Rwanda: Imashini zikora itabi zo mu ruganda rwa Rwigara zatejwe cyamunara
Rwanda/ikibazo cya « escadrons de la mort »: Dore uko bamwe bakibona n’uko cyakemurwa
Abatanga ibitekerezo ni: -Aloys Simpunga -Victor Safali -Chaste Gahunde -Prof Dr Charles Kambanda -Didas Gasana -René Claudel Mugenzi
Uwatwikiwe moto ati: “abateye i Nyabimata bageraga kuri 100”
Nyuma y’ibitero bya Bugarama na Nyabimata ngo hazaba ibindi byinshi!
Yanditswe na Ben Barugahare
Amakuru agera kuri the Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Kamena 2018 ava mu bantu bari hafi y’umutwe witwa FLN (Front de Libération Nationale) aravuga ko uwo mutwe ari wo wagabye ibitero byo mu Bugarama na Nyabimata.
Nabibutsa ko FLN (Front de Libération Nationale) ari umutwe wa gisirikare w’umutwe wa politiki MRCD (Umuryango Nyarwanda Uharanira Impinduka muri Demokarasi) yibumbiyemo imitwe ya politiki itatu Ayi yo RRM, CNRD na PDR Ihumure.
Nk’uko uwo muntu utashatse gutangaza amazina ye kubera umutekano we yabibwiye The Rwandan ngo amakuru akura muri FLN amubwira ko ngo ibitero bizakomeza bibe byinshi bikaze n’umurego kandi ngo nta gace k’igihugu bizasiga!
Mu gihe hari bamwe bashidikanya bibaza ko byaba ari itekinika ryaba rigamije guha impamvu Leta y’u Rwanda ngo itere igihugu cy’u Burundi yitwaje ko irimo kwitabara, hari abasanga ibi bidashoboka kuko muri iki gihe Leta y’u Rwanda irimo ntiyifuza kugaragaza ko mu gihugu hari umutekano muke dore ko abateye police ivuga ko baciye muri Pariki ya Nyungwe kandi ejo bundi Perezida Kagame yarimo akiniramo filimi yo kwamamaza ubukerarugendo yiswe Royal Tour.
Rero umuntu agerageje gusesengura, Leta y’u Rwanda nta kuntu yaba yamamaza “Visit Rwanda” ikangurira abanyamahanga gusura u Rwanda maze ngo ihindukire itekinike ibitero muri Pariki ya Nyungwe iri muri zimwe mu zisurwa n’abakerarugendo.
Tubitege amaso!
Hari abavuga ko hari ingabo za Gen Kayumba Nyamwasa muri Kivu y’amajyepfo
Gen. James Kabarebe yihanije abanyarwanda ngo bajya “guhunahuna” muri Uganda
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe yavuze ko u Rwanda rutuye hagati y’ibihugu byamunzwe n’ ishyari kubera uburyo bibona ari igihugu kirangwamo ituze n’umutekano kandi abanyagihugu bakaba bakataje mu iterambere anavuga ko iyi ari nayo mpamvu usanga abanyarwanda bajya ’guhunahuna’ muri Uganda bagakorerwa iyicarubozo abandi bagafungwa bitewe n’ishyari Uganda igirira u Rwanda.
Minisitiri Kabarebe yagarutse kuri ibi ku wa Gatatu tariki 20 Kamena 2018, ubwo yagezaga impanuro ku ntore z’Imbaturabukungu ziri gutorezwa mu karere ka Nyagatare kuva ku wa 17 Kamena kuzageza kuri 23 Kamena 2018, aho yababwiye ko ibihugu bituranye n’u Rwanda birimo u Burundi, DR Congo na Uganda ahanini nta kizima byifuriza u Rwanda ahubwo bihora bifite ishyari ry’aho igihugu kimaze kugera n’uburyo abanyagihugu batekanye kandi bari gutera imbere
Gen. Kabarebe yatanze urugero ku banyarwanda birirwa bakubitirwa, bagafungwa abandi bakicirwa muri Uganda avuga ko impamvu ibyo byose biba ari uko iki gihugu gifitiye ishyari u Rwannda, asaba abikorera kubaka igihugu cyabo aho kujya birukira muri Uganda kandi ntan’ibyiza baronkayo biruta ibiri iwabo mu Rwanda.
Yakomeje agira ati “Reba u Bugande uko bumeze buri munsi mwirirwa mujyayo babafata bafunga, bakubita bacunaguza, buri munsi barakubise barakubiiise ariko ntimwumva. Barahondagura buri munsi bagakubita bagacunaguza abanyarwanda impunzi mudushakaho iki? Bamwe ubu ambasade yacu nta kintu igikora, ambasade yacu muri Uganda icyo ikora ni ukwirirwa ishaka abanyarwanda bafashwe, bafunzwe, bakubiswe…”
Yakomeje agira ati “Muhunahuna Uganda, muhunahunayo mushaka iki? Mwakubatse igihugu cyanyu. murinda kujya gukubitirwa hariya mushakayo iki? Uganda ko twayivuyemo, ko twayibayemo twayihunzemo tugatanga amaraso yacu tukabohora igihugu cyanyu nabo bakaza hano!”
Gen. Kabarebe yakomeje avuga kandi ko abanyarwanda bakomeje kwicirwa muri Uganda, abasore bamaze gukorerwa iyicarubozo ndetse ngo ikibaye cyose muri Uganda gisigaye cyitirirwa umunyarwanda cyangwa u Rwanda.
Yagize ati “Agakomye kose muri Uganda ni u Rwanda. Umuntu wapfuye wishwe n’Umugande ku mpamvu zabo cyangwa Leta yabo ngo ni umunyarwanda, ikibaye cyose, ngira ngo biraza kugeraho Umugande narwara giripe bati ni Umunyarwanda, narwara malariya bati ni Umunyarwanda, buri kintu cyose ariko ibyo biba bifite icyo bihatse ni uko batishimiye uko dutekanye, tumeze neza tukaba dutera imbere n’ubuyobozi bwacu bugeze ku rundi rwego ni ishyari. Ni ishyari nta kindi. So ubwo se tuba tugiyeyo kumara iki? Twakubatse igihugu cyacu n’abandi bakaza hano n’abagande bazaze ntabwo tuzabangira”
Gen. Kabarebe yabwiye kandi izi ntore ko umutekano n’umudendezo bitazatunga igihugu ahubwo kizatungwa n’amaboko y’abagituye ndetse n’ibikorwa by’abenegihugu by’umwihariko aba bikorera banafatwa nk’inkingi ya mwamba mu bukungu bw’igihugu.
Yanavuze kandi ko ibihugu tubona byateye imbere nta rindi banga bakoresha ridasanzwe ahubwo byose biva mu buyobozi bwiza no gutekereza neza kw’abenegihugu, asaba abikorera gutangira gutekereza neza kuko bafite ubuyobozi bwiza ndetse bakaba abanyakuri muri bo bubaka icyizere hagati yabo n’ababagana
Source: ukwezi.rw
Yagiye gusura umugabo we muri gereza aburirwa irengero, we, nyina n’umwana we!!
Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Kigali mu Rwanda aravuga ko umutegerugori witwa Francine Mukandutiye, umwana we Anaëlle Shima Duhirwe na Nyina Libérée Uwihoreye baburiwe irengero.
Francine Mukandutiye ni umufasha wa Evode Mbarushimana, umurwanashyaka wa FDU Inkingi ubu uri mu buroko mu Rwanda.
Nk’uko amakuru agera kuri The Rwandan abivuga, ngo Francine Mukandutiye wari uhetse uruhinja rw’amezi 9 wari kumwe na nyina Libérée Uwihoreye batawe muri yombi bavuye gusura Evode Mbarushimana kuri Gereza kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Kamena 2018.
Abagize umuryango w’aba bantu bakaba bashakishije hose ahafungirwa abantu hazwi ariko kugeza ubu twandika iyi nkuru nta rwego rushinzwe umutekano ruremera ko ari rwo rwataye muri yombi aba bantu.
Leta itewe impungenge n’umucamanza Theodore Meron: Olivier Nduhungirehe
Dafroza Gauthier ntabwo yishimiye ko Padiri Munyeshyaka atazakurikiranwa
Mushikiwabo yatangiye ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa
Gen Kabarebe ati :muba mujya guhunahuna Uganda mushakayo iki? (Amajwi)
Olivier Nduhungirehe ati: umubano w’u Rwanda na Uganda ntumeze neza
Clare Akamanzi umukuru wa RDB yambitwe impeta!
Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe Yarokotse Igitero
Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe yarokotse igitero cy’igisasu cyaturikiye aho yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mujyi wa Bulawayo.
Icyo gitero cyakomerekeje ba visi perezida be babiri barimo Constantine Chiwenga n’umufasha we.
Ababibonye bavuga ko hari abandi bantu benshi bakomerekeye muri icyo gitero.
Perezida Mnangagwa wiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe tariki 30 y’ukwezi kwa karindwi, yahise ajyanwa mu ngoro y’umukuru w’igihugu iri mu mujyi wa Bulawayo. Yaje kuvayo ajya gusura abakomeretse mu bitaro.
Umujyi wa Bulawayo usanzwe uzwiko ko ari igicumbi cy’abatavugarumwe na leta. Bwari ubwa mbere yiyamamariza muri uyu mujyi.
Nyuma y’igitero cya Nyabimata Leta y’u Rwanda yatangiye kwirukana abarundi baba mu Rwanda
Uko Bamporiki yaganiriye n’isafuriya ya Nyirabuja
Abarundi barenga 400 bamaze kwirukanwa mu Rwanda nyuma y’igitero cya Nyabimata
Ibyaha by’ingengabitekerezo no kwibasira umukuru w’igihugu byongerewe ibihano