Leta y’u Rwanda n’impunzi za Kiziba baritana ba mwana ku bushyamirane bwabaye mu nkambi
Kwibuka 2018: KWIBUKA ABAGIYE NO GUHOZA ABAKIRIHO, MPORE.
Aya ni amwe mu magambo yavugiwe mu muhango wo kuwa 28/04/2018, I Buruseli Mu bubiligi.
K’ubutumire bw’amashyirahamwe Jambo, RIFDP na CORWABEL, abayarwanda n’inshuti zabo bitabiriye umuhango wo kwunamira no kwibuka abantu bose, bose bose, bishwe kuva abasilikare ba FPR/INKOTANYI batera u Rwanda tariki ya 01/10/1990 kugeza magingo aya.
Umuhango wo kwibuka wabanjirijwe n’igitambo cya Misa yabereye muri paroisse ya Mutagatifu diyonisi muri komini ya Foret, ukomereza mu cyumba prenses, giherereye kuri Boulevard International muri Anderlecht, i Buruseli mu Bubiligi.
Kwibuka abagiye no guhoza abakiriho , ng’iyo intego y’uyu muhango. Bose bagira bati “Mpore”. Mpore n inde?
Ikondera libre, 28/04/2018
Polisi y’u Rwanda ubu niyo icunga inkambi ya KIziba nyuma yo kuyigabaho igitero
Ikondera Libre ryaganiriye na Noble Marara
Hari ku itariki ya 28/04/2018, mu muhango wo kwibuka abahitanywe n’amahano y’ubwicanyi ndengakamere yoretse imbaga y’abanyarwanda, asigira u Rwanda icuraburindi n’imiborogo, na magingo aya.
Kwibuka ntibigira umunsi, iminsi, isaha n’amasaha,
Ntibigira umwaka n’imyaka, n’uyu munsi w’uwa 30 mata
Twibuke Umugiraneza Griet Bosmans, Umubiligikazi wihaye Imana n’abantu ; yitangira uburere bw’abali b’u Rwanda
Aho yaritse abakesharugo ku itetero no ku iraba ry’i Muramba
Maze ku ya 30 mata 1997, yamburwa ubuzima n’abanzi ba muntu.
Namwe baziranenge bo muri Komini Bulinga barimo umuryango wa Munyakazi Célestini, se MULINDWA na nyina bamubyara,ndetse na muramu we Milindi Emmanuel; harimo major ukulikiyeyezu, umugore we n’abana be 4, umuryango w’umucuruzi Ndagije Gaspard n’abana be 4, n’abandi n’abandi, tuzagena igihe cyo kubibuka, mwese mwaroshywe mu byobo aho I Mushishiro n’ahandi mumaze kwicwa,
Mwishwe n’abari bamaze gufata ubutegetsi muri nyakanga 1994
Abo nyine bateje intambara ku u Rwanda, Ku itariki ya 01/10/1990.
Ese ko intambara atari intango, Imwe batereka bakarara inkera y’ineza,
Intambara ikaba Atari intango, Intango wakwubakiraho umukiro n’ubukire
Wowe warwanye wayikuyemo iki?
Wowe wishe umuturanyi, umuntu, wakuyemo iki?
Wowe wishe uwo mwasangiye mukiri ibyambarabusa n’ibisekeramwanzi, wakuyemo iki?
Wowe se wishe uwo utazi utigeze unabona
Wamuhoye iki, wakuyemo iki?
Mu muhango wo kuwa 28/04/2018,
Ishyirahamwe Jambo ryafashije abantu kwibuka ayo mahano, igira iti MPORE.
Kuri uwo munsi, MPORE yabaye na gahuzamiryango,
Abantu bari baturutse imihanda yose barasabana, barasangira.
Mu bari baturutse kure, harimo Noble MARARA
Umwe mu bahoze muri FPR/INKOTANYI
Ndetse afite umwanya ukomeye wo kurindira hafi abakuru b’ibihugu : Pasteur Bizimungu na Paul Kagame.
Uyu Noble Marara yagaragaje Ituze k’umutima ngo abonye kandi yumvise aho abantu bibuka batavanguye.
Mu kiganiro twaje kugirana imihango irangiye,
Aravuga ko iyicwa ry’abanyarwanda rigikomeje mu Rwanda, rizarangira ari uko ubutegetsi buhindutse.
Kandi ko ngo abasilikare bimitse Prezida Kagame, bafite n’ububasha bwo kumushimira.
Agasaba abantu bose kubaha ijambo ry’Imana
Bakomeza kwibuka no kuzirikana abo bose bitabye inama bakitaba Imana.
Ikondera libre, Bruxelles mu Bubiligi, 30/04/2018
Kiziba: Impunzi ziti batwimye imirambo y’abacu ngo tubashyingure
Nyuma y’aho Polisi y’igihugu ikoze ibikorwa byo gusaka mu nkambi ya Kiziba, ndetse igatangaza ko impunzi 23 zafatiwe mu bikorwa by’urugomo zigashyikirizwa ubugenzacyaha, Impunzi ziravuga ko zifite umutekano muke, ko ndetse bamwe batakirara mu nkambi.
Abaturage begereye inkambi, bo babwiye Ijwi ry’Amerika, ko guhahirana hagati y’Impunzi nabo byahagaze mu minsi ishize. Impunzi zikavuga ko nta kindi zifuza ataruko Leta y’u Rwanda yazireka zigasubira iwabo muri Congo.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika i Kigali, Assumpta Kaboyi, niwe yadushikirije iyi nkuru:
Burundi: VOA na BBC Bizafungirwa Imirongo ya FM
Urwego rujejwe gucungera ingene ibinyamakuru bikora mu Burundi, CNC, rwafashe ingingo yo guhagarika imiringo ya FM amaradiyo mpuzamakungu abiri, VOA na BBC, asamiranira ku butaka bw’igihugu c’Uburundi mu kiringo c’amezi atandatu.
Karenga Ramadhan arongoye urwo rwego yavuze ko radiyo BBC itihanuye kandi yaragabishijwe, nayo radiyo Ijwi ry’Amerika yararenze amategeko mu kubandanya isamiranira ku murongo w’iradiyo yugawe, mbere inaha akazi umumenyeshamakuru w’umurundi aronderwa n’ubutungane bw’Uburundi .
Karenga Ramadhan arongoye urwego CNC mu kiganiro ku bamenyeshamakuru yemeje ko abagize urwo rwego bumvirije ibivurwa mu binyamakuru bisamiranira mu Burundi kuva umwaka wa 2018 utanguye.
Kuri uyu wa kane baciye bafata ingingo yo guhagarika iradiyo y’Abongereza BBC hamwe n’Ijwi ry’Amerika mu kiringo c’amezi atandatu kudasubira gusamiranira ku butaka bw’Uburundi kuva kw’igenekerezo ry’indwi ukwezi kwa gatanu 2018. Karenga avuga ko BBC itihanuye kandi yaragabishijwe.
Ku bijanye n’iradiyo Ijwi ry’Amerika uyo arongoye urwego CNC yavuze ko iyo radiyo yahonyanze amategeko bikomeye ari naco gituma ifatiwe ibihano itanagabishijwe. Ayo nayo ni nko kuvugira ku murongo w’iradiyo yugawe, guha akazi umumenyeshamakuru aronderwa n’ubutungane bw’Uburundi hamwe n’ugutangaza amakuru ahengamye.
Ikindi kinyamakuru cafatiwe ibihano n’ikinyamakuru Le Renouveau cahagaritswe igisata co kumenyekanisha mu kiringo c’amezi atatu. Eka na radiyo y’Abafaransa, iradiyo Isanganiro hamwe na radiyo CCIB fm bagabishijwe n’urwo rwego.
Abajijwe nimba izo ngingo urwo rwego rwafashe atari izerekana ko mu gihugu c’Uburundi ata bwigenge bwo kumenyesha amakuru buhari mu gihe Uburundi buri no mu bihe bidasanzwe vy’amatora, uwurongoye CNC yishuye ko urwo rwego rwisunga amategeko atakindi ruraba.
Karenga yavuze ko izo ngingo za CNC atari ntabanduka kuko uwubona yarenganijwe ashobora kwitura ubutungane afise ukuri bukamurenganura. Izo ngingo zikaba ziyongera ku yafashwe ku wa 11 ukwezi kwa kane n’urwo rwego yo guhagarika igisata c’ikinyamakuru Iwacu aho abantu batangira ivyiyumviro ku nkuru zanditswe n’ico kinyamakuru. Izo radiyo zihagaritswe zikaba zisanze mu bihano. Radiyo ntumbero FM yahagaritswe mu kiringo c’amezi atandatu na CNC kuva m’ukwezi kwa mbere 2018.
Umumeneshamakuru w’Ijwi ry’Amerika i Bujumbura Raymond Nzimana yakurikiranye iyi nkuru
P5 irasaba ko impunzi za Kiziba zitahohoterwa HCR yo irasaba ko abazirashe aribo bakora iperereza
Centrafrique: Perezida Kagame yaba agiye kwishora mu yindi ntambara.
Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru atangazwa na Ministeri y’ingabo mu Rwanda ku rubuga rwayo rwa Twitter aravuga ko Leta y’u Rwanda yohereje mu gihugu cya Centrafrique, ingabo zigera kuri 540 ziganjemo izirwanisha ibimodoka by’intambara.
Nk’uko byatangajwe na Lt Colonel Charles Rutayisire uyoboye izo ngabo zoherejwe muri Centrafrique, abasirikare boherejwe bava mu mitwe itandukanye y’ingabo za RDF, irimo (ingabo zidasanzwe) Special Force, (izirwanisha imodoka z’intambara) Mechanised Infantry, (izirwanira mu kirere) Air Force na (izirwanira ku butaka)Infantry Force.
Aba basirikare boherejwe muri Centrafrique mu gihe umugaba w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba ari mu ruzinduko muri icyo gihugu aho yabonanye n’intumwa ya ONU idasanzwe muri icyo gihugu, Parfait Onanga-Anyanga, urwo rugendo rw’iminsi ibiri ngo rugamije gusura ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu dore ko ziherutse gutakaza umusirikare aguye mu mirwano yanahitanye abaturage ba Centrafrique 27.
Uku kongera ingabo muri Centrafrique bigaragara ko ari uburyo bwo kubuza inyeshyamba ziganjemo abayisiramu zizwi kw’izina rya Seleka kwigarurira ubutegetsi no gufata umujyi wa Bangui dore 2/3 by’igihugu bigenzurwa n’imitwe y’inyeshyamba.
Izi nyeshyamba ziganjemo abayisiramu zifite ibirindiro mu majyaruguru zimaze iminsi zisuganya zivuga ko zizatera umurwa mukuru Bangui ibi bikaba byarakajije umurego nyuma y’aho igikorwa cy’ingabo z’u Rwanda ziri muri MINUSCA (umutwe wingabo za ONU muri Centrafrique) cyo kwambura intwaro imitwe y’ubwirinzi y’abayisiramu batuye mu gace ka PK5 mu mujyi wa Bangui yaguyemo abaturage ba Centrafrique bagere kuri 27.
Uko bigaragara Perezida Kagame nka Perezida w’umuryango w’Afrika yunze ubumwe arashaka kubaka izina atabara ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra ndetse anigaragaza mu rwego mpuzamahanga nk’uwashoboye gufasha ONU aho rukomeye.
Iki gikorwa ku batazi Perezida Kagame bashobora kwibaza ko nta nyungu afite mu bibera muri kiriya gihugu ariko inyungu zigaragarira buri wese, uretse ko Centrafrique ifite amabuye y’agaciro menshi na Peteroli, ubu buryo bwo kohereza ingabo butuma u Rwanda rushobora kubona amafaranga y’amahanga (devise) menshi ava mu mishahara y’abasirikare n’ibindi nka serivisi n’ibikoresho bibagendaho (akenshi bitangwa n’amasosiyete ya FPR).
Ku ruhande rwa Diplomasi mpuzamahanga bituma kandi amahanga adakabukira Leta y’u Rwanda iyo yishoye mu bikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu, kudatanga ubwisanzure kw’itangazamakuru, guhungabanya umutekano mu bindi bihugu ndetse n’ibikorwa bihushanye n’amahame ya Demokarasi, birimo kudadira urubuga rwa politiki, gutekinika amatora no guhindura itegeko nshinga.
Igishobora kubangamira cyane Perezida Kagame ni uko inyungu ze zagongana n’izi igihugu cy’u Burusiya cyatangiye gushinga imizi muri icyo gihugu aho kinatanga imyitozo ku ngabo za Leta ya Perezida Faustin-Archange Touadéra.
Urubanza rwo kwa Rwigara rwahinduye isura Tabitha Gwiza, JP Turayishimye n’abandi bashobora kuburanishwa badahari
Abagize umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara bitabye ubutabera mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ngo baburanishwe urubanza mu mizi ku byaha byo guteza imvururu, cyangwa imidugararo muri Rubanda. Ubushinjacyaha burasaba ko n’abavandimwe babo bane bari mu mahanga bategekwa kwitaba ubutabera bw’u Rwanda bakaburanishirizwa hamwe.
Bombi mu makanzu maremare y’iroza aranga abagororwa, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda Umwali Diane Shima Rwigara, nyina na we Adelide Mukangemanyi Rwigara ubarebye ku masura barakomeye ariko na none mu ngano barananutse.
Umucamanza akimara guhamagaza abaregwa akabamenyesha imyirondoro n’ibyaha buri umwe akurikiranyweho byahise bica amarenga ko iyi dosiye ishobora kuzahindura isura.
Amazina nka Mugenzi Tabitha Gwiza murumuna wa Adeline Rwigara uba i Toronto muri Canada, n’abandi bavandimwe barimo Xaverine Mukangarambe uba muri USA, Edmond Bushayija bakunze kwita Sacyanwa uba mu Bubiligi na Jean Paul Turayishimye uba muri USA na bo biyongereye muri iki kirego.
Bitandukanye n’uko byumvikanaga mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo aba bavugwaga ko baganiraga n’abaregwa ku matelefone ari ho ngo hakomotse ibyaha birimo ibyo guteza imidugararo cyangwa imvururu muri Rubanda bigasa n’ibigarukira aho.
Ubutabera bw’u Rwanda burafata abavandimwe bane ba Diane Rwigara na Adeline Rwigara bari mu mahanga nk’abakurikiranywe bihishe ubutabera.
N’ubwo nta byinshi byavuzwe kuri iyi dosiye kubera urundi rubanza mu rukiko rw’ikirenga Me Gatera Gashabana yasabaga kubanza kujya gukurikirana, umucamanza yavuze ko mu busabe bw’uyu munyamategeko umenyerewe mu manza zikomeye yifuza ko izi manza z’abari mu Rwanda n’abari hanze zatandukanywa.
N’ubwo umucamanza yavuze ko azabisuzuma mu iburanisha ritaha, bwana Ndibwami Rugambwa na mugenzi we Faustin Mukunzi ku ruhande rw’ubushinjacyaha barifuza ko urubanza rwaburanishirizwa hamwe.
Barasaba urukiko gutegeka Mme Mugenzi Tabitha Gwiza, Jean Paul Turayishimiye, Xaverine Mukangarambe na Edmond Bushayija bakunze kwita Sacyanwa bari mu mahanga bakazitaba ubutabera kuko ngo ibyo bakoranye n’abo mu muryango wa Rwigara bifitanye isano.
Aba bane bari mu mahanga nta nyito y’icyaha kuri buri umwe yigeze isobanurwa.
Umwali Diane Shima Rwigara araregwa icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano gikomoka ku mikono yakusanyaga ubwo yashakaga guhatanira gutegeka u Rwanda mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017.
Ubushinjacyaha bumurega ko mu bo yasinyishije hagaragayemo n’abapfuye.
Araregwa kandi icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugaragaro muri rubanda na cyo gikomoka mu biganiro yagiye agirana n’itangazamakuru mu bihe bitandukanye mu gihe yashakaga kwiyamamariza gutegeka ntabigereho.
Ku ruhande rwe uyu munyapolitiki avuga ko ibyaha byose aregwa ari ibya politiki byacuzwe mu nyungu z’ubutegetsi bugamije kumwigizayo.
Nyina umubyara Adeline Rwigara na we arahurira n’imfura ye ku cyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda gikomoka ku biganiro yagiye agirana n’abavandimwe be baba hanze barimo murumuna we Tabitha Gwiza uba i Toronto muri Canada.
Mu myiregurire ye avuga ko ibiganiro byo kuri telephone atabibonamo icyaha kuko ngo yatekererezaga abavandimwe be akaga kamugwiririye nyuma yo gupfusha umugabo we Assinapol Rwigara mu ntangiro za 2015.
Adeline Rwigara na we arisangiza ku cyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri byose bivugwa ko yabikoranye n’abavandimwe be avuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe n’abatutsi bwamwiciye umugabo.
Ni ibyaha na we avuga ko bishingiye ku mpamvu za Politiki.
Kubera urundi rubanza Me Gatera Gashabana yagombaga kuburana mu rukiko rw’ikirenga kandi na rwo yavuze ko rukomeye byabaye ngombwa ko umucamanza asubika uru rubanza.
Iburanisha rya none ryari ryitabiriwe n’abavandimwe b’abaregwa, abahoze ari abakozi b’uruganda rw’itabi rwo kwa Rwigara, abadiplomate ba zimwe muri ambasade mu Rwanda, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali Me Bernard Ntaganda washinze Ishyaka PS Imberakuri ryacitsemo ibice, itangazamakuru n’abandi.
Haribazwa niba koko abari mu mahanga mu bihugu bitandukanye bashobora kuzatumirwa kuburana uru rubanza cyangwa se niba urukiko ruzafata umwanzuro wo kuzababuranisha badahari nk’uko byagenze kuri ba Gen Faustin Kayumba Nyamaswa.
Ikizakurikira gishobora kuzamenyekana mu iburanisha ritaha ryimuriwe ku itariki ya 22/05/2018.
Rwanda: Ibiza bikomeje guhitana ubuzima bw’abantu
Mu Rwanda imvura imaze iminsi igwa ikomeje guhitana abantu n’ibintu, mu ijoro ryakeye mu Karere ka Karongi -uburengero bw’Urwanda- hapfuye abantu 13, naho mu nkengero z’Umugi wa Kigali mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ho hakaba hapfuye 3.
Mu gihugu hose, abarenga 20 nibo bamaze gupfa muri iri joro gusa; naho kuva mu kwezi kwa mbere Ministeri ishinzwe ibiza mu Rwanda ikaba yerekana ko abamaze guhitanwa n’ibiza barenga 200.
Leta iravuga ko abaturage bagomba kuva mu manegeka vuba na bwangu kuko ngo izakoresha imbaraga nibatabikora kugirango ikize ubuzima bwabo nubwo bamwe muri bo bavuga ko nta bushobozi bwo gushaka aho berekeza.
Umugezi wa Nyabarongo, mu nkengero z’Umurwa mukuru Kigali uruzuye, bamwe mu baturage bakaburaga uko bambuka imigezi iva cyangwa igana aho batuye
Iyo migezi ya Nyabugogo na Yanzi yuzuye inarenga ibiraro banyugarahaho.
Muri aka gace kegereye umugi wa Kigali, kubatseho amazu ari ku buhaname, hari abari mu gahinda ko kubura abaturanyi babo baraye bahitanywe n’amazu yabaguyeho mu ijoro ryakeye bitewe n’imvura nyinshi yaraye iguye.
Umuyobozi w’Umurenge wa Kigali Emanuel RUTUBUKA aravuga ko abantu batatu aribo baraye bagwiriwe n’inzu, batanu barakomereka.
Ministeri ishinzwe ibiza mu Rwanda iravuga ko mu ijoro ryakeye hirya no hino mu gihugu abantu barenga 20 baraye bapfuye bazize ibiza. Hari n’ahandi habaye imyuzure n’inkangu zasatuye i Misozi nko mu Karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’igihugu mu buryo butari busanzwe.
Ministeri ishizwe ibiza kandi iherutse gutangaza imibare y’ibintu byangiritse birimo n’amatungo abarirwa mu gihumbi kuva mu ntangiro z’umwaka.
Mu cyumweru gishize inama ya Guvernema yari yateranye by’umwihariko yiga ku kibazo cy’ibiza byatewe n’imvura idasanzwe imaze iminsi.
Leta irahamagarira abatuye aho yita amanegeka kuhava vuba cyane hatarakoreshwa imbaraga.
Ku rundi ruhande, ukurikije ibyiciro by’ubushobozi abantu babarurirwamo mu Rwanda, benshi basabwa kuva mu manegeka bari mu kiciro cya gatatu ntibemerewe inkunga yo kubakirwa mu gihe bimutse.
Bamwe muribo bakaba bavuga ko bikibagoye kwihutira kwimuka ntahandi bafite ho kwererekeza.
Karongi: Abarenga 12 bapfuye mu mvura ya nijoro… Nyabugogo 3 barapfa
Louise Mushikiwabo agiye guhatanira kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF)
Nyuma y’ikibazo cya Bougie:Meya na Visi Meya ba Nyabihu beguriye icyarimwe!
Ku murongo wa telefone Uwanzwenuwe Theoneste yemereye ikinyamakuru UMURYANGO dukesha iyi nkuru ko yeguye ku buyobozi bw’ akarere ka Nyabihu yongeraho ko ari ku mpamvu ze bwite.
Yagize ati “Muragira ngo se mbibibwirire? Ni byo neguye…Ni ku mpamvu zanjye bwite. “
Uwanzwenuwe yabwiye UMURYANGO ko ibaruwa y’ubwegure bwe yamaze kuyigeza kuri njyanama y’akarere, gusa yavuze ko atazi neza niba Mukansanga Clarisse nawe ibaruwa y’ubwegure bwe yayitanze.
Tariki 12 Mata 2018, ubwo akarere ka Nyabihu kari mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside, mu mwanya wo gucana urumuri rw’icyizere umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukansanga Clarisse yavuzweho ko yahawe urumuri ngo yanga kurwakira avuga ko bakwiriye kuruhereza abafite ababo bibuka.
Ibi Mukansanga Clarisse yarabihakanye avuga ko atanze kwakira urumuri rw’ikizere ko ahubwo buji zari zateguwe zabaye nkeya bikaba ngombwa ko habaho ko bamwe baharira abandi.
Meya Uwanzwenuwe Theoneste na Visi Meya Mukansanga beguye nyuma ko kwegura k’uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akarere ndetse n’ uwari umuyobozi w’akarere yungirije ushinzwe Imari n’ iterambere.
Perezida w’ Inama Njyanama y’ Akarere ka Nyabihu, GASARABWE Jean Damascène yatangarije ikinyamakuru UMURYANGO dukesha iyi nkuru ko njyanama yamaze kwakira amabaruwa ya Uwanzwenuwe na Mukansanga ndetse ngo bombi bavuze ko beguye ku mpamvu zabo bwite.
Yongeyeho ati “Amabaruwa yabo maze kuyakira mu kanya gato rwose nta n’iminota ingahe irashira. Bashyizemo ko beguye ku mpamvu zabo bwite ariko muri njyanama ukuntu dukora iyo umuntu avuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite haba hari impamvu turicara tugasuzuma neza”.
Gasarabwe yavuze ko bagiye gukora inama mu gihe cya vuba bagashaka uraba ayobora akarere ka Nyabihu by’agateganyo. Gusa yijeje abaturage ko nta cyuho kiri mu buyobozi bivuze ko nta muturage urakenera serivisi ku karere ngo ayibure nubwo komite nyobozi y’akarere yose yeguye ku mirimo mu bihe bitandukanye.
Nyabihu: Kuregwa kutakira Bougie mu mihango yo kwibuka bitumye Mukansanga Clarisse ajya mu gihome
Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru agera kuri The Rwandan muri iri joro ryo ku wa gatanu tariki ya 11 rishyira ku wa gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2018, aravuga ko uwari Visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu, Mukansanga Clarisse yatawe muri yombi.
Nk’uko umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), Modeste Mbabazi yabyemereye itangazamakuru agira ati:“yafashwe arafungwa kubera ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo akurikiranyweho.”
Nta byinshi uyu muvugizi yatangaje ariko amakuru twashoboye kubona ni uko Clarisse Mukansanga yafashwe mu mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 11 Gicurasi 2018, ubu akana afungiye muri station ya polisi ya Mukamira.
N’ubwo umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) atavuze byinshi ku mpamvu z’ifatwa ry’uyu wahoze ari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyabihu.
Nta gushidikanya ko ifungwa rya Clarisse Mukansanga rifite umuzi ku tariki 12 Mata 2018, ubwo akarere ka Nyabihu kari mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside, mu mwanya wo gucana urumuri rw’icyizere hari abashinja Mukansanga Clarisse ko yahawe urumuri yanga kurwakira ngo avuga ko bakwiriye kuruhereza abafite ababo bibuka.
Ibi ariko Mukansanga Clarisse yarabihakanye avuga ko ngo atanze kwakira urumuri rw’icyizere ko ahubwo bougies zari zateguwe zabaye nkeya bikaba ngombwa ko habaho ko bamwe baharira abandi.
Ibi bije nyuma y’aho kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2018 mu gitondo, uyu Mukansanga Clarisse yari yeguye ku mirimo ye aho yashyikirije ibaruwa yegura inama njyanama y’akarere ka Nyabihu nk’uko byemejwe na Perezida wayo Jean Damascène Gasarabwe ubwo yavuganaga n’itangazamakuru.
Si Clarisse Mukansanga gusa weguye kuko n’uwari Meya w’akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste nawe yeguye ku mirimo ye. Perezida w’Inama Njyanama yavuze ko saa tatu z’iki gitondo yabonye amabaruwa y’aba bayobozi bombi bamenyesha ko beguye ku mpamvu zabo bwite.
Twababwira ko nta gihe kirashira Ngabo James wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yeguye, nawe yeguye hashize igihe gito na Antoine Mugwiza wari umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu yeguye.
Mu gosoza tugarutse ku ifatwa rya Clarisse Mukansanga, abakora isesengura twashoboye kuvugana bavuga ko n’ubwo mu Rwanda hadakunze kwihanganirwa umuntu wese uketsweho icyaha cy’ingengabitekezo ya Genocide, ariko icyaha cyo gukekwaho kwanga kwakira urumuri rw’icyizere ubwacyo atari icyaha kiremereye cyatuma umuntu akurikiranwa kuriya.
Ibi bikaba biganisha kwibaza niba nta bindi bimenyetso ubugenzacyaha bwabonye mu iperereza bwakoze cyangwa bwatekinitse bishimangira ibyaha by’ingengabitekerezo ya Genocide n’ibindi bifitanye isano bishinjwa Clarisse Mukansanga.
Hari n’abahamya ko mu gihe uyu Clarisse Mukansanga yashyikirizwa ubutabera ibyaha akurikiranweho bishobora kwiyongera bitewe n’ikigero cy’ubushake bwo kumucisha ubutwe abamushinja bafite.
Mu gihe tugitegerejo uko iki kibazo cyizarangira twizere ko Clarisse Mukansanga atazasangwa mu buroko “yiyahuye” cyangwa ngo “araswe ngo agerageza gutoroka nyuma yo gushaka kurwanya abamurinze”, nk’uko byagendekeye benshi mu bari bafunzwe mu minsi ishize.
Hari andi makuru tutarabonera gihamya gifatika avuga ko Clarisse Mukansanga yatse ubutane n’umugabo we ku buryo nabyo byamuviramo gupangirwa, hari n’abavuga ikibazo cy’ivanguramoko ngo aho abagogwe ngo badashimishwa n’uko hagira umuhutu ujya mu buyobozi muri ako karere.
Dore uko byar byifashe tariki ya 12 Mata 2018 ubwo bivugwa ko Clarisse Mukansanga yangaga kwakira urumuri rw’icyizere:
Ministre Louise Mushikiwabo arimo gukata umuziki (Video)
Umunyamakuru Fidèle Twiringiyimana akurikiranyweho icyaha cyo “Gukozisoni Abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu”
Yanditswe na Ben Barugahare
Mu mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2018 nibwo inkuru yabaye kimomo ko umunyamakuru Fidèle Twiringiyimana, ukorera Radio na TV1 yatawe muri yombi ahitwa mu Rukomo mu karere ka Gicumbi.
Ayo makuru yavugaga kandi ko uwo munyamakuru ukomoka muri ako karere yakubiswe bikomeye ngo akajyanwa no mu modoka ya Police zirya zizwi kw’izina rya Pandagali.
Dore bumwe mu butumwa bwagaragaye ku rukuta rwa Angelbert Mutabaruka, umwe mu banyamakuru bagenzi be ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2018:
Umwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda twaje kumenya ko yavuganye na bamwe mu bayobozi ba Radio na Tv1 bamubwira ko bagikurikirana iki kibazo batarabona amakuru yuzuye.
Ku ruhande rwa Police y’igihugu ikorera mu ntara y’amajyaruguru ho baravuga ko umunyamakuru Fidèle Twiringiyimana ari we wasagariye police bigaragara ko yabitewe n’ubusinzi ndetse ko ubu dossier yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).
Mushobora kumva hano hasi uko umuvugizi wa Police mu ntara y’amajyaruguru, CIP Hamdun TWIZEYIMANA yabitangaje:
Umunyamakuru Fidèle Twiringiyimana arakekwaho icyaha cyo “Gukozisoni Abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu”. Nk’uko biteganywa mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha mu ngingo ya 540, mu gihe yahamwa n’icyaha ashobora guhabwa igihano cy’igifungo kuva ku mwaka 1 kugeza ku myaka 2 n’amande yo kuva ku mafaranga 50.000 kugeza ku 500.000 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Alice Akana mu ruhigi rw’abatavuga rumwe na Leta ku mbuga nkoranyambaga!
Meya wa Rusizi, Fréderic Harerimana ngo ashimishijwe no kwegura!
Burundi: 26 Bagandaguwe n’Abitwaje Ibirwanisho mu Ntara ya Cibitoke
Abantu 26 baraye bagandaguwe 7 barakomereka, mu gitero cakozwe n’umurwi witwaje ibirwanisho mu mihana itandukanye yo ku mutumba Ruhagarika wo muri komine Buganda y’Intara ya Cibitoke mu Burundi.
Abacitse kw’icumu babwiye Ijwi ry’Amerika ko ico gitero cabaye mu ma sayine z’ijoro aho abagikoze babanje gutera grenade hama bavuza amafirimbi imbere yo kwinjira mu mihana bakica abo bahasanze bakoresheje inkoho.
Umushikiranganji w’umutekano mu Burundi, Alain Guillaume Bunyoni, yavuze ko abakoze iryo bara baje baturuka mu gihugu ca Kongo. Bunyoni yahojeje imiryango yabuze yongera avuga ko uwo murwi yise uwiterabwoba uzogwanywa.
Inkuru yateguwe n’umumenyeshamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Cibitoke Fidélité Ishatse
Kizito Mihigo arashaka ko urubanza rwe rutandukanywa n’urw’abandi bareganwa
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ni bwo umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda Kizito Mihigo yitabye urukiko aburana ubujurire bwe ku byaha by’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho.
Kizito Mihigo yasabye umucamanza mu rukiko rw’ikirenga kumutandukanya na bagenzi be kugira ngo abonere ubutabera ku gihe. Umucamanza yanze ubusabe bw’uregwa avuga ko Kizito Mihigo yakoranye ibyaha na bagenzi be bityo ko urubanza rugomba kubera hamwe.
Kizito yagaragaye yunganiwe mu mategeko na Me Antoiette Mukamusoni mu gihe mugenzi we bareganwa Jean Paul Dukuzumuremyi we yagaragaye mu cyumba nta bwunganizi. Ni mu gihe umunyamakuru Cassien Ntamuhanga we yabuze mu rukiko. Byahise bikurura impaka ku baburanyi bombi.
Demob Dukuzumuremyi yasobanuriye urukiko ko impamvu atunganiwe ari uko atishoboye. Umucamanza yamubajije niba yaranditse asaba gushakirwa ubwunganizi. Yasubije ko kubera kumuzengurutsa mu magereza atandukanye hirya no hino bitamworoheye kwandika asaba ubwunganizi.
Umucamanza yavuze ko afite inyandiko y’urwego rw’igihugu rw’ifungwa n’abagororwa igaragaza ko umunyamakuru Ntamuhanga yatorotse gereza mu mpera za 2017.
Ahawe ijambo, Umuhanzi Kizito yatangiye asuhuza inteko iburanisha ati “ Mugire amahoro”. Ati Bimaze kuba nk’akamenyero ko muri uru rubanza hakunze kuvuka impamvu zo kudindiza urubanza zitanturutseho nagiye ngaragaza ko hagati yanjye n’abo tureganwa nta sano rinini dufitanye ku buryo umwe abuze bitabuza abandi kuburana.”
Asaba ko ubutabera bwatandukanya imanza zabo kuko ngo uretse isano ntoya yemera bafitanye naho ubundi mu magambo ye ati “ n’imiburanire yacu si imwe, naburanye nemera ibyaha bo bahakana.”
Ati “ Mu bushishozi bw’urukiko rw’ikirenga nizeye mwongere musuzume niba uwo muntu udahari yatubuza kuburana, kandi murebe degree urubanza rugezeho uyu munsi ko ntatandukana na bo. Icyemezo mufata ndacyakira ncyemere nta ngingimira.
Me Mukamusoni umwunganira yavuze ko bajuriye mu 2015 cyo kimwe n’abareganwa na Kizito Mihigo. Aravuga ko Ntamuhanga na Dukuzumuremyi batanga ubujurire ari bo bari babufitemo inyungu. Bityo ko kuba Dukuzumuremyi atagaragaza impamvu zifatika atabonye umwunganizi ibyo yabyirengera.
Mu mvugo ica amarenga yo kudahabwa ubutabera ku gihe ,yagize ati iyi tariki y’urubanza tumaze igihe twarayisabye tuyibonye tuyinyotewe. Ati pas d’interets pas d’actions. Ashaka gushimangira ko nta gaciro abaregwa bandi bahaye ubujurire bwabo.
Bwana Faustin Nkusi umuvugizi w’ubushinjacyaha unashinja abaregwa aravuga ko kugeza ubu ubutabera bw’u Rwanda butazi irengero ry’umunyamakuru Ntamuhanga.
Yisunze ingingo z’amategeko yasabye ko ikirego cy’ubujurire bwe cyasibwa igihano yahawe n’urukiko rukuru kigahama uko kiri kuko atitabye nta mpamvu igaragara.Yavuze ko Ntamuhanga yiyimye amahirwe yo kubona ubutabera.
Bwana Nkusi yavuze ko ari umurenganzira bwa Demob Dukuzumuremyi kubona ubwunganizi. Aravuga ko yitabye bwa mbere bityo ko nta gutinza urubanza kugaragara.
Ku cyo gutandukanya urubanza rw’abaregwa Kizito akaburana wenyine nk’uko anyotewe ubutabera, umushinjacyaha yavuze ko n’uregwa ubwe yemera ko hari isano afitanye na bagenzi be. Yavuze ko mu migendekere myiza y’urubanza bitaba byiza kuzitandukanya kuko asanga hari isano nini bafitanye ku mikorere y’ibyaha.
Umucamanza yafashe iminota 30 mu mwiherero aza yanzura ko ubujurire bwa Ntamuhanga bugomba gusibwa igihano kikaguma uko kiri. Yahaye kandi Dukuzumuremyi igihe gisatira ukwezi kuba yabonye umwunganira mu mategeko. Yanzuye ko urubanza rutagomba gutandukana kuko abaregwa bafitanye isano mu mikorere y’ibyaha.
Abaregwa bose batawe muri yombi mu kwa kane mu 2014. Bararegwa ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho birimo guhitana Prezida wa Repubulika Paul Kagame no kwica abamwe mu bategetsi bakuru. Ni ibyaha umucamanza wa mbere yahamije umuhanzi Kizito Mihigo n’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga anavuga ko bagombye kuba bahanishwa ku gihano cy’igifungo cya burundu. Gusa umucamanza yahanishije Kizito Mihigo gufungwa imyaka icumi kuko ngo atananije ubutabera.
Umunyamakuru Ntamuhanga yahanishijwe imyaka 25 y’igifungo na ho Demob Dukuzumuremyi we ahanishwa imyaka 30 y’igifungo kuko ngo byari “Isubiracyaha”
Ku rwego rwa Mbere umuhanzi wamamaye mu bihangano bibumbatiye insanganyamatsiko z’ubumwe n’ubwiyunge n’izihimbaza Imana Kizito Mihigo yaburanye yemera ibyaha anabisabira imbabazi. Kizito yageze no ku rwego yirukana abanyamategeko be bavugaga ko amagambo yaba yaravuze atagize ibyaha. Uregwa agasanga izo mpaka zabo n’ubushinjacyaha zishingiye ku mategeko zitaramuhaga amahirwe yo kubona ubutabera.
Ku rundi ruhande umunayamakuru Cassien Ntamuhanga na mugenzi we Demob Dukuzumuremyi bo baburanye bemeza ko ibyaha baregwa ari ibicurano babyemejwe n’ingoyi bariho. Ku munsi wa nyuma bamukatira bwana Ntamuhanga watorotse ubutabera ku rukiko rukuru mbere yo kurizwa imodoka asubira gereza yabwiye itangazamakuru ati “Quelque Soit la longueur de la nuit, le soleil finira par apparaitre.” Nta joro ridacya mu mvugo igenekereje ya Kinyarwanda.
Ibyaha baregwa bishingira ku biganiro Kizito yemeza ko bagiranaga na bamwe mu bagize ihuriro RNC ryashinzwe n’abahoze ari inkoramutima z’akadasohoka ku butegetsi buriho mu Rwanda n’ibindi bagiranaga n’abo muri FDLR ibarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Kuva Umuhanzi Kizito Mihigo yatabwa muri yombi icyitwa igihangano cye cyose cyahindutse nka kirazira mu bitangazamakuru by’imbere mu gihugu byabimburiwe n’ibitangazamakuru by’igihugu na mbere y’uko ahamywa ibyaha ku rwego rwa mbere.
Iburanisha ritaha riri ku itariki ya 11 z’ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka. Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa aratugezaho inkuru ku buryo burambuye.
Abakozi babiri b’intara y’amajyepfo bafunzwe bazira impupuro ngo zisebya ubutegetsi
Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Gicurasi 2018 aravuga ko abakozi 2 b’intara y’amajyepfo ubu batawe muri yombi ngo bazira impupuro zidasinye zisebya ubutegetsi zasanzwe mu mashini isohora inyandiko (Imprimante/printer) mu biro by’Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’ingengo y’imari mu Ntara y’Amajyepfo, Faustin Mutambuka.

Ku ikmubitiro mu mpera z’icyumweru gishize habanje gufatwa abakozi bagera ku 8, muri bo 3 bahita barekurwa, 5 bamaze impera z’icyumweru bafunze, 3 bandi barekuwe kuri uyu wa mbere mu gitondo hasigaraga babiri ari bo:
-Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’ingengo y’imari, Faustin Mutambuka.
-Umukozi Ushinzwe Itumanaho no guhuza Inzego, Olivier Maurice Mutuyimana

N’ubwo bwose hatasobanuwe neza ibyari byanditse kuri izo mpapuro, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Modeste Mbabazi, yabwiye itangazamakuru ko izo nyandiko zari zanditseho amagambo agamije kwangisha abaturage Leta.
Yagize ati “Ni Tract ikwirakwiza ibihuha biturutse ku mwanzi w’igihugu, bagamije kwangisha abaturage Leta. Zabonetse mu biro by’Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’ingengo y’imari mu Ntara y’Amajyepfo, aho akorera n’abandi ku wa Gatanu. Uko bakorera muri ibyo biro bose bari bafashwe ari batanu ariko uyu munsi, harakurikiranwa babiri muri bo.”
Hari andi makuru avuga ko impapuro nk’izo nyinshi kurushaho zabonetse mu nzu iyo ntara ikoreramo mu bikorwa byo gusaka kimwe n’amapererezo bikomeje.