Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all 3258 articles
Browse latest View live

James Musoni niba nta dufaranga yasohoye mu gihugu ashobora kwisanga mu kiciro cya 1 cy’ubudehe


Umugororwa witwa Mwumvaneza Patrick yatorotse Gereza ya Huye

$
0
0

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwatangaje ko mu ijoro ryo kuri iki cyumweru taliki ya 8 Mata 2018, umugororwa witwa Mwumvaneza Patrick yatorotse Gereza ya Huye iherereye ku Karubanda.

Umuvugizi wa RCS, SIP Sengabo Hillary, yabwiye itangazamakuru ko Mwumvaneza Patrick yatorotse yuriye uruzitiro akoresheje umugozi.

Yagize ati “Yego ni byo yatorotse mu ijoro ryacyeye. Yakoresheje imigozi ubu hari gukorwa iperereza kugira ngo tumenye aho aherereye.”

Mwumvaneza Patrick w’imyaka 30 y’amavuko yari yarakatiwe igihano cyo gufungwa burundu y’umwihariko nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa no kumufasha gukuramo inda mu Ukuboza 2017.

Uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 14 ni umwe mu mpunzi zikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zicumbitse mu Nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe.

Icyo gihe byavuzwe ko uwo mukobwa babanaga mu nzu imwe amukorera imirimo yo mu rugo, nyuma yo kumutera inda, uyu mugabo yahise amushakira imiti yo kuyikuramo.

Mwumvaneza Patrick akomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yari acumbitse mu nkambi y’impunzi ya Kigeme iherereye mu Murenge wa Gasaka, Akarere ka Nyamagabe.

Amategeko ahana y’u Rwanda agena ko umuntu wese utoroka yarakatiwe ahanishwa igihano gikubye inshuro ebyiri icyo yari asigaje ariko uyu watoroste nta kindi kiri hejuru y’igifungo cya burundu y’umwihariko kiba mu Rwanda.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanze gukoresha inyito igaragaza neza ko Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 yakorewe Abatutsi.

$
0
0

Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara ku wa 7 Mata 2018, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoresheje imvugo igira iti: “Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda”.

Mu butumwa bw’amagambo 180 Umunyamabanga wa Leta w’agateganyo ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, John J. Sullivan yanditse, nta na hamwe hagaragara ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’iryo jambo ubwaryo ntaho rigaragara.

Yagize ati “Uyu munsi twifatanyije n’abaturage b’u Rwanda mu kwibuka jenoside yo mu 1994, abantu basaga 800,000 barimo abagabo, abagore n’abana biciwemo urw’agashinyaguro. Mu mwanya nk’uyu, turibuka ababuze ubuzima bwabo tunaha icyubahiro umuhate w’abemeye gushyira ubuzima bwabo mu kaga ngo barokore abandi.”

Ese ugukoresha iyi mvugo byaba bisobanuye ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifite ukundi zifata ibyabaye mu Rwanda bitandukanye n’ibivugwa na Leta y’u Rwanda ko “Genocide yakorewe abatutsi” cyangwa n’ikibazo cy’imvugo gusa?  Dore ko mu minsi Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, muri ONU byavuze ko kongeramo ijambo “yakorewe abatutsi”, bidatanga umwanya wo kwibuka abantu bose bishwe muri icyo gihe.

 

U Burundi ngo bwiteguye kwirwanaho igihe bwaterwa n’u Rwanda

U Burundi burarega Leta y’u Rwanda kubuza impunzi z’abarundi gutahuka

Perezida Kagame ati: “harı bamwe bamaze kunanirwa”

Mu Rwanda hashinzwe urwego rumeze nka FBI yo muri Amerika rwahawe ububasha bwinshi!

Nyamata: Umusaza w’imyaka 73 yafunzwe azira kuvuga ko n’abahutu bapfuye!

$
0
0

Mu Bugesera Umusaza witwa Museruka Augustin w’imyaka 73 utuye mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Kayumba, umurenge wa Nyamata yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 9 Mata 2018 nyuma yo kuvuga amagambo afatwa nk’Ingengabitekerezo no gupfobya’ Jenoside yakorewe abatutsi mu biganiro byaberaga kuri ‘site’ ya Murambi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Mushenyi Innocent yabwiye ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko nyuma y’ibiganiro byo ku gicamunsi cyo kuwa mbere tariki ya 9 Mata 2018 Museruka Augustin yavuze amagambo ngo “Abatutsi sibo bababaye gusa, kuko n’abahutu barapfuye”.

Hari andi makuru agera ku kinyamakuru Umuseke avuga ko yavuze ko “Abatutsi atari bo bafite agahinda gusa kuko hatabaye Jenoside y’Abatutsi gusa, anavuga ko Congo (DRC) haguye benshi”.

Umugore w’uyu mugabo ngo banafitanye abana babiri yagerageje kumutwama ngo aceceke, Museruka ahita amubwira ngo “Nikicare dore uko gasa, nagakuye mu rufunzo (umugore we yacitse ku icumu) nk’uko Mushenyi abivuga.

Mushenyi yatubwiye ko uyu mugabo amaze kuvuga ibi, abaturage bahise bahamagara Polisi iraza ihita imufata, ubu akaba afungiye kuri ‘station’ ya Polisi ya Nyamata.

Ati “Ubu ari mu maboko ya Polisi ariko nawe ubwe yarabyiyemereye ibyo yavuze aranabyandika abisubiramo.”

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa aravuga ko umugore wa Museruka yababajwe cyane n’amagambo y’umugabo we, ku buryo byabaye ngombwa ko hifashishwa abashinzwe gufasha abantu bahura n’ihungabana mu biganiro nyuma abasha gusubira mu rugo.

Abajijwe niba uyu musaza aho atuye yari asanzwe agaragaza imvugo nk’izi, umuyobozi w’Umurenge yavuze ko nta makuru abifiteho ariko bishoboka ko ibyo yavuze yaba yari “amaze igihe abitekereza akarindira kubivuga muri ibi bihe, ari nabyo byababaje abaturage bari bahari”.

Yabwiye ikinyamakuru umuseke kandi ko bari gukurikirana ngo barebe niba Museruka atari yarigeze akatirwa na Gacaca cyangwa izindi nkiko, kuko ngo adakomoka i Nyamata yahaje ahimukiye.

Uyu muyobozi w’Umurenge wa Nyamata avuga ko ibintu nk’ibi bitari bisanzwe muri uyu murenge, agasaba abaturage ko mu bihe nk’ibi byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bakwitwarariraka bakirinda amagambo asezereza kandi bakarushaho kwegera abacitse ku icumu bakabahumuriza.

Ati “Jenoside yatewe n’ibintu nk’ibi, uriya mugabo yagaragaje aho yagaragaje urwango kugera n’aho abivugira mu ruhame.”

 


Pascal Nyamulinda wayoboraga umujyi wa Kigali yeguye, byaba bifitanye isano na James Musoni

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Mata 2018 aravuga ko Pascal Nyamurinda wayoboraga umujyi wa Kigali amaze kwegura kuri uwo mwanya ku mpamvu avuga ko ari ize bwite!

Amakuru ava mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali aravuga ko Pascal Nyamulinda yanditse ibaruwa ku wa 10 Mata 2018 asaba kwegura ku mirimo ye.

Abakurikiranira ibintu hafi bahamya uku kwegura kaba gufitanye isano ikibazo cy’uwahoze ari Ministre w’ibikorwa-remezo James Musoni wakuwe muri Guverinoma mu minsi ishize.

Bakanahamya ko iyi ari inkundura itangiye yo kwibasira no guhindurira imirimo abari bazwi kuba hafi ya James Musoni, baba ari abafite icyo bapfana, inshuti ze, abo yashyize mu kazi…

Amakuru agera kuri The Rwandan tugikorera iperereza aravuga ko mu rugo kwa James Musoni hafatiwe akayabo k’amamiliyoni y’amadolari abaduhaye amakuru bataramenya umubare.

Ku bijyanye n’abarimo kuzira James Musoni haravugwa Uwamariya Odette, wahoze ari Guverineri w’intara y’uburasirazuba,  wari umaze amezi umunani ari Umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe, yasimbujwe Rugigana Evariste. Nta mwanya wundi yahawe n’ubwo yavuze ko yiteguye gukomeza gukorera igihugu aho azaba ari hose.

Uyu Odette Uwamariya afitanye amasano ya hafi na James Musoni bikaba bivugwa ko ari we Perezida Kagame yavuze ujya gushakira imyanya James Musoni muri Bisi zigiye mu mwiherero, ndetse akanamutwaza amakoti iyo hashyushye! Bikaba byari bizwi na benshi ko iyi manya y’ubuyobozi yayihawe akenshi harimo ingufu za James Musoni.

Nakongeraho na Colonel Chance Ndagano wirukanwe ku buyobozi bwa Rwandair agasimbuzwa Yvonne Makolo wari umwungirije. Nabibutsa ko mu byo Perezida Kagame yakuza mu minsi yashize mu mwiherero wa 15 i Gabiro yavuze arakaye cyane ukuntu abantu bata akazi bakajya kwakira ministre uvuye mu butumwa mu mahanga, aha nta wundi Perezida Kagame yavugaga ni Colonel Chance Ndagano.

Tito Rutaremara ati: Cardinal Giuseppe Bertelo yahaye umugisha imihoro yatemye Abatutsi!

$
0
0

Cardinal Giuseppe Bertello usigaye ari umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko ya Leta ya Vatican, yoherejwe mu Rwanda kuwa 12 Mutarama 1991 nk’intumwa ya Papa mu Rwanda icyo gihe yari Musenyeri.

Senateri Tito Rutaremara avuga ko uwo musenyeri yamwibwiriye ubwe ko yahaye umugisha imihoro yatemye Abatutsi atabizi.

Ati ” Yahamagawe i Kabgayi, i Byumba n’ahandi abwirwa ko hari impano Papa yoherereje u Rwanda igomba guhabwa umugisha nawe akagenda akabikora.”

Tito yemeza ngo ibyo byose Giuseppe yabikoraga aziko ari inkunga koko ivuye i Vatican atazi ko ari imihoro yo kwica Abatutsi.

Cardinal Giuseppe Bertello

Abakozi ba WASAC baramagana ikimenyane n’icyenewabo bishingiye kuri James Musoni

$
0
0

IBIBAZO BISABA GUHAGURUKIRWA.

Twe abatanze iyi raporo turi abakozi bakorera Ikigo gishamikiye kuri MININFRA aricyo WASAC Ltd bitewe nibyo tubona bitagenda mu mikorere yacyo cyane ishingiye ku miyoborere ndetse no mu migenzereze mu itangwa ry’akazi aho usanga bihabanye cyane n’ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda aherutse kugeza ku bayobozi basaga 1,300 bari muri Fawe kuwa 28/03/2018. Nyakubahwa yagarutse cyane ku mikorere idahwitse aho abayobozi bamwe muri za minisiteri cg se ibigo bitandukanye usanga bigwizaho inshutsi, imiryango bakabuzuza iruhande rwabo mu kazi ibi ugasanga byica akazi. Yakomeje avuga ko hari ababibona ariko ugasanga ntawe uvuze, ese ngo kuki ntawuvuga cg ngo abigaragaze?

Natwe ni kuri iri jambo dushingiye tugaragaza ibyo tubona bikorwa muri iki kigo bihabanye cyane nibyo Nyakubahwa avuga ndetse bishobora kuba ari icyorezo cyugarije ibigo byinshi bishamikiye kuri MININFRA kuko na bagenzi bacu bakora hirya no hino mu bindi bigo usanga bararize bakihanagura. Tukaba dusaba ko hakorwa ubugenzuzi bwimbitse bityo imikorere tugiye kubagaragariza hepfo idahwitse na gato ahubwo ubona intego yayo ari ukongera kuryanisha abanyarwanda bacikamo ibice cyane bidashingiye ku moko ahubwo bishingiye ku irondakarere n’itonesha.

Bijya gutangira Ikigo cyitwaga EWSA cyagabanijwemo kabiri gikurwamo ibigo bibiri aribyo WASAC Ltd na REG Ltd ndetse mu minsi yakurikiyeho hari abari abayobozi munzego zitandukanye bagiye bahagarikwa kuko mu bigaragara natwe twemera impunduka ko zari zikenewe hakazanwamo amaraso mashya mu bigo bishya byari bimaze gushingwa.

Mu minsi yakurikiye twaje kubona hoherejwe itsinda ry’abapolisi ngo rizajya rikurikira ndetse rikanarwanya imikorere mibi ishingiye kuri ruswa nibindi byaha mu nzego soze.

Aboherejwe muri WASAC Ltd ni aba bakurikira:

KARISA Benon uyu akaba ariwe Muyobozi wabo yaba muri WASAC Ltd na REG Ltd mbese akora ku mpande zombi.

KAGARAMA Silas: Akorera mu Ishami ritanga amasoko (Procurement Management Unit)

KANDWANAHO Julius: Akorera mu Ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Umutungo (Administration and Logistics Unit)

MURISA Johnson: Akorera mu Ishami rishinwe ubucuruzi (Commercial Department)

MUKAYUHI Joselyne: Akorera mu Ishami ry’Ikoranabuhanga (IT Unit)

Irinsinda rya polisi n’irikorana umunsi ku wundi n’abakozi ndetse no mu mana atandukanye abafite amapeti (ranks) zo hejuru KARISA Benon na KAGARAMA Silas bajya no muri management meeting. Kuri iri nsinda kandi hiyongeraho n’irindi tsinda rya police field operations tunashimira cyane kuko rikora akazi gafatika rikumira abajura rikaba riyobowe na CIP BUGINGO NYAMWIGEMA.

Icyaje kudutera kwibaza byinshi ndetse bigatuma dukora niyi report naho usanga aba bapolisi bavuzwe hejuru batari bariya bashinzwe field operations mu by’ukuri bataraje gukora icyabazanye ahubwo barinjiye mu miyoborere y’Ikigo ku buryo tudatinya kuvuga ko aribo basigaye banafata ibyemezo byose kuko ibikorwa byose ku nzego zindi iyo birangiye bibashyikirizwa ngo babijyane muri vetting. Aha tukaba tubona iyi vetting bitwaza ari baringa kuko niba ari system yemewe na Leta y’u Rwanda ibyo tubona byaba bigaragaza ko ibyo Nyakubahwa avuga bitandukanye n’imikorere bityo bikaba bitera kwibaza byinshi.

Aba bapolisi twe tubona atari akazi kandi kabazanye ahubwo ubona barazanywe no gushyira mu bikorwa imigambi ya Leta niba atari iyumuntu runaka cg se akaba ari agatsiko kikorera icyo gashaka ntawe ushinzwe kukagenzura dore ko nta mukozi numwe ubatinyuka ahubwo usanga bafite iterabwoba ryinshi no kwiyemera bikabije.

Amakuru yizewe dufite ni uko baje basanga uwitwa BARIGYE Georges ufitanye amasano na MUSONI James bityo bakishyira hamwe bakubaka akazu ko gushyira mu bikorwa imigambi y’agahomamunwa ishingiye ku irondakarere. Ibi tuvuga tugiye kubaha ingero zifatika n’usoma iyi nkuru wese atiriwe ashishoza aza guhita abona ibyo tuvuga. Ni gute hatangwa akazi ku myanya hafi ya yose ifata ibyemezo mu Kigo ugasanga 99% ihawe abantu bavuye Uganda gusa, ese koko iyo vetting twumva ngo irakorwa irayungurura igasanga abujuje ibisabwa, abahanga, abadafite ubusebwa ari abavuye Uganda gusa? Ese niba Polisi hafi ya yose yashyinzwe mu Kigo igashyirwa mu mashami yose y’Ingenzi yaravuye Uganda, key staff bose bazanwa bakaba baravuye Uganda, baziranye hagati yabo ese Ikigo murumva kigana he koko? Ese twe abakozi tugikoramo twibaza iki? Imyanya isanzwe ifite abayikoramo kandi akazi kagendaga neza ariko ngo hakenewe change, ese nta internal promotions zicyemewe mu Rwanda by’umwihariko muri WASAC Ltd, ese niba umukozi ari acting akora neza ni ngobwa ko hatangwa cg se haseswa andi mafaranga ngo hakorwe recruitment y’abandi babasimbura?Ese abo bakozi baba bafite amashuri asabwa bagashakirwaho abandi byo nibiki, ese twaba twigira iki koko ko usanga twiyuha akuya tutarya abana n’imiryango ibayeho nabi cyane , duhora mu madeni ngo turebe ko twakwiga ariko ugasanga ntagaciro bifite? Mu gihe bamwe usanga no kwiga babona izo za bourses????

Umutungo ugenda useswa hakorwa amafuti nkaya aba bavuzwe bagakwiye kuwuryozwa naho ubundi ntaho twaba tuva ntanaho twaba tujya igihe imikorere nk’iyi igenda ifata intera ikomeye ndetse ugasanga ntakiyikoma mu nkokora kandi ugasanga abantu barashize mu mitima ariko bakabura uwabarenganura kuko uwo barega niwe baregera bagahitamo kuruca bakarumira. Ese uru nirwo Rwanda rwifuzwa koko?

Namwe nimurebe izi ngero ku bakozi bashya babaye recruited recently ndetse baba bemejwe niyo vetting.

1 Manager Human Resource
Emmanuel MUGIRE
Uganda
2 Human Resource Mgt Officer
Agnes NUWAGABA
Uganda
3 Capacity Building and Training Officer
Apophia UMUTONI
Uganda
4 Head of Career and Performance
Chrissy RURISA
Uganda
5 Manager Administration and Logistics Manager
RWABUGANDE Benon
Uganda
6 Procurement Officer
Jolly KYARISIIMA
Uganda
7 Security Mgt Officer
Augustin GAKUBA
Uganda
8 Management Accountant
MUSABYEMUNGU Gadi
Uganda
9 Manager Revenue Mgt Services
Alex KANSIIME
Uganda
10 Internal Audit
Emmanuel RUKUNDO
Uganda
11 Head Investment unit
Faustin VUNINGOMA
Uganda
12 Sanitation Projects Officer
Fred SONGA
Uganda
13 IT Business Analyst
Daniel KARUWI
Uganda
14 IT Software Engineer
Samuel KABARE
Uganda
15 Commercial Director
James MWIJUKYE
Uganda
16 Chief Finance Officer
NKUSI NKWESI Ceaser
Uganda

Aba ni abaje basangamo abandi bafite imyanya yose ikomeye (Legal Advisory Unit, Company Secretary Unit,…) kandi muribo bakaba baragiye bafatanya naya team ya polisi yihisha inyuma ya vetting bagakora amafuti nkaya. Ntawanga change iganisha aheza ariko iyi yo kwimika irondakarere ntitwibaza ko hari aho ituganisha usibye kwangiza ibyagezweho no kuryanisha abanyarwanda ndetse no kubaremamo imyumvire mibi aho bigaragara ko bamwe batoneshwa abandi bakajya barya ibyasigajwe.

Aba bitwa ko baba baje nk’abakozi bashya ngo bazanye impinduka biteye agahinda iyo baje ubona ntanicyo bazi yewe na experience ntayo ahubwo abari basanzwe bagakora bagahinduka abarimu babo, ese koko murumva iyo mitima uko iba imeze? Ukaba wiga cg se wicaranye izo za masters zikenewe uziko udateze kubona ka promotions cg kuba appointed…..birababaje cyane. Ikindi kibabaje utu dutsiko turema ibinyoma nkaho WASAC Ltd nabakozi bari basanzwe bayikoramo bariswe abajura ruharwa nyamara aribyo bahimba barangiza ngo hakenewemo change bityo bakabibasira bamwe bakirukanwa nabasigayemo ubu ugasanga ninkaho badakenewe nyamara aribyahimbiwe muri utwo dutsiko hagamijwe kwinjiza benewabo, abanvandimwe n’inshuti ngo bibonere akazi. Ibi bintu birababaje kuko bifite inkomoko yo hejuru kwa Minister. Aba bantu bose nibisambo bishaka kuvangire His Exellence mu ntumbero afitiye abanyarwanda.

Muri iyo mbonera hamwe igaragaza iyo myanya yatanzwe nimwirebere iyahawe abitwa ko bakoresha ururimi rw’igifaransa cg se batavuye Uganda:

1 Performance Mgt Officer
Rose MUSHIMIYIMANA
2 Central Secretariat Officer
Clothilde RUSAKIZA
3 Head of Public Relation
Etienne GATANAZI
4 Director Rural Water Department
Vincent de Paul MUGWANEZA

Note: Iyi ni imyanya imaze gutangwa hakaba hakiri nindi iri hafi gutangwa yose hamwe, ariko mu bigaragara abanyarwanda dufite ubwenge kuvuga ibi si ukubura icyo gukora ariko ni ibintu biteye agahinda n’akababaro kumva ko ari impinduka irimo gukorwa nyamara igasiga iciyemo ibice abantu nkuko bigaragara ubu mu bakozi ba WASAC Ltd.

Iyi myanya uko ari ine mubyukuri ntacyo ivuze uwari we wese yayikoramo kuko ntaho ihuriye nibifatika cg se nibindi byemezo runaka. Birababaje aho bamwe babanza guhabwa bamara gukwirwa ibyasigajwe bidafite akamaro ninyungu runaka akaba aribyo bigenerwa rubanda rundi.

Aha ntitwabura kuvuga kandi nk’akantu gato aho uziranye na MUSONI James, umuvandimwe we, uwabaye iwe, uwigeze gucunga umutekano iwe, umuzamu, uwavuye Uganda cg uwo baturanye aba ari eligible kuba umuyobozi runaka. Aha turavuga uwari in charge of Logistics muri REG Ltd, TWAHIWA Innocent yagizwe Managing Director wa Rwanda Maintenance Road. Ibi rero ninabyo abitwa ba BARIGYE Georges bafatanya nabo bapolisi mu kwimakaza uwo muco w’irondakarere kubera ayo masano yavuzwe hejuru.

Aha ntitwabura kuvuga ku Muyobozi Mukuru Bwana MUZOLA Aimé wa WASAC Ltd aho asigaye akora nk’inyeshyamba kubera kubura uko agira. Asa nuwirengangiza ibiba kuko ntakindi yabikoraho ahubwo agasigara atunzwe no kwihagararaho avuga nabi no kwiyemera by’amafuti. Ikindi akarengera ubuzima bwe azana aba secretaries bashya n’umutegurira tea break kuko nicyo ashoboye gusa. Ubundi izo reports ziba zivuye muri Vetting ntizisubizwa inyuma. Yaba CEO na Board of Directors nubwo baba baje muri za interviews ndetse na report ya igakorwa bikoherezwa muri vetting nubwo uba yatsinze bigaragara report ya vetting ikaza byahindutse ntawe uyikumira successful candidates ni vetting system ibagena. Yaba CEO na Board of Directors ntawe ushobora kuyivuguruza bayakira uko. Ikindi abayobozi nkaba ba ntibimveho badakwiye mu ntumbero ya His Excellence, kuko hirya y’akazi barabivuga nyamara mu kurengera umugati wabo bakaryumaho.

Ibisekeje noneho binababaje twavuga kuri aba bapolisi, ni aho usanga bafata ibyemezo bishingiye mu kwishyira hejuru ndetse bakiha n’uburenganzira burenze ndetse ntihagire nukopfora ababwira ko ibyo bakora ataribyo. Hari nkuwitwa MURISA Johnson waje agahita afata imodoka RAC041U arayirarana, akayirirwana ndetse ntanundi ushobora kuyikoraho niyo iparitse kandi hari ibiba byihutirwa.

Ikigaragaza ko ibi bintu bitoroshye byafashe indi ntera ninkaho umugore witwa Peace ukora muri Commercial Department/Marketing rwose ngo kuko ari mwene wabo na MUSONI James ntakindi ashoboye pe, usibye kwirirwa aba umuhuzabikorwa w’amatiku, aregana ugasanga yirirwa acunga cunga abantu ese koko murumva abantu nkaba bazageza he Ikigo cg igihugu muri rusange?

Abandi muri aba bapilisi ngo naboherejwe na IGP ngo baraturanye iyo za Nyagatare ese koko imikorere nkiyi aho uhabwa akazi udashoboye ukagashobora kuko uhagarikiwe nukomeye bizatugeza he?

Recruitment: Imyanya yingenzi bakeneye kuzuzamo bene wabo bavuye mu gace kamwe bakoresha companies nazo tutaba tuzi uko zabonetse kuko tendering processes baba bazigizemo uruhare niyo vetting igakorwa ariko imyanya iraho isanzwe yo hasi rwose transparence iragaragara kuko bafata Directors, Managers, Heads,…bagakosorera hamwe ukabona ari ibinyuze mu mucyo, aha twatanga urugero rwa Commercial Field Officers bari under recruitment nibo bakosoye bari hamwe. Tubibutse ko aba Commercial Field Officers ari bamwe bagenda batanga za fagitire mu bafatabuguzi.

Ibyo dusaba Leta:

Imvugo y’Abayobozi abe ariyo iba ingiro hamaganwa byimazeyo abashaka kugarura ibiryanisha abanyarwanda;

Kwamagana no gukurikirana abitwa abayobozi bakora ibintu nkibi ndetse hagakorwa n’igenzura bityo umutungo uba wahagendeye bakawuryozwa;

Ku rwego rwa WASAC Ltd turasaba ko iri tonesha n’irondakarere ririmo risenywa byihuse kuko abakozi barimo ibice bibiri ndetse bamwe bakaba bahitamo kugenda kubera kubona uko ibintu bimeze;

Ntitwanze imikoranire ya Polisi nizindi nzego ariko nibikorwe mu buryo buboneye buganisha aheza atari ukubaka akazu wagira ngo kaje gushyira mu bikorwa imigambi mibi bafite nk’agatsiko cg iyabayobozi runaka. Nibajye bavangwa bityo habe ubwuzuzanye bubyara imikorere myiza n’Iterambere kuri bose;

Hakorwe ubugenzuzi ku bigo byose bishamikiye kuri MININFRA iyi mikorere ivugwamo ihinduke bityo iyi minisiteri abanyarwanda bose bayibonemo.

Tukaba dushoje dusaba ko yaba ari umunyamakuru, umuyobozi nundi wese ubonye iyi nkuru yakora ubuvugizi ku nzego zibishinwe bityo iyi mico mibi igacika mu gihugu cyacu. Twirinze kuvuga amazina yacu kubera umutekano wacu kugira ngo naho turi tutahakurwa.

Murakoze

Abakozi ba WASAC Ltd.

Rutsiro: yashyingiwe ku mugabo ufite imyaka 38 we afite 13 gusa!

Akana Alice mwene Nsekalije araburira abapadiri kwitwara neza muri génocides zizaza!!!

Imvo n’imvano: BBC Gahuza-Miryango yahaye ijambo abibuka bosa idatoranije

Pascal Nyamurinda yavuze ko atari agishoboye kuyobora umujyi wa Kigali

$
0
0

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru nibwo Nyamulinda yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi 418 atorewe gusimbura Monique Mukaruriza ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Rutabingwa Athanase, yabwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko bateranye ku mugoroba wo ku wa 13 Mata, basuzuma ubwegure bwa Nyamulinda bafata icyemezo cyo kwemera ubusabe bwe.

Nyamulinda yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite, gusa Rutabingwa yavuze ko yabasobanuriye ko atari agishoboye kuyobora umujyi.

Yagize ati “Yatubwiye ko ari icyemezo yafashe yumva ashaka gusezera ku kazi kuko atari agishoboye kuyobora umujyi kandi akazi ni ubushake bw’umuntu, twanze kumugora turamwemerera.”

Yakomeje avuga ko itegeko riteganya ko mu minsi 90 aribwo hatorwa umuyobozi mushya ariko ngo ntibizatwara iki gihe cyose kuko Umujyi wa Kigali ukeneye umuyobozi cyane.

Nyamulinda wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Indangamuntu, NIDA, yatowe ku wa 17 Gashyantare 2017 agize amajwi 161 atsinda Umuhoza Aurore bari bahanganye yagize 35.


Meya wungirije w’akarere ka Nyabihu arashinjwa kwanga gufata Bougie mu mihango yo kwibuka.

Ubuyobozi bw’akarere bwahaye abayobozi b’i Burundi umupolisi wabo wafatiwe mu Rwanda.

$
0
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mata 2018, nibwo Polisi y’u Burundi yashyikirijwe umupolisi wabo ACP Irakoze Théogène, uherutse gufatirwa mu Rwanda agahita atabwa muri yombi bivugwa ko yari yinjiye mu gihugu bu buryo bunyuranyije ‘amategeko

ACP Irakoze Théogène yafatiwe mu Rwanda, ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 13 Mata 2018. Aho bivugwa ko yari yabikoreshejwe n’ubusinzi nk’uko yabyemereye inzego z’umutekano z’impande zombi.

Muri iki gitondo nibwo abashinzwe umutekano ku mpande zombi bahererekanyinje uyu mupolisi w’u Burundi wari warafatiwe mu Rwanda nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba 

ACP Irakoze Théogène wafatiwe mu Rwanda

Umupolisi wo mugipolisi cy’u Burundi uherutse gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda mu murenge wa Bweyeye wo mu karere ka Rusizi kuri uyu wambere yashyikirijwe inzego z’ubuyobozi bw’iki gihugu,ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi butangaza ko bwamufahse yasinze anafite intwaro gakondo.

Umugabo w’imyaka 36 y’amavuko yafashwe kuwa gatanu mu masaha y’umugoroba mu murenge wa Bweyeye wo muri aka karere ka Rusizi,nkuko yabisobanuriye itangazamakuru.Irakiza Theogene usanzwe ari umupolisi mu gipolisi cy’uburundi,ngo ubwo yari ari mu gihugu cye yagiye ahantu aranywa arasinda maze ageze igihe cyo gutaha ayoba inzira azakunyerera agwa mu mugezi wa Ruhwa ugabanya ibi bihugu byombi maze amazi aramutwara aza gufata kubyatsi byohakurya ku ruhande rw’ u Rwanda niko kwisanga ku butaka butari ubw’igihgu cye.

uyu mugabo ubwo yafatwaga ngo yafatanywe icyuma,we asobanura ko icyo cyuma yari akiguze agira ngo akijyane iwe bajye bagikoresha.Nkuko bigaragara ku byangombwa afite ipeti rya APP akaba amaze imyaka isaga 13 mu gipolisi cy’u Burundi.

kuri uyu wa mbere ubwo inzego z’ubuyobozi zo muri aka karere ka Rusizi zamushyikirizaga izo ku ruhande rw’u Burundi,Harerimana Frederic uyobora akarere ka Rusizi yatangaje ko uyu mupolisi bamufashe bigaragara ko yasinze bityo ngo nyuma yo kugenzura ko nta nabi yamugenzaga bafashe umwanzuro wo kumwohereza mugihugu cye.

Irakiza theogene yambukiye mu murenge wa Bweyeye ariko ubwo yasubizwaga iwabo yacishijwe ku mupaka wa Ruhwa kuko ari wo wemewe n’amategeko.

RD Congo yasubije u Rwanda abasirikare barwo babiri bafatiwe ku butaka bwayo.

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Mata 2018 aravuga ko i Goma kuri uyu wa mbere habereye umuhango wo gusubiza u Rwanda abasirikare barwo bafatiwe ku butaka bwa Congo mu mpera z’icyumweru gishize.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo aba basirikare babiri bavuga ko bageze ku butaka bwa Congo bibeshye.

Aba basirikare bombi bakaba beretswe itangazamakuru i Goma mbere yo gushyikirizwa abayobozi b’u Rwanda.

Aba basirikare bafashwe beretswe itangazamakuru mu muhango wari iyobowe n’ushinzwe itangazamakuru muri Kivu y’amajyaruguru mu ngabo za Congo (FARDC)  Major Guillaume Ndjike

Abasirikare basubijwe i Rwanda n’ibyo bafatanywe byose birimo n’imbunda zabo. Amakuru twabonye aravuga ko uwari wafashwe umwe afite ipeti rya Lieutenant n’umusirikare muto wari umuherekeje.

Fidèle Mitsindo Nsekalije ati: ubu koko ntitwaba abahutu beza Kagame akishima?

NYUMA Y’ABA AFRIKA Y’EPFO, ABAYOBOKE BA RNC MURI MOZAMBIQUE, NTIBATANZWE MUBAJE GUSHYIGIKIRA RAYON SPORT FC.

$
0
0

Kuri uyu wa gatatu taliki 18 Mata 2018, muri stade ya Zimpeto iri i Maputo umurwa mukuru wa Mozambique, habereye umukino wo kwishyura wahuje ikipe ya Costa do Sol y’i Maputo na Rayon Sport yo mu Rwanda.

Mu mukino ubanza wabereye i Kigali, Rayon Sport yatsinze Costa do Sol ibitego 3-0. Ni mu mikino yo mu matsinda mu marushanwa y’amakipe yo muri Africa ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Confederation Cup). Uyu mukino ukaba waje kurangira ikipe ya Costa do Sol itsinze 2-0. Nyamara kubera ko Rayon Sport yatsinze byinshi mu mukino ubanza, niyo yabonye itike yo gukomeza.

Rayon Sport yasesekaye i Maputo kuwa mbere taliki ya 17 z’uku, ku masaha y’igicamunsi, maze yakirwa Ku buryo budasanzwe n’abanyarwanda b’ingeri zose baba muri Mozambique.

Ku masaha y’umugoroba yifuje kujya gukora imyitozo maze Costa do Sol iyigerera mu kebo bayigereyemo ubwo yari i Kigali, (dore ko binubiye uburyo bafashwemo), maze iyima ikibuga bituma abanyarwanda baba muri Mozambique bihutira kuyishakira aho ikorera imyitozo ndetse kubera ko icyo kibuga nta matara cyari gifite kandi bukaba bwari bwije bihutiye kuzana imodoka zabo bamurikira abakinnyi bakora imyitozo. N’ubwo umuyobozi wa Diaspora nyarwanda yo muri Mozambique, Bwana Louis BASIGA, atabikomojeho ubwo yavuganaga n’ikinyamakuru Igihe.com, yatangarije iyi nkuru, Abayoboke ba RNC bari Ku isonga muri iki gikorwa.

Si ubwa mbere abayoboke ba RNC, bagaragara mu bikorwa byo gushyigikira Rayon Sport, kuko n’ubwo Rayon Sport iheruka muri Africa y’Epfo ubwo yakinaga n’ikipe yaho Mamelodi Sundowns kuwa 18 Werurwe 2018, abayoboke ba RNC nabwo bagaragaye muri Stade bari inyuma ya Rayon Sport.

Umwe mu bayobozi ba RNC, i Maputo, twavuganye utashatse ko amazina ye yatangazwa, yagize ati: “Erega usibye ikibazo cy’abantu bake bakimeze nk’ikirondwe cyumiye ku ruhu inka yarariwe kera, ubundi abanyarwanda ntacyo dupfa! Rayon Sport ni ikipe ya rubanda, RNC ni Ihuriro Nyarwanda, ubwo se watandukanya ute RNC na Rayon Sport? Twaje kuyishyigikira nkabishyigikira. Ikindi kandi ni n’umwanya mwiza wo kwereka n’abanyarwanda bose ko tubazirikana ko mu gihe cyose byaba ngombwa aho umunyarwanda yaba ari hose ko RNC ishobora kumutabara, kwifatanya nawe cyangwa kumufata mu mugongo.”

 Mu gihe mu bihugu byo mu Burayi usanga iyo hagize igikorwa gihuza abanyarwanda baba batarebana neza bamwe bavuga ko ari intore abandi ari abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kuri iyi stade ya Zimpeto, abanyarwanda umupira urangiye banyuranagamo banezerewe abenshi mu mpuzangano za Rayon Sport (ubururu n’umweru) n’iza RNC (imipira y’umuhondo n’ingofero z’umweru byose biriho ibirango bya RNC), kandi nta kibazo na kimwe cyahabaye cyangwa se ngo police ibe yabahagaze hagati. Ibi rero bikaba byerekana ko koko sport atari intambara, kandi ko abanyarwanda bazi ko ari abavandimwe. Bikaba bitanga ikizere cy’u Rwanda ruzaza ruzira munyangire.

Umusomyi wa The Rwandan

Maputo

 

Viewing all 3258 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>