Nacuruje amagi kuko nta ngufu zo guterura amakarito nari mfite
Umushyikirano wa 15 nta muntu wemerewe kwinjirana ikintu cyose kiri Electronic!!
Gahunda *Y’Umushyikirano wa 15*
*1)* Gufata Badges ni kuri MINAFFET kuva;
– Ejo kuwa gatanu, taliki ya 15 ukuboza 2017, kuva saa 14h30 kugeza 18h30
– Bizakomeza no kuwa gatandatu, taliki ya 16 ukuboza 2017 kuva saa 9h00 kugeza 14h30
*2)* Security checking yabazirabira Umushyikirano izabera kuri Kigali Convention Center, kuwa mbere taliki ya 18 ukuboza 2017 kuva saa 7h30
*3)* Parking y’Imodoka Iteganyijwe ku Inteko ( Parliament) na MINIJUST
*4)* Musabwe Kutazana igikoresho icyaricyo cyose kiri electronic. Urugero: “Phones, Camera, Tablets ,Laptops etc…”
*N.B*:Musabwe kumenyesha abo muyobora bose biyandikishije muri iyi gahunda ko basabwe kubahiriza igihe cyane cyane twigesha agaciro nk’intore za Diaspora Nyarwanda.
Murakoze, mugire amahoro y’Imana.
Murenzi Daniel
Chairman – RDGN
Tel +250788306667
Nta soni duterwa no guterura amakarito
Perezida Kagame yasabye ko hakorwa ubushakashatsi ku gikeri!!
AKANA Alice Umukobwa wa Nsekalije yasize umugani!
Igikorwa cyo gushyigikira impunzi zikiri mu mashyamba ya Congo
Rwanda: Abahabwa ijambo bakabanza gushimira Perezida nabo biyamwe!
Umuyobozi wungirije wa Rayon Sports, Denis Gacinya yatawe muri yombi.
Umuyobozi wungirije w’ikipe ya Rayon Sports Gacinya Denis kuri ubu ari mu maboko ya Police nyuma y’uko ubushinjacyaha bumusabiye gukurikiranwa.
Umuvugizi wa Police y’igihugu ACP Theos Badege yahamirije RuhagoYacu dukesha iyi kuru ko Gacinya Denis koko yatawe muri yombi gusa ko byinshi ku byo akurikiranyweho byabazwa ubushinjacyaha.
Yagize ati: “Ni byo Gacinya Denis ari mu maboko ya Polisi ku busabe bwa parike. Hari ibyo akurikiranyweho iperereza riracyakomeza”.
Gacinya yafashwe nyuma yaho abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta basabye abayobozi b’akarere ka Rusizi n’Ubushinjacyaha kumukrikirana nyuma yo guhabwa amasoko ya Leta akishyurwa amafaranga arenze ibikorwa yakoze.
Aha, Gacinya uhagarariye kompani yitwa MICON, harimo nk’aho akarere karamwishyuye miliyoni 495 nyamara igenagaciro ry’imirimo yari yakoze ryaragarageje ko ikwiye miliyoni 253Frw.
Aha kandi mu masezerano y’akarere ka Gatsibo, Gacinya na Kompanyu ye bavugwaho kwishyurwa amafaranga y’umurengera kuko hari aho ipoto imwe yayishyurwaga miliyoni 2,6 Frw, naho cash power imwe akayishyurwa miliyoni 3,8 Frw.
Ibi byose ngo ni byo bishobora gutuma Gacinya Denis kuri ubu ari mu maboko ya Police aho ategerejwe kuzashyikirizwa Parike ndetse n’Ubutabera.
Gacinya Denis akaba abaye umuntu wa gatatu muri Rayon Sports ufunzwe muri uyu mwaka, nyuma y’uwari umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports Kimenyi Vedaste ndetse n’umutoza w’iyi kipe Karekezi Olivier
Impunzi ibihumbi 30 zigiye kuza mu Rwanda guhera muri Mutarama 2018
« TABARA IMPUNZI – TANGA UKO WIFITE »
Ubu ni bumwe m’ubutumwa bwagejejwe ku bantu bitabiriye UMUGOROBA – NTABAZA W’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA, kuwa gatandatu , tariki ya 16/12/2017 i Buruseli mu Bubiligi.
Ntabaza kuko ngo impunzi z’abanyarwanda zibarirwa mu bihumbi bikabakaba 10 bari muri Repubulika ya Congo – Brazzaville bageramiwe n’icyemezo cyo kubahagarikira uburenganzira bwo kurindwa no gutabarwa na HCR, ishami ry’umuryango w’Abibumbye Loni ushinzwe impunzi ; TABARA
Ntabaza kuko ngo Repubulika iharanira demokrasi ya Congo ifite k’ubutaka bwayo impunzi z’abanyarwanda hafi ibihumbi 250 (250.000 réfugiés) batagira kivurira na kivugira ; TABARA
Ntabaza kuko ngo abana 1200 bakeneye kujya ku ishuli nta kenda, nta gakoresho k’ishuli, nta n’ishuli habe n’ikibandahori ; TABARA
Ku nshuro ya kane , uyu mugoroba ntabaza wateguwe n’impuzamiryango SOS REFUGIES igizwe n’imiryango CORWABEL , RIFDP, SISTEME, INYANGE, CLIIR, JAMBO, na LES PETITES MAINS, Insanganyamatsiko y’umugoroba-ntabaza, ni ugukangurira abantu bose gufasha abana b’impunzi 1200 bari muri Repubulika iharanira demokrasi ya kongo ngo bashobore kujya ku ishuli. COMPTE NUMERO : BE57 000 3257 39 235 (SOS REFUGIES).
Icyagaragaye ni uko uwo mugoroba-ntabaza witabiriye n’abakiri bato benshi, yewe n’abana. Mu gihe ababyeyi bamwe batangaga ikaye, ikaramu se, abana b’ishyirahamwe INYANGE by’umwihariko, batuye abandi bana uturirimbo n’akadiho.
Ikondera libre, 16/12/2017
U Rwanda rwasabye ibisobanuro Uganda
Abacamanza b’abafaransa barangije iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana
Gatuna: umucuruzi w’umugande yafashwe n’u Rwanda, abaturage ba Uganda bafunga umupaka
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Imyigaragambyo yatangiye kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ukuboza 2017 ku mupaka wa Gatuna hagati y’u Rwanda na Uganda ikaba yamaze igihe cy’amasaha asaga atatu.
Icyateye imyigaragambyo ni umuvunjayi w’umunya Uganda witwa Justus Tweyogyere wafashwe na Polisi y’u Rwanda. Noneho abakiga b’i Kabale aho uwo muvunjayi akomoka bakora imyigaragambyo bafunga umupaka hagati y’u Rwanda na Uganda.
Polisi y’u Rwanda yemeza aya makuru ikavuga ko iyi myigaragambyo yatangiye isaa mbiri za mu gitondo imara igihe cy’amasaha atatu abigaragambyaga bakaba barafunze umuhanda ku mupaka bakoresheje amabuye n’ibiti.
Abigaragambyaga bavugaga ko bamagana itabwa muri yombi ry’umuvujanyi w’umunya Uganda witwa Justus Tweyogyere, ufungiye mu Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege, yemeje ko Tweyogyere yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda tariki ya 16 Ukuboza 2017 akekwaho gukoresha impapuro mpimbano no gukora ubuvunjayi bunyuranyije n’amategeko. Ngo ikibazo cya Justus Tweyogyere kiri mu nzego zisanzwe z’ubutabera kandi ngo ibiro bihagarariye Uganda mu Rwanda byamenyeshejwe iki kibazo uregwa agifatwa ndetse ngo yashoboye gusurwa n’umuryango we kimwe n’abakozi b’Ambasade ya Uganda mu Rwanda, ngo kandi yahawe uburenganzira bwo gushaka umwunganira mu mategeko.
Uyu Justus Tweyogyere yatawe muri yombi ngo ari kumwe n’undi bakorana ubucuruzi we w’umunyarwanda witwa Aime Chaste Nyirishema, bahuje ibirego bakekwaho byo gukoresha impapuro mpimpano no gukora ubuvunjayi butemewe n’amategeko.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2017, uyu Justus Tweyogyere yari yafashwe na Polisi y’u Rwanda na none igihe gito ashinjwa kuba yarinjiye mu Rwanda ava muri Uganda afite arenga 10.000 by’amadolari ntiyabimenyesha abashinzwe abinjira n’abasohoka nk’uko amabwiriza ya Banki Nkuru y’u Rwanda abiteganya.
Nk’uko Polisi y’u Rwanda ikomeza ibivuga ngo icyo gihe Justus Tweyogyere yarihanangirijwe ararekurwa asubira i Kabale amaze kwerekana ibimenyetso bya ngombwa by’aho yavuye ndetse n’abo bakorana mu bafite ibiro bivunja amafaranga mu Rwanda. Kandi ngo yagiriwe inama yo guhora akurikiza amabwiriza ya Banki Nkuru y’u Rwanda.
Abayobozi ba Uganda n’u Rwanda bagiranye ibiganiro kuri iki kibazo ngo Polisi ya Uganda irimo gukora iperereza kuri iyi myigaragambyo.
Indege ya Perezida Habyarimana: ababuranira impande zombi barabivugaho iki?
Rugema Kayumba yagize icyo avuga ku byo ashinjwa na Fidel Gatsinzi
Yanditswe na Ben Barugahare
Nyuma y’aho umugabo witwa Fidel Gatsinzi agaragariye mu bitangazamakuru byo mu Rwanda avuga ko yari yarashimutiwe mu gihugu cya Uganda n’inzego z’iperereza za Gisirikare za Uganda (CMI) ngo ku kagambane ka Rugema Kayumba, ubwanditsi bwa The Rwandan bwegereye Rugema Kayumba agira icyo avuga ku bimuvugwaho.
Nabibutsa ko ibitangazamakuru byo mu Rwanda cyane cyane ibyegamiye kuri Leta iyobowe na FPR nta munsi w’ubusa ibyo bitangaza makuru bimara bidasohoye inkuru igaragaramo izina rya Rugema Kayumba.
Mushobora gukurikirana ikiganiro Rugema Kayumba yagiranye n’umunyamakuru wa The Rwanda hano hasi:
Urugendo rwo gutuzwa muri Amerika inzira y’umusaraba itoroheye impunzi z’Abanyekongo kubera Leta y’u Rwanda
Gihembe, Impunzi z’Abanyekongo zirarebana ay’ingwe na Leta y’u Rwanda kubera kubangamirwa muri gahunda yo kujya muri Amerika
Nkuko mubizi USA yatangiye gahunda yo kwimurira impunzi zo mu nkambi ya Gihembe muri Amerika kugira ngo zihindurirwe imibereho kuko ziriho mu buzima bubi nta buvuzi bagira; uburezi busa naho ari ntabwo; imibereho ni mibi n’ibindi.
Ubwo iyi gahunda yo gutuzwa muri Amerika yari itangiye yaje imeze nko kubacungura; impunzi zose zirishima cyane igikorwa kigenda neza ariko Leta y’u Rwanda igakomeza gushaka uko ibihagarika kuko ariho ikura abana bajya mu gisirikare no mu gipolisi ariko HCR na USA bikahagoboka.
Ariko ubu noneho ibibazo birakomeye kuko umukozi w’urwego rw’Abinjira n’abasohoka (Immigration) Innocent Ngirabatware (0788359442) ukorera mu nkambi ya Gihembe atumereye nabi yica dossier z’abagiye kujya muri Amerika. Ubu amarira ni yose.
UKO BYATANGIYE
Uyu Innocent Ngirabatware yaje asimbura uwitwa Enock, yatangiye imirimo tariki ya 24/02/2017. Agitangira akazi yaje avuga ko agiye guhangana n’impunzi aho yatangiye abangamira abasore bafite dossier yo kujya amerika. Yabona umusore wambaye neza akavuga ngo mbese iyo myenda yayikuyehe ko mu nkambi nta mafaranga bagira; waba ufite dossier akagushinja ibintu bitandukanye kugira ngo dossier yawe ipfe; rimwe akababeshyera ngo bafite amarangamuntu y’u Rwanda kandi ntayo bafite n’ibindi byinshi cyane.
Ikindi kibazo nuko nta muntu wemerewe gukorerwa adafite ikarita y’Indangamuntu kandi benshi ntibazibonye kubera urwego rushinzwe kuzitanga rw’u Rwanda rutazibahaye; hari n’abuzuza imyaka yo kuzibona ntibazihabwe; igihe cyo kugenda muri Amerika cyagera bakayibabaza kandi ntayo babahaye ubwo bikaba bipfuye utyo bigaragara ko ari umugambi mubisha wo kubavutsa aya mahirwe.
Bamwe kugira ngo bakorerwe hari abatanze ruswa; hari uwatanze ruswa ya 400,000 Frws ; 1,500,000 n’abandi batandukanye kugira ngo bigure.
Mudufashe rwose mudukorere ubuvugizi turashize n’iyi ruswa;
Umusomyi wa The Rwandan Gihembe
UMUGAMBI MUBISHA WO KWICA IMFUNGWA MU RWANDA.
Amakuru yizewe aturuka mu nzego z’ubutasi ndetse no muri bamwe mu bakorera urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS aratumenyesha ko nyuma yitoroka rya NTAMUHANGA CASSIER byababaje cyane Kagame n’agatsiko ke bafata icyemezo cyo kuzica mu buryo bw’amayeri akomeye imfungwa za politique cyane cyane iziregwa gukorana na RNC, FDU INKINGI, FDLR.
Umwe mu bantu bakorana hafi n’inzego z’iperereza utarifuje ko dutangaza amazina ye kubera impamvu z’umutekano we yatubwiye ko ubu bateguye amayeri yo kwimura imfungwa zose ziregwa ibyaha bishingiye kuri politique zibarizwa muri gereza ya Mpanga iri i Nyanza, bikitwa ko zerekeje mu yandi magereza ariko zagera mu nzira zikagwa mu gico cy’abakomando ba DMI bagahita batera ibisasu bya roquettes imodoka izitwaye ubundi zose zikagwa aho, uyu mugambi ukazitirirwa imitwe yabagizi ba nabi.
Iki cyemezo kandi kije gikurikira amagambo aherutse gutangazwa na komiseri Mpezamihigo Thomas ubwo yari muri gereza ya Mpanga, aho yavuze ko mu bihe bya vuba azerekana imirambo y’imfungwa zishaka gutoroka, kugeza ubu iyi gereza ikaba ifungiyemo imfungwa zirenga 7500 harimo iziregwa guhungabanya umudendezo wa FPR na Kagame zigera kuri 497.
Ubusanzwe gereza za Mageragere, Rubavu, Mpanga akaba arizo zibarizwamo imfungwa za politique tunasaba imiryango y’abafite ababo babarizwa muri izi gereza baregwa ibyaha twavuze haruguru kubakurikiranira hafi cyane mu gihe bahawe amakuru y’uko bimuriwe mu yandi magereza.
Kuva NTAMUHANGA yatoroka gereza ya Mpanga imfungwa ziregwa kurwanya ubutegetsi bwa Kagame zikaba zarashyizwe ku nkeke ikomeye no kwangirwa gusurwa n’imiryango yazo.
Umusomyi wa The Rwandan
Ni iki kihishe inyuma y’ukwegura kwa Degaulle no kwanga gutora Rwemalika Félicité?
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Impamvu Nzamwita Vincent De Gaulle yakuye kandidatire mu bahatanira kuyobora Ferwafa
Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent De Gaulle, yakuye kandidatire ye mu bahatanira kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa), avuga ko abikoze ku mpamvu ze bwite.
Nyamara abakurikiranira hafi ibibera mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ndetse n’umupira w’amaguru muri rusange bari biteze ko Nzamwita Vincent De Gaulle akuramo ake karenge nyuma y’aho amakuru akwirakwiye mu bantu no ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ashobora kumara igihe atagaragara mu mupira w’amaguru nyuma yo kurarana muri hoteli n’abayobozi barenga 30 mbere y’amatora y’umuyobozi wa Ferwafa ateganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Ukuboza 2017.
Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru RuhagoYacu, yavugaga ko Nzamwita Vincent De Gaulle yari amaze iminsi hari ibyo yumvikanye n’abo ashaka ko bazamutora agira ibyo abemerera kugira ngo na we bazamuhe amajwi mu matora yo kuri uyu wa gatandatu nk’uko yari yabikoze mbere yo gutorerwa uyu mwanya mu myaka ine ishize
Ibi RuhagoYacu yari yirinze kubitangaza mbere yo kubona gihamya ya nyayo, byaje kwemezwa kuri iyi tariki ya 29 Ukuboza 2017, ubwo uyu muyobozi wa Ferwafa uri kwiyamamariza kuguma muri uyu mwanya yararanaga n’abayobozi b’amakipe atandukanye muri Hilltop Hotel i Remera, kugira ngo akomeze kwizera ko nta n’umwe uri bwisubire mu matora ateganyijwe kuri uyu munsi.
Nkuko RuhagoYacu yabitangarijwe na bamwe mu baraye muri iyi Hoteli, ku ikubitiro, abayobozi b’amakipe bagera kuri 40 ni bo byari biteganyijwe ko bararanamo n’umukandida wabo, gusa biza kurangira abagera kuri 31 ari bo barayemo aho bishyuriwe ibyumba ku majoro ya tariki ya 29 na 30 Ukuboza, bikaba biteganyijwe ko bazasohokamo kuri iki cyumweru tariki ya 31 Ukuboza 2017.
Ibi Nzamwita Vincent De Gaulle yakoze, bikaba ubusanzwe bihabanye n’ingingo ya 8 n’iya 11 y’amabwiriza agenga amatora ya komite nyobozi ya ya Ferwafa, aho zivuga ko ibikorwa byose bijyanye no kwiyamamaza birangirana na tariki ya 29 Ukuboza saa sita z’ijoro ko gukora ibikorwa nk’ibi ubwo bifatwa nko kwica amatora ndetse bikaba byakurizamo umukandida gukurwa ku rutonde.
Umwe mu baganiriye na RuhagoYacu dukesha iyi nkuru uva mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, yavuze ko biramutse bikozwe byafatwa nka ruswa bikaba byatuma umuyobozi wa Ferwafa afatirwa ibihano birimo kumuhagarika imyaka yagera kuri itatu mu mupira w’amaguru.
Yagize ati: “Sinavuga ku bihano mu gihe nta gihamya (yo kurarana muri hoteli) ihari. Gusa mu gihe biramutse bigaragaye ko umukandida wiyamamaza kuyobora urwego rw’umupira w’amaguru yararanye n’abamutora ku munsi w’itora, byarangira afatiwe ibihano birimo no guhagarikwa igihe kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu”.
Impamvu Rwemalika Félicité yabuze amajwi ya ngombwa kandi yiyamamaje wenyine
Inteko Rusange idasanzwe yo gushaka usimbura Nzamwita Vincent de Gaulle ku buyobozi bwa Ferwafa, yateranye kuri uyu wa Gatandatu, muri 52 batoye umukandida rukumbi Rwemalika Félicité yagize 13, imfabusa ziba 39.
Rwemalika Félicité yari umukandida rukumbi wiyamamariza kuyobora Ferwafa nyuma yaho Nzamwita Vincent de Daulle akuyemo kandidatire ye ku munota wa nyuma.
Kugira ngo umuntu atorerwe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, nibura umukandida yasabwaga kugira kimwe cya kabiri cy’amajwi. Ibi bisobanuye ko kuko abatora bari 52, byasabaga ko agira 27 ariko Rwemalika yagize 13.
Umwe mu bakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangarije The Rwandan ko impamvu abatora benshi banze gutora uyu mutegerugori ari uko bari bararangije kurya ruswa ya Nzamwita Vincent de Gaulle ndetse bananga no kwiteranya dore ko bizwi na bose ko Nzamwita Vincent de Gaulle ashyigikiwe n’abayobozi bakuru b’igihugu ari nabo bamushyize kuri uriya mwanya ndetse bakaba barakomeje kumukingira ikibaba muri iyi myaka yose n’ubwo abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakomeje kwijujuta bikaba iby’ubusa.
Hari n’izindi mpamvu zikomeye zatumye abayobozi bakuru b’igihugu batifuza ko Rwemalika Félicité atorwa kuko abamuzi bavuga ko atizewe ibukuru ku buryo yashyira inyungu z’ubutegetsi imbere y’inyungu z’umupira w’amaguru mu Rwanda nk’uko Nzamwita Vincent de Gaulle yabikoraga.
Uretse kuba Rwemalika Félicité ari umuntu wihagazeho avuka mu muryango wihagazeho kandi ukomeye kandi tutavuga ko wizewe cyangwa wisanga cyane mu butegetsi buriho.
Rwemalika Félicité ni mushiki wa Major Dr Peter Bayingana wapfuye mu Ukwakira 1990, umwe bivugwa ko yabwiye Perezida Kagame ati:”you are physically and mentally unfit, how can you lead people?”.
Urupfu rwa Major Dr Peter Bayingana na Mugenzi we Major Chris Bunyenyezi n’ubwo rukirimo urujijo bwose ariko nta rujijo ruri mu kubona ko Kagame atajyaga imbizi na Major Dr Bayingana ndetse n’urupfu rwe ruri mu byamufashije kuba yicaye mu Rugwiro.
Uretse kuba Rwemalika Félicité yafatwa nk’umurakare utabigaragaza, kuvukana byonyine na Major Dr Bayingana byatuma atabona uriya mwanya dore ko umuryango wa Bayingana utarebwa nabi gusa na Perezida Kagame ahubwo na James Musoni, umwe mu bikomerezwa mu butegetsi bwa FPR afitanye amateka maremare n’umuryango wa Bayingana twavuga ko adateye na gato ishema James Musoni n’umuryango we.
Nabibutsa ko ikintu gikomeye nka FERWAFA kigomba kuyoborwa n’umuntu wizewe kuko umupira w’amaguru ari kimwe mu bintu bihuruza imbaga binarimo akamiya gatubutse ku buryo FPR yakora ikosa ryo kuyishyira mu maboko y’umuntu utizewe neza.
Umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’amadini ni bimwe mu bintu bike bisigaye mu Rwanda abantu benshi bafite uburenganzira bwo kwihitiramo ibyo bajyamo, bafana cyangwa bagaragarizamo ibyishimo batajijisha bizeye ko batabizira.
Rero gukurikiranira hafi ibibera mu mupira w’amaguru cyane cyane amakipe n’abafana bikaba ari ikintu cya ngombwa ku butegetsi nk’ubwa FPR buhora bwikanga igihise cyose dore ko byagaragaye ko benshi mu banyarwanda nta rutangira bimarira umujinya bafitiye FPR ndetse bakanagaragariza ibyishimo mu gufana amakipe ahanganye na APR(ifatwa nk’ikipe y’ubutegetsi) cyane cyane Rayon Sport.
Hashingiye ku ngingo ya 28 igenga amatora ya Perezida wa FERWAFA, Komite Nyobozi ya Ferwafa igomba gukomeza imirimo yayo kugeza ubwo hazaba indi Nteko Rusange ya Ferwafa ari nayo izatorerwamo Perezida mushya.
Biravugwa ko Komite Nyobozi ya FERWAFA izahurira hamwe mu minsi mike ikagena itariki nshya izaberaho Inteko Rusange idasanzwe ya Ferwafa.