Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all 3258 articles
Browse latest View live

Kigali: Polisi imaze guta muri yombi abayobozi ba FDU-Inkingi na PDP Imanzi

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki gicamunsi cyo ku wa gatatu tariki ya 06 Nzeli 2017 ava i Kigali ni avuga itabwa muri yombi ry’abayobozi benshi ba FDU-Inkingi ndetse n’umuyobozi umwe w’ishyaka PDP-Imanzi.

Boniface Twagilimana, Visi Perezida wa FDU-Inkingi

Nk’uko ababyiboneye n’amaso yabo babivuga ngo kugeza aya masaha twandika iyi nkuru (saa kumi n’igice isaha y’i Kigali) abayobozi ba FDU inkingi bamaze gutwarwa n’inzego zishinzwe umutekano ni Boniface Twagirimana (Visi Perezida), Fabien Twagirayezu (ushinzwe ubukangurambaga), Léonille Gasengayire (umubitsi wungirije), Uwiringiyimana Vénuste , Nsabiyaremye Gratien, Ufitamahoro Norbert  n’abakozi bo mu rugo babiri Alphonse na Julien, nyuma twamenye amakuru ko na Théophile Ntirutwa, umuyobozi wa FDU-Inkingi mu mujyi wa Kigali na JMV Kayumba, Visi Perezida wa PDP-Imanzi nabo batawe muri yombi!

JMV Kayumba, umuyobozi wungirije wa PDP-Imanzi rya Déogratias Mushayidi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Nzeli 2017, Polisi y’u Rwanda yagabye igitero ahaba abayoboke b’Ishyaka FDU-Inkingi rya Ingabire Victoire, i Kigali mu Rwanda.

Abapolisi bambaye imyenda y’akazi babarirwa muri 15 hamwe n’abandi benshi bambaye gisivili tutabashije kumenya umubare, nibo bakomeje kuzenguruka mu rugo rukoreramo iri shyaka ritemerewe na Leta y’u Rwanda.

Bakihagera bateraguye ibintu byose hejuru, bambika amapingu Visi Perezida wa FDU, Bwana Boniface Twagirimana, umubitsi w’ishyaka Inkingi Madamu Gasengayire Leonille, Bwana Fabien Twagirayezu, n’abandi bakozi babiri.

Gasengayire Léonille , umubitsi wungirije wa FDU-Inkingi

Mbere yo gutangira ibikorwa by’isaka nyirizina, abapolisi babanje kugota inzu, binjira mu byumba byayo byose, bafata ibikoresho byose by’itumanaho byari muri iyo nzu, bahereye Ku matelefoni, ubundi batangirs gusaka buri kintu cyose bahereye ruhande.

Akimara kumenya aya makuru, BwanaThéophile Ntirutwa, umuyobozi w’Ishyaka FDU Inkingi mu mujyi wa Kigali yahageze asa n’utabaye, asanga imiryango yose idadiye. Yahise yurira igipangu agwamo imbere, ariko ntiyahatinze, kuko nta n’iminota ibiri yamazemo.

Mu gusohoka yiruka yari akurikiwe n’abagabo batatu, arongera yurira bwangu igipangu asimbuka akomeza kwiruka, umwe mu bamukurikiye nawe wari umaze kucyurira, asubiza amapingu mu mufuka, ntibakomeza kumwirukaho.

Théophile Ntirutwa umwe mu bayobozi ba FDU Inkingi mu mujyi wa Kigali

Yirutse avuga ko abandi babashyizemo amapingu, ariko akaba yakomereje ahatamenyekanye.

Ahagana mu ma Saa cyenda n’igice nibwo numero ya Theophile Ntirutwa itongeye gucamo, mu gukurikirana tumenya ko nawe bashyize bakamutwara, bamufatanye na Jean Marie Vianney Kayumba, Visi-Perezida wa PDP-Imanzi aho bari bicaranye.

Nsabiyaremye Gratien, umukomiseri muri FDU-Inkingi we yafatiwe ku ishuri aho yigisha mu karere ka Rutsiro, kuri ubu twandika iyi nkuru akaba arimo ajyanwa i Kigali n’abamutaye muri yombi.

Kugeza kuri uyu munota, Polisi y’u Rwanda ntacyo irabitangazaho, dore ko ahanini igira icyo ivuga iyo ibibajijwe n’aitangazamakuru ry’imbere mu gihugu, ritakibasha kwandika inkuru zitari mu nyungu za Leta.

Nabibutsa ko umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi, Victoire Ingabire ndetse n’umunyamabanga mukuru w’iryo shyaka Sylvain Sibomana ndetse n’abandi bayoboke benshi b’iryo shyaka bafunze, ku ruhande rwa PDP-Imanzi, Perezida w’iryo shyaka Déogratias Mushayidi nawe arafunze aho yakatiwe gufungwa burundu!

Aya makuru akaba yahererekanijwe cyane ku mbuga nkoranya mbaga n’abantu batandukanye barimo n’abanyamakuru b’abanyarwanda bari hafi y’aho byaberaga.

Polisi y’u Rwanda yo iratangaza ko ngo yataye muri yombi abantu bari mu mitwe yitwaza intwaro nk’uko bitangazwa mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda.


Justin Bahunga, umuvugizi wa FDU arasobanura itabwa muri yombi ry’abayoboke babo!

Polisi y’u Rwanda irashinja abayoboke ba FDU-Inkingi ngo kuba mu mutwe witwaje intwaro!

$
0
0

Igipolisi cy’u Rwanda cyataye muri yombi abantu barindwi barimo Boniface Twagirimana visi prezida wa mbere w’ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Umuvugizi w’igipolisi ACP Theos Badege avuga ko abo bantu bakekwaho ibikorwa byo gushora urubyiruko mu mutwe witwaje intwaro atavuze igihugu uherereyemo

Ku isaha ya saa sita ni bwo amakuru yageze ku Ijwi ry’Amerika ko igipolisi cy’u Rwanda cyinjiye mu rugo rwabagamo abarwanashyaka b’ishyaka FDU Inkingi ritemewe gukorera mu Rwanda I Remera mu mujyi wa Kigali gisaka muri buri cyumba kirangije cyambika amapingu abo cyahasanze barimo Twagirimana.

Mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda ACP Theos Badege yemeje ko hari abantu bane polisi yataye muri yombi kuri uyu wa Gatatu mu mujyi wa Kigali bakekwaho uruhare mu bikorwa byo gukangurira urubyiruko kwinjira mu mutwe witwara gisirikare mu gihugu gituranyi cy’u Rwanda atavuze mu gihe abandi batatu batawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Umuvugizi w’igipolisi yavuze ko abafashwe bose bamenyeshejwe ibyo baregwa mu iperereza ry’ibanze. Yemeje ko kugeza ubu bose bari mu maboko y’igipolisi mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi w’igipolisi ntiyabwiye Ijwi ry’Amerika umubare w’urubyiruko abakekwaho baba bari bamaze kubinjiza mu mutwe witwara gisirikare kubera bikiri mu iperereza ry’ibanze.

Twagirimana uri mu batawe muri yombi akunze kumvikana atarya umunwa mu kunenga ubutegetsi buriho.

08.09.2017: Diane, Adeline na Anne Rwigara bongeye gutabwa muri yombi

09.09.2017: Ben Rutabana ngo abo kwa Rwigara basubijwe mu rugo

Inyubako UTC y’umuherwe Tribert Rujugiro igiye gutezwa cyamunara

$
0
0

Ariko mu minsi ishize mu kiganiro Bwana Rujugiro yagiranye na Radio BBC Gahuza Miryango yagize ati:

“Uzagura inyubako UTC azaba aguze ibyibano”

 

Ambasaderi Eugène Gasana arashakishwa uruhindu n’abatumwe na Leta y’u Rwanda

Uruganda rw’itabi rwa Assinapol Rwigara rwamaze kwegurirwa utaramenyekana!

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu gihe hagitegerejwe ikinamico y’urubanza rwo kugushamo umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara, bakazubikwaho urusyo bishyuzwa akayabo k’imisoro ngo hakunde hafatirwe hanagurishwe imitungo yabo itimukanwa, uruganda rwabo rwo rwamaze kugabirwa utaramenyekana.

Nyuma y’icunaguzwa ry’umuryango wa Rwigara no gucungwa bikomeye n’abashinzwe umutekano wa Paul Kagame ubwe bawuhozaho ijisho ry’igitsure, nyuma yo kuburabuza abagize uyu muryango bafungwa amanywa n’ijoro, na nyuma yo kuba abanyamakuru bashatse kumenya ukuri kw’ibihakorerwa barahavuye biruka kibuno mpamaguru ngo bakize amagara yabo ; twabakurikiraniye amakuru y’uruganda rw’uyu muryango, ruyoborwa na Mademoiselle Anne Uwamahoro Rwigara.

Nubwo nta na hamwe amategeko y’u Rwanda ateganya ko ibibazo bya Sosiyete bigira inkurikizi z’ubutabera ku bafitanye amasano bose na Nyiri Sosiyete, Leta y’u Rwanda yabirenzeho, hejuru yo kuba abagize uyu muryango batemera ibyo kunyereza imisoro bashinjwa, hagerekwaho no kubakurikirana bose, hatitawe ku ihame ryo kuba icyaha ari gatozi.

Mu kubakurikiranira iby’uru ruganda, « The Rwandan “ yageze ku ruganda rwa Rwigara ruherutse gufungwa, dusanga harinzwe bikomeye mu buryo bwo kuhacunga cyane, kugira ngo hirindwe amakuru ayo ariyo yose yahava. Byabaye ngombwa gushakisha bamwe mu basanzwe bahakora, ariko kugira ijambo ubakuramo byaragoranye cyane.

Umwe twagezeho mbere niwe wagiye aturangira undi wabasha kuvuga, bityo duhetura batandatu batashakaga kugira icya bavuga, ariko bagahuriza ku kuba barategetswe kutagira ivuzivuzi, wababaza uwabibategetse bakavuga ko ari abayobozi.

Umugabo umwe wemeye kugira icyo abivugaho ariko agasaba ko tutadangaza amazina ye n’icyo asanzwe akora mu ruganda (ku mpamvu yise iz’umutekano) yatubwiye ko basabwe kwitegura kuzasubira ku kazi, igihe icyo ari cyo cyose.

Uyu mugabo ati « Mperutse guhamagarwa na numero privé (itagaragara) umuntu ambaza amakuru yanjye n’icyo nsigaye nkora ubu, mubwira ko ntako meze ubushomeri bumereye nabi, arambaza ati si wowe kanaka ? Ndikiriza ngo yego, arambwira ngo singire ikindi nteganya gukora vuba, kuko nzasubira mu kazi kanjye bidatinze, kandi nkazakora ibyo nari nsanzwe nkora! »

Mu buhamya bwe akomeza avuga ati « Uwampamagaye yansabye kubigira ibanga, nkabibwira gusa abantu batatu yaburiye nimero, ariko n’izanjye sinzi aho yari yarazikuye. Kuri batatu yaburiye numero basigaye babonekaho ubu, nasanze babiri muri bo barasubiye muri komini (mu cyaro), ariko abandi nabajije dusanzwe dukorana ngira ngo menye ko atari impuha nasanze bamwe muri bo nabo barahamagawe bakabwirwa ibisa n’ibyanjye»

Akomeza avuga ko nubwo batabwiwe niba uruganda ruzakomereza aho rusanzwe ruri cyangwa se rukimurwa, icyo we na bagenzi be bishimira ngo ni ukuba bazanahemberwa aya mezi bamaze bicaye!

Ese niba uru ruganda ruzasubukura ibikorwa byarwo kandi rugaterura abakozi bose baruhozemo (batari abayobozi), rukanabagusha neza rubahembera iminsi bamaze badakora, bari guhamagarwa na nde, yaruhawe na nde, amafaranga y’imibyizi batakoze azayabahemba ayakuye he?

Mu gihe igisubizo kuri iki kibazo kitaramenyekana, iminsi ntizabura kugaragaza uwarupangiwe, nk’uko inzu ya Rujugiro igiye kugurishwa mu kinamico ryiswe «cyamunara», nyamara bishoboka ko yaba yaramaze gupangirwa uzayegukana.


Ubwongereza buhangayikishijwe n’itabwa muri yombi ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda!

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu itangazo yashize ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Nzeli 2017, William Gelling, uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda yavuze ko ahangayikishijwe n’itabwa muri yombi ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda ndetse n’inkeke mu by’ubutabera ihozwa kuri bamwe muri bo. Nta gushidikanya ko aha yavugaga abayoboke ba FDU-Inkingi batawe muri yombi no kugaraguzwa abati bikorerwa umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara.

Muri iryo tangazo kandi Bwana William Gelling yakomeje avuga ku matora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda yabaye mu kwezi kwa Kanama 2017, aho avuga ko we ubwe n’izindi ndorerezi biboneye inenge mu matora cyane cyane ku bijyanye no kubarura amajwi!

Ikindi Bwana William Gelling yavuzeho muri iri tangazo yasohoye ku itariki ya 15 Nzeli 2017 ku munsi mpuzamahanga wahariwe Demikarasi, ni uburyo igikorwa cyo kwemerera abagombaga guhatana ku mwanya wa Perezida wa Repubulika kitakozwe mu mucyo bityo bikabuza abakandida bari bafite ingufu kwitabira amatora. Aha bigaragare ko n’ubwo atavuze amazina yakomozaga kuri Diane Shima Rwigara na Gilbert Mwenedata.

Bwana Gelling avuga ko yizeye ko ibitaragenze neza mu matora ya Perezida wa Repubulika bizakosorwa mu matora y’abagize inteko ishingamategeko ateganijwe mu 2018.

Nabibutsa ko igihugu cy’u Bwongereza kiri mu bihugu biha u Rwanda imfashanyo itubutse buri mwaka ku buryo muri uyu mwaka wa 2017 wonyine uBwongereza bwahaye u Rwanda agana na Miliyoni 64 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza (£64million), ibi ariko bikomeje guterwa utwatsi kuko nta munsi w’ubusa ibinyamakuru byo mu Bwongereza bitamagana uburyo amafaranga ava mu misoro y’abaturage b’uBwongereza akoreshwa mu gutuma umunyagitungu Paul Kagame akomeza kubaho nka mirenge ku Ntenyo, gukandamiza abatavuga rumwe nawe ndetse akanakoreshwa mu kohereza imitwe y’abicanyi mu mahanga kugeza mu Bwongereza aho abo bicanyi bashaka kwica bamwe mu batanga imisoro ivamo imfashanyo zihabwa Leta y’u Rwanda!

Kamanyola: abantu 39 baguye mu bushyamirane hagati y’abarundi n’ingabo za Congo

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru ava mu karere ka Kamanyola muri Congo aravuga ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Nzeli 2017 ku mugoroba, abarundi 37, umusirikare 1 wa Congo n’umunyarwanda 1 bapfuye abandi barundi 134 barakomereka nyuma y’uko ingabo za Congo zirashe abavugwa ko ari impunzi z’abarundi bari bigaragambije bakanica umusirikare wa Congo wo mu rwego rwa ofisiye, umunyarwanda we ni uwitwa Iyamuremye Samuel wo mu karere ka Rusizi, wari umushoferi w’ikamyo yarasiwe ku mupaka wa Kamanyola uhuza u Rwanda na Congo, uherereye mu Kagari ka Pera mu Murenge wa Bugarama ubwo yari ari kuzuza impapuro z’inzira isasu rivuye muri Congo rikahamusanga.

Ababonye uko byagenze bavuga ko imvururu zatangiye ubwo abarundi bahungiye muri Congo bigaragambyaga bamagana uburyo abayobozi ba Congo bari bamaze kwirukana bagenzi babo 4 babohereza mu Burundi.

Muri iyo myigaragambyo haje kuzamo imvururu zigwamo umusirikare mukuru wa Congo ubwo umwe mu mpunzi z’abarundi yakaga imbunda umwe mu bapolisi ba Congo agatangira kurasa, maze abasirikare ba Congo bakora igisa nko kwihorera aho bakoresheje ingufu z’umurengera nk’uko byavuzwe n’abayobozi ba MONUSCO, umutwe w’ingabo zikorera muri Congo. Ku buryo hari amakuru avuga ko ingabo za Congo zamaze igihe cy’amasaha zirasa ubudatuza.

Hari amakuru avuga ko ingabo za MONUSCO zifite ibirindiro hafi aho zarebereye ntizitabare, ariko hakaba n’andi makuru avuga ko izo ngabo ari zo zatumye abari bakomeretse badasongwa ahubwo zikabafasha kubona ubutabazi bw’ibanze ndetse abo barundi bakaga ubuhungiro bakaba bahungiye ku birindiro bya MONUSCO.

Umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende avuga ko ngo ibyabaye byaturutse ku irasana hagati y’agaco k’abagizi ba nabi n’abasirikare ba Congo, maze umwe mu bagizi ba nabi yafatwa akajyanwa ku biro by’abashinzwe iperereza (ANR), ngo ibyo biro byaje guterwa umusirikare wari ubirinze aricwa, umurambo we urashinyagurirwa.

Ari MONUSCO ari Leta ya Congo batangaje ko batangiye iperereza kuri ubu bwicanyi. Biravugwa kandi ko abo barundi bageraga ku 3000 bikaba bivugwa ko ari abayoboke b’umuntu ufatwa nk’umuhanuzi witwa Zebiya.

Perezida wa CCSCR aremeza ko P.Kagame atakiri Perezida imbere y’amategeko! Abishingira kuki?

Umuryango wa Assinapol Rwigara ukomeje kugaraguzwa agati!

Diane Rwigara arasobanura ubuzima abayeho kuri ubu we n’umuryango we!

New York: President Trump yanze gusuhuza President Kagame

“Dusigaye tuba muri CID”: Diane Rwigara


Urubanza rw’abayoboke ba FDU: ubushinjacyaha buratekinikana ubuswa!

Frank Ntilikina yanze ubushuti bw’abana ba Kagame none Ise araregwa guhungabanya umutekano mu Rwanda

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nzeli 2017, aravuga ko ngo :Majoro Ntilikina uba mu Bufaransa yaba afasha abashaka kurema umutwe w’ingabo utemewe ugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Nk’uko igitangazamakuru gikorera mu Rwanda kitwa Izuba Rirashe gikomeza kibivuga ubushinjacyaha mu rubanza rw’abayoboke ba FDU-Inkingi bafunze bashinjwa ngo kuba mutwe w’ingabo urwanya ubutegetsi, bwatangaje ko hari uwitwa Majoro Faustin Ntilikina iperereza rigaragaza ko ari we uri guhuza abantu n’ibikorwa by’uyu umutwe w’ingabo utemewe ugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda butangaza ko burimo gukorana n’ubutabera bw’Ubufaransa ngo uyu majoro akurikiranwe hamwe n’abafashwe kimwe n’abandi bose bahuriye kuri uyu mugambi kuko bahari.

Kuri benshi aya makuru ntabwo abatangaje ahubwo yari yitezwe kubera uburyo benshi bazi uburyo ubutegetsi buriho i Kigali bukora, kuko kuva umusore Frank Ntilikina, umuhungu wa Major Faustin Ntilikina bitangajwe ko agiye gukinina muri Leta zunze ubumwe bw’Amerika mu ikipe y’ababigize umwuga yitwa New York Knicks hari hagaragaye igisa nk’umwuka w’ikimwaro kuri bamwe mu bahezanguni cyane cyane biganje mu bashyigikiye Leta ya Kigali batumvaga ukuntu umwana w’umuhutu ufite se wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda FAR yagera kuri ruriya rwego.

Mu minsi ishize ubwanditsi bwa The Rwandan bwabonye amakuru bwari bugikorera igenzura avuga ko nta kuntu Leta y’u Rwanda itagize ngo yiyegereze Frank Ntlikina iciye ku bavandimwe be ndetse no ku mubyeyi umubyara ariko ntibyagira icyo bitanga, igikekwa gishobora kuba cyarateye umujinya mwinshi ni uko abana ba Perezida Kagame (bakunda umukino wa Basketball kandi banawukina) bifuje guhura na Frank Ntilikina ndetse no gushaka ubucuti bitwaje ko bose ari abanyarwanda ariko akabatera utwatsi. Ibi bikaba byarageragejwe hakoreshejwe inshuti z’umuryango wa Kagame muri Amerika n’abandi bantu bavuga rikijyana.

Nabibutsa ko Major Faustin, ise wa Frank Ntilikina, mu 1994 yayoboraga Bataillon Commando Huye y’ingabo z’u Rwanda, mu ijoro ryo ku ya 3 rishyira iya 4 Nyakanga 1994, yayoboye igitero mu Nzove ku muhanda ugana i Shyorongi icyo gitero kikaba cyarashoboye gusohora mu mujyi wa Kigali abantu ibihumbi n’ibihumbi bari bagotewe mu mujyi wa Kigali n’ingabo za FPR.

Kagame niyibuke ko yirukiraga Rwigara akiri mu ishyamba: Rujugiro

Umuryango wanjye ufungiye ahantu hatazwi: Aristide Rwigara

Dan Munyuza yafashwe amajwi avuga ko kwica Nkurunziza byabananiye!

Viewing all 3258 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>