanura ingorane abanyamakuru b’abanyarwanda bahura nazo mu kazi kabo, mu gihugu gishaka kwiyerekana neza aho amakuru atatangiwe uruhushya na Leta bigoye ngo atangazwe. Inyandiko ze zatumye abona ibihembo bitandukanye birimo « Frontline Club award » mu 2015, na « Reuters prize » mu 2006. Anjan afite impamyabumenyi yakuye muri Kaminuza ya Yale.

Bénédicte Kumbi Ndjoko,

Ni impirimbanyi mu kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu na Demokarasi.  Ndjoko Kumbi Bénédicte afite impamyabumenyi 2 yakuye muri Kaminuza ya Genève. Ubu ni umwarimu mu ishuri ryisumbuye i Genève mu Busuwisi.

Yagize uruhare mu iyandikwa ry’ibitabo « Les congolais rejettent le régime de Kabila » na « Créer en postcolonie 2010-2015, voix et dissidences belgo-congolaises ».

Yahagurukiye ibikorwa byo gushaka amahoro no guharanira uburenganzira bwa muntu mu gihugu cya Congo akomokamo no mu karere k’ibiyaga bigari biciye mu muryango utegamiye kuri Leta « Don’t be blind this time » abereye umuvugizi.  Mu minsi ishize i Genève yakabukiye Bwana Ban Ki Moon wari umunyamabanga mukuru wa ONU ku bibazo by’amahoro muri Afrika (wareba hano “Face to Face with Ban-Ki-Moon,” https://vimeo.com/60884168).

Ku bijyanye na Victoire Ingabire, Bénédicte avuga ku butwari bwa Victoire Ingabire bwarenze imbibi z’u Rwanda. Kuri we ngo Victoire Ingabire ni ikimenyetso gikomeye muri Afrika yose. Bénédicte aharanira ko akaga impunzi z’abanyarwanda zanyuzemo muri Congo n’urupfu rw’amamiliyoni y’abanyekongo b’inzirakarengane byajya ahagaragara dore ko ngo amahanga asa nk’abyirengagiza.

Alain de Brouwer

Bwana Alain De Brouwer yize ibijyanye no kugenza ibyaha muri Kaminuza ya Louvain mu Bubiligi.

Yakoze imirimo itandukanye mu nteko ishingamategeko y’u Burayi mu ishyaka Parti Populaire Européen (PPE). Igice akunze gukoreramo ni ikijyanye n’ubutwererane mu by’iterambere n’umubano hagati y’ibihugu bya ACP (Afrique-Caraïbes-Pacifique) n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi (UE) programmes de coopération ACP-UE.

Mu kazi ke yashoboye guhura kenshi n’abayobozi n’abandi bakora imirimo itandukanye mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika. Akaba yarakurikiranye hafi akaga kagwiririye akarere k’ibiyaga bigari dore ko hagati ya Werurwe 1990 na Nyakanga 1995 yari umujyanama mu bya Politiki muri Internationale Démocrate Chrétienne (IDC) ashinzwe akarere k’Afrique no gufasha mu nzira igana kuri Demokarasi. Nabibutsa ko IDC ari umuryango mpuzamahanga wa politiki washinzwe hagati y’intambara z’isi zombi uhanganye n’izamuka ry’amatwara ya gifasciste n’aya gisoviyeti. Ubu IDC ihuje amashyaka ya politiki n’amashyirahamwe 80 ku isi hose.

Alain De Brouwer kandi yanditse inyandiko nyinshi zitandukanye.

Rwanda: Abanyarwandakazi 2 babana bahuje ibitsina baganiriye n’itangazamakuru

$
0
0

Ikinyamakuru Ukwezi.com cyasuye Ndayisaba Ferrand n’umukunzi we Umuhoza Mucyo Rebecca baherutse kwambikana impeta ndetse bakaba banibanira mu gihe bategura gukora ubukwe mu minsi ya vuba.

Ndayisaba Ferrand na Umuhoza Mucyo Rebecca bombi bakoze mu bijyanye n’itangazamakuru. Ndayisaba asanzwe akora akazi ko gufotora yanakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda birimo na The New Times, naho umukunzi we Umuhoza Mucyo Rebecca yakoreye TV10 na Radio 10, ubu akora cyane ibijyanye n’amafilime. Aho baba barabana, ari naho abanyamakuru babasuye. Mu rugo baba bahamagarana amazina yo guteteshanya asanzwe ku bakundana nka chouchou, bebe n’ayandi.


U Rwanda n’u Burundi biritana ba mwana ku gitero cyo mu Bugarama

Tuzaceceka kugeza ryari ?: « Diane Shima Rwigara »

Urubanza rw’umwongerezakazi Violette Uwamahoro: Leta y’u Rwanda irimo gutekinikana ubuswa!

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan muri iki gitondo cyo ku wa gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017 aravuga ko ubu Leta y’u Rwanda ikoresheje ubugenzacyaha (CID) n’ubushinjacyaha irimo gutekinikana ingufu zidasanzwe idosiye y’umunyarwandakazi Violette Uwamahoro ariko unafite ubwenegihugu bw’Ubwongereza. Dore ko n’ubwo bwose bamumaranye ukwezi kurenga (yafashwe ku itariki ya 14 Gashyantare 2017) idosiye barimo kumudodera isa nk’iyababanye ingume.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona aravuga ko Violette Uwamahoro azagezwa mu rukiko kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Werurwe 2017 akaba azashinjwa ibyaha 3 by’ingenzi:

-Kumena amabanga y’igihugu (umuntu yakwibaza niba ari umukozi wa Leta n’igihe Leta yamubikije ayo mabanga!)

-Kurema umutwe w’ingabo utemewe

-Gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho

Nta gushidikanya ko azakatirwa kuba afunze iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeza nk’uko dusanzwe tubimenyereye mu manza nka ziriya.

Umuntu yakwibaza ati kuki Leta y’u Rwanda irimo guhihibikana ishaka gukurikirana Violette Uwamahoro kandi nta bimenyetso bifatika ifite?

Amakuru yageze kuri The Rwandan ava mu bantu twizeye bakora mu nzego z’umutekano mu Rwanda aremeza bidasubirwaho ko inzego z’iperereza zirimo gushyira igitutu no gukorera iyicwa rubozo abo mu muryango wa Violette Uwamahoro babahatira kuzamushinja mu rukiko!

Twashoboye kumenya ko abantu 3 bo mu muryango wa Violette Uwamahoro baburiwe irengero ku buryo imiryango yabo itazi aho baherereye.

Muri bo twamenye ko harimo umupolisi witwa Jean Pierre Shumbusho akaba mubyara wa Violette Uwamahoro watawe muri yombi akaba arimo gusabwa kwemeza ko ari mu bantu bakorana na Violette Uwamahoro bya hafi mu gihe uwo mupolisi mu by’ukuri nta byinshi azi kuri Violette. Uyu Jean Pierre Shumbusho yagaragaye ku biro by’ubushinjacyaha ariko umuryango we ntabwo washoboye kumenya amakuru ye n’uko amerewe. Ubu uyu Jean Pierre Shumbusho niwe ufatwa nk’umufatanyacyaha ndetse akaba anashinja nyuma yo gukorerwa iyicwa rubozo agasinyishwa ubuhamya ku ngufu nta n’umwunganira uhari!

Abantu bari hafi y’umuryango w’uyu mupolisi Jean Pierre Shumbusho bemeza ko rwose nta byinshi yavuganaga na Violette kuko ngo bavuganye gake cyane igihe Violette yari akiri mu Bwongereza. Ariko nyine birumvikana ko kugira ngo akize ubuzima bwe byabaye ngombwa ko amushinja kubera ko yari ku ngoyi.

Mukangabire Clemence nawe ufite umubyeyi uva inda imwe na Violette nawe yatawe muri yombi ubu nawe ari mu bahatirwa gushinja Violette.

Uguta muri yombi uyu Mukangabire Clemence bisa nk’ibyakozwe mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso by’uburyo Violette yashimuswe ku wa 14 Gashyanyare 2017 kuko niwe bavuganye nyuma mu gihe yafatwaga ni nawe wari waguze itike ya bisi yo kujya Kampala gufatirayo indege igana mu Bwongereza. Twashoboye kumenya ko yategetswe kuzavuga ko ari bwo yari akinjira mu mutwe nyina wabo yarimo gushinga!

Undi muntu wa gatatu waburiwe irengero nyuma bikamenyekana ko yafashwe n’inzego z’iperereza ni Jean d’Amour Mbonigaba, akaba ari umwarimu, umuturanyi n’inshuti y’umuryango wa Violette aho yari yagiye guhamba Ise umubyara. Uyu Jean d’Amour Mbonigaba abamuzi neza bavuga ko rwose nta byinshi aziranyeho na Violette uretse kuba aturanye n’ababyeyi be gusa.

Mu iperereza ryacu twaje kumenya ko mu itekinika ririmo gukorwa n’inzego z’iperereza ngo Violette azashinjwa ngo kuba yarohereje uwitwa Mutoni (amazina ye y’ukuri ni Josephine Mutuyimana) mu gihugu cya Uganda ngo mu rwego rwo kurwanya Leta! Ariko twashoboye kumenya ko uyu Josephine Mutuyimana ahubwo ubu abarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi!

Aba  bantu batatu bavuzwe haruguru bari mu maboko y’inzego z’umutekano ariko abo miryango yabo ntabwo bashobora no kubona uburenganzira bwo kuvugana nabo ngo bamenye ibyabo uko byifashe.

Ibi byose byo gufunga umuntu w’inzirakarengane ikibyihishe inyuma nta kindi ni uko umugabo wa Violette ari komiseri ushinzwe urubyiruko mu ihuriro nyarwanda RNC.

Ubu mu Rwanda aho rugeze ni aho abava inda imwe bashinjanya, ababyeyi bagashinja abana babo, abana bagashinja ababyeyi babo, umugabo agashinja umugore bityo bityo… ibi byagaragaye mu rubanza rwa Lt Joel Mutabazi aho abo mu muryango we bari mu bamushinjaga ibyaha byamuviriyemo gukatiwa gufungwa burundu. Rero nta gitangaza kirimo kubona abayobozi bitakana abo bava inda imwe bari mu batavuga rumwe na Leta: urugero rwa hafi ni Depite Edda Mukabagwiza cyangwa Solange Mukasonga wihakanye musaza we Anastase Gasana!

Ku bijyanye n’imiburanire naho haragaragaramo imbogamizi zitari nke:

Urugero rwa mbere n’uko bitoroshye na gato kugira ngo Violette abonane n’umwunganira, rimwe bamubwira ko adahari ubundi bakamwihorera. Kuba na none Violette yabona abamwunganira bakora akazi kabo neza nta bwoba biragoye cyane kuko ababuranira abandi bo mu Rwanda usanga barasaritswe n’ubwoba. Bikaba bitoroheye umuryango wa Violette kuba wamushakira abamwunganira b’abanyamahanga kuko bihenze cyane. Bikaba bitumvikana ukuntu umuntu nka Violette w’umuturage w’Ubwongereza unishyura imisoro, igihugu abamo kitakora uko gishoboye ngo agire ubwunganizi mu mategeko buhamye, kandi bizwi ko azira umugabo we gusa kandi icyaha ari gatozi n’ubwo bwose kuba mu ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi nta cyaha kirimo mu mategeko y’uBwongereza.

Abazi Violette mu Bwongereza twashoboye kubaza batubwiye ko uretse kuba umugabo we ari mu bikorwa bya Politiki, Violette we ngo ni umukristu wibera mu bikorwa by’amasengesho utita kuri politiki.

Uko bigaragara ikosa Violette yakoze ni ukwibwira ko kuba atari muri politiki byatuma Leta y’u Rwanda itamugaraguza agati dore ko bimwe mu binyamakuru biri mu kwaha kwayo nka byatangiye kumwibasira bimutwerera politiki atarimo.

Marc Matabaro

Email: therwandan@ymail.com

Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza Violette Uwamahoro ufungiye mu Rwanda afite inda y’amezi 5

$
0
0

Muri iyi minsi havuzwe cyane inkuru y’umunyarwandakazi Violette Uwamahoro ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza wafatiwe mu Rwanda ku wa 14 Gashyantare 2016 ubwo yari mu Rwanda mu muhango wo gushyingura Ise umubyara, yafashwe mu bisa nk’ubushimusi kuko Leta y’u Rwanda yakomeje guhakana ko imufite kugeza ubwo ivuye kw’izima ikemera ko imufite imumaranye ibyumweru bibiri birenga!

Amakuru twashoboye kumenya n’uko ngo aregwa gushyira hanze amabanga y’igihugu, kurema umutwe w’ingabo no gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Ariko abashoboye gukurikira iki kibazo neza bose bemeza ko Violette Uwamahoro yafashwe mu buryo busa nko kwihimura kuko umugabo we Faustin Rukundo ari komiseri ushinzwe urubyiruko mu ihuriro nyarwanda RNC.

Ubu umugabo we arasaba Ministeri ishinzwe ububanyi n’amahanga mu Bwongereza kugira icyo ukora igatabara umugore we ngo kuko arengana kandi akaba atwite inda y’amezi 5. Faustin Rukundo akaba yumva Leta y’Ubwongereza ifite inshingano zo gutabara abaturage bayo na Violette arimo.

Frank Steven Ruta

Perezida Paul Kagame mu ruzinduko i Vatikani: agiye kwicuza cyangwa gusaba Kiliziya gatolika kwicuza?

$
0
0

yanditwe na Tharcisse Semana

Nyuma yo kwibasira Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda no kunenga cyane ubuyobozi bwayo ku rwego rw’isi uko bwitwaye mu mahano yiswe  »jenoside », Perezida Paul Kagame, ubu ari i Roma mu Butaliyani mu rugendo rwo kubonana na Papa Fransisko. Uru ruzinduko ruje mu buryo butunguranye kandi no mu gihe umubano utifashe neza hagati ya Kiliziya  Gatolika na Leta y’U Rwanda iyobowe n’ishyaka rya FPR-Inkotanyi rirangajwe imbere na Jenerali Paul Kagame. Ukwibaza kuzakurikirwa n’isesengura.  

Inkuru zinyuranye zimaze gutangazwa n’ibitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda n’ibyandikirwa mu mahanga no ku mbunga-nkoranyambaga (internet et réseaux sociaux) ziremeza ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, n’umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisko, biteguye kubonana kuri uyu wambere tariki 20 Werurwe 2017.

Kimwe mu bitangazamakuru cyabaye rubimburira ibindi mu kubitangaza ni Radio Vatikani yabitangaje mu makuru yayo yo wa gatandatu, tariki 18 Werurwe 2017. Mu gukwirakwiza iyi nkuru Radio Vatikaniyaje gukurikirwa n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye ku rwego rw’amahanga.  Kinyamateka yo iza ku isonga y’ibitangazamakuru byo mu Rwanda.  Iyi Kinyamateka yabishyize kukarubanda ejobundi ku wa gatandatu tariki 20 Werurwe 2017, nyuma y’amasaha make cyane Radio Vatikani ibitangaje.

Mu kiganiro gito twashoboye kugirana n’umuyobozi mukuru wa Kinyamateka Padri Leodegard Niyigena unahagarariye inama nkuru y’ubwanditsi bw’itangazamakuru rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda (secretariat général de la presse catholique), yatubwiye ko iyo nkuru y’uko Perezida Paul Kagame abonana n’umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Fransisko, atari amabara-nkuru ko rwose ari inkuru-mpamo. Mu makuru y’impamo twashoboye gukurikirana neza ni uko mbere y’uko  perezida Paul Kagame yerekeza i Vatikani yigabye ku wagatandatu akabanza kurara mu mujyi w’Ubutaliyani witwa Milano (Milan) uri mu bilometero nka 476,96 bya i Vatikani.

Umuyobozi mukuru wa Kinyamateka, Padri Leodegard Niyigena, nk’uko yabidutangarije kandi akaba yanditse mu nkuru ye ngufi mu Kinyamateka (reba kuri site: www.kinyamateka.net), aremeza ko uruzinduko rw’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda rubaye impurirane n’uko «Papa yatangaje ibi (ko yemeye ubusabe bw’umukuru w’igihugu cy’U Rwanda bwo ku musura, ibyo bita mu rurimi rw’igifaransa  »audience », ndlr) amaze gushyiraho Intumwa ye (Nonce apostolique) mu Rwanda. Umuyobozi mukuru wa Kinyamateka akomeza yibutsa kandi ko uru ruzinduko rwa Perezida Paul Kagame ruje nyuma y’uko abepiskopi gatolika mu Rwanda, hari hashize igihe gito bahuye na Papa bakaganira ku byerekeye Kiliziya mu Rwanda ».

Mu bisanzwe ubundi, uruzinduko nk’uru rw’umukuru w’igihugu rushyirwa mu rwego rwa politiki n’imigenderanire (politiki et diplamatie) kuko Vatikani ari igihugu kigenga. N’ubwo ariko byari bikwiriye kwumvwa, siko uru rugendo rwa perezida Paul Kagame w’u Rwanda i Vatikani kwa Papa rukwiriye gufatwa kubera impamvu nyirizina zumvikana kandi zishingiye ku mibanire y’ibi bihugu byombi (U Rwanda na Vatikani): nyuma y’uko izahoze ari inyeshyamba (FPR-Inkotanyi) zafashe ubutegetsi ku ruhembe rw’umuheto, ntizahwemye gutunga agatoki Vatikani ziyirega kuba yararebereye ubwicanyi mu Rwanda igakingira n’ikibaba bamwe mu bayobozi bayo mu Rwanda (cyane cyane abihayimana) ishinja kugira uruhare mu marorerwa yiswe  »jenoside » yahitanye by’umwihariko ubwoko bw’abatutsi.

Kuburyo ndetse bugaragara bamwe muri abo bayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda baratotejwe bamwe bibaviramo gufungwa, kwicwa cyangwa se guhunga igihugu. Mu bo twakwibutsa ni nyakwigendera Musenyeri Agusitini Misago wari umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro wamaze imyaka ibiri mu buroko aho yaje kuva agizwe umwere. Aha twakwibutsa ko nyakwigendera Musenyeri Agusitini Misago wafashwe m’uw’ 1999 ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ariko aza kurekurwa muri Kamena 2000 agizwe umwere. Abandi twakwibutsa ni abihayimana batandukanye (abapadiri n’ababikira) bagiye bafatwa hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo bagafungwa, bamwe bagakatirwa n’inkiko abandi ubu bakaba bawuhezemo cyangwa baragiye barekurwa ubundi bakongera bagatambwa muri yombi ku buryo budashobanutse ubu bakaba bawuhezemo. Aha twavuga nka Padiri Denis Sekamana wa Diyosezi ya Butare waje kurekurwa n’inkiko z’U Rwanda agizwe umwere hanyuma nyuma y’igihe gito akongera gatambwa muri yombi no gushinjwa ko yagize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi na  »jenoside ». Hari n’abandi tutarondoye muri iyi nyandiko tuzagarukaho mu isesengura ryimbitse.

Komeza usome inkuru irambuye ku rubuga umunyamakuru.com

Viewing all 3259 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>