Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all 3258 articles
Browse latest View live

Rwanda: impunzi z’abanyecongo zishaka gutaha ziriyandikisha ku bwinshi


Abongereza babiri bari bashimutiwe muri Pariki ya Virunga barekuwe hatanzwe 200,000 $

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Ba mukerarugendo babiri bakomoka mu Bwongereza  bari bashimutiwe muri Pariki ya Virunga ku wa gatanu tariki 11 Gicurasi 2018 barekuwe ku cyumweru tairai ya 13 Gicurasi 2018 kimwe n’umushoferi bari kumwe w’umunyekongo nyuma y’uko hishyuwe amadolari 200.000 abari babashimuse.

Nk’uko bitangazwa na Mambo Kawaya, Perezida w’imiryango itagengwa na Leta muri Territoire ya Nyiragongo akaba yari no mu kanama kari kahawe inshingano zo gushakisha abo bakera rugendo yabitangarije abanyamakuru bakorera mu mujyi wa Goma.

Mambo Kawaya yemeje ko ayo madolari yahawe abashimuse abo bantu bagene muri Congo avuye mu Rwanda ku cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018.

Aya magambo ya Mambo Kawaya avuguruza ibyatangajwe na Cosma Wilungula, umuyobozi w’ikigo cya Congo gishinzwe kwita ku bidukikije ICCN (Institut Congolais pour la Conservation de la Nature), watangaje ko irekurwa rya ba mukerarugendo bashimuswe ryabaye nta mafaranga atanzwe.

Cosma Wilungula we avuga ko abashimuse ba mukerarugendo b’abongereza babarekuye kubera igitutu bashyizweho n’ingabo za Congo (FARDC) zifatanije n’abarinzi ba pariki.

Nabibutsa ko imodoka y’ikigo cya Congo gishinzwe kwita ku bidukikije (ICCN) yerekezaga i Goma itwaye ba mukerarugendo 2 bakomoka mu Bwongereza, iherekejwe n’abarinzi ba Pariki yaguye mu mutego w’abantu bitwaje intwaro hagati ya Kilimanyoka na Kibumba muri Territoire ya Nyiragongo.

Muri icyo gitero kitagize ucyiyitirira, umwe mu barinzi ba Pariki yarishwe. Rachel Baraka yahitanywe n’ibikomere ageze mu bitaro.

Abakora isesengura ku bibera muri kariya gace baremeza ko nta mutwe w’abarwanyi ufite ubushobozi bwo gukora igikorwa nka kiriya ngo kandi uhite wishyurwa akayabo mu buryo bwihuse ndetse ntihabeho inkurikizi. Ibyo bikaba biganisha gukeka abahoze muri M23 bafatanije n’umutwe w’ikubitiro w’ingabo z’u Rwanda uzwi nka (special Force).

Kwirinda kuvuga umwirondoro w’abakoze iki gikorwa cy’ubushimusi ndetse ntibanashinje FDLR nk’uko byahindutse umuco bituma hibazwa niba nta kagambane ka bamwe mu basirikare b’ingabo za Congo karimo.

Niba atari igikorwa cy’ubujura gisanzwe umwe mubo twaganiriye yambwiye ko iki gikorwa gishobora kuba gifitanye isano n’intambara irimo itegurwa muri kariye gace ndetse bikaba byaba n’impamvu yaba urwitwazo kugira ngo impunzi z’abanyekongo ziri mu Rwanda zitemererwa gutawa iwabo.

Umuhanda Kigali-Gatuna wafunzwe ku modoka nini

$
0
0

Leta y’u Rwanda iratangaza ko mu gihe kitarenze iminsi itandatu umuhanda mpuzamahanga Kigali-Gatuna uhuza u Rwanda n’Igihugu cya Uganda uzaba wasubiye kuba nyabagenda ku binyabiziga byose.

Ni mu gihe kuva ku Cyumweru gishize imodoka ziremereye zahagaritswe kubera ko uwo muhanda wifashishwa mu buhahirane ku bihugu byombi wangijwe n’imvura idasanzwe ikomeje kugwa mu Rwanda. Abashoferi bamwe baravuga ko bizabatera igihombo.

Ni umuhanda usanzwe wifashishwa ku buhahirane hagati y’ibihugu byombi kuruta. Ubwo twahageraga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri twasanze amakamyo yikorera amatoni aremereye atemerewe gutambuka birinda ko agace gato k’umuhanda kasigaye na ko kakwangirika.

Bwana Jean De Dieu Uwihanganye, umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri ministere y’ibikorwa remezo twamusanze yaje gutangiza imirimo yo gusana uyu muhanda. Yabwiye Ijwi ry’Amerika ko imodoka nini zituruka muri Uganda bazinyujije ku mipaka ya Kagitumba na Cyanika nayo ikora kuri Uganda.

Ministre Uwihanganye yabwiye Ijwi ry’Amerika ko isenyuka ry’uyu muhanda rikomoka ku mvura idasanzwe u Rwanda rwagize kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka mu buryo butari bwiteze. Bwana Uwihanganye avuga ko bihabanye n’ibikunze kugaragara ko imihanda yubakwa nabi mu Rwanda.

Kuri rubanda rugufi baturiye umuhanda Kigali Gatuna baravuga ko ari igihombo kuri bo.

Muri rusange uyu mupaka Kigali Gatuna yari iy’ibusamu. Ministre Jean De Dieu Uwihanganye yabwiye Ijwi ry’Amerika ko mu minsi itandatu haraba habonetse igisubizo kuri uyu muhanda.

Ubusanzwe uyu mupaka wa Kigali Gatuna uri mu mipaka itambukaho imodoka ziremereye nyinshi. Byibura amakamyo manini atari munsi ya 180 ngo ashobora guca kuri uyu mupaka ku munsi nk’uko twabibwiwe n’umwe mu bashinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda.

Uretse kuba uyu muhanda watumye imodoka ziremereye ziba zihagaritswe, hari n’imiryango igera mu munani yari iwuturiye yahise yimurwa shishi itabona.

Uyu muhanda ku rwego rw’igihugu wiyongeye ku yindi 25 yangiritse ikongera igasanwa muri ibi bihe hakomeje kugwa imvura idasanzwe. Indi mihanda kandi ku rwego rw’uturere yangiritse igasanwa na yo irasaga 40. Iyi mvura kandi imaze guhitana abasaga 200 n’amazu abarirwa mu 10000 yarangiritse.

Nyuma yo kurambirwa akarengane Herman Nsengimana, mukuru wa Gérard Niyomugabo yafashe iy’ishyamba!

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona aravuga ko hari bamwe mu banyarwanda bakomeje guhunga igihugu ndetse bakerekeza mu mitwe ya politiki igamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda ikoresheje intwaro.

Urugero rutari kure ni urwa Herman Nsengimana, umuvandimwe wa Gérard Niyomugabo waburiwe irengero kuva muri Mata 2014, naho bagenzi barimo Kizito Mihigo, Jean Paul Dukuzumuremyi na Cassien Ntamuhanga bagatabwa muri yombi.

Kugeza ubu nta gakuru ka Gerard Niyomugabo n’ubwo mukuru we Herman Nsengimana atunga agatoki bamwe mu bashinzwe umutekano, Kizito we ubu ari mu rukiko aho azakomeza kuburana mu bujurire we na Jean Paul Dukuzumuremyi mu gihe Cassien Ntamuhanga we yashoboye kwikura mu menyo ya rubamba agatoroka Gereza ya Mpanga.

Amakuru twashoboye kubona aherekejwe n’amashusho aravuga ko ubu Herman Nsengimana yafashe iy’ishyamba aho abarizwa mu mutwe witwa Muvoma Nyarwanda iharanira impinduramatwara, Rwandese Revolutionary Movement ( RRM) uyobowe na Nsabimana Callixte uzi kw’izina rya Sankara.

Nabibutsa ko uyu mutwe mu minsi ishize wishyize hamwe n’indi mitwe ariyo ishyaka PDR-Ihumure rya Paul Rusesabagina ndetse na CNRD-Ubwiyunge ya Gen Wilson Irategeka bibyara Umuryango Nyarwanda Uharanira Impinduka muri Demokarasi, MRCD.

Kwibuka tariki ya 13/05/2018 i Bruxelles (Video)

Rwanda: Umunyamakuru John Williams Ntwali yatawe muri yombi na Polisi

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Gicurasi 2018 ni avuga ku itabwa muri yombi y’umunyamakuru John Williams Ntwali.

Nk’uko nyirubwite yashoboye kubyandika ku rukuta rwe rw’urubuga rwa Facebook yagize ati:

Ubu butumwa kandi yashoboye kubwandika no ku rubuga rwa twitter:

Umunyamakuru John Williams Ntwali yamenyekanye cyane mu kinyamakuru n’urubuga rw’amakuru ireme.net ubu rwahagaritswe na Leta ndetse yanakoranye n’ibinyamakuru byinshi birimo na igihe.com.

Ni umwe mu banyamakuru b’umwuga bazwi mu Rwanda kuko atagiraga ubwoba bwo gutara amakuru benshi mu banyamakuru bo mu Rwanda batatinyuka.

Urugero ni ikiganiro cya Diane Rwigara yahaye abanyamakuru avuga kw’isemya ry’inzu y’iwabo abandi banyamakuru bagatinya kugitangaza ariko we agatinyuka akanagishyira ku rubuga rwa youtube:

Uyu munyamakuru wakurikiranye cyane ikibazo cy’umuryango wa Rwigara yagiranye ikibazo we na bagenzi be n’abashinzwe kurinda Perezida Kagame ubwo bataraga amakuru imbere y’urugo rwo kwa Rwigara:

Uyu munyamakuru yifashishijwe na Radio Ijwi ry’Amerika mu gusobanura ikibazo cya Leta y’u Rwanda n’umuryango wa Rwigara:

Si aho gusa kuko mu gihe bamwe mu bayobozi b’ishyaka FDU-Inkingi batabwaga muri yombi nabwo yari hafi aho atara amakuru:

Kigali: Polisi imaze guta muri yombi abayobozi ba FDU-Inkingi na PDP Imanzi

 

Impunzi zirenga 30% zo mu nkambi ya Kiziba zimaze kwiyandikisha zifuza gutahuka

$
0
0

Impunzi z’Abanyekongo zisaga ibihumbi 5 zimaze kwiyandikisha zisaba gusubira iwabo nyuma y’iminsi itatu gusa hatangiye igikorwa cyo kwandika ababyifuza.

Kwiyandikisha birakorerwa mu nkambi ya Kiziba yagaragayemo bwa mbere iki cyifuzo cyo gutaha ariko binateganijwe no mu zindi nkambi 3 zicumbikiye impunzi z’Abanyekongo.

Ministeri ishinzwe gucunga impunzi ivuga ko igikorwa gikomeza ku mpunzi zose zakwifuza gusubira iwabo cyakora nta gihe cyashyizwe ahagaragara abiyandikishije bazemererwa gusubira iwabo.

Ubwo yari imbere y’abadepite kuri uyu wa kane, ministri ushinzwe impunzi, Jeanne d’Arc de Bonheur, yavuze ko abasaga 30% by’abangana n’ibihumbi 17 bari mu nkambi ya Kiziba bamaze kwandika basaba gutaha.

Iyi ni imibare yo kuwa gatatu, ubwo hari hashize umunsi umwe gusa ukwiyandikisha bitangiye .

Ministri Jeanne d’Arc avuga ko ubwinshi bw’abiyandikisha mu nkambi ya Kiziba bushobora kuba budashingiye ku bushake nyabwo bwo gutaha ahubwo ko ashobora kuba ari amarangamutima.

Mu kwezi kwa gatau, impunzi zo mu nkambi ya Kiziba zakoze imyigaragambyo zerekeza ku biro bya HCR zisaba gutahanwa muri Kongo.

Abashinzwe umutekano mu Rwanda basisubije inyuma bakoresheje ingufu, hapfamo abagera ku 8 nkuko bivugwa n’abashinzwe umutekano uretse ko impunzi zo zivuga ko umubari ari munini cyane.

Hongeye kandi kuvugwa imvururu muri iyo nkambi mw’itangiriro za kuno kwezi, igihe izo mpunza zasabaga ko abashinzwe umutekano bareka kwinjira mu nkambi.

BBC

Kabuga: umupolisi yarashe umumotari wari umurwanije ngo akamwambura imbunda anambaye amapingu!!

$
0
0

Amakuru dukesha ikinyamakuru ukwezi.com aravuga ko mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Gicurasi 2018, i Kabuga mu mujyi wa Kigali, umupolisi yarashe umumotari ahita apfa, Polisi ikaba ivuga ko uyu mumotari yabanje kwiruka ahunga nyuma akanarwanya umupolisi.

CP Theos Badege, umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko uyu mumotari yakoze amakosa yo kutubahiriza amategeko yo mu muhanda, umupolisi aramuhagarika amusaba ibyangombwa undi arabibura hanyuma umupolisi amukura kuri moto amwambika amapingu, hanyuma ngo umumotari acunga abapolisi babiri bari kumwe nawe ariruka, umupolisi umwe amwirukaho kugeza amufashe.

CP Theos Badege avuga ko birutse bakagera nko mu kilometero kimwe biruka mu tuyira duto no mu bigunda, hanyuma umumotari akaza kugera ubwo ahagarara ariko ngo nyuma yashatse kongera kwiruka umupolisi aramufata ariko umumotari ashaka kumurwanya amwambura imbunda, umupolisi amurusha imbaraga abasha kugumana imbunda ye hanyuma ngo uwo mumotari ashatse kongera kwiruka umupolisi ahita amurasa.

CP Theos Badege avuga ko bibabaje ariko abantu bakaba bakwiye kubikuramo isomo. Yagize ati: “Birababaje birumvikana, kuba twabuze umuntu birababaje ariko abantu bagakwiye kumenya uko bakwiye kwitwara. Ni ngombwa kwirinda gukora ibyaha ariko no mu gihe wabiguyemo, ugomba gukurikiza icyo amategeko ateganya ukareka ugahanwa aho gushaka kubihunga ngo ugere n’aho urwanya abashinzwe umutekano.”

CP Theos Badege avuga ko kugeza ubu umurambo w’uwo mumotari wajyanywe mu bitaro kugirango abaganga bakore raporo, hanyuma ikibazo cy’ibyabaye cyo kikaba cyashyizwe mu maboko y’inzego z’ubugenzacyaha kugirango zikore akazi kazo.


Umupolisi yarashe umumotari wambaye amapingu anamusaba imbabazi azamuye amaboko!

Abanyarwanda b’i Burayi barasobanura impamvu bateguye imyigaragambyo aho Perezida Kagame azanyura vuba aha

Amnesty International iramagana akarengane gakorerwa umuryango wa Rwigara

I Paris Abanyarwanda bamaganye Prezida Kagame uri mu ruzinduko mu Bufransa kuri uyu wa 24-05-2018

Rwakazina Marie Chantal yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali

Ubutumwa bwatangiwe mu myigaragambyo y’i Paris yamagana ubutegetsi bwa Paul Kagame

$
0
0

Iyi myigaragambyo yahuriwemo n’abanyarwanda batuye i Burayi.

Bayikoreye i Paris tariki ya 24/05/2018, mu gihe Paul Kagame yari muri uyu mujyi.

U Buhorandi: imikoranire ya Leta y’u Rwanda na Arsenal yahagurukije abanyapolitiki.

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru ava mu gihugu cy’u Buhorandi  aravuga ko amashyaka agize Guverinoma iri ku butegetsi yarakajwe bikomeye n’igikorwa cya Leta y’u Rwanda cyo kugirana amasezerano yo kwamamaza hahabwa ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza akayabo karenga Miliyaridi 33 z’amanyarwanda ku myaka 3 ngo iyo kipe ijye ikinana umwambaro uriho magambo “visit Rwanda” ku kaboko.

Icyateye uburakari ni uko igihugu cy’u Buhorandi kiri mu bihugu bitera inkunga itubutse mu bijyanye n’iterambere Leta y’u Rwanda. Bakibaza ukuntu igihugu gikennye kijya gufasha amakipe y’umupira w’amaguru!

Ishyaka ChristenUnie (CU), riri mu mashyaka ari muri guverinoma rivuga ko inkunga Leta y’u Buhorandi iha u Rwanda igomba kwigwaho, cyane cyane ko hari ikibazo cyo kutubahiriza uburengenzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda.

Ishyaka rya gikristu, ishyaka VVD, ishyaka CDA n’ishyaka D66 arasaba ibisobanuro Sigrid Kaag, ministre w’ubuhorandi ushinzwe ubutwererane mu by’amajyambere. Yari amaze igihe gito atangaje ko hagiye gukomeza ubufatanye bukomeye na Leta y’u Rwanda.

Umudepite witwa Joël Voordewind, we byamurenze ntiyiyumvisha ukuntu igihugu baha inkunga y’amafaranga ihoraho, gihinduka umuterankunga w’imyenda yo gukinana y’akayabo ka Miliyoni 34 z’amayero!

Igikomeye kurushaho cyateye ikimeze nka serwakira ku rubuga nkoranyambuga rwa twitter ni ibyanditswe na Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa Leta, ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, wagize ati:

“Bashingamateka bo mu Buhorandi, ibi ntabwo bibareba! U Rwanda rurakoresha amafaranga yavuye muri za Pariki mu kwamamaza ishoramari n’ubukerarugendo. Umunsi amakipe ya AFC Ajax cyangwa Feyenoord azagira igikundiro kw’isi hose nka Arsenal, icyo gihe tuzagira icyo tuvugana.”

Aya magambo yuzuye ubwishobozi yarakaje cyane bamwe mu baturage b’abahorandi n’ubwo Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhorandi, Jean Pierre Karabaranga yagerageje gukomakoma atanga ibisobanuro birambuye byerekana ko amafaranga yahawe Arsenal azabyarira u Rwanda inyungu nyinshi.

Benshi mu baturage b’abahorandi bakomeje kwibutsa Olivier Nduhungirehe ko inkunga ihabwa u Rwanda n’u Buhorandi iva mu misoro yabo, ariko Olivier Nduhungirehe ntiyashizwe yakomeje kubishongoraho ababwira ko uburyo amafaranga akoreshwa mu Rwanda bireba abaturage b’abanyarwanda bitareba abashingamateka bo mu Buhorandi.

Nyuma y’iri terana ry’amagambo ntabwo bisaba kuraguza umutwe ngo buri wese abone ko ibi bizakurikirwa n’ingaruka zikomeye zirimo guhagarika imfashanyo bishobora gukorwa n’ibihugu byinshi bitari ubuhorandi gusa.

Kugira ngo imfashanyo zidahagarikwa bizasaba Leta y’u Rwanda ingufu nyinshi mu gutanga ibisobanuro byereka abo baterankunga uburyo uwo mushinga wa Arsenal uzungukira u Rwanda, ndetse Olivier Nduhungirehe naticisha bugufi ashobora kugirwa igitambo ndetse n’umwanya wa Ministre w’ububanyi n’amahanga yashoboraga gusimburaho Louise Mushikiwabo ukaba wamuca mu myanya y’intoki n’ubwo nta mahirwe menshi yahabwaga kuko bimaze kuba nk’ihame ko nta muhutu uzongera gutegeka umwe muri za Ministeri zikomeye mu Rwanda. Dore ko n’i Paris imbere y’abanyamakuru yananiwe gusobanura ukuntu Perezida Kagame yagize amajwi 98%

#nduhungirehe a eu des difficultés en essayant d'expliquer comment #Kagame a obtenu 99%

Publiée par Marc Matabaro sur vendredi 25 mai 2018

Iki gikorwa ntabwo kiri mu rwego rwa Politiki gusa kuko no muri abo baterankunga harimo benshi bakunda umupira w’amaguru kandi bafana amakipe twavuga ko ari makeba ya Arsenal cyane cyane mu gihugu cy’u Bwongereza.

Uwavuga ko abashinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta y’u Rwanda bagiye guhura n’akazi k’ingutu ko gusobanura, gutekinika imibare, gutera ibipindi n’ibindi  ntabwo yaba yibeshye


KUKI PREZIDA KAGAME YAKOREWE IMYIGARAGAMBYO I PARIS MU BUFARANSA 24/05/2018

NANJYE FPR NIYO YISHE UMUGABO WANJYE RUTAYISIRE: Madamu RUTAYISIRE M. Jeanne

$
0
0

Bamujyanye mu kimodoka kirirwaga gitunda abantu ku manywa y’ihangu ku ya 02/06/1994.

kuva icyo gihe sinongeye kumuca iryera, imyaka 24 irashize. / Mme RUTAYISIRE M. Jeanne

Olivier Nduhungirehe ati:abarwanya amasezerano na Arsenal ni abakoze Genocide!

I REIMS MU BUFRANSA TALIKI YA 09/06/2018 MU MISA YO KWIBUKA

$
0
0

Imiryango nyarwanda irengera ikiremwamuntu, yifatanyije n’umuryango wa Mme Espérance Mukashema maman wa Richard Sheja, ibatumiye mu Misa yo kwibuka no gusabira abasenyeri, abapadiri, abafurere, umwana Richard Sheja, n’abandi bantu biciwe i Gakurazo kw’italiki ya 05/06/1994.

Urutonde rw’abiciwe I Gakurazo taliki ya 5 Mata 1994

Vincent NSENGIYUMVA, archevêque de Kigali
Joseph RUZINDANA, évêque de Byumba
Thaddée NSENGIYUMVA, évêque de Kabgayi et président de la conférence épiscopale
Supérieur Général des Frères Joséphites, Jean Baptiste NSINGA
l’Abbé Denis MUTABAZI
Monseigneur Jean Marie Vianney RWABILINDA, vicaire général
Monseigneur Innocent GASABWOYA, ancien vicaire général
Emmanuel UWIMANA, recteur du petit séminaire
Sylvestre NDABERETSE, économe général
Bernard NTAMUGABUMWE, représentant préfectoral de l’enseignement catholique
François Xavier MULIGO, curé de la Cathédrale
Abbé Alfred KAYIBANDA
Abbé Fidèle GAHONZIRE
Richard Sheja, enfant de 8 ans

Contacts : +32 476701569 / +33 651 15 85 04/ +31.623178768

Misa izabera mu mujyi wa REIMS mu Bufransa, ku wa gatandatu taliki ya 09/06/2018 guhera saa tanu (11h00).

MOZAMBIQUE: Leta y’u Rwanda irashaka kuhahindura isibaniro

$
0
0

Amakuru ava mu gihugu cya Mozambique aravuga ko nyuma y’aho impunzi zo muri Mozambique zikoreye agashya, zikajya ku bwinshi gushyigikira Equipe ya Rayon Sport ubwo yari yagiye muri icyo gihugu gukina na Equipe yaho Costa do Sol, maneko zari zazanye nayo, zigarutse mu gihugu zatanze raporo zatumye abayobozi b’u Rwanda cyane cyane abo mu nzego z’iperereza bafata icyemezo cyo kwigarurira abanyarwanda baba muri Mozambique bubi na bwiza bakoresheje amayeri yose ashoboka.

Usibye kuba kuri Sitade haragaragaye abarwanashyaka benshi b’Ihuriro-Nyarwanda RNC bari bambaye ibirango byaryo ndetse n’amadarapo yayo akaba yaramanitswe muri sitade, byagaragariye inzego z’iperereza z’u Rwanda ko mu banyarwanda benshi cyane bari bitabiriye icyo gikorwa nta n’umwe wigeze unarebana n’undi nabi. Ikindi kandi bose bahuriye hamwe mu kwakira no mugusezera kuri Rayon Sport ubwo yari itashye. Abari bazanywe no kuneka bakaba barabwiye ababohereje ko umugambi wa” teranya uyobore ” utarafata muri Mozambique.

Ikindi bamenyesheje ba shebuja bari mu Rwanda ngo no uko impunzi ziri muri Mozambique, zifashije bikomeye kandi zikaba zibanye neza n’abenegihugu. Ibyo ngo babibonye ubwo impunzi zifatanyije n’abandi banyarwanda baba muri Mozambique, bashakiraga ikipe ikibuga ndetse bakazana n’amamodoka yabo ngo amurikire abakinnyi bakore imyitozo. Ejo bundi ubwo Amavubi yari yagiye gukina na Zambia, abanyarwanda babayo nabo bashidukanye n’iyonka babikora nk’abo muri Mozambique, kandi byari byanabanje muri Afrika y’Epfo.

Uku kwigaragaza cyane kw’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ndetse n’abandi banyarwanda bishoboye mu bihugu bya SADC byashimangiye ko Leta y’u Rwanda n’inzego z’iperereza zitarahashinga imizi ngo zishobore kugenzura neza abo banyarwanda.

Ubundi inzego z’iperereza z’u Rwanda zari zikunze gukoresha RwandAir, kohereza abivanze mu banyeshuri bagiye kwiga muri za kaminuza, kwihindura abacuruzi n’abashoramari, abadiplomate ba Ambassade…) Ubu kuva aho abanyarwanda bari muri Mozambique bagaragarije ko bishoboye harashakwa uburyo bwo kubinjirira bakoresheje uburyo bw’ibitaramo birimo abahanzi bazaza ari benshi, harimo ababyinnyi, abaririmbyi, aba DJ, ba managers n’abandi…

Ubu buryo burimo kwigarurira imitima y’abanyarwanda bari hariya ariko hanarimo kubacengera no kubamenya neza kugira ngo abagomba gushyirwaho igitutu ngo bayoboke bikorwe, abagomba guterwa ubwoba, kugirirwa nabi, kwica n’ibindi nabyo bikorwe. Muri izo ngeri zose, hazazamo abagenzwa no kwica, kuroga, no gusopanya bateranya impunzi n’abenegihugu, ndetse n’abazaba baje kureba abo bazagerekaho ibyaha cyane cyane Genocide.

Ubundi byakunze kugaragara ko Leta y’u Rwanda idakunze gushimishwa no kubona ahantu hatuye abanyarwanda benshi bishoboye itabakurikiranira hafi ngo imenye ibyo barimo  dore ko ihora yikanga ko hari abatanga imisanzu yo kuyihirika.

Akenshi abantu ba Leta ya Kigali iyo badafite ubushobozi bwo kugirira nabi abantu babashyiramo amacakubiri ashingiye ku moko, uturere n’ibindi ndetse bikanongera urwikekwe mu bantu.

Muri urwo rwego rero Leta y’u Rwanda ibicishije mu nzego zayo z’iperereza ryo hanze yateguye ibikorwa bibiri by’ingenzi mu gihugu cya Mozambique:

Icya mbere ni igikorwa byo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi kizaba ku matariki ya 5 na 6 Kamena 2018, kikaba cyarateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Afrika y’Epfo ari nayo ikurikirana ibya Mozambique. Nk’uko bisanzwe ikigamijwe muri uyu muhango si ukwibuka gusa ahubwo harimo guteranya impunzi n’abaturage n’abayobozi ba Mozambique babasobanurira ko bacumbikiye abasize bakoze ibyaha cyane cyane Genocide. Ntawabura kuvuga ko iki gikorwa kizasiga n’urwikekwe hagati y’abazakitabira n’abatazakitabira.

Icya kabiri tariki ya 24 Kamena 2018, abahanzi barimo Orchestre Impala, Butera Jeanne uzwi kw’izina ry’ubuhanzi rya Knowless na Masamba Intore usanzwe udatangwa ibitaramo bikomeye bya Leta y’u Rwanda nka Rwanda Day n’ibindi…

Mu gusoza twavuga ko ugushyira hamwe kw’abayarwanda baba muri Mozambique n’ubushobozi bw’umutungo bafite bisa nk’ibyasajije Leta ya Kigali ku buryo yifuza kuwusogongeraho byanze bikunze dore ko abo bahanzi bose batari kwishora gutyo gusa ahantu bazi ko aho bagiye gutaramira abantu bicira isazi mu jisho.

Abo muri Mozambique murabe maso.

Umusomyi wa. The Rwandan

Maputo 

Viewing all 3258 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>