Incamake y’umukino Costa do Sol yatsinzemo Rayon Sports 2 ku busa i Maputo
Polisi y’u Rwanda igose inkambi y’abanyekongo ya Kiziba
Clémence Mukeshimana, umuyobozi wungirije w’inkambi ya Kiziba aravuga ko bagoswe na Polisi
Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Kiziba mu Rwanda, ziravuga ko zitewe ubwoba n’igabwa ry’ingabo n’abapolisi mu nkengero z’inkambi.
Impunzi ziravuga ko zabonye abapolisi n’abasirikare baje bitwaje intwaro ku buryo budasanzwe mbere yo kugota inkambi.
Mu kwezi kwa kabiri, izi mpunzi zigaragambije zinubira byinshi mu bibazo zavugaga ko biziteye impungenge.
Birimo ngo gushyirwa muri gahunda za leta zirimo nk’ubudehe kandi atari Abanyarwanda.
Zinubiraga kandi ko ngo zishyirwa mu gisirikare n’igipolisi cy’u Rwanda.
Mu bigaragambije mu kwezi kwa kabiri uno mwaka, hishwe abagera kuri batanu nk’uko polisi y’u Rwanda yabitangaje, ariko HCR yavuze ko hapfuye 11.
Prudent Nsengiyumva yavuganye na Clemence Mukeshimana, umuyobozi wungirije w’inkambi ya Kiziba.
Rwanda: Yarashwe ngo agiye gutoroka nyuma yo gufungwa azira kuvuga ko tariki 7 Mata ari umunsi mukuru w’abatutsi!
Nsengiyumva Francois wari ukurikiranyweho icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside, yarashwe n’umupolisi kuwa Kane tariki 19 Mata 2018 nyuma yo gushaka gutoroka nk’uko Polisi ibivuga, akaba yarashwe nyuma y’umunsi umwe agejejwe imbere y’urukiko aho yiyemerera icyaha yakoze ubwo yavugaga ko kwibuka ari umunsi mukuru w’abatutsi.
Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 7 Mata 2018, nibwo Polisi ikorera mu Ntara y’Uburasirazuba yari yataye muri yombi umugabo witwa Nsengiyumva Francois wo mu mudugudu wa Kiyanja, akagari ka Rugese., Umurenge wa Rurenge ho mu karere ka Ngoma, akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside aho ngo mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 6 Mata, habura umunsi umwe ngo hatangizwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yavuze ko ejo ari ‘umunsi mukuru w’abatutsi’
Polisi ikorera mu Burasirazuba itangaza ko uyu NSENGIYUMVA Francois w’imyaka 35 y’amavuko, ku mugoroba wo kuwa Kane yasohotse aho afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo agiye mu bwiherero, hanyuma yavayo agahirika mupolisi ashaka gucika, ni uko ariruka ageze mu rutoki umupolisi aramurasa ahita apfa.
Kuwa Gatatu tariki 18 Mata yari yagejejwe imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, akaba yari yagiye kuburanishirizwa aho icyaha cyabereye, aho yemeraga icyaha akavuga ko yabitewe n’ubusinzi naho ubushinjacyaha bumusabira igifungo cy’imyaka 13 n’ihazabu ya 1.000.000 y’amafaranga y’u Rwanda, bikaba byari biteganyijwe ko azasomerwa tariki 15 Gicurasi 2018.
Ukwezi.rw
USA irarega u Rwanda guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu
Kuri uyu wa Gatanu Deparitoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye icyegeranyo kigaragaza uko iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu rihagaze mu 2017.
Bimwe mu byo icyo cyegeranyo kivuga ku Rwanda birimo ubwicanyi bwa hato na hato ku burirwa irengero ku mpamvu za politiki bikozwe n’inzego z’umutekano, iyicarubozo n’ibikorwa by’ubugome, ibitari bya kimuntu n’ibindi yita ko ari iby’urukozasoni ngo byakozwe n’inzego z’umutekano.
Icyo cyegeranyo kivuga ku bagiye bafungirwa mu magereza no mu bigo by’inzererezi mu buryo bubi; kiragaruka ku itabwa muri yombi rya hato na hato bikozwe n’inzego z’umutekano zititaye ku mategeko; kikavuga abarenza iminsi y’igifungo cy’agateganyo iteganyijwe mbere y’uko urubanza rutangira mu mizi, ihonyanga ry’ubwigenge bwa muntu n’ubwisanzure mu gutanga ibitegerezo, bwoguterana.
Nubwo iki cyegeranyo cya deparitoma ya USA ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu kivuga ko guverinoma yateye intambwe mu gukurikirana cyangwa guhana abayobozi babigizemo uruhare barimo abo mu nzego z’umutekano, gusa ko umuco wo kudahana bamwe mu bayobozi b’abasivili na bamwe mu nzego z’umutekano wo ukiri ikibazo.
Ku rwego rwa politiki icyo cyegeranyo kivuga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa uwo wese ushatse kunenga gahunda za leta inzego z’umutekano zihita zimuta muri yombi bakabashyiraho ibyaha birimo ibya jenoside.
Aha kiragaruka kuri Victoire Ingabire Prezida wa FDU Inkimngi, Bwana Deo Mushayidi na Theoneste Niyitegeka bakomeje gufungirwa ibyo byaha.
Kivuga kandi kuri Colonel Tom Byabagmba wari ukuriye itsinda ry’abasirikare barinda umukuru w’igihugu na muramu we Gen. Frank Rusagara bombi mu 2016 bakatiwe umwe imyaka 21 undi 20 ku byaha birimo ibyo gusebya ubutegetsi.
Banavugamo ifungwa rya Diane Rwigara washakaga kwiyamamariza gutegeka u Rwanda. Bakavuga ko inkiko z’u Rwanda zimuburanisha ku byaha by’inyandiko mpimbano no guteza imvururu muri rubanda abandi basanga bishingiye kuri politiki.
Iki cyegeranyo kirekire cy’amapaji 47 kigaragaza uburyo leta y’u Rwanda yateye intambwe mu gucyura impunzi ku buryo kuva mu 1994 jenoside irangiye abasaga miliyoni eshatu bamaze gutahuka.
Kigaragaza uburyo leta yacyuye abari mu ngabo z’u Rwanda zatsinzwe ikababasubiza mu buzima busanzwe bamwe ikabavanga n’igisirikare kiriho.
VOA
Paris:imyigaragambyo yamagana ubwicanyi bwo mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari
Ubutumwa bw’impunzi za Kiziba bugenewe umuvugizi wa Police y’u Rwanda
Nyuma yo kuburirwa irengero icyumweru cyose, Polisi iravuga ko Me Donat Mutunzi yiyahuye!
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB), Mbabazi Modeste, yahamirije ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru iby’urupfu rwa Me Mutunzi, avuga ko ‘yimanitse ari muri kasho ya polisi.’
Yagize ati “Twabyumvise, twamenye ko ari umufungwa wafashwe mu ijoro ryo ku wa 19 zishyira 20 uku kwezi, aregwa ibyaha by’urukozasoni bikoresheje ingufu. Mu gihe bari bakimukurikirana mu gitondo batubwira ko yimanitse ari muri kasho.”
Mbabazi yasobanuye ko yiyahuye akoresheje ‘couvre-lit’ [umwenda wo kwiyorosa].
Umurambo wa Me Mutunzi wajyanywe mu bitaro kugira ngo abagenzacyaha bashinzwe kwegeranya ibimenyetso bakore akazi kabo.
Umuryango wa Me Mutunzi, uvuga ko yaburiwe irengero kuva tariki 13 Mata 2018, aho bamuheruka ajyanye abana ku ishuri nyuma bakamutegereza bakamubura.
Uvuga ko yaburanye n’imodoka bamuhamagara kuri telefoni ye ngendanwa igacamo ubundi bikanga. Nyuma yo kugerageza telefoni ye igihe kirekire, ku wa Gatanu w’icyumweru nibwo yitabwe n’umuntu batazi arababwira ngo ‘bahumure aho ari ameze neza.’
Umugore wa Me Mutunzi, Ugirimpuhwe Valentine, yabwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ari bwo yahamagawe no kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera bakamubwira ko umugabo we yapfuye.
Ni gute uyu munsi ari bwo Polisi yibwirije guhamagara umugore we, imumenyesha ko umugabo we yapfiriye kuri Station ya Ndera, nyamara kuva akimara kuburirwa irengero kuva tariki ya 13/04/2018, Umuryango we warahise umushakisha ndetse unitabaza Polisi, bikarinda bigera magingo aya, Polisi itarigeze ibwira umuryango wa Me Mutunzi Donat washakishwaga n’umuryango we, yabonetse, yagejejwe kuri Polisi tariki runaka, ngo anasurwe? Ahubwo bakamubikira urupfu rwe gusa?
Ese kuri station ya Polisi imfungwa zihabwa amashuka cyangwa couvre-lit na nde? Bagiramo ibitanda? Wenda dufate ko kwiyahura bishoboka da, ahubwo ikitumvikana ni ukuntu umu Avocat yaba yari muri polisi kuva tariki ya 13.04.2018 ntibimenyeshwe umuryango we n’Urugaga rw’abavoka rumushinzwe??? Umukuru w’Abavoka abe yanashyiraho umwunganizi we wo kumuburanira kuko nta Avoka wiburanira. Amategeko anateganya ko Avoka wese ukekwa ho icyaha, Inzego za Leta zigomba kubanza kumenyesha urugaga rw’abavoka (Barreau). Uko amategeko avuga ko Barreau ibimenyeshwa ndetse ikajyana na police mu gikorwa cyo guta muri yombi cyangwa gusaka umwavoka (arrestation – perquisition).
Rwanda: Urujijo ku rupfu rwa Me Donat Mutunzi
Mu Rwanda haravugwa urupfu ruteye urujijo rwa Me Donat Mutunzi wigeze kunganiraho Bwana Leon Mugesera. Igipolisi cy’u Rwanda kiravuga ko yapfuye yiyahuriye muri Kasho ya polisi mu gihe umuryango we uvuga ko wari umaze iminsi waramubuze waranatanze ikirego mu nzego z’iperereza ngo zimushakishe.
Mu kiganiro Ijwi ry’Amerika yagiranye na Mme Valentine Ugirimpuhwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, atubwira ku rupfu rw’umugabo we Me Donat Mutunzi yasobanuye ko yarumenye mu ma saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Mme Ugirimpuhwe yatubwiye ko yahamagawe na telephone yo kuri sitasiyo ya Ndera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali bamumenyesha ko umugabo we yiyahuye.
Mme Ugirimpuhwe yatubwiye ko yari amaze iminsi 10 atabona umugabo we kandi atazi n’aho yari aherereye.Yavuze ko uyu munyamategeko wigeze kunganiraho Leon Mugesera mu manza za Jenoside yabuze yari akimara kuvana abana be kwa muganga. Uyu mudamu yatubwiye ko akimara kubura umugabo we yagejeje ikirego mu bugenzacyaha asaba ko bamufasha kumushakisha.
Uyu mudamu wabuze umugabo we yavuze kandi ko ku wa Gatanu tariki ya 13 z’uku kwezi kwa Kane ku isaha ya saa sita ari bwo aheruka kuvugana n’umugabo we kuri telephone. Nta byinshi yashatse kurenza kuri ibyo.
Twashatse ku murongo wa telephone Senior Superintendent Modeste Mbabazi umuvugizi w’urwego rushinzwe iperereza ntiyitaba inshuro nyinshi twamuhamagaye. Ntiyanasubije ubutumwa bugufi twamwoherereje kuri telephone kuri iyi nkuru twarimo dutegura.
Gusa uyu muvugizi w’urwego rushinzwe iperereza atangariza ikinyamakuru IGIHE iby’urupfu rwa Me Mutunzi, yavuze ko ‘yimanitse ari muri kasho ya polisi’. Yagize ati “Twabyumvise, twamenye ko ari umufungwa wafashwe mu ijoro ryo ku itariki 19 zishyira 20 z’uku kwezi, aregwa ibyaha by’urukozasoni bikoreshejwe ingufu. Mu gihe bari bakimukurikirana mu gitondo batubwira ko yimanitse ari muri kasho.”
Umurambo wa Me Mutunzi wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru nk’uko umugore we yabibwiye Ijwi ry’Amerika kugira ngo abagenzacyaha bashinzwe kwegeranya ibimenyetso bakore akazi kabo.
Me Julien Kavaruganda uhagarariye urugaga rw’abunganira abandi mu nkiko yabwiye Ijwi ry’Amerika ko kugeza ubu bategereje raporo ya polisi nyuma yo gukora ikizamini cya Autopsy ngo bamenye icyishe Me Mutunzi. Ukuriye urugaga rw’abunganira abandi mu nkiko avuga ko nyuma yo kubona ibyo bizamini aribwo bashobora kugira icyo batangaza ku rupfu rwa mugenzi wabo.
Gusa na we yemeje ko umuryango wa Me Mutunzi wari waramenyesheje urugaga ko yaburiwe irengero bafatanya n’umuryango kumushakisha. Icyakora kugeza ubu urupfu rwa Me Mutunzi rwumvikana nk’uruteye urujijo ukurikije ibitangazwa n’impande zombi.
VOA
Me MUHIKIRA Jean Claude wari waburiwe irengero yabonetse!
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Mata 2018 aravuga ko Maître MUHIKIRA Jean Claude wari ugiye kumara ukwezi yaraburiwe irengero ubu yaba yashoboye kugera mu rugo iwe.
Amakuru twashoboye kubona avuga ko uwo mugabo ukora akazi ko kuburanira abandi kuva mu 2008, ntawaherukaga kumuca iryera kuva kuwa Kabiri tariki ya 20 Werurwe 2018 ubwo yari amaze kubwira ku murongo wa telefone abo mu rugo iwe ko atashye.
Uyu mugabo w’imyaka 55 y’amavuko, w’umubyeyi w’abana 3, utuye ku Kimisagara aho bita ku Ntaraga mu mujyi wa Kigali, yari yaburiwe irengero ku wa 20 Werurwe 2018 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Umuryango we wari wamenyesheje ubugenzacyaha bwa Police (CID) iryo zimira ku wa kane tariki ya 22 Werurwe 2018 ndetse bitabaza n’ikinyamakuru igihe.com cyanditse inkuru kuri iri zimira.
Ibyaje kuba nk’ikinamico ni uko nyuma y’ukwezi abuze ni ukuvuga ku wa kane tariki ya 19 Mata 2018, Me Jean Claude Muhikira yahamagaye abo mu muryango we ku murongo wa telefone asanzwe akoresha (ya yindi n’ubundi bahamagaraga ntayitabe) abamenyesha ko ari ku mupaka w’u Rwanda na Uganda ngo akaba yari mu zira yerekeza i Kigali!
Igitangaje muri ibi byose ni uko haba mu bo mu muryango we cyangwa abo bakorana nta n’umwe Me Muhikira yari yabwiye ko hari urugendo ateganya, ndetse bikaba bidasanzwe ko yabura ukwezi kose nta makuru atanze haba ku bo bakorana cyangwa umuryango we.
Amakuru The Rwandan yashoboye kubena avuga ko Me Jean Claude Muhikira yashoboye kugera iwe ariko amagara ye akaba atifashe neza nyuma yo gukorerwa iyicwa rubozo ry’igihe kijya kungana n’ukwezi.
Umwe mu bantu bari hafi y’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda wahaye umunyamakuru wacu amakuru avuga ko Me Muhikira yari yafashwe akekwaho gukorana n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda cyane cyane Ihuriro Nyarwanda RNC, ngo yafungiwe ahantu henshi hatandukanye agenda yimurwa ndetse ngo yakorewe iyicwarubozo rikomeye ngo atange amakuru yari akeneweho.
Nk’uko uwo mutangamakuru yakomeje abibwira umunyamakuru wacu ngo Me Muhikira yaje kurekurwa anajugunywa mu giturage hafi y’umupaka na Uganda ngo anihanangirizwa bikomeye kutazagira uwo abwira ibyamubayeho ndetse akanirinda gutanga ikirego cyangwa kuvugana n’itangazamakuru.
Polisi y’u Rwanda iravuga ko yinjiye mu nkambi ya Kiziba kubera ibiyobyabwenge!
Yanditswe na Ben Barugahare
Polisi y’u Rwanda iravuga ko kwiyongera kw’abapolisi mu Nkambi ya Kiziba iri mu bilometero 15 uvuye mu mujyi wa Kibuye mu mpera z’icyumweru gishize nta gitangaza kirimo ahubwo ari amarondo asanzwe!
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Theos Badege ngo amarondo ya Polisi y’u Rwanda mu nkambi ya Kiziba yaburijemo ibikorwa by’insoresore ngo ziba muri iriya nkambi birimo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge!
Nk’uko Theos Badege yakomeje abivuga ngo mu gihe polisi yakoraga amarondo mu nkambi ngo yakuyeho za bariyeri zacungwaga n’urubyiruko rwo muri iyo nkambi, ngo bamwe muri urwo rubyiruko bakekwagaho gukoresha ubwo buryo bwo kwicungira umutekano ngo bakore ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Ngo Polisi yahuye n’ibikorwa bito bito by’ubushotoranyi byakorwaga n’impunzi zo mu nkambi ya Kiziba, ariko ngo polisi yirinze kugwa mu mutego w’abayishotoraga yikomereza akazi kayo.
Theos Badege akomeza avuga ko amarondo mu nkambi ya Kiziba azakomeza mu rwego rwo kubahiriza umutekano no gukumira ibyaha nk’uko bigenda ahandi hose mu gihugu.
Police presence in Kiziba refugee camp has been increased.
According to @Rwandapolice Police Spokesperson Theos Badege, security was beefed up to avert mischievous youthful refugees engaging in illicit activities, including use and distribution of drugs.https://t.co/YS8GahY7YL pic.twitter.com/kflxvFcQwG
— The New Times (Rwanda) (@NewTimesRwanda) April 24, 2018
Polisi y’u Rwanda iravuga ko Me Mutunzi yiyahuye nyuma yo kunywa inzoga!
Yanditswe Ben Barugahare
Inkuru y’urupfu rw’umunyamategeko Me Donat Mukunzi yatangajwe n’umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, wavuze ko Me Mutunzi yimanitse ari muri kasho ya polisi kuri Station ya Ndera.
Naho Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ari yo ifite mu nshingano gucunga aho yari afungiye, CP Theos Badege, yabwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko nk’abandi bafungwa Me Mutunzi yasurwaga n’umugore we akanamugemurira. Nyamara umugore wa Me Mutunzi yabwiye Radio Ijwi ry’Amerika ko yaherukaga kubona umugabo we tariki ya 13 Mata 2018 ni ukuvuga hafi iminsi 10 mbere y’urupfu rw’umugabo we!
CP Badege avuga ko ejo mu gitondo tariki ya 23 Mata 2018 mu gitondo saa kumi n’imwe n’igice, isaha kenshi abarinzi baba basohora abafungwa bajya mu bwiherero n’amasuku, ari bwo abapolisi n’abandi bafungwa babonye umuntu umanitse hejuru bagahita bahamagara abashinzwe amaperereza ngo bajye gusuzuma.
CP Badege yongeraho ko ikindi cyagaragaye ari uko mu cyumba cy’aho Me Mutunzi yari afungiye hagaragaye amacupa abiri y’inzoga ya Skol, ‘bigaragara ko yari yaraye ayanyoye ndetse icupa rimwe yarikubise ku kintu agakatisha ishuka’ yakoresheje yiyahura!
Polisi y’Igihugu ngo yafunguye iperereza ngo irebe mu rwego rw’imyitwarire uburyo izo nzoga zaba zinjiye muri kasho kuko bitemewe.
Tariki ya 18 na 19 Mata ni bwo urugaga rw’abavoka mu Rwanda rwandikiye inzego za Polisi ndetse n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Minisiteri y’Ubutabera igenerwa kopi rusaba ubufasha bwo gushakisha Me Mutunzi; mu gihe ngo rwari rutegereje igisubizo ni bwo rwumvise inkuru y’urupfu rwe.
Mu gihe impunzi z’abanyekongo za Kiziba zishaka gutaha HCR yo ntibikozwa
Rwanda: Me Donat Mutunzi yashyinguwe i Kiramuruzi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo abagize urwego rw’umutabera n’abo mu muryango wa Me Donat Mutunzi wigeze kunganira Bwana Leon Mugesera basezeye ku murambo wa Nyakwigendera. Me Mukunzi yapfuye mu ntangiriro z’iki cyumweru azize urupfu ruteye urujijo.
Imihango yo gusezera kuri Me Mutunzi yatangiriye mu cyumba cy’urukiko rw’ikirenga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Mu rukiko rw’ikirenga ni ho umuhango witabiriwe kuruta n’abanyamategeko bagenzi be bari bahuje umwuga, abacamanza, ubushinjacyaha n’abagize umuryango. Ni umuhango wamaze igihe gito cyane.
Abafashe ijambo babimburiwe na Me Julien Kavaruganda uhagarariye urugaga rw’abunganira abandi mu nkiko bose bahurije ku kuba barababajwe n’urupfu rutunguranye rwa Me Mutunzi. Uyu yigeze kunganiraho Leon Mugesera mu manza za Jenoside. Bavuze ko uretse no kuba Me Mutunzi yakoranaga umurava akazi ke, yari n’umujyanama mwiza.
Bwana Eric Nkwaya wari uhagarariye urwego rw’ubushinjacyaha muri uyu muhango yavuze ko Me Mutunzi yafashije urwego rw’ubushinjacyaha mu manza za Jenoside mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha I Arusha. Asaba gukomeza gushyira hamwe ku banyamategeko ngo bazibe icyuho asize mu rwego rw’ubutabera.
Umucamanza mu rukiko rw’ikirenga wari uhagarariye uyu muhango na we yavuze ko ubutabera bw’u Rwanda bubuze umuntu w’inararibonye. Maze akomeza yihanganisha abari aho anatangaza ko imirimo ye yo kunganira mu nkiko irangiye burundu.
Ku itariki ya 23 z’uku kwezi kwa Kane ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Me Donat Mutunzi wigeze kunganiraho bwana Mugesera uburana ibyaha bya jenoside. Mu kiganiro Ijwi ry’Amerika yagiranye na Mme Valentine Ugirimpuhwe kuwa mbere atubwira ku rupfu rw’umugabo we yatubwiye ko yarumenye mu ma saa tatu z’igitondo
Mme Ugirimpuhwe yavuze ko mu buryo butunguranye yahamagawe na telephone yo kuri station ya polisi ya Ndera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali bamumenyesha ko umugabo we yiyahuye. Mme Ugirimpuhwe yatubwiye ko yari amaze iminsi 10 atabona umugabo we kandi atazi n’aho yari aherereye.Yavuze ko uyu wari yabuze tariki ya 13 z’uku kwezi kwa Kane akimara kuvana abana be kwa muganga. Yatubwiye ko akimara kubura umugabo we yagejeje ikirego mu bugenzacyaha asaba ko bamufasha gushakisha umugabo we. Yasobanuye ko ku wa Gatanu tariki ya 13 z’uku kwezi kwa Kane ku isaha ya saa sita ari bwo yaaherukaga kuvugana n’umugabo we kuri telephone.
Umuvugizi w’urwego rushinzwe iperereza atangariza ikinyamakuru IGIHE iby’urupfu rwa Me Mutunzi rwakomeje guteza urujijo, yavuze ko ‘yimanitse ari muri kasho ya polisi. ’’Yagize ati “Twabyumvise, twamenye ko ari umufungwa wafashwe mu ijoro ryo ku itariki 19 zishyira 20 z’uku kwezi, aregwa ibyaha by’urukozasoni bikoreshejwe ingufu. Mu gihe bari bakimukurikirana mu gitondo batubwira ko yimanitse ari muri kasho.” Icyo gihe Mbabazi yasobanuye ko yiyahuye akoresheje ‘couvre-lit’ umwenda wo kwiyorosa.
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda CP Theos Badege na we yatangarije Igihe ko nk’abandi bafungwa Me Mutunzi yasurwaga n’umugore we akanamugemurira. CP Badege yongeyeho ko mu cyumba Me Mutunzi yari afungiwemo hagaragayemo amacupa abiri y’inzoga ya Skol, ngo bigaragara ko yari yaraye anyoye ndetse ngo icupa rimwe ngo yarikubise ku kintu akarikatisha ishuka bikekwa ko yiyahuje.
Aho bamuherekezaga bamwe mu banyamategeko twaganiriye biracyabagoye kumva ibisobanuro ku rupfu rwa mugenzi wabo. Umwe utashatse kwigaragaza mu mvugo yabanjirijwe no guhigima yagize ati “ Hari ibitumvikana. Kwiyahura bisaba ibintu byinshi, byongeye muri kasho ya polisi iba irimo idari. Ati biragoye ariko ibivugwa byagombye kuba bitabwirwa abanyamategeko basobanukiwe. Mu ijambo ry’icyongereza ati: “ We are not stupid”. Bisobanuye ngo ntituri ibicucu. Kugeza ubu iperereza ntiriragaragaza icyishe Mukunzi.
Bakimara kuvana umurambo ku rukiko rw’ikirenga bakomereje aho yari atuye I Rusororo kumusezeraho.Nyuma y’aho bagiye kumushyingura I Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, aho avuka.
Me Mutunzi yari amaze imyaka 14 mu mirimo y’ubutabera. Yari amaze kandi imyaka 11 mu rugaga rw’abunganira abandi mu nkiko. Asize abana batanu n’umugore umwe.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa ni we yatunganije iyi nkuru
Abagororwa 5 batorotse Gereza ya Rusizi
Kubera iyicarubozo rimaze iminsi rikorerwa imfungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Rusizi, bafashe icyemezo cyo gucika abaraswa bakaraswa abarokoka bakarokoka.
Ni mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 rishyira iryo kuwa 26 Mata 2018, abagororwa batanu(5) buriye urukuta rurerure rukikije gereza ya Rusizi maze baracika. Iki gikorwa cyaje gikurikira igiherutse kuba nyuma y’ icyunamo aho abagororwa babiri(2) buriye gereza ya Rusizi ku manywa y’ihangu bagahagarara ku mabati kubera kwiheba maze abacungagereza bakabamanurayo.
Ibi byose bikaba biri guterwa n’ ibikorwa by’ iyicarubozo aba bagororwa barimo gukorerwa n’umuyobozi w’iyi gereza ya Rusizi ariwe HABIMANA Gérard udahwema kubabwira ko azabavunagura agasigara afunze za “kajoritizi”(ibimuga). Ibi akaba yarabibabwiye mu minsi ishize, dore ko atanatinye kubahohotera no mu cyunamo.
Tubibutse ko mu minsi ishize twari twabagejejeho inkuru y’uko uyu mucungagereza uyobora iyi gereza ya Rusizi HABIMANA Gérard yari yakomerekeje bikabije akoresheje inkoni abagororwa 18 abaka amatelefoni nyamara bikavugwa ko zinjira muri iyi gereza zinjijwemo n’umucungagereza witwa Mutamaniwa ushinzwe iperereza kuri iyo gereza mu buryo bwa “business” aziranyeho n’uyu DP HABIMANA Gérard (wasoma iyo nkuru yacu).
Amakuru dukesha umucungagereza uba kuri iyi gereza aravuga ko Ibi bikorwa by’iyicarubozo bikorerwa abagororwa bo muri gereza ya Rusizi bimaze iminsi bivugwa ariko urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS, rukaba ntacyo rukorera uyu HABIMANA Gérard kandi amakuru baba bayatanze.
Aba bagororwa rero bakaba batangiye kwishora mu bikorwa by’ubwiyahuzi n’ubwihebe kubera gufatwa nabi. Dore urutonde rw’ amazina y’abagororwa (5) bacitse iyi gereza bitewe n’iyicwarubozo riri kubakorerwa:
Sibomana Adrien, Habanabakize Jerome, Nkurunziza Pascal, Munyeshuli Claude na Rwabukumba Fidel!
Imana ibabe imbere mu rugendo rushya batangiye.
Umukunzi wa The Reandan
Rusizi
Abahoze ari abarwanyi ba FDLR na M23 bahawe igihe ntarengwa ngo babe batashye mu bihugu bakomokamo.
Yanditswe na Ben Barugahare
Nk’uko bitangazwa na Radio Okapi dukesha iyi nkuru, abahoze ari abarwanyi ba FDLR bari mu nkambi ya Walungu muri Kivu y’amajyepfo kuva mu 2014 bahawe kugeza ku wa 20 Ukwakira 2018 ngo babe batashye mu Rwanda nta mananiza.
Ibi byatangarijwe aba bahoze ari abarwanyi kuri uyu wa kane tariki ya 26 Mata 2018 n’intumwa zigizwe n’abayobozi ba Congo, SADC, CIRGL na MONUSCO.
Ubu butumwa bwahawe abahoze ari abarwanyi ba FDLR bagera kuri 44 bari kumwe n’abantu bo mu miryango yabo bagera ku 147 bakiri mu nkambi ya Walungu.
Umujyanama wa Komite nshingwa bikorwa ishinzwe gushyira mu bikorwa amasezerano ya Addis-Abeba, Patrick Mutombo, yavuze ko abo bahoze ari abarwanyi ba FDLR bagomba kuva ku butaka bwa Congo bakajya mu Rwanda kuko nta kindi gihugu cyiteguye kubakira. Ngo nk’uko abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, RDC na Uganda babifasheho icyemezo mu nama yabereye i Brazzaville tariki ya 19 Ukwakira 2017.
Iki cyemezo kandi ngo kirareba n’abahoze ari abarwanyi ba FDLR bari i Kanyabayonga muri Kivu ya ruguru na Kisangani muri Province Orientale. Iki cyemezo kinareba kandi abahoze ari abarwanyi ba M23 bari mu Rwanda no muri Uganda.
Nyuma y’ubu butumwa abahoze ari abarwanyi ba FDLR bo mu nkambi ya Walungu bagerageje kubwira izo ntumwa zigizwe n’abayobozi ba Congo, SADC, CIRGL na MONUSCO icyo batekereza kuri icyo cyemezo, ariko bimwe amatwi ngo igihe cy’ibiganiro cyararangiye hagiye gukurikizwa icyemezo cyafashwe nk’uko bakimenyeshejwe.
Imihango yo Kwibuka Bose yabereye i Bruxelles kuri 28-04-2018
Nyabihu:Ikibazo cya Visi Meya Clarisse Mukansanga cyafashe indi intera!
Nyuma y’uko havuzwe ko umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu, Mukansanga Clarisse yanze gufata urumuri rw’icyizere ubwo akarere kibukaka ku nshuro ya 24 Jenoside, umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA) wasabye ko ubuyobozi bw’aka karere bwaba buhagaritse kumwohereza mu bikorwa bijyanye no kwibuka kuko atabyibonamo.
Tariki 13 Mata 2018 ni bwo twasohoye inkuru ivuga ko umwe mu bayobora Akarere yanze kwakira urumuri ngo ’ruhabwe abafite ababo bibuka’, nyuma gato ubuyobozi bwa IBUKA muri aka karere bwahise bukora inama ari na yo yafatiwemo imyanzuro irimo n’uwo gusaba kutazongera kugira aho yoherezwa mu mirenge igize Akarere ka Nyabihu mu bikorwa byo kwibuka mu minsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi baruwa ikinyamakuru NONAHA.com dukesha iyi nkuru gifitiye kopi yandikiwe Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, tariki 22 Mata 2018, igaragaza ko ibyakozwe na Visi Meya Mukansanga bisa n’ipfobya ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ko byanatangiwe ikirego mu bugenzacyaha, bati “Birababaje kuba hafatwa rubanda rugufi gusa abayobozi bagaragayeho ipfobya nk’iry’uyu muyobozi ntibashyikirizwe ubutabera”
Iyi baruwa kandi igaragaza ko bibabaje kuba hari na bamwe mu bayobozi bavuga ko nta kosa yakoze kandi ubwe no mu itangazamakuru yarabyiyemereye ndetse no mu nama y’umutekano itaguye yabaye tariki 15 Mata 2018, aho yivugiye ko atari bucane urumuri kandi hari abandi. Ibi bikaba bitera impungenge kuba umuyobozi akora ibi kandi ari no mu gihe cyo kwibuka.
Mu kiganiro NONAHA.com yagiranye na Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu, yagize ati “Twasabye ko mu gihe tugikurikirana icyamuteye gukora ibi, twumva nta hantu yakoherezwa kwibuka muri iyi minsi 100 kuko ibyo yakoze byaradukomerekeje, nta mpamvu turabona yabimuteye, ubwo ko badufasha akaba aretse kongera kwitabira ibikorwa byo kwibuka”.
Uretse ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu, n’izindi nzego zagenewe kopi y’iyi baruwa zirimo Inteko Inshinga amategeko imitwe yombi, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Intara y’Iburengerazuba, Ubuyobozi bw’Ingabo n’ubwa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, IBUKA ku rwego rw’igihugu ndetse na Polisi mu karere ka Nyabihu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA ku rwego rw’igihugu, Ahishakiye Naphtar yabwiye NONAHA.com ko ikibazo kizwi ariko kandi bizeye ko kiri gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe, ati “Amakuru inzego zibishinzwe zirayafite, ntekereza ko birimo bikorerwa iperereza, turabikurikirana mbese […] Komite ya Ibuka yongeye kwandika yibutsa, ikibazo kirazwi”.
Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe ubushinjacyaha mu Rwanda, RIB, Mbabazi Modeste, avuga ko iki kibazo bakigejejweho kandi kiri gukurikiranwa.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Theoneste wabanje gushaka kumenya ibyo Perezida wa IBUKA muri aka karere yatubwiye kuri iki kibazo ariko ntitumuhe ayo makuru, yirinze kugira byinshi atubwira ku kuba hagize igikorwa cyo Kwibuka kibera muri aka karere batamwohereza, avuga ko na we abitegereje n’ubwo atatubwiye abazabaha uwo mwanzuro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascene, avuga ko ikibazo akizi kiri gukurikiranwa, yagize ati “Iyo dosiye bambwiye ko hari ikirego cyatanzwe muri Polisi. Iyo ibintu biri mu nzego z’ubutabera ni ukuzireka zigakora inshingano zazo”.
Mu iyo baruwa itarasubizwa yandikiwe CNLG kandi hanarimo ko na tariki 7 Mata 2018 ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo Visi Meya Mukansanga atagiye ku rwibutso ahari hateganyijwe kugitangiriza no gucana urumuri rw’icyizere kandi biri mu nshingano ze.
Umuhanda Kigali-Muhanga: kuri Ruliba Umugezi wa Nyabarongo wuzuye
Umuhanda Kigali-Ruyenzi: Nyabarongo yuzuye
Publiée par Marc Matabaro sur lundi 30 avril 2018
Publiée par Marc Matabaro sur lundi 30 avril 2018
Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guhagarika komite ihagarariye impunzi mu nkambi ya Kiziba
ITANGAZO RIJYANYE NO KUGARURA ITUZE MU NKAMBI Y’IMPUNZI YA KIZIBA
Kigali, 30 Mata 2018 – Nyuma y’igihe hagaragara ibikorwa by’imyigaragambyo mu nkambi y’impunzi ya Kiziba, Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi iramenyesha ko hari ibyemezo byafashwe mu rwego rwo kugira ngo ibikorwa bikomeze kugenda neza muri iyi nkambi.
Igenzura ry’ibanze ryagaragaje ko ikihishe inyuma y’iyi myigaragambyo ari Komite ihagarariye impunzi yari ifite inshingano zo gufasha mu inozabikorwa mu nkambi, aho kuzuza izi nshingano, igakomeza gushishikariza impunzi kwigumura ku nzego z’ubuyobozi bwa Leta ndetse n’abafatanyabikorwa; zikababuza kugera mu nkambi, zigateza akaduruvayo mu nkambi, bigateza umutekano muke mu nkambi no mu nkengero zayo.
Minisitiri w’Imicungire y’ibiza n’impunzi, ashingiye ku mabwiriza ya Minisitiri No 01/2017 yo ku wa 3 Ugushyingo 2017 agena imigendekere y’amatora ya komite mu nkambi no mu migi, afashe icyemezo cyo guhagarika komite ihagarariye impunzi mu nkambi ya Kiziba kandi iki cyemezo kigatangira kubahirizwa guhera uyu munsi, nka kimwe mu byemezo byo gusubiza ibintu ku murongo n’iyubahirizwa ry’amategeko mu nkambi no mu nkengero zayo.
Minisiteri kandi iramenyesha ko imyitwarire mibi, akaduruvayo n’ubushotoranyi bigaragara mu nkambi ya Kiziba bihabanye n’amategeko kandi ko bigomba guhita bihagarara hagamijwe kugarura amahoro, umutekano no kubahiriza amategeko mu nkambi no gukoresha ibiganiro mu gukemura ibibazo bihari.
Guverinoma y’u Rwanda ifite inshingano zo kurinda umutekano w’abanyarwanda bose n’uw’impunzi icumbikiye. Ku bw’ibyo rero, Minisiteri irahamagarira impunzi zose gufasha mu gusubiza ibintu ku murongo mu nkambi, kandi ko uzagerageza kubangamira ishyirwa mu bikorwa ryabyo, azaba yishe amategeko kandi akabihanirwa.
Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu kuzamura imibereho no kwita ku mpunzi zose zicumbikiwe ku butaka bw’u Rwanda.