Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all 3259 articles
Browse latest View live

Papa Francis yasabye Imana imbabazi ntiyazisabye Kagame


Abanyarwandakazi barakataje mu buraya bwambukiranya imipaka

Shehi Musa Fazili Harelimana yapfushije umugore

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Shehi Harelimana yapfushije umufasha we Ziada Uwimana wakoraga mu bushinjacyaha mu karere ka Gasabo.

Ayo makuru akomeza avuga ko uwo nyakwigendera yari amaze iminsi arwaye ku buryo ngo yari anakubutse mu gihugu cy’U BUhinde kwivuza.

Nabibutsa ko Shehi Musa Fazil Harelimana yahoze ari Ministre w’umutekano muri Leta y’u Rwanda umwanya yamazeho imyaka igera ku 10 akaba yaravuye kuri uwo mwanya umwaka ushize ndetse na Ministeri yategekaga igakurwaho.

Uyu mugabo kandi ni Perezida w’ishyaka PDI ryiganjemo abayisiramu, akaba yarakoze agashya ko gusaba Perezida Kagame kongera kwiyamamaza mbere y’uko n’ishyaka rya FPR ubwaryo ribivuga.

Ben Barugahare

U Budage: Enoch Ruhigira yarekuwe

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Werurwe 2017 aravuga ko Bwana Enoch Ruhigira, wahoze ari umufasha wa hafi wa Perezida Habyalimana yarekuwe n’igihugu cy’u Budage kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Werurwe 2017.

Yari yaratawe muri yombi n’igihugu cy’u Budage aho yari afungiye kuva muri Nyakanga 2016 ku birego by’uko yagize uruhare muri Genocide mu 1994.

Enoch Ruhigira yari yafatiwe i Frankfurt mu Budage ku wa 20 Nyakanga 2017 kubera urwandiko mpuzamahanga rwo kumufata rwari rwatanzwe na Leta y’u Rwanda, igitangaje urwo rwandiko rwo kumufata rwari rwateshejwe agaciro n’igihugu cy’u Bubiligi yigeze guturamo ndetse na New Zealand igihugu cyamuhaye ubwenegihugu!

Enoch Ruhigira ngo yarekuwe nta mpamvu ahawe y’igitumye arekurwa kuri ubu biravugwa ko akiri mu Budage ariko yitegura gusubira muri New Zealand.

Marc Matabaro

Email: therwandan@ymail.com

Katauti Ndikumana ati: Vincent De Gaulle Nzamwita afite umuntu uri mu rwego rwo hejuru umushyigikiye

$
0
0

Nyuma yo kuvuga ko u Rwanda rwagiye muri CAN 2004 rujyanywe n’abanyamahanga ngo kuri we ngo u Rwanda ntirurajya muri CAN na rimwe, abakinnye muri CAN 2004 bahagarariye u Rwanda bakomeje gusubiza umuyobozi wa FERWAFA Vincent De Gaulle Nzamwita, bamagana ibyo yavuze.

Ba Désiré Mbonabucya, Olivier Karekezi, Hamadi Katauti Ndikumana bose babaye ba kapiteni b’Amavubi ntibihanganye babwije Vincent De Gaulle Nzamwita inani na rimwe!

Umva hano hasi ibyavuzwe n’umuyobozi wa FERWAFA Vincent De Gaulle Nzamwita

Désiré Mbonabucya ati: Vincent De Gaulle Nzamwita arashaka gupfobya ibyo byishimo by’igihugu cyose??

Désiré Mbonabucya ubu uba mu gihugu cy’u Bubiligi akaba ariwe wari Kapiteni w’amavubi muri CAN 2004 i Tunis, abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook yagize ati:

Mwiriwe mwese nshuti zanjye bakunzi ba Sport mwese
Ndabasuhuje cyane,mukomere

Impamvu itumye nandika uyu munsi nuko nshaka gusubiza Président wa Fédération y’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA
ku magambo yatangaje mu kinyamakuru Igihe.com

Ngo U Rwanda ntirwagire muri CAN ngo hagiyeyo abanyamahanga!!!! Ngo ku bwe arashaka ko rujyayo bwa mbere binyuze ku mutoza Antoine Hey!!

Nyakubahwa président nagira ngo nk’uwabaye Captain w’ikipe y’igihugu Amavubi muri 2004 ubwo twajyaga muri CAN bwa mbere mu mateka y’u Rwanda,ndagira ngo nkubwire ko ayo magambo yo gupfobya amateka meza yabayeho muri ruhago yacu mu Rwanda ntashobora kuyihanganira kuko binkoraho cyane ndetse na bagenzi banjye nari mpagarariye icyo gihe.

Désiré Mbonabucya

Nyakubahwa président nagira ngo mbanze nkwibutse amateka.
U Rwanda rwari rumaze imyaka igera kuri 50 rutarakandagira muri CAN, ariko kubera ingufu abantu bashyizemo ku Isonga harimo Nyakubahwa président wa République HE Paul Kagame aherekejwe na Gouvernement yose badusabye twebwe nk’abakinnyi gukora iyo bwabaga tukerekana ko dushoboye ko twagera muri CAN baturemamo ikizere,baduha ibyangombwa byose bikenerwa natwe dushyiraho akacu nk’abakinnyi tubigeraho
Igihugu cyose kirishima kuva ku muto kugera ku mukecuru n’umusaza.Ndetse n’akarusho ku babyibuka Bari i Kampala, Nyakubahwa président wa République yadutumiye Indege spécial kugira ngo dutahe iryo joro kubera ibibazo by’umutekano byari bihari, ndetse Nyakubahwa président wa République na Gouvernement yose twaraye tubyina intsinzi muri Stade Amahoro kugeza mu Rukerera!
None Nyakubahwa De Gaulle uyu munsi utaramara n’imyaka itanu umenyekanye mu mupira, nabwo mu bintu bidasobanutse!!!urashaka gupfobya ibyo byishimo by’igihugu cyose??

Nyakubahwa président De Gaulle nagira ngaruke kuri ibyo uvuga ngo ikipe y’icyo gihe yari abanyamahanga gusa!!Ubihera he wambura umuntu ubwenegihugu yahawe na leta nkande?? nagira ngo nkwibutse ko U Rwanda ari igihugu kigenga kandi gishobora guha ubwenegihugu uwo gishatse wese.

Ikindi ndagira ngo nkwibutse ko muri football moderne nta bunyamahanga bubaho niba uri président w’ishyirahamwe ry’umupira wagombye kuba ubizi!!!

Noneho nagira ngo ngaruke kuri abo wita abanyamahanga, n’abakinnyi 7 muri 22 bagiye muri CAN kandi nabo bahawe ubwenegihugu
Ubwo se abanyamahanga bari hehe???
Nyakubahwa De Gaulle iyo ubivuga wagira ngo ntunajya ureba ibindi bihugu ngo urebe abakinnyi biba bifite!!
None uzateza umupira ute imbere utazi gukopera ibyo abandi bakora byiza bitanga umusaruro??

Nyakubahwa De Gaulle nagira ngo ku giti cyanjye nongere nkunenge cyane!
Muri Congo Brazzaville wafashe icyemezo cyo gukinisha Daddy Birori kandi umutoza na Team manager bakubwiye ko ari i kibazo!! Wowe ubwawe utanga itegeko ry’uko akina ko ibindi bibazo uzabyirengera!! nyuma biza kurangira dutewe mpaga Igihugu cyose kirababara biguturutseho! kuki nk’umugabo utabyirengeye???
Ikindi kubyirengera wasanze ari ukwihimura ku bari barahawe ubwenegihugu byemewe n’amategeko kandi amakosa ari ayawe?!!!
Ibyo rero byo guhuzagurika nyakubahwa nibyo bituma umupira udatera imbere!!!

Reka ngaruke ku mutoza.

Vincent De Gaulle Nzamwita mu ngando y’abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda

Umutoza Antoine Hey mwamutoranyije mumaze kugirana amasezerano mbere na Fédération y’umupira w’amaguru y’ubudage mu nama yabereye South Africa, kuki mwiriwe mucuragiza bariya batoza bandi munabeshya abanyarwanda???
Nyakubahwa De Gaulle twebwe abasportif byose turabibona ariko ubu birakabije kuko wageze aho utagomba kugera ushaka gupfobya amateka ya football yacu mu Rwanda!! Twe kuri twe bakinnye CAN tubibona nk’Agasuzuguro!!

Reka ndangirize aha ariko sinarangiza ntakubajije impamvu ufata umutoza ukamuha umwaka umwe ukamusaba kutujyana muri CHAN cg CAN byamunanira akagenda!!!!
Ibyo nibyo bizateza football yacu imbere?

Biratangaje cyane kuri twe abasportif bivuga ko aje gupima amahirwe!! icyo nacyo ni kimwe mu byica umupira wacu kuko umutoza azakorera ku gitutu ntashobora gutekereza kure.

Nkaba Ndangiza nsaba Ministère ya Sport ko yashishoza neza koko niba De Gaulle ariwe muntu ukenewe kuko bigaragara ko ibyo abandi bose bakoze mbere ye abisuzugura ko ntacyo bakoze kandi yibagirwa ko ku bw’abamubanjirije habayeho Amakipe yagiye muri CAN na Coupe du monde U17.

Twizere ko Ministère iza kugira icyo ikora kuri aya magambo asuzuguza cg asebya igihugu

Njye ku bwanjye nkurikije amakosa akorwa n’imivugire idahwitse nkaba namusaba kwegura.

Nkaba mbashimiye cyane bavandimwe namwe nshuti basportif nanditse byinshi muranyihanganira n’akababaro ko kumva umuntu usebya amateka meza y’ibyagezweho muri Sport yacu.

Mukomeze mugire ibihe byiza kandi Imana ikomeze ibane namwe.

Amavubi muri CAN2004 i Tunis

Olivier Karekezi ati: Nta by’umupira Vincent De Gaulle Nzamwita azi yize korora amafi

Olivier Karekezi nawe wabaye Kapiteni w’Amavubi akaba yarakinne CAN 2004 nawe ntiyazuyaje yashubije Degaule Nzamwita akoresheje urukuta rwe rwa facebook agira ati:

Olivier Karekezi

“Nyakubahwa president wa Ferwafa ushobora kwishimira ibyiza igihugu kimaze kugeraho kuva intambara yarangira?ese ushingira he uvuga y’uko igihugu cyabonye itike yerekeza mu gikombe cya Africa binyuze mu banyamahanga? niba ari ukujya mu kintu kigutunguye, ni byo bituma kwiyumvisha ibyo ugenda uvuga inzira zose bigenda bitungura umuntu wese usobanukiwe n’umupira. Hanyuma 2015 badutera mpaga…bayiduteye kubera nde se? hahahahahahah Nimba ari uko wize ibyo korora amafi muri Congo ngirango ni nayo mpamvu ugera mu mupira bikagucanga, ibihugu byose byitabaza abahanga mu mupira b’abanyamahanga nuko ari abasazi se?ese abakinaga 2004 uvuga ko ari abanyamahanga ubu urusha ikinyarwanda Katawuti Ndikumana?Njyewe reka nkugire inama?Wakomeza utakomeza kuyobora Ferwafa nuko nasaba ko uzanagusimbura azaza akomereza ku byiza waba waragezeho?Apana kuza uvuga ibidafitiye akamaro igihugu cyacu.thanks”

Ndikumana Hamad Katauti ati: Vincent De Gaulle Nzamwita ni umuswa ariko afite umuntu uri mu rwego rwo hejuru umushyigikiye

Ndikumana Hamad Katauti wari muri iyi kipe kuri ubu akaba yarambuwe ubwenegihugu, aganira na IGIHE yagize ati “Uriya ni umuswa n’ibyo akora ni ubuswa.”

Ndikumana Hamadi Katauti

“Ibyo yavuze ntibitangaje ni nayo mpamvu ubona abantu bamuseka bakanamutuka. Nta mupira azi nta n’uwo yigeze amenya. Ndibuka yajyaga muri za Cameroun na Côte d’Ivoire kuzanira APR FC abakarani ngo n’abakinnyi hanyuma agashaka ko igera kure.”

Yakomeje agira ati “Biragaragara no mu mikorere ye ko ntacyo ashoboye uretse ko afite umuntu uri mu rwego rwo hejuru umushyigikiye nawe kubera inyungu ze bitari ku z’igihugu. Mumumbarize ikintu kimwe gusa, mu gihe amaze ku mwanya wa Perezida wa Ferwafa ni igiki cyiza yabashije kugeza ku bakinnyi b’Abanyarwanda yaba abo hanze cyangwa mu gihugu?”

Katauti mu kugereranya iterambere ryagezweho ku ngoma ya De Gaulle n’abamubanjirije yagaragaje ko ntacyo yafashije abakinnyi b’Abanyarwanda.

Ati “Ndibuka kubwa Ceasar Kayizari (uyu yayoboye FERWAFA), ishyirahamwe ryafashaga abakinnyi kujya hanze bagakora igeragezwa. We yafashije bangahe? Yangize umunyamahanga ariko icyo nafasha cyangwa se nzafasha abakinnyi b’Abanyarwanda n’umupira w’u Rwanda muri rusange we ntabwo azapfa abikoze cyane cyane ko niho nasize ngejeje u Rwanda mu mupira ndetse n’izina mu mupira azapfa atabigezeho.”

Umwanzuro

N’ubwo Katauti atatoboye ngo avuge uwo muntu ukomeye uri mu rwego rwo hejuru ushyigikiye Vincent De Gaulle Nzamwita, amakuru akunze guhwihwiswa n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda avuga ko Gen James Kabarebe, Ministre w’ingabo ari we uri inyuma ya Vincent De Gaulle Nzamwita ikaba ari nayo mapamvu akomeza kwihanganirwa mu makosa menshi akora bivugwa na benshi ko abuza umupira w’u Rwanda gutera imbere.

Abasesengura iby’umupira w’amaguru mu Rwanda bahamya ko uwo mukino ari ikintu gicungirwa hafi n’inzego z’iperereza ndetse n’iza gisirikare bityo ubuyobozi bwa FERWAFA bukaba budashobora guhabwa umuntu utizewe cyangwa utari umusirikare.

Uko byagaragaye mu minsi ishize hagiye hakurikirana abasirikare mu kuyobora FERWAFA, nka Lt Gen Ceaser Kayizari, Gen Jean Bosco Kazura, ubu hari abahamya ko uyobora FERWAFA by’ukuri ari Gen James Kabarebe, Ministre w’ingabo ariko akaba yarashyizeho Vincent De Gaulle Nzamwita ngo ategeke mu izina rye ni ukuvuga ko ibyemezo byose bikomeye biba byafashwe na Gen James Kabarebe. Niyo mpamvu benshi bahamya ko Vincent De Gaulle Nzamwita yabaye indakoreka n’ubwo ari umuswa ku buryo amakosa yose abaye muri FERWAFA ndetse n’imaza bitwara abandi we bikamusiga!

Frank Steven Ruta

Email: therwandan@ymail.com

 

 

Padiri Thomas Nahimana yagereranyije Perezida Kagame n’umufasha we n’ibisambo 2 byabambanywe na Yezu!

$
0
0

Akoresheje urukuta rwe rwa facebook ndetse anifashishije ifoto ya Perezida Kagame n’umufasha we bari kumwe na Papa Francis mu gihe bari mu rugendo i Vatican ku wa 20 Werurwe 2017, Padiri Thomas Nahimana yanditse amagambo akurikira kuri iyo foto:

“Bana banjye, Bakristu dukunda, iyi shusho mubona, rikomeze kubibutsa ko mu kwicisha bugufi kwe na Yezu Kristu yabambwe ari hagati y’ibisambo bibiri”

Padiri Nahimana akaba ari umukuru w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda, ndetse mu minsi ishize afatanije na bagenzi be bakaba barashinze icyo bise Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.

Ben Barugahare

Rwanda: Abasabwe kuvuga ko beguye ku bushake bwabo batangiye kurega

Violette Uwamahoro araregwa ngo kumena amabanga y’igihugu kuri whatsapp!

$
0
0

Umunyarwandakazi Violette Uwamahoro ufite n’ubwenegihugu bw’Ubwongereza ari nacyo gihugu yabagamo yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ko rwaba rumufunguye by’agateganyo ku byaha aregwa, kuri uyu wa Kane tariki 23 Werurwe 2017.

Uwamahoro ukurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi, ndetse no gukangurira abantu kwitabira umutwe w’abagizi ba nabi; yabwiye Urukiko ko hari ibyo akenera ntabibone nk’umugore utwite, asaba ko yarekurwa akajyanwa ahantu hazwi akabasha kwitabwaho neza.

Afunganywe na musaza we w’umupolisi witwa Shumbusho Jean Pierre we uregwa ubufatanyacyaha, akaba ari n’umwe mu bamushinja.

Iburanisha….

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane, ryabereye i Rusororo, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, ubushinjacyaha bwasabiye Uwamahoro gufungwa by’agateganyo kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku byaha aregwa.

Ni urubanza Uwamahoro yajemo yambaye imyambaro isanzwe ari kumwe n’umwunganira.
Mu cyumba cy’iburanisha hari harimo abandi bantu bafunzwe baje kuburana, nabo bakurikiranye uru rubanza rwabanjirije izabo. Hari harimo kandi abo mu muryango wa Uwamahoro, abakozi ba Ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda, inzego za Polisi n’abanyamakuru batandukanye b’ibitangazamakuru byo mu Rwanda na mpuzamahanga.

Mu cyifuzo cyabwo, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko impamvu bushingiraho busabira Uwamahoro gukomeza gufungwa by’agateganyo ari impamvu zikomeye. Bwagaragaje ko nubwo ibyo Uwamahoro aregwa atabyemera, hagaragajwe ibimenyetso bifatika by’uko yavuganaga kuri WhatsApp na musaza we w’umupolisi nawe ufunzwe.

Ashingiye ku itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ku ngingo ya 96 n’iya 97 zigena impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha, n’iya 98 igena izindi mpamvu zituma haba ifungwa ry’agateganyo, umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Uwamahoro yakomeza gufungwa.

Yavuze ko gukomeza gufungwa kwa Uwamahoro kandi ari uburyo bwiza bwatuma we na musaza we badasibanganya ibimenyetso ahanini anashingiye ku kuba ibyaha baregwa ari ibihungabanya umutekano w’igihugu.

Musaza we umushinja…

Ku rundi ruhande, musaza wa Uwahamahoro bari kumwe imbere, kuko nawe afunzwe, we yahamije imbere y’urukiko ko Uwamahoro yakunze kujya amwandikira kuri WhatsApp anamuhamagara akamubwira ko atarangije amashuri akamubwira ko yamufasha kuyarangiza.

Uyu mupolisi witwa Shumbusho ariko wari wambaye gisiviri, yavuze ko akorera mu bapolisi bihariye bashinzwe gutabara, ‘Interforce Unity’. Yavuze ko mu biganiro yagiranye na mushiki we yakoze amakosa yo kumena amabanga y’igihugu.

Yemeye ibyaha byose aregwa, anabisabira imbabazi, avuga ko Uwamahoro yamusabaga ko yazashaka Passeport akazamufasha kujya mu Bwongereza.

Aha Shumbusho yabwiye Urukiko ko mushiki we yamubwiraga ko yarekera aho gukorera Leta y’Abatutsi, ati ‘byihorere iyo Leta tuzaza tuyivaneho.’

Shumbusho yavuze ko Uwamahoro yaje kuza kumubwira ko ngo WhatsApp bavuganiragaho zishobora kuba zigenzurwa, akamusaba ko yayihindura agashaka indi, ko azamushakira abandi bantu Uwamahoro azajya anyuzaho amakuru bakayamushyira.

Uwamahoro …

Uwamahoro Violette ahawe ijambo ngo agire icyo abivugaho yabwiye urukiko ko yafunzwe kuva tariki 14 Gashyantare 2017 ku mugoroba nka saa moya n’igice. Yavuze ko ibyo aregwa ari ibinyoma, yerekana ko afite ikibazo cy’uko atwite, asaba ko yakoroherezwa agafungurwa agakurikiranwa ari hanze.

Kuri ibi, umwunganizi we mu mategeko yagaragarije urukiko ko Polisi ari yo ifite amatelefone ye yose na za password zayo, bityo ko bazigenzura ko nta perereza rizigera ripfa nk’uko Ubushinjacyaha bwabivuze.

Aha ni naho yahise ashimangira ko umukiriya we yunganira atwite inda y’amezi atanu, avuga ko nubwo nta mpapuro zo kwa muganga zibigaragaza babifitiye ariko ko yazajyanwa mu cyuma agapimwa.

Umunyamategeko yagaragaje ingingo ya 28 y’Itegeko Nshinga avuga ko umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi banyarwanda na Leta, bitewe n’ikigero n’imibereho arimo nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga.

Yashimangiye ko nubwo nyina yaba umunyacyaha, ko nubwo ibyo ubushinjacyaha bumurega hazasangwa bifite ishingiro Urukiko rwarengera umwana, rugategeka ko nyina yaba afunguwe, avuga ko umwana yitwa umwana kandi akarengerwa kuva agisamwa.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha narwo rwabwiye Urukiko ko ibyo gutwita Uwamahoro avuga nta bimenyetso yagaragaje.

Umuntu wese afatwa nk’umwere ku cyaha aregwa igihe cyose kitaramuhama burundu mu buryo bukurikije amategeko, mu rubanza rwabereye mu ruhame kandi ruboneye, yahawe uburyo bwose bwa ngombwa bwo kwiregura.

Umwunganizi wa Uwamahoro we yavuze ko kuba Uwamahoro yaragiranye ibiganiro na musaza we nta cyaha abibonamo, ko ahubwo ibyaha byaba ibyo baganiriye ariko ko kuganira kwabo ari ibintu bisanzwe nk’abavandimwe.

Yavuze ko Uwamahoro atari asanzwe ari umunyapolitiki, ko atari umusirikare yewe ntabe n’umupolisi ko ntaho yigeze agaragara mu myigaragambyo afite nibura nk’ifoto yamagana ubutegetsi, ko nta radiyo mpuzamahanga n’imwe aravugaho yaba za BBC, RFI cyangwa Ijwi ry’Amerika bityo ko nta mpamvu abona zikomeye zatuma akomeza gufungwa.

Urukiko rumaze kumva impande zombi rwimuriye iburanisha tariki 27 Werurwe 2017.

Uwamahoro, washakanye na Rukundo Faustin nawe uba mu Bwongereza, Polisi y’u Rwanda, mu ntangiriro za Werurwe nibwo yatangaje ko imufite.

Umuvugizi wa Polisi ACP Theos Badege yatangaje ko Uwamahoro akekwaho uruhare mu bugizi bwa nabi kandi ko aregwa gufatanya n’agatsiko k’abandi bantu batuye mu Bwongereza.

Uwamahoro, umubyeyi w’abana babiri; uw’imyaka 10 n’uw’imyaka 8 baba mu Bwongereza, yaje mu Rwanda, bivugwa ko yari yaje mu muhango wo gushyingura se.

Source: Richard Irakoze – Izuba rirashe


Denis Ntirugilimbabazi yitabye Imana

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Werurwe 2017 aravuga ko Denis Ntirugilimbabazi yitabye Imana bivugwa ko yaba yazize uburwayi yari amaranye igihe.

-Denis NTIRUGIRIMBABAZI uvuka mu byahoze ari Ruhengeri

-Yari muri Guverinoma ari Ministre w’imali n’ubukungu mu 1979

-Yategetse ikigo gishinzwe gutwara abantu mu Rwanda OFFICE NATIONAL DES TRANSPORTS EN COMMUN (ONATRACOM) mu myaka ya za 1980

-Denis NTIRUGIRIMBABAZI yabaye Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu (BNR): 1991-1994

-Mu 1995 yari umubitsi wa Rassemblement Républicain pour la Démocratie au Rwanda (RDR) rimwe mu mashyaka yaje kuvamo FDU-Inkingi mu 2006.

Yaguye mu gihugu cy’u Buhorandi kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Werurwe 2017.

Ben Barugahare

Depite Jean Mbanda aziyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mu Rwanda

Didas Gasana arabatungira agatoki abo mwabaza ukuri ku ndege za Perezida Kagame!

$
0
0

Umunyamakuru ndetse akaba n’umunyamategeko Didas Gasana abicishije ku rubuga rwe rwa Facebook aragaragaza abafite ibyo bazi ku igurwa ry’indege za Perezida Paul Kagame zikunze kugarukwaho cyane n’abantu batandukanye.

Muri iyo nyandiko iri mu rurimi rw’icyongereza ndetse iherekejwe n’impapuro zishimangira ibyo avuga Bwana Didas Gasana ugenekereje mu kinyarwanda aragira ati:

“Niba ushaka ko abantu ibyo uvuga babiha agaciro vuga ukuri utaguciye ku ruhande (You need to call a spade a spade if you are to be taken seriously) Igihe kirageze ngo abanyarwanda bamenye iby’umutungo wa Perezida Kagame uva mu misoro yabo, cyane cyane indege. Abashaka kubimenya bagombye kubaza ababizi, ntibabaze Major Jean Marie Micombero cyangwa Bwana Frank Ntwali. Abantu nyabo bo kubaza ni Dr Gerald Gahima, General Dr Emmanuel Ndahiro, Capitaine Jack Callighan na John Nkongoli. Mubaze Dr Gerald Gahima iby’urugendo yakoreye muri Afrika y’Epfo mu 2002.”

 

 

Buruseli: Joseph MATATA arahamagarira abanyarwanda kuzaza kwibuka bose tariki ya 06 Mata 2017

Ntabwo nahangayitse cyane kuko umutima wanjye ntacyo undega: Violette Uwamahoro

Kigali: hari inyandiko idasinye (Tract) irimo guhererekanwa n’abaturage rwihishwa

Umuriro wibasiye Gereza ya Kimironko na Banki nkuru i Rwamagana

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan mu gitondo cyo ku wa gatanu tariki ya 31 Werurwe 2017 aravuga ko Gereza ya Kimironko iherereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali yibasiwe n’umuriro kuva saa mbiri n’igice za mu gitondo.

Ishami rya Banki Nkuru y’Igihugu i Rwamagana naryo ryafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu aho yaturutse mu cyumba kigenzurirwamo imikorere.

Iyi nkongi ngo yabaye ahagana saa tatu n’igice, biravugwa ko itari ikanganye cyane ndetse ko igice cyahiye ari icyo muri etage ya kabiri y’iyo nyubako. Ngo inkongi yafatiye mu cyumba kigenzurirwamo imikorere kizwi nka ‘Control room’.


Urupfu rwa Bernard Rwasibo ruravugisha benshi!

$
0
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01 Mata 2017, benshi muri twe twari tuzi Bernard Rwasibo twakubiswe n’inkuba twumvise inkuru y’incamugongo y’urupfu rwe, hari abaketse ko ari ukubeshya kuko wari umunsi wo kubeshya ariko hatangiye kugaragara amafoto y’umurambo we kuri whatsapp bityo abashidikanyaga turushaho kugwa mu kababaro!

Icyababaje benshi kurushaho ni uko hari abantu benshi batafashe umwanya wo kumenya ibyabaye bagashaka gukoresha uru rupfu mu marangamutima rimwe na rimwe arimo na politiki mu gihe tuzi twese ko nyakwigendera bitari ibintu bye!

Nyakwigendera Bernard yitabye Imana ari kumwe na bagenzi be

Umuryango we washyize ubutumwa ku rubuga go fund me ababyifuza bakaba bakoresha urwo rubuga mu kugira icyo batanga mu gufasha umuryango wagize ibyago.

Ubwo butumwa buragira buti:

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya mbere zukwa kane 2017, umuryango wa Rwasibo ubabajwe no kubamenyesha ko umuhungu wabo bakundaga bose Rwasibo Bernard yitaby’Imana bibatunguye i Kigali.

Bernard kubamuzi kuva mumashuri mato, mubuzima bwe bugufi yabanye n’abantu bose, yitanga kandi yarangwaga nurugwiro no kwicisha bugufi.

Twe incuti zumuryango, turabiyambaje kugirango dushire hamwe dufashe umuryango muribi bihe bitoroshye.

Mwizina rya Jean Bosco Rwasibo, tubaye tubashimiye kutuba hafi.

Imana ibahe imigisha.

JMV. Rutagarama

Nyuma y’urupfu rwa Bernard habonetse ubuhamya bw’uwabonye uko byagenze mushobora kwiyumvira hano hasi:

N’ubwo bwose hari ibibazo by’imanza hagati ya Bernard Rwasibo n’umuvandimwe we  Jean Bosco Rwasibo nta cyemeza habe na kimwe ko urupfu rwa Bernard rufite aho ruhiriye n’izo manza

Mushobora gusoma urubanza hagati ya Jean Bosco Rwasibo na Bernard Rwasibo hano hasi:

Urubanza hagati ya Bernard Rwasibo na Jean Bosco Rwasibo

Bernard Rwasibo yari atuye mu mujyi wa Genève mu gihugu cy’Ubusuwisi asize abana 2, umukobwa w’imyaka 13 n’umuhungu w’imyaka 9.

Umuryango we watangaje ko azashyingurwa mu Rwanda ku matariki bazamenyesha mu minsi iri imbere.

Imana imuhe iruhuko ridashira! Ababanye nawe, abiganye nawe twese twababajwe n’urupfu rwe Imana imwakire mu bayo!

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Whatsapp: +260955670497

Imyigaragambyo ikaze muri Gereza ya Kimironko

Nantes: urukiko rwategetse Leta y’u Bufaransa guha Visa Bwana Prosper Mugiraneza

$
0
0

Urukiko rwo mu mujyi Nantes mu gihugu cy’u Bufaransa rwagaye Guverinoma y’U BUfaransa kuba yaranze guha muri Nzeli 2014 Bwana Prosper Mugiraneza uruhushya (Visa) rwo kuza kubana n’umuryango we mu Bufaransa. Nabibutsa ko Bwana Prosper Mugiraneza yari Ministre w’abakozi ba Leta mu Rwanda mu 1994.

Urukiko rw’i Nantes kandi rwari rwategetse mu Ukwakira 2016 Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa guha Visa y’igihe kinini Bwana Prosper Mugiraneza kuko yashakanye n’umuturage w’igihugu cy’u Bufaransa ibyo ngo bigakorwa mu gihe kitarenze amezi abiri. Ariko Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yajuririye iki cyemezo.

Leta y’u Bufaransa yagaragaje impungenge ko Bwana Mugiraneza aramutse aje mu Bufaransa byatera uburakari amashyirahamwe y’abarokotse Genocide ngo kandi bigatera umwuka mubi mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

Leta y’u BUfaransa kandi ivuga ko ngo abacamanza batahaye agaciro uburyo Bwana Mugiraneza ateguye mu ishyaka MRND kandi ngo iryo shyaka ryaraganaga mu nzira ya Hutu Power kandi ngo ryarimo gutoza insoresore mu rwego rwo kwitegura gukora Genocide.

Bwana Mugiraneza wabaye umunyamabanga mukuru muri Ministeri y’ubutabera, aba Ministre w’umurimo, nyuma akaba yari Ministre w’abakozi ba Leta mu 1994, nk’uko bikomeza bivugwa n’abayobozi b’u Bufaransa ngo yari umuntu ukomeye mu ishyaka MRND ku buryo ngo nta kuntu atari kuba azi ibyategurwaga mu rwego rwo gukora Genocide, ngo aho kwitandukanya n’iryo shyaka ngo yakomeje gukomera mu nzego zaryo!

N’ubwo ariko abayobozi ba Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa bavuga ibi, Bwana Prosper Mugiraneza yagizwe umwere n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha (TPIR), yagizwe umwere mu bujurire nyuma y’uko yari yakatiwe imyaka 30 mu rukiko rw’ibanze. Nabibutsa ko kandi ko mu manza zose zaciwe n’urukiko rwa Arusha nta hantu na hamwe urwo rukiko rwigeze rwemeza ko Genocide yateguwe cyangwa ngo rugire umuntu n’umwe ruhamya icyaha cyo kuyitegura nk’uko abakozi ba Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa kubera impamvu zumvikana z’inyungu za politiki bashakaga kubyumvikanisha.

Ikindi Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa yitwaza yima Visa Bwana Mugiraneza ngo ni uko ibivugwa ko Bwana Prosper Mugiraneza yahishe abatutsi mu nzu iwe batabiha agaciro kuko ngo nta hantu byavuzwe mu rubanza rwe igihe yaburanaga Arusha!

Urukiko rw’i Nantes mu myanzuro yarwo rwasanze ibyo Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu y’u Bufaransa ivuga bitanshingirwaho bitanaba n’impamvu yatuma Bwana Prosper Mugiraneza n’uwo bashakanye badahabwa uburenganzira bwabo.

Uru rukiko rwari rumaze amezi menshi rurimo kwiga kuri iki kibazo rwongeye kwemeza icyemezo cyari cyafashwe mbere gitegeka Leta y’u Bufaransa guha Bwana Prosper Mugiraneza Visa y’igihe kirekire ngo asange umuryango we mu Bufaransa ibyo kandi ngo bigakorwa mu gihe kitarenze amezi 2.

Ben Barugahare 

Email: therwandan@ymail.com

Whatsapp: +260955670497

Kuki Ministre Louise Mushikiwabo atagira isoni zo kubeshya?

Ibiganiro bya Radio Ijwi ry’Amahoro (VOP) byatangijwe na Ismael Mbonigaba, Juvénal Masabo Nyangezi…

Viewing all 3259 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>