Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all 3259 articles
Browse latest View live

Grace Mugabe ni muntu ki?


Leta y’u Rwanda yashinze ikinyamakuru cyo kurwanya Leta ya Uganda

Impunzi z’abanyarwanda muri Congo Brazzaville ziravuga iki ku munsi ntarengwa wa 31 12 2017?

Leta y’u Rwanda ikomeje gushotora igihugu cya Uganda

Akana Alice aremeza ko amaze ngo kuruka uburozi ISE yamuhaye!

“Namaze gutera ishoti” ishyirwaho ry’urwego rwo kurwanya iyicarubozo: Evode Uwizeyimana

$
0
0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko avuga ko atazigera ategura itegeko rishyiraho urwego rushinzwe kurwanya iyicarubozo.

Uwizeyimana Evode yabirahiriye Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu mu minsi ishize.

Komisiyo yarimo yumva ibisobanuro bye ku mushinga w’itegeko rigena ibyaha b’ibihano. Evode yavuze ko u Rwanda rwashyizeho inzego zitandukanye zigamije kurengera uburenganzira bwa muntu, gushyiraho urundi rwego ngo byaba ari ugushaka guhangira abantu akazi.

Yagize ati “Icyo kintu muzaba mureba nikigera muri komisiyo iwanyu aha ngaha. Dufite Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu. Iryo tegeko ryayo turarifite n’icyo kintu cyatunaniye kugishyiramo. Ntibadusobanurira icyo kintu kindi bashaka kurema twe turavuga ngo dufite Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ifite mu nshingano ibi n’ibi.

Harimo kuba bizatwara ingengo y’imari, kereka niba ari ‘job creation’ (kwihangira akazi). Nababwiye ko ntazigera mbiha umugisha n’iryo tegeko ntazaribazanira ririmo icyo kintu. N’abo muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu babe babyumva hakiri kare, rwose.”

Imvano y’iki kibazo ni umunyamategeko wo muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Ngabonziza Theophile, wari muri ibyo biganiro, wavuze ko hagakwiye gushyirwaho itegeko ryihariye ku cyaha cy’iyicarubozo na cyane ko hazajyaho urwego ruzaba rushyinzwe kugenzura ibyo byaha, aho ngo ruzajya rusura aho abafungwa bafungiye ndetse n’ahandi.

Yagaragaje ko hari amasezerano mpuzamahanga adahatirwa yo muri 2002 yo kurwanya iyicarubozo u Rwanda rwashyizeho umukono ateganya ko urwo rwego rwajyaho, anasobanura ko imyiteguro yo kurushyiraho igenda neza.

Yagize ati “Amasezerano y’inyongera adahatirwa yo mu mwaka wa 2002 u Rwanda rwashyizeho umukono ateganya ko ibihugu byashyize umukono kuri ayo masezerano bigomba gushyiraho urwego rugomba kugenzura iyubahirizwa ry’ayo masezerano kandi rufite n’ububasha bwo gusuzuma ahantu hose hafungiye abantu cyangwa ahandi aho ari ho hose hakekwa iyicarubozo. Ni muri urwo rwego Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu hanifujwe ko kubera urwo rwego ruzajyaho, ngira ngo gushyiraho urwo rwego bigeze ahantu hashimishije, ngira ngo itegeko rizaza aha ngaha muzabireba, ku bw’ibyo ngibyo, hanifuwe ko hajyaho itegeko ry’iyicarubozo ukwaryo…”

Minisitiri Evode yabaye nk’utera utwatsi iki cyifuzo avuga ko hari Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu bikaba biri mu nshingano zabyo kureba ko bwubahirizwa, ashimangira ko niba hari aho inshingano zayo zitagera hazavugururwa itegeko riyishyiraho aho gushyiraho urwego rushya.

Yagize ati “Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu niba bashaka ko tuvugurura itegeko riyigenga tukagura manda yayo tuzabishyiramo ariko kuvuga ngo tugiye kurema ikindi kintu, icyo kintu bazana ni ikintu bavuga ngo kizaba gishinzwe ngo kureba ibikorwa by’iyicarubozo, ngo kureba ibikorwa ry’izimira ry’abantu […] Nonese musanzwe mukora iki? Niba ibyo bintu bitari mu nshingano zanyu nka komisiyo, ntabwo ari cyo natekereje kuganira uyu munsi ariko mu itegeko rihari narangije kubitera ishoti. Bazabinyuze ahandi. Ariko ikigaragara dushobora gufata itegeko tukagura manda ya komisiyo y’uburenganzira bwa muntu kuko ifite ishingano yo kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.”

Yatanze urugero rw’inzego za Leta zashyizweho hirindwa ko byazajya bitanga raporo zabyo z’ibikorwa muri za minisiteri, ahubwo zikabitanga mu Biro by’Umukuru w’Igihugu no mu Nteko Ishinga Amategeko. Ngo byari bigamije kwirinda ko ba minisitiri bazajya bivanga mu mikorere yabyo.

Uretse Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, Minisitiri Evode yatanze izindi ngero nka Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Urwego rushyizwe kureba iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside n’ibindi.

Mu minsi ishize itsinda ry’impuguke z’akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu zaje mu Rwanda zigamije kugenzura ibikorwa by’iyicarubozo rikunze kuvugwa. Gusa iki gikorwa nticyageze ku musozo kuko izo mpuguke zahise zisubirira i Geneve mu Busuwisi, ziza gutangaza ko Leta y’u Rwanda yabashyizeho amananiza yo kugera ahafungirwa abantu ndetse no kuba nta bwisanzure zari zifite mu kuganiriza abatangabuhamya.

Bidateye kabiri Guverinoma yahise itangaza ko ibyo izo mpuguke zavuze atari byo, aho ngo yazifashije mu buryo bushoboka bwose.

Guhagarika uru ruzinduko kw’izi mpuguke byanaje nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda isabye Guverinoma ko igomba kureba amasezerano yagiranye n’Umuryango ushinzwe uburenganzira bwa muntu wa Human Rights Watch.

Ni nyuma y’aho muri Nyakanga 2017, uyu muryango usohoye icyegeranyo kivuga ko mu Rwanda abajura bicwa.

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu na yo yahise ikora ubushakashatsi, ivuga ko ibyo “HRW” yavuze ari ibinyoma kuko ngo hari abantu yavuze ko bishwe n’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda kandi bakiriho.

Human Rights Watch yakunze gusohora raporo ishinja Leta y’u Rwanda kuniga ubwisanzure bwa politiki n’ubwitangazamakuru, ubushize yavuze ko igisirikari gikorera iyicarubozo abakekwaho ibyaha kugira ngo babyemere banatange andi makuru akenewe.

U Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko uyu muryango ukora raporo zidashingiye ku kuri, rugasaba abasoma raporo zabo kudatwarwa n’amarangamutima y’abazandika kuko ngo nta cyiza barwifuriza.

Source: izuba Rirashe

Olivier Karekezi yasobanuye imvo n’imvano ry’ifungwa rye

$
0
0

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Karekezi Olivier, kuri uyu wa mbere mu gitondo yasubukuye imirimo mu ikipe ye nk’uko RuhagoYacu yari yabitangaje, akaba yakiriwe neza n’abakinnyi, abayobozi n’abafana ku kibuga cy’imyitozo mu Nzove aho iyi kipe ikorera imyitozo.

Uyu mutoza w’iyi kipe ya Rayon Sports yamaze iminsi 17 muri gereza, kuva yafungwa hakaba nta mpamvu yigeze itangarizwa abakunzi b’umupira w’amaguru.

Urukumbizi rwari rwinshi ku bakinnyi b'uyu mutozaUrukumbizi rwari rwinshi ku bakinnyi b’uyu mutoza

Olivier Karekezi yasanzwe ku itabaro ry’urupfu rwa nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti, atwarwa na Polisi, kuva icyo gihe (Tariki ya 15 Ugushyingo) kugeza afunguwe (tariki ya 02 Ukuboza) nta ruhande na rumwe yaba Polisi y’u Rwanda cyangwa umutoza Karekezi Olivier, rwigeze rutangaza impamvu nyakuri uyu mutoza yafunzwe iyi minsi yose.

“Ndashima Imana ko nongeye kugaruka mu kazi kanjye nkongera kubona abakinnyi banjye, ndishimye bikomeye.” Karekezi Olivier aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere nyuma y’imyitozo yo mu Nzove.

Karekezi yashinjwaga kugambanira ikipe y’igihugu

Uyu mutoza avuga ko ageze mu maboko y’abashinzwe umutekano mu Rwanda, bamushinje kugambanira ikipe y’igihugu, icyaha mu buzima bwe atigeze atekereza gukora.

“Nabwiwe ko nashatse kugambanira ikipe y’igihugu ku mukino wa Ethiopia. Nababwiye ko bidashoboka kuko nababwiye ko Rayon Sports yari ifitemo abakinnyi 8, kandi bose naboherereje ubutumwa mbere mbifuriza amahirwe masa, binongeye nkaba narandikiye umutoza wungirije Mashami ubutumwa nyuma y’umukino, mubwira ko nishimiye intsinzi bagize.”

Lomami wari wamusigariyeho yabanje kumuha raporo/Foto HardyLomami wari wamusigariyeho yabanje kumuha raporo/Foto Hardy

Karekezi yashinjwe n’umusore w’umurundi witwa Thierry

Karekezi ajya gufatwa n’inzego z’umutekano, ni amakuru bakesha umusore w’umurundi witwa Thierry werekanye ubutumwa bugufi yandikiranye na Karekezi amushinja ko yashakaga ko baroga ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

“Hari umusore witwa Thierry ni we wazanye ubutumwa bugufi avuga ko twandikiranye anshinja kuba naramuciyeho nshaka gutsindisha Amavubi.”

“Ibi ntabwo ari byo na gato, kuko mu butumwa bugufi twandikiranye harimo n’aho nanditse mu Kirundi, kandi njye sinzi ikirundi, byongeye kandi uyu ntabwo njye nziranye na we.”

“Yarebye ifoto yanjye yari kuri whatsapp ayikura kuri google, arangije aba ari yo akoresha yandikaho amazina yanjye ubundi afata telefoni 2 akajya yiyandikira ubutumwa akanisubiza.”

Yakomeje agira ati “Muri macye njye ntabwo nari nzi uyu musore, kuko mu mezi 4 hafi 5 maze inaha ntabwo nigeze mbonana na we n’inshuro n’imwe. Namubonye bwa mbere twicaranye ku meza ari ku nshinja ko naje kumureba ndi mu modoka ya benz y’umweru ngo twicara mu kabari ahantu, ngo nta muntu wigeze atwakira, ariko byose byari ibihimbano.”

Uyu mutoza yakrikiranye imyitozo y'abakinnyi be, ubona acyeye mu maso/Foto HardyUyu mutoza yakrikiranye imyitozo y’abakinnyi be, ubona acyeye mu maso/Foto Hardy

RuhagoYacu yamenye ko uyu Thierry yabaga i Kabuga, bikavugwa ko asanzwe ari inshuti ya Nzamwita Vincent De Gaulle, umutoza Mashami Vincent w’Amavubi ngo na bamwe mu bakinnyi b’Amavubi.

Abanyamakuru babajije Karekezi niba yararezwe na FERWAFA nk’uko bivugwa, Karekezi atangaza ko atazi niba ari Degaule cyangwa FERWAFA yamureze, icyo yabonye ari uko uyu musore ari we bahuye amushinja, atazi uwagejeje ikirego mu ishami ry’ubugenzacyaha rya Polisi y’u Rwanda

“Niba ari FERWAFA yatanze ikirego, niba ari Thierry wagitanze simbizi, igikuru ni uko inzego z’umutekano zabikurikiranye kuri ubu nkaba ndi hanze.” Karekezi Olivier, nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa mbere.

Karekezi avuga ko abakinnyi be batigeze baza kumushinja

Polisi y’igihugu yahamagaje Rutanga Eric na Yannick Mukunzi, bikavugwa ko bari bajyanywe gushinja Karekezi, ariko uyu mutoza yabihakanye avuga ko atari ko bimeze, kuko aba basore bari bagiye kubazwa na bo kuri iyi dosiye, ariko ntabyo kumushinja byarimo.

Abakinnyi batari mu ikipe y'igihugu bakaba batanarwaye ni bo bakoze imyitozo bonyineAbakinnyi batari mu ikipe y’igihugu bakaba batanarwaye ni bo bakoze imyitozo bonyine

Karekezi yongeye kwitsa avuga ko akunda igihugu cye, kandi yishimira ibyo yakoze mu ikipe y’igihugu, anavuga ko n’abandi bagakwiye kubanza guharanira kugira icyo bakora, cyafasha igihugu na ho we nta kibazo afite na gito.

Uyu mutoza yatunguwe no kwishyuzwa ku mukino wa Ethiopia kandi atari asanzwe yishyura

Olivier yemereye abanyamakuru ko ku mukino wa Ethiopia yaciwe amafaranga yo kwishyura itike yo kwinjira kandi yari asanzwe atishyura.

“Nageze ku kibuga ndi kumwe n’umufasha wanjye, banga ko twinjira, bavuga ko ngomba kwishyura, mbabajije uko byagenze icyaba cyahindutse, bambwira ko ari itegeko bahawe.”

“Umugore wanjye yasobanuje ababwira ko njye nakiniye ikipe y’igihugu ntagakwiye kwishyuzwa amafaranga yo kwinjira mu mukino, ko we yakwishyura ariko batagakwiye kwishyuza uwahoze akinira Amavubi ari na yo aje kureba, barabyanga, twese twishyuye ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda turinjira.”

De Gaulle ntanshinzwe-Karekezi Olivier

Uyu mutoza yabajijwe niba nta kibazo kidasanzwe afitanye na Perezida wa FERWAFA, avuga ko nta gihari kuko atari umukoresha we.

“Mu minsi ishize hari ababonye ntishimira ibyo yari yavuze ku bahoze bakinira Amavubi, ubu rwose nta kibazo mfitanye na we.”

“De Gaulle ntaho mpurira na we kuko ntabwo anshinzwe, sintoza ikipe y’igihugu, ndumva ari bwo naba ndi mu nshingano ze.”

“Ibyo yavuze ejo bundi ntacyo nigeze mbivugaho.”

Karekezi Olivier yiteguye gukomeza akazi ke!

Uyu mutoza yavuze ko yashenguwe bikomeye no gutakaza umutoza wungirije Ndikumana Hamad Katauti, ariko yiteguye gukomeza akazi ke, kandi akizera ko azabona umusaruro mwiza mu ikipe ya Rayon Sports.

“Ntabwo nzasubira i Burayi nzakomeza amasezerano yanjye n’ikipe ya Rayon Sports, ngiye kwicara nganire n’abayobozi ba Rayon Sports dushake umutoza wo kungiriza, ubuzima bukomeze.”

Abayobozi ba Rayon Sports barimo Gacinya, King Bernard na Prosper bari mu bakurikiranye imyitozo y'ikipe yabo kuri uyu wa mbere/Foto HardyAbayobozi ba Rayon Sports barimo Gacinya, King Bernard na Prosper bari mu bakurikiranye imyitozo y’ikipe yabo kuri uyu wa mbere/Foto Hardy

Rayon Sports ifite umukino na Etincelles ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.
Bimenyimana Bonfils Caleb yakiranye urugwiro Umutoza we Karekezi OlivierBimenyimana Bonfils Caleb yakiranye urugwiro Umutoza we Karekezi Olivier
Rayon Sports izakina na Etincelles kuwa kabiri w'icyumweru gitahaRayon Sports izakina na Etincelles kuwa kabiri w’icyumweru gitaha
Olivier Karekezi kugeza ubu yungirijwe na Preparateur physique, Lomami MarcelOlivier Karekezi kugeza ubu yungirijwe na Preparateur physique, Lomami Marcel

 

Source: Ruhago yacu

Rugema Kayumba ati: Kagame kwibasira Uganda arabiterwa n’ubwoba


James Kabarebe ntazitaba ubutabera bw’u Bufaransa

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Jeune Afrique aravuga ko Gen James Kabarebe, Ministre w’ingabo mu Rwanda atazitaba ubutabera bw’u Bufaransa nk’uko byari biteganijwe tariki ya 14 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2017.

Mu nyandiko y’amapaji 14 ababuranira James Kabarebe bandikiye abacamanza b’abafaransa barasobanura impamvu umukiriya wabo atazitabira igikorwa cyo guhuzwa na James Munyandinda (uzwi no ku izina rya Jackson Munyeragwe) umushinja kugira uruhare mu gikorwa cyo guhanura indege yari itwaye Perezida Yuvenali Habyalimana ku ya 6 Mata 1994.

Me Lef Forster na Me Bernard Maingain muri iyo nyandiko iri mu gifaransa no mu cyongerenza batangira bavuga ko bitumvikana ukuntu ubutabera bw’ubufaransa bwatumaho Ministre w’ingabo w’u Rwanda guhuzwa n’umutangabuhamya utizewe ko avuga ukuri mu gihe kuba MInistre w’ingabo w’ubufaransa byaba ari nk’ikizira ko yajya kwitaba mu gihe yaba ahamagajwe n’ubutabera bw’u Rwanda ngo ahuzwe n’umutangabuhamya.

Ikigenderwaho n’ababuranira James Kabarebe cyane ni ugusenya umutangabuhamya James Munyandinda bakoresheje ubuhamya butandukanye burimo ubw’abantu bakomeye muri Leta y’u Rwanda nka Brig Gen Dr Emmanuel Ndahiro, Ir Sam Nkusi.. ndetse n’impapuro zitandukanye bashaka kwerekana ko James Munyandida ari umubeshyi ko ubuhamya yatanze nta shingiro bufite ndetse banerekana ko uburyo yahunze u Rwanda n’uburyo yageze mu bufaransa mu gikorwa cyo gushinja FPR ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana ari ibyo gukemangwa.

Umunyamategeko Me Joseph Cikuru Mwanamaye, ukorera mu gihugu cy’u Bubiligi we ibijyanye n’iki gikorwa cy’ababuranira James Kabarebe abona hari aho gikocamye. Arabisobanura agira ati:

“Ariko ibi byo kutitaba Urukiko kwa Kabarebe, mwoye kwirirwa mubitaho igihe cyanyu ku busa.

Ubundi kwitaba cg kutitaba ihamagarwa ry’urukiko, umuburanyi yemerewe gutanga impamvu ze yishakiye, maze Umucamanza akaziha ishingiro cg akazanga bitewe n’uko zasobanuwe byemewe n’amategeko.

Kwirirwa murangazwa n’inkuru y’igitangazamakuru nka JEUNE AFRIQUE, ntibyakagombye kubicira umubyizi, cyandika gisa nk’aho kiburanisha cg gica urubanza (mu cyimbo cy’Urukiko).

Ahubwo n’abitwa ko ari abunganizi be, bishe amategeko batangariza rubanda rwa giseseka inyandiko zigenewe Ubutabera, mbere y’uko bunicara ngo buzisume.

Ibi bigaragaza ihuzagurika cg ihubuka ry’abakiliya; kuko simpamya ko ari les avocats bazitanze mu kinyamakuru KUKO ABANYAMATEGEKO NTITUBYEMEREWE GUKORA BENE AKO KAGENI.

Ahubwo ni kurya Avocat aha abakiliya be ikimenyetso cy’ibyo yakoze muri dosiye yabo, maze Kigali ikihutira gutangaza iyo baruwa mu banyamakuru bayo, mbere y’uko n’umunsi wo kwitaba ugera, Umucamanza wayishyikirijwe ataricara mu Nteko ngo ayisuzume.

Wenda iyo bitangazwa mu magambo (interview) gusa, byari kugira uruhengekerezo, bitagombeye inyandiko mu bitangazamakuru.

Mpamya iyi attitude /comportement igayitse y’umuburanyi, itazahabwa ishingiro.

Yagombaga kwitaba, noneho akanga gusubiza ibibazo ahatwa cg akanenga umutangamuhamya wamushinje. Ntabwo muri Etat de droit, bajyaga guhita bamufata ngo afungwe by’agateganyo, yari kurekwa agataha nta nkomyi.”

Nyuma y’itumizwa rya Gen Kabarebe, Leta y’u Rwanda yakoreshejye Raporo Ishinja ubufaransa muri Amerika!

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Nyuma y’itumizwa rya Gen James Kabarebe n’ubutabera bw’ubufaransa ngo ahuzwe n’umutangabuhamya umushinja kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana, mu kwihimura Leta y’u Rwanda yakoreshejye Raporo Ishinja ubufaransa kugira uruhare muri Genocide muri Amerika!

Nk’uko bigaragara muri iyo raporo y’amapaji asaga 50 yakozwe n’ibiro by’ababuranira abandi byitwa Cunningham Levy Muse bibarizwa mu mujyi wa Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iyo unyujijemo amaso mu bivugwa usanga nta gishya kirimo ahubwo usanga ari ugusubiramo ibyari bisanzwe byaratangajwe n’ubundi mbere mu ma raporo atandukanye mu myaka yashize!

Umuntu akaba yakwibaza impamvu Leta y’u Rwanda isesagura umutungo muke ifite mu gukoresha amaraporo mu mahanga kandi nayo ifite abanyamategeko mu gihugu kandi n’abo banyamahanga yitabaje ntibagire igishya bazana kidasanzwe kizwi cyangwa kidasanzwe cyarasohotse mu yandı maraporo.

Ese mama kuba iyi raporo yarakozwe n’abazungu b’amanyamerika bizayiha agaciro kurusha iyakorwa n’abanyarwanda?

Ese ubu nibwo budasa abategetsi b’u Rwanda bahora bigisha? Ese uku niko kwigira bavuga? Ese habuze abanyarwanda bazi gukora amaraporo ku buryo hitabazwa twa tuzungu bagayaga mu bihe bishize?

Ese iby’iyi raporo si nka bya bindi bya Ambasaderi Jacques Kabare wahamagajwe nyuma akamera nka wa mugore wahukanye yabona batinzwe kujya kumucyura agahitamo kwicyura ngo adatinda agaharikwa?

Mushobora gusoma iyo raporo yose hano hasi mu rurimi rw’icyongereza:

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda arasobanura iby’abanyarwanda 40 bafashwe binjira muri Tanzania

Abanyarwanda babujijwe kwinjira muri Uganda

Umusirikare wa RDF yimwe ubufasha bwo kwivuza ngo ni umwana w’interahamwe!

Nyuma ya Brig Gen Dr Emmanuel Ndahiro, haravugwa ifungwa rya Brig Gen Eugene Nkubito!

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru ava mu Rwanda ndetse yageze mu binyamakuru bitandukanye byandikirwa hanze y’u Rwanda aravuga ko Brig Gen Eugene Nkubito wigeze kuyobora ingabo mu majyaruguru y’igihugu, ubu yaba afungiye mu kigo cya gisirikare I Kanombe.

Iri fungwa rije rikurikira kwirukanwa no gufungirwa mu rugo kwa Brig Gen Emmanuel Ndahiro wayoboraga ibitaro bya gisirikare by’i Kanombe, ndetse akaba yarigeze kuba umuganga wihariye wa Perezida Kagame, akanayobora inzego z’iperereza.

Brig Gen Dr Emmanuel Ndahiro

Bivugwa ko Brig Gen Dr Ndahiro yaba yarazize ubutumwa bwa whatsapp yashatse koherereza uwo bashakanye maze akibeshya akohereza ubwo butumwa kuri groupe ya whatsapp ya Ministeri y’ingabo!

Bikaba bivugwa ko ubwo butumwa bwari amakuru atavuga neza ubutegetsi buriho mu Rwanda yari mu kinyamakuru cyandikirwa hanze y’u Rwanda!

 

Cassien Ntamuhanga arabatashya

$
0
0

Yanditswe na Kanuma Christophe

Cassien Ntamuhanga, umunyamakuru wa Radio Ubuntu Butangaje akaba yari umuyobozi w’iyo Radio kuva yashingwa, yafunganywe n’umuririrmbyi w’icyamamare Kizito Mihigo, barenganyijwe The Rwandan yabonye amakuru avuga ko ari mu gihugu cy’Afrika y’Epfo nyuma y’urugendo rutoroshye.

Cassien Ntamuhanga yari yarakatiwe imyaka 25 y’igifungo ashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu, aza gutoroka Gereza ya Mpanga I Nyanza ari kumwe n’abandi bagororwa babiri mu ijoro ryo ku wa 30 Ukwakira 2017.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa The Rwandan yadutangarije uko byamugendekeye.

N’ubwo yirinze gutangaza byinshi ku mayeri n’ubuhanga yakoresheje asohoka gereza n’uko yasohotse mu Rwanda kugira ngo bitazatambamira abandi bazifuza kunyura aho yanyuze; yemeza ko koko yatorotse we na bagenzi be bakoresheje imigozi yagaragajwe n’ubuyobozi bwa Gereza amafoto agashyirwa mu bitangazakuru.

Cassien Ntamuhanga yemeza kandi ko itoroka rye ryagizwemo uruhare n’umutwe ugizwe n’abagabo n’abagore b’abanyarwanda bakiri bato uhuriwemo n’abaturuka mu moko yose witwa Nouvelle Génération pour la Révolution “ABATANGANA” ukaba wari uyobowe na Gérard Niyomugabo bivugwa ko yishwe mu gihe yakorerwaga iyicwa rubozo n’inzego z’iperereza mu Rwanda. Abatangana ngo bashinzwe n’itsinda ry’urubyiruko rw’abatutsi n’abahutu intego yabo ngo ni ukwibuka Bose no kurengera Bose hagamije guca inzigo hagati y’abahutu n’abatutsi. Ibyo leta y’u Rwanda ntibikozwa niyo mpamvu ngo bakorera mu ibanga rikomeye kugirango baticwa.

Cassien Ntamuhanga na bagenzi be babiri batorokanye bikoreye operation yo gusohoka muri gereza ya Mpanga, basohotse berekeje i Nyanza. Bageze i Nyanza Ntamuhanga yahise ahamagara abasore 2 bo mur’uwo mutwe w’ABATANGANA baza kumutwara bajya kumuhisha ngo adafatwa bahita batangira gutegura uko yasohoka igihugu yemye.

Cassien NTAMUHANGA ati: “SINDATANGA AGATEGO, ARIKO NKENEYE KWIRAMBURIRA AMAGURU”

Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga  nk’uko abyivugira ngo yatorotse imwe mu ma gereza yo mu Rwanda irinzwe kurusha izindi ( Gereza ya Nyanza tubibutse ko iyi gereza ariyo u Rwanda rwajyaga rwirirwa ruratira abazungu ngo ni gereza iri ku rwego mpuzamanga ngo bayizanire imfungwa ifunge, aha akaba ari naho hafungiye bamwe mubahamijwe ibyaha n’ urukiko rwa ONU rwashyizweho kuburanisha ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakozwe n’inyeshyamba zo muri Sierra Léone zari zishyigikiwe na Charles Taylor)

Cassien Ntamuhanga akaba yarahatorotse hakoreshejwe uburyo nk’ubwa gikomando nk’uko byitangarijwe n’umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza mu Rwanda (RCS), abantu benshi bakomeje Kwibaza ukuntu we na bagenzi be baba barabashije gutoroka iriya Gereza n’ababafashije abo aribo ariko ntibabone igisubizo kivuye kuri ba nyirubwite cyangwa ababafashije, ibi bikaba byarakurikiwe n’amakuru anyuranye yakomeje gucicikana hirya no hino mu binyamakuru byaba ibyandikirwa mu gihugu no hanze yacyo amwe yemeza ko Ntamuhanga yagaragaye ahantu runaka.

Twabajije Callixte Sankara iby’iyo Association cyane ko bivugwa ko ari umwe mubayishinze yemeza ko koko iyo association Nouvelle Génération pour la Révolution “ABATANGANA” ko ihari kandi bakorera mu Rwanda mu ibanga rikomeye kandi nibo bafashije Cassien Ntamuhanga kwambuka umupaka.

Abatangana bamaze kumugeza hanze y’igihugu akazi gasigaye kahise kajya mu maboko y’inzego z’ubutasi za RWANDA REVOLUTIONARY MOVEMENT (RRM) ishyaka rishya riherutse gushingwa vuba na Callixte Sankara na bagenzi be.

Ibyakurikiye n’uko Callixte Sankara abifashijwemo n’ubutasi bwa RRM bahise bategura uko yabageraho muri Afrika y’Epfo ntawumuriye n’urwara cyane cyane ko bumvaga byanze bikunze ko inzego zikorera leta y’uRwanda zitari zisinziriye mu gushaka uko yatabwa muri yombi.

Mu gusoza ikiganiro twagiranye Cassien Ntamuhanga asoza ashimira abantu bose bamufashije kuva mu menyo ya rubamba baba ari abantu ku giti cyabo, urubyiruko rwa Nouvelle Génération pour la Révolution “ABATANGANA” ndetse na RWANDA REVOLUTIONARY MOVEMENT (RRM).

Itoroka rya Ntamuhanga Cassien ryongeye kwerekana ko, n’ubwo inzego z’umutekano za leta y’uRwanda zivuga ko zikomeye cyane, zifite intege nkeya abarwanya ubutegetsi bashobora kwifashisha bakazicisha bugufi.


Ese uwavugwaga aha aho si AKANA Alice Umukobwa wa Nsekalije?

Perezida Kagame aragaya abavuga ngo amahanga hari icyo aza kwigira ku banyarwanda

Ministre Louise Mushikiwabo arasobanura impamvu Leta y’u Rwanda yisunze CUNNINGHAM LEVY MUSE

Rwanda: Umunyamakuru Bob Mugabe yabujijwe gusohoka mu gihugu!

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Nk’uko yabitangaje ku rukuta rwe rwa facebook umunyamakuru Bob Mugabe aravuga ko yabujijwe gusohoka mu gihugu ngo hari iperereza rikimukorwaho kuva mu 2016!

Nk’uko Umunyamakuru Bob Mugabe yakomeje abivuga ngo inzego za Police zamuherekeje mu modoka zimugeza iwe nyuma yo kwangirwa kujya mu mahanga.

Mbere yo kwangirwa gusohoka mu gihugu umunyamakuru Bob Mugabe yari yanditse ku rubuga rwa Facebook ko inzego z’abinjira n’abasohoka mu gihugu yazeretse urwandiko rw’inzira (passport) n’itike y’indege, ariko izo nzego ngo zamusabye kwerekana n’irangamuntu yo yari ayifite, n’ikarita y’akazi ariko yo yavuze ko atajya ayigendana iyo agiye mu mahanga. Mbese bari basigaje kumwaka Mitiweli cyangwa ikarita ya Batisimu!

Ibyo byangombwa byose ngo inzego z’abinjira n’abasohoka zarabijyanye zimubwira ko ategereza!

Byarangiye Police imusubije iwe ngo aracyakorwaho iperereza ryatangiye mu 2016 rigikomeje n’ubu ngubu!

Amakuru The Rwandan yabonye avuga ko umunyamakuru Bob Mugabe yari yerekeje ku mugabane w’u Burayi ariko ntabwo twashoboye kumenya igihugu yari yerekejemo cyangwa impamvu y’urugendo rwe.

Umunyamakuru Bob Mugabe n’ubwo hari abavuga ko ari maneko ukorera Gen James Kabarebe, ni umwe mu banyamakuru b’abanyarwanda bari mu gihugu badatinya kuvuga ibyo batekereza.

N’ubwo James Kabarebe yatinye kwitaba, James Munyandinda we yahaye ubuhamya bwe abacamanza b’abafaransa na none!

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Ubucamanza b’abafaransa bari babahamagaje ariko ntibitabye. Ministre w’ingabo mu Rwanda, James Kabarebe na Frank Nziza umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda bagombaga guhuzwa n’umutangabuhamya wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda James Munyandinda  kuri uyu wa Kane tariki 14 no ku wa gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2017.

James Munyandinda ashinja James Kabarebe na Frank Nziza kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana Juvénal ku wa 6 Mata 1994.

Kuba James Kabarebe na Frank Nziza bataritabye abacamanza b’abafaransa baboneyeho umwanya wo kongera kumva ubuhamya bwa James Munyandinda.

James Munyandinda yongeye gusubiriramo ubuhamya bwe abacamanza Nathalie Poux na Jean-Marc Herbault, ariko nta makuru mashya yatanze.

James Munyandinda wahoze ari umusirikare mu Rwanda kuri iyi nshuro ya gatatu yahuraga n’abacamanza b’abafaransa guhera muri Werurwe 2017 yashimangiye ibirego bye bishinja James Kabarebe na Frank Nziza akomeza yemeza ko indege ya Perezida Habyalimana yahanuwe n’abasirikare ba FPR bari i Masaka.

James Munyandinda yaboneyeho uwo mwanya asubiza ku birego yarezwe n’ababuranira James Kabarebe na Frank Nziza mu ibaruwa bandikiye abacamanza b’abafansa bamurega kubeshya no kurimanganya.

Ababuranira James Kabarebe na Frank Nziza barega James Munyandinda kubeshya mu buhamya bwe no mu buryo yavuye mu Rwanda mu 2008. Ndetse banavuze ko James Kabarebe nka Ministre w’ingabo uri mu kazi atashobora kujya mu Bufaransa guhangana n’umuntu uvuga ibinyoma.

Imbere y’abacamanza b’abafaransa James Munyandinda yisobanuye birambuye kuri buri kirego yarezwe n’ababuranira James Kabarebe na Frank Nziza ku buryo umwe mu baburanira abaregeye indishyi bari mu miryango y’abari mu ndege ya Perezida Habyalimana yavuze ko ibisobanuro bya James Munyandida byumvikana neza kandi bisobanutse ahubwo bigaragara ko ibirego by’ababuranira James Kabarebe bareze James Munyandinda ari itekinika ry’abayobozi b’u Rwanda.

Viewing all 3259 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>